Mu rwego rwo gukomeza kuganira no kungurana ibitekerezo ku byerekeye:
a) Inzira zo gusezerera burundu ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari;
b) No gushyiraho Leta ishingiye ku mahame ya demokarasi isesuye kandi yubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu;
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie) bwatumiye batanu mu bayobozi b’Ishyaka rya politiki rishya ryitwa ISHEMA PARTY kugirango bahurire n’ Abanyarwanda, Abarundi , Abanyekongo n’abandi babyifuza, mu mugi wa Bruxelles :
* bazaganira, *bungurane ibitekerezo, *bajye impaka zubaka, *basabane,
*bidagadure, *biyibagize ibihe bibi babayemo,*bashushanye igihugu cyasubiza ishema Abenegihugu bose nta vangura.
Uwo muhuro uzaba:
* Ku CYUMERU,
*TALIKI YA 28 /04 /2013,
*Guhera saa munani (14h) kugeza saa yine z’ijoro(22h).
Ni muri Salle Excelsior
Rue Eloy 80
1070 Anderlecht
Belgique
(Abazi kwita ku :
*Umuziki ususurutse,
*Akabyeri gakonje,
*Ka brochette gasobanutse …
…bazaba babukereye).
Abayobozi b’andi mashyaka ya politiki bifuza kuganira kuri « stratégies » zo kubohoza u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari ku ngoma ya ba Gashozantambara, batumiwe ku buryo bw’umwihariko.
Ntimucikanwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Association AIPAD.