SIYASA Y’ AMACAKUBIRI : « Guha Urubuga abapfobya jenoside ni agasuzuguro-Ambasaderi Masozera »

Wowe iyi nkuru urayumva ute ?

Amakuru dukesha Ambasade y’u Rwanda mu ni Bubiligi Uko umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe muri Abatutsi Mata 1994, wari uteganyijwe Kubera kuri Stèle iri muri Komine ya Woluwe Saint-Pierre mu gace k’umujyi wa Buruseli guhera saa Yine, wimuriwe kuri Ambasade y’u Rwanda.

Impamvu ans kwimuka

Nk’uko twabitangarijwe na Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, mu Minsi ishize ubuyobozi bw’Ambasade bwohorereje ubutumire abayobozi b’u Bubiligi bubasaba Kuza kwifatanya n’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bisanzwe bigenda.

Yagize ati « Ubutumire bwakiriwe neza bemera kuzaza, nyuma habayeho pas gutumira Burugumesititri wa komini uwo muhango uzaberamo (Komine ya Woluwe saint-Pierre) Benoît Cerexhe. »

Yakomeje atangaza ko banamusabye ko aho kwibuka bisanzwe Bibera baharinda Abandi baza kuhibukira bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitwaje kwibuka «Abapfuye bose».

Akomeza avuga ko batunguwe pas kubona Interahamwe n’abandi bashyigikiye ibitekerezo byazo bapfobya jenoside bigabije URWIBUTSO kandi Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yari yaramenyesheje Burugumesitiri ko bazahibukira. Avuga ko bitangaje kandi bibabaje kubona Bahaha abantu nk’abo, bo mu gatsiko kayobowe n’uwitwa Joseph Matata.

Ambasaderi Masozera yagize ati « Twebwe twafashe icyemezo cyo guhindura aho twari gukorera Kubera guhâ icyubahiro abo twibuka, kwihangana byatunaniye ntabwo uriya muhango twawukorera ahantu habereye ipfobya kuri jenoside yakorewe Abatutsi yemewe n’Isi yose; abayipfobya bagahabwa Urubuga rusesuye mu gihugu kizi amateka y’u Rwanda . Harimo agasuzuguro, ni aucune nk’igitutsi gusuzugura abacu bishwe Kubera ubwoko bwabo, ntabwo twabyihanganira. « 

Yakomeje avuga ko batazongera kuhibukira mu GIHE hadahawe icyubahiro hakwiriye, nk’uko inzibutso z’Abayahudi n’abandi zitavogerwa.

Source: Igihe.com

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :