TWIBUKE ABACU DUKUMIRA POLITIKI IHEMBERA UMWIRYANE N’INTAMBARA Z’URUDACA.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU 

TWIBUKE ABACU DUKUMIRA  POLITIKI IHEMBERA UMWIRYANE N’INTAMBARA Z’URUDACA

Ingingo ya gatatu  y’Iteganyabikorwa Ishyaka Ishema ryatangaje taliki ya 4 werurwe 2013,.ivuga ku kibazo cyo KWIBUKA muri aya magambo asobanutse :

Mu rwego rwo kwibuka amateka no gukumira umwiryane waranze igihugu cyacu, hazubakwa“INGORO Y’UBWIYUNGE” (Temple de la reconcilation), ishyingurwemo Abanyarwanda bose bazize intambara na jenoside guhera taliki ya 1/10/1990.

(1) Ababaye abakuru b’igihugu bose bazayishyingurwamo.

(2) Imirambo yose yandagaye mu Rwanda no mu mashyamba ya Kongo n’ahandi hashobora kumenyekana izatahurwa ishyigurwe mu cyubahiro muri iyo Ngoro y’Ubwiyunge.

(3)Abantu bazagaragaza ubutwari bukomeye kugeza bamennye amaraso yabo mu bikorwa bigamije gukuraho ingoma mpotozi y’Agatsiko,  nabo bazayishyingurwamo.

I. KWIBUKA NI NGOMBWA

Kwibuka abapfuye ni ngombwa kandi ni byiza kuko biruhura umutima. Ku muntu wese watakaje abantu yakundaga, guhabwa uburyo bukwiye bwo kwibibuka bimufasha gukora icyunamo kimwubaka aho guheranwa n’akababaro n’agahinda bidashira.  Niba hari ukuri tuzi neza tudashobora guca iruhande ni uko « Utubaha abapfuye atamenya kurengera abazima » kandi akaba ari « ntawe ufite umwihariko wo kubabara ».

Niyo mpamvu KWIBUKA bitagomba gukomeza kugirwa igikoresho cya politiki ihembera umwiryane. Aho ibihe bigeze,  nta mpamvu n’imwe yatuma Abanyarwanda bishwe bavangurwa kugera no mu kuzimu, ngo igice kimwe cy’Abanyarwanda cyemererwe kwibuka, ikindi gihatirwe kwibagirwa abacyo. Ishyaka Ishema ryemera ko ari ngombwa cyane kwibuka Abatutsi bazize jenoside ariko bikaba byagira agaciro karushijeho bitagizwe intandaro yo kwibagiza nkana abandi Banyarwanda nabo bishwe bazize iyo politiki y’umwiryane.

Kubera iyo mpamvu turasaba Abanyarwanda bose ko batega amatwi ijwi ry’umutimanama wabo maze bakemera ko abacu bose bishwe bakwiye gushyingurwa mu cyubahiro no kwibukwa. Umunsi Ishyaka Ishema ryagiriwe icyizere n’Abanyarwanda rikagera ku butegetsi  rizubakisha Urwibitso rumwe rukumbi rwitwa « Ingoro y’Ubwiyunge »,  rwibukirwamo Abanyarwanda bose bazize politiki y’umwiryane, ku italiki imwe ngarukamwaka,  yazaganirwaho,  ikumvikanwaho na bose. 

Nicyo kiduteye kongera guhamagarira Abanyarwanda kwibukana ukwihangana ariko batavangura.

Nimureke rwose twibukane icyubahiro n’agahinda kenshi Abanyarwanda bose bazize politiki y’umwiryane yakunze kuranga bamwe mu bategetsi bayoboye u Rwanda kugeza ubu :

(1)Dukwiye kwibukana icyubahiro abana bose b’Abanyarwanda baguye mu ntambara yatangijwe na FPR-Inkotanyi taliki ya 1/10/1990. Ku mpande zombi, abarwanaga ni abanyarwanda, abicanaga ni abanyarwanda. Abavuga ko batsinze biyibagiza nkana ko n’abatsinzwe ari Abanyarwanda ! U Rwanda nirwo rwahahombeye bitavugwa.

(2)Turibukana icyubahiro Perezida Habyarimana Yuvenali n’abo bari kumwe mu ndege yarashwe mu ijoro ry’italiki ya 6 mata 1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba gifatwa na Loni nk’ imbarutso ya jenoside yarimbuye Abatutsi n’Abahutu batari bake.

(3)Turibukana icyubahiro n’agahinda kenshi Abanyarwanda bo mu bwoko bw’ Abatutsi bishwe n’intagondwa haba muri jenoside, haba no mu bundi bwicanyi bwayibanjirije n’ubwayikurikiye.

(4)Turibukana icyubahiro n’agahinda kenshi abo mu bwoko bw’Abahutu biciwe hirya no hino mu gihugu, i Kibeho no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu nkambi zinyuranye z’impunzi.

(5)Turibukana icyubahiro Abashumba ba Kiliziya gatolika n’abandi Bihaye Imana biciwe i gakurazo, n’ubu bakaba barimwe uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro .

(6) Reka twibukane icyubahiro Abanyarwanda benshi baguye mu magereza na za Kasho , guhera mu 1994  kugeza ubu,  kubera kwicwa rubozo no kutitabwaho bikwiye ikiremwamuntu.

Nimucyo dufate nk’ iminota itanu duhagarike ibyo twakoraga, duceceke, tubibuke bose kandi tubasabire ku Mana.

Na none ariko dukwiye twese kwiyumvisha ko kwibuka abishwe ntacyo byaba bimaze tudafashe gahunda ihamye yo gukumira uwo mwiryane kugira ngo udakomeza kugarika ingogo mu bana b’u Rwanda, muri iki gihe no mu kizaza.

II. GAHUNDA YO GUKUMIRA BURUNDU POLITIKI IHEMBERA UMWIRYANE N’INTAMBARA NIYO ABANYARWANDA BAKENEYE KURUSHAHO.

Ishyaka Ishema riributsa Leta ya FPR-Inkotanyi n’Abanyapolitiki bose bavuga ko bashyize imbere umugambi wo kubaka u Rwanda ruhumeka ituze n’amahoro ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo politiki y’Udutsiko duhembera umwiryane irandurwe burundu maze ubutegetsi bw’igihugu cyacu bushingire imizi ku mahame ya demokarasi isesuye. Bityo rero :

(1)Turasanga umuco wo gusimburana ku butegetsi amaraso atagombye kumeneka ukwiye kwitabwaho, ugatozwa urubyiruko, ukubahirizwa n’abari ku butegetsi. Kubahiriza ibitegenywa n’Itegekonshinga ryatowe na rubanda, rirwo “Rukingo kabuhariwe” rwarinda igihugu cyacu guhora mu mwiryane n’intambara z’urudaca.

(2) Turasanga Abanyarwanda bambuwe uburenganzira bwo kwibuka no gushyingura ababo mu cyubahiro bakwiye gusubizwa uburenganzira bwabo kugira ngo ako karengane kadakomeza guhembera umunjinya n’urwikekwe mu bana b’u Rwanda.

(3)Turasanga urubyiruko rw’abanyeshuri rukwiye guhabwa uburenganzira bungana mu gihugu, impfubyi zose zigafashwa na leta mu buryo bungana kugira ngo ubusumbane bukorwa na Leta ya FPR budakomeza guhembera urwango n’amahane bishobora gusenya u Rwanda rw’ejo.

(4)Turasaba Leta ya FPR ko yafata icyemezo kidakuka cyo  kurwanya irondakoko rigaragara mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu: mu buyobozi bwa gisilikari, mu itangwa ry’akazi na serivise , mu butabera, mu itangwa rya buruse z’abajya kwiga mu mahanga…..  Gukomeza guha irondakoko intebe ni ubundi buryo bwo kwimakaza ubusumbane bubyara umwiryane n’intambara. Niba abayobozi ba FPR-Inkotanyi badakemuye icyo kibazo nibatangire bitegure ko umunsi uzagera maze bakabazwa uruhare rwabo mu gusenya igihugu.

UMWANZURO

Kwibuka abacu ni ngombwa ariko gukumira impamvu zose zikurura umwiryane niyo gahunda ikwiye kurushaho kwitabwaho.

Ishyaka Ishema ryiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kurwanya irondakoko, ikinyoma, iterabwoba n’ Ukwikubira ibyiza by’igihugu kuko aro zo mpamvu nkuru zadusenyeye igihugu n’ubu zikaba zibangamiye iterambere nyaryo ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Harakabaho Abanyarwanda barangwa n’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.

Bikorewe i Le Havre,

Mu izina ry’Ikipe nyobozi y’Ishyaka Ishema,

Padiri Nahimana Thomas

Umunyamabanga mukuru.

Umva aka karirimbo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :