IRONDAKOKO MURI SIPORO RIRAVUZA UBUHUHA : Politiki mbi y’Agatsiko iratuma amakipe y’u Rwanda atsindwa!

Amavubi=ikipe ivanguye burundu , kubera gushaka kwiharirira higizwayo abandi benegihugu !

Muri iyi  myaka ishize, by’umwihariko muri uyu wa 2013, amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yagaragaje ugutsindwa gukabije. Muri ayo makipe harimo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, iherutse gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Mali ibitego 2 kuri kimwe. Ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryo guhatanira itike yo kuzahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi kizabera muri Bresil mu mwaka wa 2014. Itsinda ry’u Rwanda rikaba ririmo amakipe ya Benin, Algeriya na Mali. Uretse ikipe y’igihugu kandi, n’andi makipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Afurika  yasezerewe rugikubita atararenga umutaru. Ayo ni  APR ikipe y’igisirikare,  na Polise ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Mu by’ukuri dore impamvu imikino igaragaramo irondakoko rikabije : ni uko FERWAFA yagizwe icyanzu kabuhariwe cyo gusahura umutungo w’igihugu. Muti gute ?

(1) FERWAFA nta budget igira, ikoresha ibifaranga byinshi cyane bitigera biteganywa mu ngengo y’imari mu ntangiriro y’umwaka.

(2) FERWAFA ntishobora gukorerwa igenzura(Audit) ngo ritangazwe ku mugaragaro, abaturage bamenye uko umutungo wakoreshejwe n’icyo wakoze.

(3) Hasesagurwa amamiliyoni menshi cyane mu kwibonekeza ngo no kwakira abashyitsi ngo kugira ngo igihugu kigire isura nziza mu mahanga!

(4)Muzabaze uwitwa Jules Kalisa wabaye umunyamabanga wa FERWAFA (2006-2011) Ukuntu yafataga indege ngo agiye gushaka abakinnyi mu Bulayi, akarara mu mahoteli ahenze cyane, akirira ifaranga rya Leta  iyo mu bihugu by’abazungu , yarangiza agataha n’umutwe gusa nta mukinnyi n’umwe acyuye ! Nyamara ntiyigeze abihanirwa cyangwa nibura ngo asabwe kubisobanura ! Impamvu nta yindi ni uko hari abategetsi bakuru cyane b’igihugu basangira iryo faranga ryibwa mu isanduku ya rubanda ! Wasobanura ute kundi ukuntu abasilikari bakuru birirwa baniganira muri FERWAFA , uboshye inzuki mu muzinga ?

Jules Kalisa

3.Hakorwa iki ngo amakipe y’u Rwanda atere imbere?Iyabaga nari umuyobozi w’imikino mu Rwanda, kugira ngo imikino n’imyidagaduro bitere imbere kandi amakipe y’u Rwanda yo gukomeza gutsindwa ubuziraherezo, nakora ibi bikurikira:(1) Naca burundu ivanguramoko, ikenewabo n’ubwironde mu mikino n’imyidagaduro.

(2)Naca burundu abanyamahanga mu makipe y’igihugu kandi nkagabanya cyane umubare w’abanyamahanga bemerewe gukinira buri kipe yo mu cyiciro cya mbere. Mu bindi byiciro ho nabaca burundu.

(3)Naca iteka rikuraho burundu amakipe y’inzego z’umutekano (igisirikare n’igipolisi) kandi nkakumira ku buryo bukomeye ibisahiranda by’abasirikare byivanga mu buyobozi bwa siporo.

(4) Nakubaka imikino yose nshingiye ku bana ku buryo ikipe y’igihugu yajya itoranywa mu bana bato bafite munsi y’imyaka 12. Bityo bakabasha gukurikiranwa, gutozwa imikino no kwitabwaho mu mirerere, mu mibereho, mu mikurire na discipline. Kuko ‘Igiti kigororwa kikiri gito.”

(5)FERWAFA yajya itegura ingengo y’imari mu ntangiriro ya buri mwaka kandi hagakorwa igenzura ryerekana uko umutungo wakoreshejwe.

Nyuma yo gukora ibi,, mu gihe kitarengeje  imyaka itanu, u Rwanda rwaba rushobora gutwara igikope cya Afurika. Naho mu gihe kitarengeje imyaka icumi, rwaba rushobora gutwara igikombe cy’Isi.

(1) Ko amakipe y’u Rwanda yatera imbere , si byo bihangayikishije Agatsiko ! Icy’ingenzi kuri bo ni Ukwiba amafaranga y’igihugu no kwibonekeza imbere y’abazungu !

(2)Nk’uko bimeze no mu zindi nzego z’igihugu, nta gushidikanya ko imikorere ya perezida Kagame n’Agatsiko-Sajya ke, ari bo badindiza imikino mu Rwanda. Ibi biratuma amakipe akomeza gutsindwa ubuziraherezo ndetse n’abenegihugu bakagenda banga amakipe bakagombye gufana kubera kutayibonamo.

(3)Kubera ko imikino ari igikorwa gihuza cyane urubyiruko kandi Kagame n’agatsiko ke bakaba bakomeje kwinangira no kuvunira ibiti mu matwi banga gusubiza rubanda uburenganzira bwabo; Turasaba urubyiruko  n’abanyarwanda muri rusange kurushaho guhagurukira agatsiko bamagana gahunda zibabangamiye, mpaka gasundutse.(4)Nk’uko batangiye kugaragariza Agatsiko umujinya n’uburakari bagafitiye kubera ibibi kabakorera, turasaba urubyiruko, buri musore n’inkumi, ingimbi n’abangavu, kureba byibura igikorwa kimwe cy’agahimano buri umwe umwe wese yakorera agatsiko mu rwego rwo kukereka ko tutakigashaka. Niyo byaba gushwaratura ku nzu cyangwa ku modoka zako! Niyo byaba kurandura rumwe muri izo ndabo baturatira! Niyo byaba kutitabira gahunda zako nk’umuganda n’ibindi!Pacis Mahoroi Kigali

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :