UMUGI WA KIGALI : Revolisiyo ya rubanda ni uku itangira !

Abaturage bivumbuye , bata umuyobozi mu cyumba cy’inama, barigendera.

Hari abakomeje kwibeshya ngo ko abaturarwanda ni abanyabwoba cyane , ngo bazakomeza kurenganywa ubuziraherezo  bituramiye ! Revolisiyo itangira iyo abaturage bake bake batangiye guhaguruka bakamagana akarengane bagirirwa , bakanga gushyira mu bikorwa amategeko avogera uburenganzira bwabo ! Aba baturage ba Kimihurura ni abo gushimwa no gushyigikirwa ! Kuki se nyine bagomba kwimurwa na Leta, ngo bagende bangarane abana….nta ndishyi cyangwa ingurane bahawe ? Agatsiko gakwiye kwisubiraho kakubahiriza uburenganzira bw’abaturage naho ubundi umunsi uzaba umwe ! Ngo hari ibintu 3 umwana w’umuntu ataba agifite ububasha bwo guhagarika : (1)Imvura y’amahindu yazindukiye kugwa, (2) Umukobwa wiyemeje kurongorwa , (3) n’Abaturage bahagurukiye gukora Revolisiyo ! Urabe wumva mutimamuke wo mu rutiba !

Soma iyo nkuru dukesha Igihe.com wiyumvire! 

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inafite imibereho myiza y’abaturage basabiye bamwe mu batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu Mujyi wa Kigali, abatuye mu Kagari ka Kimihurura Umurenge wa Kimihurura Akarere ka Gasabo mu duce twa Myembe na Kosovo bo ntibabikozwa kuko bavuga ko basashobora kwimuka nta ngurane bahawe.

Ibi aba baturage babitangaje ubwo kuri uyu wa 23 Werurwe 2012, Umuyobozi w’Akagari ka Kimihurura yagiranaga inama n’abaturage batuye mu muri utu duce ngo abagezeho uko bagomba gutangira kwimuka, ariko bamuta mu nama barigendera.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe avuga ko Umurenge wari wamenyesheje aba baturage ukoresheje inyandiko ko bahawe iminsi 90 ihwanye n’amezi atatu kugirango buri umwe mu bagomba kwimuka abe yamenye aho agomba kwimuka yerekeza ariko ntabwo babikoze.

Muri iyi nama mbere y’uko abaturage bikubura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimihurura yagize ati “Abaturage bakodesha batuye hariya mu Myembe hejuru y’imanga, bagomba gutangira kwimuka kimwe n’abatuye muri Kosovo mu gishanga. Ubwo tuzasigara tuvugana na ba nyir’amazu, ariko ubuzima bwabo butahatakariye.”

Sekamana Innocent ni umwe mu baturage bagomba kwimuka, yagize ati “Aha hantu twahatuye kera kandi twese turi abakene. Ni gute wavuga ngo guhera kuwa mbere abantu batangire bagende ? Tuzajya hehe ? Ibi ntibyumvikana.”

Nzamukosha Foibi nawe ni umuturage ugomba kwimuka, ati “Njyewe mfite abana kandi ubu si mfite amafaranga n’aho najya ngo nimuke. Ubu se nahava nkajya he nta ngurane ? Ubundi se ari twebwe n’abari batuye Kimicanga, ni bande batuye mu gishanga ? Ko babahaye ingurane ?”.

Ndengeyabahizi Jean Damascène, we ati “Niba bavuze gusenya, nibatwereke aho tujya n’uburyo tuzahubaka. Niba batubwiye kugenda noneho nibaduhe shitingi zo kubamo. Erega ntabwo dutuye hariya twiyanze, ni ubushobozi buke. Leta rero niduhe ingurane twimuke.”

Bizimana Jean Marie Vianey nawe ni umuturage uri mu bagomba kwimuka, yagize ati “Ntabwo Umuyobozi yatubwira ngo ku wa Mbere abapangayi bazabe bagiye, twaratanze imisoro ku bukode ngo byemere. Tumutaye mu nama nyine ! None se ko twamubazaga ibibazo ntabisubize ?! Natwe turagiye.”

Mu burakari bwinshi, abaturage bavuze ko bifuza Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bakavugana kuri iki kibazo, ko nta nama y’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari bazasubiramo.

Madamu Marithe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimihurura aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, asobanura ibyo kuba abaturage bivumbuye bakamusiga mu nama itarangiye, yagize ati “Niba tubabwiye kwimuka, ntituvuze ko bahita bimuka aka kanya. Ubwo rero ni ikibazo kuba basohotse inama itarangiye. Buriya hazabaho kugirana inama nabo n’inzego zisumbuye.”

Mu baturage basabwa kwimuka, hari imiryango ituye hejuru y’imanga ya metero zirenga 30 z’ubujyakuzimu mu gace kitwa mu Myembe, abandi batuye mu gishanga cya Kosovo aho bibasirwa n’imyuzure.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :