Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23 . Gasasira . » Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23 par Gasasira

Minisitiri Mende yadutangarije ko iby’isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga abibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Kagame zigamije gusa gusahura umutungo kamere wa Kongo.

Minisitiri Lambert Mende asanga nta kindi iyo ntambara yari igamije uretse kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’ingabo z’amahanga muri Kongo Kinshasa.

Umuvugizi umaza iminsi ukora iperereza ku ntambara iherutse kuvugwa hagati y’abayobozi ba M23, aho igice cya Gen Ntaganda cyasubiranyemo n’icya Col Makenga n’ibyari biyihishe inyuma, ari na yo mpamvu twavuganye n’abantu batandukanye kugirango batubwize ukuri ku by’iyo mirwano.

Bwana Lambert Mende yabidutangarije muri aya magambo : “Ni byo koko habaye gusubiranamo hagati ya M23 igice cya Gen Ntaganda n’icya Col Makenga ahitwa i Kibumba hafi y’umupaka wa Kongo, abasirikare babiri bo mu rwego rwa Colonel bishyira mu maboko ya Monusco, naho Gen Ntaganda n’ingabo ze bahungira mu Rwanda; kuri twebwe iryo subiranamo rikaba ntacyo ritumariye uretse kwica inzira karengane z’abaturage bacu no kwangiza imitungo ya rubanda hamwe n’ibikorwa remezo by’igihugu cyacu muri rusange”.

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvuguzi wa Leta ya Kongo yakomeje avuga ko «iby’isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga Leta ye ibibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Perezida Kagame, zikaba zinakorera mu nyungu ze gusa, dore ko bombi bahurira ku mugambi umwe wo guhungabanya umutekano wa Kongo no kuvogera ubusugire bw’igihugu cya Kongo, bagamije gusa gusahurira perezida Kagame umutungo kamere w’igihugu cyacu“.

Minisitiri Lambert Mende yanaduhaye za gihamya zerekana ko imirwano yari hagati y’ibice bibiri bya M23 nta kindi yari igamije uretse kudindiza ukugera kw’ingabo z’amahanga muri Kongo, akaba yaranerekanye ko iyo mirwano yabaye iminsi micye mbere yuko abayobozi ba gisirikare cya Afurika yo hepfo ndetse n’icya Tanzaniya bagera kuri Goma kugirango bategure aho ingabo zabo zigomba kujya.

Uburyo igisirikare cya Uganda kibona iyo mirwano iherutse kuba hagati y’inyeshyamba za M23.

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda wavuganye n’Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije muri aya magambo uko abona isubiranamo ry’inyeshyamba za M23 : “Iri subiranamo nta kindi ryari rigamije, uretse perezida Kagame washatse gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yari hafi kurangira hagati ya M23 na Leta ya Kongo; perezida Museveni akaba yari amaze kumvikanisha impande zombi ariko kubera umutima mubi wa Kagame, akaba yaraje gutanga amabwiriza yo kugirango ibice byombi byari bimaze kwiyunga bisubiranemo, narangiza aze abihoshe, na none agire uruhare mu kubyumvikanisha na Kabila; aya macenga ya Kagame akaba nta kindi yari agamije uretse gusenya no gutesha agaciro ibyo perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, bari bamaze kugeraho“.

Uburyo ba maneko ba Kagame na bo babona imirwano iherutse kuba hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga.

Nyuma yo kuvugana n’igisirikare cya Uganda, twanyarukiye mu Rwanda, tuvugana na zimwe muri maneko za Kagame, zitubwira akari i murore, dore ko zatubwije ukuri kose ko ari Perezida Kagame wategetse Lt Gen Karenzi Karake, nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Ethiopiya, ko ibice byombi bisubiranamo, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse gushakira Gen Ntaganda Bosco inzira, dore ko nta kuntu yari gushyirwa inyuma y’amasezerano yari arimo kuba hagati ya M23 na Leta ya Kongo kubera ibirego aregwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ibi bikaba na none mu gihe perezida Kagame atari yiteguye kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga cyangwa Leta ya Kabila, kubera ko yatinyaga ko yazavuga amabanga ye nkuko Rubanga yayavuze ageze imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ku buryo bitinde bitebuke perezida Kagame agomba gusubiza ibirego by’ubwicanyi no gufara abagore n’abakobwa ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba zitandukanye yagiye arema muri Kongo.

Izo maneko za Kagame zakomeje zidutangariza ko gutegeka Col Makenga kurwana n’igice cya Ntaganda Bosco intambara ikaza kurangira, byerekana ko ari we wamwirukanye ku butaka bwa Kongo kubera manda ya ICC, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse guhesha agaciro igice cya Gen Makenga, yaba mu karere cyangwa mu rubuga mpuzamahanga kugirango abonwe nk’inyange, bityo ibyaha inyeshyamba ze zakoreye abanyekongo zifatanyije n’igisirikare cya Kagame, bisibangane.

Izi maneko za perezida Kagame zanadutangarije ko zemeza ko iyi mirwano yo gusubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, aho Col Makenga yasaga nk’aho yigumuye ku butegetsi bwa perezida Kagame, akirukana igice cya Gen Ntaganda, nta kindi na byo bigamije uretse guhesha isura nziza perezida Kagame, aho we n’igisirikare cye mu minsi itaha bazaba bihakana ibikorwa bya M23 iyobowe na Col Makenga, dore ko banamaze gutegeka Gen Ntaganda kwishyira mu maboko ya ambasade ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ibi bikaba nta kindi bigamije uretse kwerekana ko perezida Kagame ari umuntu ushaka ko amahoro yongera kuboneka mu karere, bityo akaba yanasaba ibihugu byamufatiye ibihano kubera ubwicanyi simusiga bwagiye bukorwa n’inyeshyamba za M23 zifatanyije n’igisirikare cye , bityo akabishingiraho yihakana ko atagikorana n’igice cya Col Makenga kandi ko yanarangije gukemura ikibazo cya Gen Ntaganda burundu kugirango ibihugu bitandukanye bimusubize inkunga byari byaramuhagarikiye.

Umwe muri izo za maneko za Kagame twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : “Mu mirwano iherutse hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, Lt Gen Karenzi Karake yavuganaga na Col Makenga hamwe na Gen Ntaganda umunota ku wundi, kugeza ku wa gatanu mu masaha ya saa 5:30 zo mu gitondo, aho yahamagaye Col Makenga akamutegeka ko bahagarika imirwano, akanamuha amabwiriza yo guhumuriza Gen Ntaganda n’abasirikare bari kumwe, ko baza mu Rwanda, ko ntacyo bari bubatware, kandi ko bazabakoresha mu minsi iri mbere, ari na bwo Gen Ntaganda yahise yambukira mu Rwanda ari kumwe n’abasirikare be barimo umu generali umwe hamwe n’aba Colonel bagera kuri batanu ndetse n’izindi ngabo bari bashinzwe kuyobora”.

Gasasira, Sweden.

SOURCE :  HYPERLINK « http://www.umuvugizi.com/?p=7853 » t « _blank » http://www.umuvugizi.com

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :