DUSANGIRIJAMBO :Dore ngiye gukora ikintu gishya ndetse cyatangiye no kugaragara : ntimukiruzi se ? par Thomas NAHIMANA

Kwicisha abaturage inzara bingana no gukora jenoside !

ISOMO RYA MBERE: Iz 43, 16-21

« Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari, we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara hanyuma bikazima. Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya ndetse cyatangiye no kugaragara ; ntimukiruzi se ? Ni ukuri rwose ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, umuryango nihangiye kandi uzahore uvuga ibisingizo byanjye. »

i iyihe nyigisho twakura kuri iri somo ?

Muri iki cyumweru twabonye ibintu byinshi bishya, reka tuvugemo bibiri bisumba ibindi !

1. Papa mushya

Twahawe Papa mushya , watowe aturuka mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere: Argentine . Yitwa Papa Francis. Agashya azanye ni uko yifuza ko Kiliziya gatolika , ihereye mu bayobozi bayo bakuru, yarekera aho kwiruka inyuma ry’ikuzo ry’iyi si rihita ahubwo ikitangira ABAKENE, ni ukuvuga abahanganye n’ibibazo by’ubu buzima :uburwayi, kubura icyo kurya, kubura aho bacumbika, kubaho mu karengane, kuvangurwa….

Ubu butumwa bwa Papa mushya bufite icyo bwigisha bamwe mu bayobozi ba Kiliziya y’u Rwanda muri iki gihe, ba bandi batereranye nkana abakene barenganywa n’ubutegetsi buriho ahubwo bakaba bashimishwa no kwirirwa bicaye mu ma salon y’abagize Agatsiko karenganya rubanda. Bahitamo kwihesha agaciro bakurikira buhumyi gahunda za Leta irandura imyaka y’abaturage, ikabasenyera amazu, igashahura abagabo, ikavangura urubyiruko, igakoresha ikinyoma n’iterabwoba, ikikubira ibyiza byose by’igihugu ! Bakwiye kwikubita agashyi Papa mushya ataragomba kubibibutsa ! N’iyo kandi Papa atabikora, abakirisitu bakwiye gutinyuka bakabyibutsa abashumba babo, mu nzira zose zishoboka !

2.Abanyarwanda batangiye kwitabira gahunda yo kwigobotora igitugu cy’Agatsiko banyuze mu nzira y’amahoro .

Mu kiganiro cyahise  kuri radiyo iIwi rya rubanda, ejo ku wagatandutu talili ya 16/3/2013, guhera saa moya y’umugoroba (19h) ku isaha y’i Paris, hari Abanyarwanda bagaragaje ko batagitinya gutanga ibitekerezo byabo ku mugaragaro berekana ko igihe kigeze kugira ngo twereke Agatsiko ko rubanda yifitemo ingufu zihagije ku buryo ishobora gutangira ibikorwa bikakaye bizashirwa bihiritse ingoma itegekesha akarengane katigeze kabaho mu Rwanda . bimwe muri ibyo bikorwa ni nk’ibi :

(1)Mu gihe Leta y’Agatsiko yiyemeje kujujubya impunzi zibayeho nabi hirya no hino, twiteguye gutamaza abana b’abategetsi baza mu Bulayi  na Amerika , bakabeshya ko bahunze ubutegetsi bw’Agatsiko kandi ba se na ba nyina ari bo birirwa bajujubya rubanda mu Rwanda ! Aba bana iyo bamaze kubona ibyangombwa by’ubuhungiro nibo bahinduka Abamotsi b’ingoma y’Agatsiko , bakigira Intore zibuza amahwemo abahunze by’ukuri ubugizi bwa nabi bw’ingoma ya Kagame n’agatsiko ke ! Gukomeza kwituramira turabihagaritse , tugiye gukora urutonde rw’abo mu nda y’ingoma basabye ubuhungiro babeshya , tubarege ku butegetsi bw’ibihugu bihishemo, bamburwe ibyangombwa by’impunzi bahawe mu buriganya.

(2)Twiyemeje gukomanyiriza ibicuruzwa bikorwa n’inganda z’Agatsiko , tukanga kongera kubitangaho amafaranga yacu kugeza bihombye burundu : amazi y’Inyange, Agashya, Akabanga, Isombe rivuye mu Rwanda, ubugali…..kwa heli ! Aya mafaranga tubitangaho yose nta handi ajya uretse mu mifuka y’abagize Agatsiko, nuko bamara gukungahara no kurengwa bakiva inyuma mu guhonyora rubanda rugufi……

(3)Kugerageza kurihira benewacu amashuri mu bihugu duturanye kuko nta burezi bukirangwa mu rwanda ahubwo amashuri bakaba barayahinduye ubucuruzi bugamije gukiza Agatsiko gusa !

(4)Kwanga gutiza umurindi ibikorwa birenganya rubanda….

Abanyarwanda nibemera iyi gahunda ari benshi , bakayitabira uhereye ku batuye hanze y’u Rwanda  , hazahinduka byinshi mu mitegekere mibi y’igihugu cyacu.

Koko rubanda rwa Nyagasani yifitemo ingufu zikomeye cyane, ishobora gukoresha zigahirika ubutegetsi bw’Agatsiko hatagombye kubaho intambara isesa amaraso kandi mu gihe gito. Icyo nicyo cyitwa REVOLISIYO idasesa amaraso kandi ntaho ivuguruza Ivanjiri ahubwo ni inzira ikwiye yo gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa.

Umwanzuro : Imana ifasha uwifashije.

Muri iki gisibo, Abanyarwanda twese dukwiye gutsinda ingeso mbi yo kwituramira, tukarwanya akarengane kagirirwa abakene kandi tugaharanira amahoro tutagombye kumena amaraso y’abana b’Imana .

Icyumweru cyiza ku bo tubyumva kimwe bose, tukaba twariyemeje guhara byose kugira ngo tugoboke igihugu cyacu, kandi buri munyarwanda abeho atewe ISHEMA no kuba uwo ari we.

Padiri Thomas Nahimana

Nimucyo dusabire Abashumba b’Umuryango wacu (mu rwego rw’iyobokamana n’urwa politiki ) twumva aka karirimbo :

Niba usahaka gusoma andi masomo yo kuri iki cyumweru, tariki ya 17/03; Icyumweru cya V – Igisibo – C

ZABURI 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6

Inyik:  Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, none twasazwe n’ibyishimo!

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi !

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga bati

“Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza !”

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo !

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

Ni koko umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

Uko agiye agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto ;

yagaruka akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

ISOMO RYA KABIRI: Fil 3, 8-14

Bavandimwe, ibyampeshaga agaciro byose  nsanga ari igihombo, ubigereranyije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda kugira ngo nunguke Kristu, maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana bukaba bushingiye ku kwemera. Igisigaye ni ukumumenya We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, kugira ngo nibishoboka nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye. Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye. Koko bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho ; icyo mparanira ni kimwe gusa : ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

IVANJILI: Yh 8, 1-11

Muri icyo gihe, Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. Bugicya agaruka mu Ngoro, rubanda rwose baza bamugana maze aricara arabigisha. Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari warafashwe asambana, bamuhagarika hagati. Babwira Yezu bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki ?” Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.” Yongera kunama akomeza kwandika ku butaka. Bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. Yezu yunamutse aramubaza ati “Mugore, ba bandi bari he ? Nta n’umwe waguciriye urubanza?” Umugore arasubiza ati “Nta n’umwe Mwigisha.” Yezu aramubwira ati “Nanjye rero singuciriye urubanza ; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.”

 @65 Ngaho tubwire ubwo buryo wowe (lundi, 18 mars 2013 23:42)

Ariko se nkawe ubaza icyi kibazo koko ko hari igihe mubaza ubuza niba udashoboye kubireka ubyihorere ariko wibuke ko hari n’abatabibona ubu se Victoire ingabire arabyanze ra? abanyarwanda mwararozwe rwose ahubwo nibaza nimpamvu ababanyapolitique babavunikira mwicaye mumasaro none no kubasaba inkunga yo gukora icyintu biba urubanza. Byihorere abazi akamaro kabyo tuzabikora

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :