Ese koko Revolisiyo idasesa amaraso irashoboka mu Rwanda rw’iki gihe? » ISHEMA : Ese koko Revolisiyo idasesa amaraso irashoboka mu Rwanda rw’iki gihe?

Muri uku kwezi n’igice rimaze rishinzwe,  Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryagejeje ku benegihugu ibitekerezo byiza binyuranye, ryerekana  na gahunda y’ibikorwa bigamije kuzahura  igihugu byashyirwa mu bikorwa riramutse rigeze ku butegetsi.

Muri uyu mugoroba, guhera saa moya (19) ku isaha y’i Paris, Radio Ijwi rya rubanda yatumiye Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru w’Ishema, kugirango aganirize Abanyarwanda ku byerekeye INZIRA Y’AMAHORO iryo shyaka rishyize imbere. Aradufasha gusubiza ibi bibazo benshi bibaza :

1.  Ese Revolisiyo idasesa amaraso bivuga iki?

2. Ese koko guhirika ubutegetsi bw’Agatsiko nta yindi ntambara ibaye birashoboka?

3. Ese amagambo gusa yahirika ubutegetsi bw’Agatsiko ?

4. Ni ibihe bikorwa bifatika byahirika ubutegetsi bw’Agatsiko muri gahunda ya revolisiyo idasesa amaraso?

5. Ese koko rubanda ishobora gusezerera ubutegetsi bw’Agatsiko mu gihe cy’amezi 24 gusa?

Mwese mwese, muratumiwe, mushobora gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo byose mufite.

Umugoroba muhire.

 Service y’Icengezamatwara

y’Ishyaka Ishema.

Vox populi (lundi, 18 mars 2013 15:27)

Berinaridini NDASHIMYE yongeye yakubise!

Bernardin Ndashimye yiyise andi mazina(Pacifique Munezero)cyangwa atira umwirondoro w’umuntu witwa Pacifique Munezero utuye Niboye ku Kicukiro,maze akomeza ibikorwa bye byo guhakirizwa!

Mujye ku igihe.com mwirebere.Iyi nyandiko nta wundi wayanditse atari Bernardin Ndashimye!

http://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/munezero-ntiyoroheye-kagame.html

Ruremesha (lundi, 18 mars 2013 13:09)

Kuli 71, urakoze mu bisobanuro utanze.Ntibyoroshye gutandukanya les rwandophone bo muli congo.Abanyamurenge bavuga ikinyarwanda kandi ni abatutsi kandi bagiye bagira uruhare mu ntambara zibera Congo no mu Rwanda, ndumva ntibeshya. None gutandukanya abahutu ba Jomba, abatutsi ba Ruschuru bose batuye Nord Kivu n’abanyamurenge batuye sud kivu birasobanutse kandi ndabigushimiye. Gusa ndibaza, iliya ntambara ya Runiga na Makenga, niba abanyamurenge nta ruhare muyifitemo, mwebwe muyibona mute, igamije iki, inyungu abavuga ikinyarwanda bo muli Congo bazavanamo ni iyihe, ? Murakoze.

HYPERLINK « http://gmail.com » t « _blank » damas nyanza (lundi, 18 mars 2013 06:30)

Mr L,abbe Thomas,

je viens de suivre votre interview sur ikondera infos,et j,aimerai vous faire les observations suivantes;

1.la revolution dons vous parlez,evolue en rapport du niveau socio-politique et economique du peuple.crois-tu que le peuple Rwandais a un niveau politique ,socio-economique ,et intellectuel d,entreprendre une telle revolution?

2/.Quand vous parlez de cette revolution ,faisant allusion a celle de 1959-1961 du MDR PARMEHUTU,qui chassa presque tous les tutsis du pays ,c,est comme si vous avezla nostalgie d,une republique exclusivement hutus.

3/je suis d,accord avec vous sur les 3 grands crimes du regime en pace,mensonge,terrorisme,enrichissement,par un petit groupe au pouvoir compose de quelques tutsis et quelques hutus fideles a l,homme fort du pays,cependant a vous entendre parler,j’ai l,inquietude que si parviens a liberer les hutus tu vas lier les tutsis,par les memes methodes qu,utilise aujourd,hui l,homme au pouvoir d,une maniere meme plus forte.

qu,en pensez-vous pere?

HYPERLINK « http://gmail.com » t « _blank » damas nyanza (lundi, 18 mars 2013 06:08)

Mr Thomas,

ufite ibyuvuga nukuli ariko usa nufite ingenga bitekerezo ya hutus power,Urwanda nibyiza byarwo exclusivement pour les hutus,nkuko ugaragaza gukumbura revolution ya 1959-1961 yirukanya abatutsi hafi ya bose mu Rwanda

IBIZABa (dimanche, 17 mars 2013 23:46)

ingabo zagiye hanze zizagaba igitero simusiga. abari mu gihugu bazabura aho bahugira…. Tubitege amaso.

HYPERLINK « http://dushimejeane@googlemail.com » t « _blank » jean (dimanche, 17 mars 2013 21:46)

Njye natangajwe no kumva ibigomba gukorwa kuli revolution idasanzwe ntekereza ko Ishema lil munzira nyayo gusa tugomba no gusuzuma iyoherezwa ry’amafranga mu RWANDA niba ryubahiliza uburenganzira bwa muntu. Hali abantu badasobanukiwe amashyano abera muli DRC gouvernment yagatsiko ishyigikiye ijana kwijana. Abanyarwanda bakwiye kumva neza ibyo balimo, abatuye muli France bishobotse mwababwirako the Congolese people deselve peace like any one else. Dore amafranga yoherezwa nayo gutubura icyigega agaciro. Mbese abihayimana bo mu rwanda bajya basobanura akamaro ka kiliya kigega, birazwi kandi ko nabohereza Euro, Dolar ni Pound bagombye gusobanukirwa icyo uwo uyoherereje abona amaze kwishyura agaciro. Maze iminsi numva inshuti zapfushije ababyeyi bobo ntibabone uko babashyingura nimuhaguruke maze mureebe ngo umwanzi arirukanka. Padiri werekanye ko umwanzi wacu ari agatsiko sajya byatumye benszhi bivanamo kurebana ayingwe hagati yamoko abereye URWNDA. Ndabashimiye

Ku basomyi (dimanche, 17 mars 2013 16:31)

Basomyi,

Mwampa link y’ikiganiro Thomas Nahimana yaraye agiranye na radio ijwi rya rubanda?

Murakoze

bakame (dimanche, 17 mars 2013 12:04)

Ikinamico riragwira ngo igice cya M23 cyahungiye mu rda ariko se utumva ko ari ikinamico ninde kagame yabuzeuko acyura ingabo ze kuko aahanga yari yaramaze kumenya. Ko hari ingabo zu rda ziri mmuri congo ahtamo ikinamico yo kuzicyura abinyujije. Mukubeshya ko M23 yasubiranyemo naho runinga we. Yajyanywe kugororerwa kubera gikorwa yaramaze gukora mutegereze murebe gurikira

HYPERLINK « http://www.iwacu.com » t « _blank » Ukuri (dimanche, 17 mars 2013 09:23)

Ibi biganiro Padri yagiye atanga ku ijwi rya rubanda twe turi muri Africa rwose bayobozi b’Ishema twabibona dute?Murakoze.

Mwitondere ibyo gukomatanyiriza (dimanche, 17 mars 2013 07:39)

Numvise havugwa cyane ibyerekeranye no gukomatanyiriza ibintu bimwe biva mu Rwanda ngo mu Rwanda rwo kurwanya ubutegetsi. Ni ngombwa kubyigaho neza kandi bigakoranywa ubwitonzi. Bitabaye ibyo mushobora kugirarira nabi abaturage baciye bugufi, abo mukeka kurwanya bigaramiye. Urugero natanga ni abavuze ibyerekeranye n’agashya n’akabanga n’ibindi. Muzi aho bikorerwa?

Uriya mugabo Sina Gerard ukora akabanga atuye kuri Nyirangarama. Aho hantu hatuwe n’abaturage basanzwe. Uwo mugabo yari yarahimbye urwibutso na mbere ya FPR. Igihe cy’ihunga, yahungiye i Goma nk’abandi benshi. Agezeyo, yakomeje gukora urwibutso, arucuruza muri Mugunga. Yatahukanye n’abandi ubwo FPR yajyaga kubacyura ku ngufu!

Ageze mu Rwanda, yakomeje gukora urwibutso, yongeraho buhoro buhoro biriya bindi byose birimo akabanga, agashya, akandi n’ibindi. Ni umuntu ukunda abaturage cyane kandi ubafitiye akamaro kanini. Muri za Rulindo nta muntu utagiyo akazi. Yewe niyo umubyeyi abuze amafaranga yo kurihira umwana we ishuri, ajyayo Sina akamuha akazi!

Si ibyo gusa. Yashinze n’ishuri rya secondaire abana bo mu karere ka Rullindo bigamo ku buntu, nta mafaranga babatse! Ugeze kuri Nyirangarama, usanga abana bose biga kubera uruganda rwa Sina. Kubera urwo ruganda, muri kariya karere, ntibigeze batema intoki kubera ko akeneye urwarwa akoramo ziriya nzoga!

Amajyambere afitiye abaturage akamaro simbona impamvu abantu bagomba kuyakomanyiriza.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :