Agatsiko gakomeje kwambura abaturage ibyabo ku maherere! Mutimatuje Amina

Muri iyi minsi Agatsiko-Sajya kabona ko gasumbirijwe, karagenda karushaho gukaza umurego mu guhohotera abaturage no kubavutsa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musheri, akarere ka Nyagatare, intara y’Iburasirazuba bambuwe imwe mu mitungo yabo ku maherere. Agatsiko kambuye amasambu yabo abaturage bo mu miryango 43 ngo aho bari batuye kahahindure urwuri rw’inka zako.

Kabinyujije ku bamotsi no kubahunahunnyi bako, agatsiko kabujije aba baturage kongera guhinga no kugira ikindi kintu bakora mu masambu yabo, ahubwo kabasaba guhita bimuka, nta nteguza nta n’impamba kabahaye. Aba baturage babuze aho berekera  kuko amasambu yabo agatsiko kayatwariye ubuntu nta n’ingurane kabahaye nk’uko ubusanzwe biteganywa mu itegeko ry’ubutaka.

1.Guhunga igihugu no guhinga nijoro

Kubera kubura uko bagira, bamwe mu baturage bahisemo guhungira mu gihugu cya Uganda, abandi biyemeza kujya bajya guhinga nijoro. Hitimana Inocent, ufite abana 8, akomoka mu karere ka Rwamagana, avuga ko yari amaze imyaka irindwi atuye mu isambu ye yiguriye i Nyagatare. Avuga kandi ko kimwe nk’abandi bose, na we yabaruje ubutaka bwe ariko igihe cyo guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabaruwe, we barakimwima ngo ni mu rwuri rw’inka. Kuri ubu Hitimana yahungiye mu gihugu cya Uganda, ni ho apagasa yagira utwo aronka akoherereza umugore n’abana aho bari kubundabunda mu busembere.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko biyemeje kujya bajya guhinga mu gicuku, saa cyenda z’ijoro kugira ngo barebe ko iminsi yakwicuma. Umwe muri bo avuga ko baherutse kugubwa gitumo n’abo mu mutwe w’inkoramaraso za Kagame uzwi ku izina ry’Inkeragutabara. Zarabakubise zibahindura intere, bamwe bajyanwa mu bitaro baguye muri koma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Habimana Denis, yemeza ko koko aba baturage basabwe kwimuka aho bari batuye kuko hagomba gushyirwa urwuri rw’inka z’abagize Agatsiko. Ku bwe ngo ibyo akora ni ugushyira mu bikorwa amabwiriza yahawe aturutse i bukuru.

2.Gukubitwa ibiboko no gufatirwa imitungo

Hirya no hino mu gihugu ikiboko kirarisha! Kubera kubura amafaranga ya mutuelle, bamwe mu baturage baririrwa ku nkoni n’akandoyi k’abambari b’Agatsiko. Tumwe mu turere tuvugwamo ibi bikorwa by’urukozasoni ni Ngororero, Nyanza n’ahandi henshi. Abaturage b’i Nyange mu karere ka Ngororero bavuga ko bamaze iminsi bakubitwa, bahindutse imirambo bazizwa kubura amafaranga ya mutuelle. Nyuma yo gukubitwa, bafungirwa mu biro by’utugari twabo.

Uretse gukubitwa no gufungwa, aba baturage bamburwa amwe mu matungo yabo (ku bayafite) nk’inka, ingurube, inkoko ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda, iradiyo maze bigatezwa cyamunara. Ibi byose bikorwa ngo hagamijwe kubakamuramo amafaranga yiswe aya mutuelle de santé, nyamara n’abayatanze ntibavurwa neza kuko Agatsiko katayishyura ibitaro n’amavuriro, ahubwo kagahitamo kuyashyira mu ngirwakigega yako kise Agaciro.

Umwanzuro:

Ihohoterwa n’iyicwarubozo bimaze gukorerwa rubanda rirengeje urugero,  umubare w’abamaze kurikorerwa na wo urenze igipimo. Ikigaragara ni uko Agatsiko kadashobora kuzibwiriza kunamura icumu katabanje guhura n’abagashushubikanya ndetse n’abagakosora bya nyabyo. Birakwiye ko Rubanda ihuriza imbaraga hamwe, tugahagurukira icyarimwe nk’abitsamuye, tukakagwa gitumo, tukakivuna. Biroroshye kandi birashoboka, icyangombwa ni ubushake no kwiyemeza (la volonté et la détermination). None se ibyashobotse mu 1959 kandi  Rubanda rugufi itaragiraga radiyo na televisiyo, byananira bite Rubanda ihumutse itunze telefone na internet? Ibyashoboye Rubanda yari imaze imyaka amagana n’amagana ku ngoyi y’ubuhake, uburetwa n’ikiboko, byananira bite Impirimbanyi zimaze imyaka 20 zihanganye n’Agatsiko?

Mutimutuje Amina

i Kigali

 Vox populi (lundi, 18 mars 2013 15:28)

Berinaridini NDASHIMYE yongeye yakubise!

Bernardin Ndashimye yiyise andi mazina(Pacifique Munezero)cyangwa atira umwirondoro w’umuntu witwa Pacifique Munezero utuye Niboye ku Kicukiro,maze akomeza ibikorwa bye byo guhakirizwa!

Mujye ku igihe.com mwirebere.Iyi nyandiko nta wundi wayanditse atari Bernardin Ndashimye!

http://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/munezero-ntiyoroheye-kagame.html

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :