Muzatubarize Abepiskopi bacu niba AMANYANGA ya FPR ariyo formation yo kwiha Imana twaje gushaka mu seminari nkuru ! par Fratri Jean.

Ngo tuzasabe Kagame yiyamamarize manda ya 3 , ngo niwe wenyine ushoboye kuyobora iki gihugu da ! Aba Bepiskopi biteguye guha umugisha aya manyanga ?

 Niga mu Seminari nkuru ya Kabgayi. Mpisemo kunyuza iyi nkuru ku kinyamakuru cyanyu Umuhanuzi kuko mbona nta kundi navuga ikintu gikomeye kiremereye imitima y’abaseminari benshi, kandi nkaba nzi neza kumuha Abanyarwanda bose ijambo .

Nifuzaga kwiha Imana mbikuye ku mutima, nkaba umusaserdoti wita ku bakene kandi ufatanya n’abandi kurwanya akarengane. Koko rero nanga cyane akarengane kagirirwa rubanda rugufi , akaba ari nayo mpamvu nifuza kuba umupadiri ngo nzabe hafi y’abaturage, nsangire nabo imibereho yabo iruhije muri iki gihe. Nyamara ntangiye gucika intege bikomeye kubera imikino ya politiki y’ikinyoma, abayobozi bacu basa n’abashaka kuducengezamo !

Muri iyi minsi twahuye n’ikibazo cy’urucantege. Kuva Padiri mukuru wacu, Nyakubahwa Vedaste Kayisabe, yagirwa umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi, uru rugo rwahindutse urujya n’uruza rw’abategetsi bakuru ba FPR! Wagira ahari ngo hano ni muri Minisiteri cyangwa muri Caserne y’abasilikari b’Inkotanyi ! Haba ku manywa ndetse na ninjoro, hano hahora urujya n’uruza rw’abantu bo muri FPR, hagahora amanama n’utunamanama by’urudaca,  ibiyavugirwamo byose ntitubimenya. Icyakora iyo twiherereye twongorerana, usanga benshi dutewe  impungenge n’ibibera hano. Dufite ubwoba bwinshi ariko dufite n’agahinda gakomeye kuko tubona formation yo kwiha Imana twaje gushaka atariyo ishishikaje umuyobozi wacu, padiri Kayisabe Vedaste. Akorera FPR ubutagoheka, niyo ahumeka, wagira ahari ngo nibyo Kiliziya yamutumye, mbese njye sinzi niba acyemera n’Imana ! Nabanje kugira ngo ninjye njyenyine ubangamiwe n’icyo kibazo ariko naje gusanga hari abaseminari bagenzi banjye barushishejo kubabazwa n’ibyo babona hano.

Nk’uko twabikekaga, ejobundi abo bayobozi ba FPR bajyaga baza hano rwihishwa, baje habona,  baradukoranya maze  batubwira bimwe mu by’ingenzi biba bibagenza !  Iyo nama badukoresheje ngo yari igamije kutugezaho gahunda za guverinoma!

Gusa abafataga ijambo bose batuganirira bagarukaga  mu kutwumvishako turi muri bamwe mu banyabwenge  b’igihugu,  ko kandi Perezida Kagame  na we atwemera ndetse ngo akaba yifuza kuzadusura vuba aha !

Bati rero ni nawo mwanya muzaba mubonye wo kumubaza ibibazo byanyu  ariko kandi “ntimuzibagirwe kuzamusaba ko yakongera akiyamamariza manda ya 3, dore niwe wenyine u Rwanda rukesha amahoro kandi namwe muri bakuru ! FPR niyo yonyine  ishoboye kutugeza kuri ibi byiza mubona, twizereko mwese muri abanyamuryango ba FPR? “

Muri iyo nama !

Ubwo rero dutegereje ko na Perezida Kagame adusura, noneho abayobozi bacu bakaturaganza imbere , tugakubita ibipfukamiro hasi tuti “mubyeyi wacu Perezida Kagame, ni wowe Mana yacu, utariho ntitwabaho , ni wowe utuma inka zikamwa, ababyeyi bakabyara, imvura ikagwa, imyaka ikabona kwera, utariho u Rwanda ntirwabaho….”. Ngiyo imyitozo turimo, turangajwe imbere na Padiri Vedaste Kayisabe ! Muri iki gihugu ibintu bigeze iwa Ndabaga !

Nyamara ubu bucakara nibwo tutagishoboye kwemera ! Niba ari ngombwa ko twinjira mu mashyaka ya politiki , nibatureke tuzihitiremo buri wese iryo ashaka ! None se baratureba bakabona ko turi abana b’ibitambabuga (Mineurs) batazi icyatsi n’ururo , bagomba gutoranyirizwa ishyaka bayoboka ? Sinari nzi ko Abihayimana bashobora kujijwa bigeze aha : ubu se baratekereza ko akarengane FPR-Inkotanyi ikorera ababyeyi bacu n’abavandimwe bacu kadushimisha ? Nimusibize amerwe mu isaho.

Padiri Kayisabe Vedaste (mu ikanzu), Recteur wa Seminari nkuru ya Kabgayi.

Niyo mpamvu dutinyutse gutera aka kamo dusaba Abepiskopi bacu ngo bihutire gusuzuma iki kibazo mu maguru mashya, bagire icyo bakora hato tutazatera hejuru, ibintu bikaba bibi cyane. Ibi bikorwa byo kuducunaguza no gushaka kuturindagiza nibikomeza, bashobora kuzajya kurabukwa bagasanga abaseminari barenze 1/2 twarangije gufunga utwangushye,  tukisubirira iwacu ! Nibategereze gato bazabona ibisumba ibyo .

Bityo rero, niba hari Abepiskopi bacu bashyigikiye iyi gahunda ya FPR bari gushaka kuducengezamo , bazahaguruke bajye i Kigali bibwirire Perezida Kagame ko ari we Mana yabo n’Umuremyi wabo , ariko bareke kutwitwaza twebwe abaseminari , ntabwo ari FPR twaje gushaka mu seminari, FPR si yo Mana duteganya kwegurira ubuzima bwacu .

Amakuru yacu yari ayo, iyi nkuru nimuyitambutsa, tuzabagezaho ibizakurikiraho.

Imana irinde igihugu cyacu.

Fratri Jean.

Twese tuti  “iiiiii” !

Ngayo nguko !

 HYPERLINK « http://kilinda@yahoo.fr » t « _blank » kalinda (vendredi, 15 mars 2013 16:54)

NTABWO ARI PADIRI TOMASI WENYINE WEMERA YUKO GENOCIDE YATEGUWE NA KAGAME NA FPR AHUBWO HARIMO N’ABATUTSI BENSHI BABYEMERA GUSA NUKO FPR IRI KU BUTEGETSI NTA HANTU BYATAMBUKIRA MUZAREBE ABAGERAGEJE BOSE KUBIVUGA KU MUGARAGARO NKA MADAME INGABIRE FPR IHITA IGUFATA UMUNWA.

BILL CLINTON NAWE YABYEMEJE KANDI MBERE YUKO APFA BYOSE AZABISUKA HANZE CONSCIENCE YE ITANGIYE KUMUCIRA URUBANZA KUBERA YUKO ARIWE WATANZE ORDRE YO GUHANURA INDEGE.

ESE MBERE YUKO FPR ITERA ABATUTSI BARI BABAYE IKI MU RWANDA? SIMVUZE YUKO BARIHO NEZA NKUKO ABAHUTU BATARIHO NEZA KU NGOMA YA FPR. FPR NA KAGAME NIBO FPUNDO RYA GENOCIDE Y’ABATUTSI IBYO BAKORERA ABAHUTU NI UGUHISHIRA UBUGOME BWABO BW’INSHIRA!!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :