Abanyarwanda, Abanyekongo, Abarundi, Abafaransa….mwese murararitswe muri iki gitaramo cyagenewe gushyigikira Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.
Tuzahabwa ikiganiro, dutange ibitekerezo, tubaze ibibazo byacu, dufatanye gushushanya igihugu cyiza dukeneye , u Rwanda rw’amahoro tuzaraga abana bacu, abuzukuru n’abazukuruza .
Wisigara mu rugo , va hasi, usange abandi, uganire, widagadure, wiyibagize akaga wanyuzemo, ucinye akadiho .
Iki ni igihe cyo kwanga gukomeza guheranwa n’ubwoba, agahinda n’umujinya ! Iki ni igihe cyo kwizera ko u Rwanda ruzima rushoboka, Abanyarwanda ubwacu turamutse DUHAGURUTSE, tukiyemeza kurwubaka.
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryiteguye gufata akaboko buri muyarwanda ubyemera kandi ubishaka.
Ni kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 23/3/2013, mu mugi wa ROUEN, muri Salle yitwa :
ROTONDE
2, Rue Albert DUPUIS