Dusesengure amaturufu Agatsiko kigaruriye u Rwanda karisha par Kurazikubone J.Nepo

Iyi miturirwa y’abaherwe nka Kagame se abaturage bayishyira mu nkono bakayigaburira abana bashonje ?

Umuntu wagera mu Rwanda ubungubu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, yarahaherukaga mu myaka ya mbere 1990 yasanga koko harahindutse cyane, mbese hari iterambere rigaragara cyane mu myubakire y’amagorofa. Cyakora ucengeye mu cyaro hari aho wasanga byarasubiye inyuma mu iterambere. Iri rero ni iturufu agatsiko kari ku butegetsi kihaye kurisha kakaribeshyeshya amahanga n’abatazi gusesengura ibintu. Niyo mpamvu nshaka gusesengura gato icyo nise iturufu y’Agatsiko kigaruriye ubutegetsi mu Rwanda. Ndibanda cyane ku maturufu abiri ariyo : Imiyoborere myiza n’iterambere nk’uko Agatsiko gakunda kubikoresha.

Ubundi iyo uvuze imiyoborere myiza, byumvikanisha abayobozi beza. Ese koko u Rwanda rufite abayobozi beza ? Mu bihugu byateye imbere cyangwa bishaka gutera imbere hari uburyo hatoranywa uzaba umuyobozi.

Icya mbere:  habaho amashuli arererwamo abazaba abayobozi. Umuyobozi ntatoragurwa mu muhanda. Umuyobozi atoranywa mu bantu b’inyangamugayo, bafite ubudakemwa mu mico no mu myifatire kandi barezwe kuko baba bagiye kujya imbere y’abandi ndetse no kubavuganira.

Icya kabiri n’ubwo kigoye ni ikingiki :  Ugiye kuba umuyobozi agomba kuba afite umutungo we bwite ugaragara, cyangwa afite ubushobozi bwo ku wubona (impamyabushobozi…)  kugirango atazagira igishuko cyo kwiba igihugu akoresheje umwanya afite. Mpereye kuri izi ngingo zonyine twahita tureba isura y’ubuyobozi dufite mu Rwanda.

Ubuyobozi buriho mu Rwanda bwihaye ubutegetsi ku ngufu nyuma y’intambara n’imivu y’amaraso y’abanyarwanda yamenetse guhera 1990. Ingirwamatora zagiye zibaho zijijisha ngo zemeze ko ubwo butegetsi buvuye mu baturage zabayeho abaturage baragijwe imbunda kandi n’ubu niko bikimeze. Imbunda ziramutse zigijwe hirya, Abanyarwanda batora umuntu w’inyangamugayo kugirango abahagararire, ntibakongera gutora umukuru w’igihugu utukanira ku karubanda nk’umushumba. Ndumva mu Rwanda nta n’abashumba bakibaho. Gutukana bisigaranye umukuru w’igihugu gusa. None ngo ni nawe wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda. Ngaho namwe nimunyumvire. Ese koko uwashungura abayobozi dufite mu Rwanda duhereye ku bunyangamugayo hasigara bangahe ? Abayobozi barandura imyaka y’abaturage, bakabasenyera amazu, bakabicisha inzara….ni abayobozi beza mu buhe buryo ? Ibi rero biraduha gusesengura neza iturufu ya kabiri y’iterambere.

Iterambere

Kuba u Rwanda rutera imbere ni byiza cyane kandi nta wakwifuzako igihugu gisubira inyuma. Ariko rero noneho reka twibaze.

Witegereje uko ubuyobozi buriho mu Rwanda ubu bukora ntiwatinda kubona ko ari abacanshuro basahuranwa bameze nka ya siha rusahuzi kandi ibi bikaba byarabaye umuco uhera i bukuru. Ngiyi ingaruka yo kugira abayobozi umuntu ataziye inkomoko, bazi gusahura ibya rubanda nta kindi. Mu bintu byinshi bigaragara ubuyobozi bwakagombye kurebera abaturage wibaza niba aribo bukorera bikakuyobera. Reka dufate ingero.

Ese amazu bavuga yazamutse mu mujyi wa Kigali uwayabarura yasanga ay’ibikorwa remezo ari angahe ? Amenshi si ay’ibisambo birya ibya rubanda ku ngufu cyangwa ay’abasahuye umutungo wa Congo? Ababishinzwe cyangwa abashobora kumenya amakuru reka tuzashakishe turebe. Iriya miturirwa ifitiye akamaro ki umuturage wo mu Gasarenda cyangwa wo muri Nyaruguru ?

Ikindi giteye agahinda ni uburyo ibikorwa byakagombye gukorwa mu nyungu z’umuturage, ahubwo leta ibikoresha mu nyungu za bamwe kandi ibeshya ngo irarengera umuturage. Ikibazo gikomeye cy’igurishwa ry’ibibanza bikurwamo abaturage leta ikabagurira ibaha intica ntikize kandi yajya kugurisha ikahagurisha ibya mirenge. Niba ari ku nyungu z’umuturage kuki leta ahubwo itafasha umuturage kugurisha n’umushoramari uzakama ikibanza cye ubuziraherezo. Ibi byafasha ko umuturage wimuwe yahabwa amafranga ahagije azamubeshaho. Umuturage aba yigomwe umurage w’abasokuruza wari kuzamubeshabo. Uru ni urugero rufatika rugaragaza leta y’abacanshuro irya abaturage bayo, ikabacuruza nta kindi yitayeho. Cyakora amateka azabigaragaza kuko nta gahora gahanze.

Urugero rundi rubabaje ni ukuntu leta y’u Rwanda yanga urunuka abakene bayo. Twese twakurikiye uko leta, ubundi yakagombye kuba umubyeyi, isenyera abakene ikabata ku gasi irimo guhishira imfashanyo yahawe zarigishijwe zikaba zagombaga kubakira abo bakene. Iki cyo umuntu wese wakigizemo uruhare azabibazwa n’Imana Nyirijuru. Na padiri Emile NSENGIYUMVA wavuganiye abo bakene leta yamutaye mu kagozi amaramo amezi 18, niyihangane.

Urugero rwa vuba aha ni abafungirwa kubura mutuelle bigaragaza aho ubukene bugeze abaturage,  aho babura n’udufranga two kwivuza, ese ye hari uwanze ubuzima bwe ? Leta ngo mu kubakunda ikabata mu munyururu ! Leta ihutaza abaturage bayo igizwe  abacanshuro nta kundi nabita. Cyakora umunsi umwe abaturage bazishakamo akanyabugabo babaryoze ibi byose.

Agahomamunwa ni ubucuruzi buvugwa mu bayobozi uhereye ku mukuru w’igihugu wiguriye indege 2 anakodesha leta, ikamuriha akayabo !

Ngiryo iterambere Agatsiko karisha. Ni iry’ako bwite si iry’abanyarwanda muri rusange. Ngaho aho ibintu byazambiye mwarimu agahembwa intica ntikize, ese ubundi abaho ate niba atari ibanga aho wenda nawe ntakama izo aragiye akurikije umwera uturutse i bukuru ? Ngaho aho abanyeshuli baburira buruse yabafashaga n’ingaruka bitera zo kwiyandarika ku bakobwa kuko nta kundi babigenza. Ngaho aho inzara iva . Nahamya ntashidikanya ko politike nyinshi nziza zitekerejwe zidashobora gushyirwa mu bikorwa kubera iyi système y’ubusambo yokamye Agatsiko, aho buri wese areba inyungu ze mbere yo kureba inyungu rusange.

Umwanzuro

Mu rurimi rw’igifransa baravuga “ La fin ne justifie pas toujours les moyens ». Kuba dufite abayobozi, kuba hari amazu yazamutse, ntibivugako byavuye ahantu hameshe. Umujura yibye akazacuruza nyuma agakira ntibikuraho ko umutungo we wavuye mu byibano. Uwubatse inzu mu mafranga yasahuye aba yicaye mu nzu y’inyibano. Umwicanyi afashe ubutegetsi akayobora ntibikuraho ko ari umwicanyi ruharwa. Aba ari umuyobozi w’umwicanyi nta bunyangamugayo aba afite. Ibi rero byatwereka byinshi mu byo Agatsiko kigaruriye u Rwanda kirirwa kabeshya. U Rwanda rero rukeneye abayobozi b’inyangamugayo mu muco no mu myifatire, batari ibisambo n’abicanyi. Koko mu 2013, dukomeze twemere kuyoborwa buhumyi ? Oya ntibikabe. Abagabo b’inyangamugayo nibagaragare tubajye inyuma.

Harakabaho U Rwanda rw’imisozi igihumbi ruzira abajura n’abicanyi.

Kurazikubona Jean Nepo

Kigali

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :