DUSANGIRIJAMBO : Muri iki gihe Abanyarwanda dukeneye umuntu nka MUSA par Fratri Emmanuel

Muri iki gihe Abanyarwanda tumerewe nk’Abayisiraheli mu Misiri. Mu Misiri Abayisiraheli bari batsikamiwe cyane n’ubutegetsi bwa Farawo, nk’uko Abanyarwanda bamerewe nabi ubu n’ingoma ya FPR n’Agatsiko-Sajya. N’ubwo bacurwaga bufuni na buhoro, Abayisiraheli bakomezaga kubyara no kwororoka, neza neza kimwe n’Abahutu bo mu Rwanda haba ku ngoma ya gihake na cyami ndetse n’ubu.

N’ubwo FPR n’Agatsiko-Sajya bakandamije Abanyarwanda bose, ariko baterwa ubwoba ku buryo bw’umwihariko n’ubwinshi bw’Abahutu n’ukuntu bakomeje kurumbuka. Kagame yabigaragaje kenshi mu mbwirwaruhame (disikuru) ze, nk’igihe yavugaga ibyo kumara amazi mu ngunguru akoresheje agafuniko k’icupa ; ubwo yavugaga ko imbwa zibwagura ibibwana byinshi, nyamara tukaba tubona gusa ubushyo bw’inka, ntitubone ubw’imbwa ; ubwo yavugiraga i Byumba ngo “beza ibigori, ariko natwe dufite imashini zo kubisya” ; igihe avuga ko ababajwe n’uko atishemo benshi bashoboka, ariko ko noneho abonye akanaya, atabyibuza ; n’ahandi henshi.

Farawo abibonye atyo, ategeka ko Abanyamisirikazi babyazaga abandi babyeyi bazajya bica abana b’Abayisiraheli bakivuka. Abanyamisikarikazi ntibabikurikije ijana ku ijana kuko byari amahano. Farawo arabarakarira, noneho ategeka ko bazajya bareka abana bavutse ari abakobwa, bakica ab’abahungu gusa. Neza neza ni kimwe no mu Rwanda rw’ubu.

Ubu rero mu Rwanda haje ya gahunda yo gukona abagabo. Twakomeje kandi kubona ababyeyi bajya kubyara, ukumva ngo abababyazaga  bibagiriwe mu nda ibikoresho byo kwa muganga nk’udukingingirazantoki (gants), amasizo, amapense (pinces), ibyuma bityaye (bistouris), ipamba, n’ibindi. Amakuru aturutse ahantu hizerwa avuga ko hari ababyeyi b’Abahutukazi abaganga n’abaforomokazi bafungira ibyara burundu batabagishije inama, cyane cyane abamaze kubyara gatatu.

“Umwanzi agucira akobo,Imana igucira icyanzu”. Mu Misiri umwana Musa yavutse ku babyeyi b’Abayisiraheli. Kugirango aticwa, bajya kumuhisha mu rufunzo ku nkombe z’uruzi rwa Nili. Umukobwa wa Farawo agiye kwoga muri Nili, abona ako kana, akagirira impuhwe, aragafata, arakajyana, akagira ake (adoption). Ni nawe wagahaye izina rya Musa risobanura “uwarokotse amazi ntarohame”. Ku bw’amategeko, Musa yari abaye umunyamisiri ndetse wo mu muryango wa Farawo. Ariko rero inkomoko ni inkomoko, amaraso ni amaraso, kandi ngo “amazi arashyuha, ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho”.

Musa amaze gukura, yasohokaga ibwami, akajya gutembera mu gihugu cya Misiri, akibonera n’amaso ye uko Abayisiraheli bari bamerewe nabi, bikamubabaza cyane. Ese Abanyarwanda bose, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi bisanzura ku Gatsiko-Sajya no muri FPR, aho bajya babazwa n’akaga k’Abanyarwanda kandi bagatinyuka kukabwira ibyo bikonyozi ?

Nabwiwe kandi nsoma mu bitabo ko abagabo b’Abatutsi nka Kajeguhakwa Valens, Katabarwa André, Rwigara Assinapol n’abandi benshi bari baracengeye bakagera kwa perezida Yuvenali Habyarimana ; Bisengimana Rwema yari yaracengeye agera kwa Mobutu ; abari muri Uganda bo ntawavuga . Nyuma byaje kugaragara rwose ko mu byabagenzaga byose, igikuru cyari “umukiro wa bene wabo b’Abatutsi” bataretse wenda n’uw’abandi Banyarwanda. Twabonye abagabo benshi b’Abahutu barongoye Abagore b’Abatutsikazi, hanyuma abo bagore bakabatandukanya rwose n’abavandimwe babo n’inshuti zabo z’Abahutu, bakabakoresha mu nyungu z’ubwoko bw’Abatutsi gusa.

Ese mama Abahutu b’ubu nka ba Bazivamo, Rucagu, Makuza, Biruta, Rugenera n’abandi benshi bacengera bakagera kwa Kagame, muri FPR, bakagera ku bagize Agatsiko-Sajya nk’uko Musa yagize amahirwe yo kugera kwa Farao no kuhaba, aho bababajwe n’akaga bene wabo barimo ? Bateganya kuzakoresha amahirwe bagize bagamije umukiro w’Abanyarwanda bose bahereye kuri bene wabo batsikamiwe kurusha abandi, cyangwa ni bo bahindukira, bakamera nka ba bamotsi bakera, bakabibasira, bakaba ba “Bangamwabo” na ba “Karyababo” ?

Umunsi umwe Musa yagiye kureba aho Abayisiraheli bakoraga imirimo y’uburetwa n’agahato. Abonye umukoreshakoro w’umunyamisiri wabatsiburaga ibiboko byinshi cyane, aramufata, aramwica, umurambo we awushyingura mu musenyi wo mu butayu. Bukeye arongera ajya gutembera, noneho asanga Abayisiraheli babiri bari kurwana, hafi kwicana. Abajya hagati, arabakiranura, arababwira ati “Ariko se bavandimwe, mugire ubucakara Abanyamisiri babashyizemo, mwongereho no gusubiranamo ubwanyu ?” Uwari wariye karungu kurusha undi aramusubiza ati “ibyacu ubyivanzemo ute ? Cyangwa urashaka kunyica nk’uko wishe wa munyamisiri ukamuhamba mu butayu ?”

Ibi biratwibutsa ubushyamirane buri muri iki gihe hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ingoma ya Kagame. Kuba ari menshi ni ikintu cyiza. Ni ikimenyetso ko Abanyarwanda bababaye ari benshi, ndetse akaba ari hafi ya bose. Yari agombye gushyira hamwe kugirango agire ingufu nyinshi. Niba abayigize badashoboye gushyira hamwe kubera ibibatandukanya, bagombye nibura gutega amatwi abahuza bababwira bati “mureke tubafashe kwishyira hamwe”, aho kubasubizanya uburakari nk’uriya muyisiraheli wahagurukanye Musa kandi yariho amugira inama nziza.

Mu ishyamba, burya intare ziba mu matsinda. Buri tsinda rigategekwa n’intare y’ingabo. Bene iyo ntare nkuru irica igakiza. Yica intare zikiri ibibwana kugirango intare z’ingore zongere zirinde vuba. Yica kandi intare y’insore yose ibona ishobora kuzayisimbura ku buyobozi bw’itsinda. Ariko iyo intare z’insore zishyize hamwe, ndetse hakagira n’ingore izitera inkunga, zirayitsinsura. Banyamashyaka, nimwe mubwirwa. Kuba abahunze ingoma ya Farawo Kagame banyanyagiye mu bihugu byose byo ku isi na zo n’izindi ngufu bataramenya gukoresha uko bikwiye ngo bazibyaze umusaruro. Iyo inyamaswa yavumbuwe, ihabwa induru aho igannye hose, ikageraho ikagwa ruhabo. Banyamashyaka, nimushishikarize Abanyarwanda aho bari hose kugenzereza batyo uriya Farawo Kagame.

Musa amaze kumva ko bimaze kumenyekana ko yishe Umunyamisiri, yagize ubwoba ahungira muri Sinayi. Yahuye n’ingorane nyinshi kimwe n’izindi mpunzi zose. Yanabaye umushumba w’ubushyo bwa sebukwe witwaga Iyetero. Ku bw’umubiri Musa yari kuri Sinayi mu rwuri, ariko umutima n’ibitekerezo bye byari mu Misiri. Abanyarwanda bahunze ingoma ya Farawo Kagame se bo si ko bameze ? Bakumbuye u Rwanda, bararukunze ; ariko batinya ko barusubiyemo Farawo Kagame yabica.

Ni igitangaza kubona mu byo ikora byose, Imana ishobora byose igomba kwifashisha abantu. Imana yari yarumvise amasengesho n’ugutakamba kw’Abisirayeli yabanyujijemo amaso bose, isanga uwo yakwifashisha kugirango ibabohore ari Musa kuko yari afite ugushaka, akaba yaragurumanaga rwose ishyaka ryo gukiza Abayisiraheli. Isomo rya mbere ry’uyu munsi (Iyimukamisiri 3, 1-15) rirangira Nyagasani Imana abwira Musa guhaguruka agasubira mu Misiri kubohora imbaga yayo.

Amasomo dusomerwa ku mubyizi no ku cyumweru aba afite buri gihe ikiyahuza. Mu ivanjili yo kuri iki cyumeru cya 3 cy’igisibo (Luka 13,1-9) turasangamo ikindi kinyamaboko n’ikinywamaraso cyitwa Harodi. Hari abantu baje kubwira Yezu iby’Abanyagalileya yategetse ko bicwa, amaraso yabo akivanga n’ay’ibitambo bariho batura. Yezu ati “mukeka se ko abo Banyagalileya aribo bari abanyabyaha kurusha abandi Bayahudi bose ?” Akongeraho ati “ahubwo niba mutisubiyeho ngo muhinduke, muzashira mwese nkabo”. Abanyarwanda bibwira se ko abantu ingoma ya Farawo Kagame yatikije bari abanyabyaha kurusha abandi bose. Oya , ahubwo bari n’intungane. Nitwituramira ntitwamagane akarengane kagirirwa abacu, natwe twese tuzashira nkabo. Ikirura se gishobora kurekera aho kurya abana b’intama, aha ngo ni uko cyumva kandi kibona ko cyariye benshi ? Oya, ahubwo uko kibarya ni ko kirushaho kuryoherwa.

Ibyabaye kuri  Pasitoro Martin Niemöller bitubere isomo. Uyu mugabo yagize ati “Abicanyi bo ku ngoma ya Hitileri baje gufata abakomunisti, ndicecekera kuko ntari umukomunisti ; baje gufata abayobozi b’abamashyirahamwe aharanira inyungu z’abakozi (syndicalistes), ndicecekera kuko ntari umwe muri bo ; baje gufata Abayahudi, ndicecekera kuko ntari umuyahudi. Hanyuma igihe kigeze, nanjye baza kumfata, habura untabariza”.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, dukomeze igisibo cyacu twamagana akarengane tugirirwa. Iryo  sengesho ryacu ryo kwamagana akarengane kamaze kurenza imyumvire, Imana izaryumva maze idutoremo Musa dukenye, atwambutse inyanja y’umutuku Farawo Kagame yashoyemo u Rwanda n’Abanyarwanda.

Icyumweru cyiza kuri mwese

Fratri Emmanuel.

Mbatuye aka karirimbo kadufasha kuzirikana.

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :