Uburyo inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zapanze icikamo ibicye bibiri bya M23 hagamijwe kuburizamo imishyikirano yazihuzaga na Leta ya Kongo-Kinshasa par Gasasira

én Kabarebe na Kayonga : Umunsi umwe bazafatwa baryozwe ibyaha bikomeye bakoreye rubanda.

Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko ari abayobozi be b’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (Directorate of Military Intelligence-DMI), rufatanyije n’urwego rw’ubutasi rw’igihugu (NSS), barimo gushyira mu bikorwa indi mipangu mishyashya yo gucamo ibice bibiri umutwe w’inyeshyamba za M23, kugirango igice kimwe kizarwane kigarurire Kivu y’amajyaruguru, naho ikindi gice kizigarurire Kivu y’amajyepfo.

Iri kinamico rikaba ribaye nyuma gato y’aho Umuvugizi usohoreye inkuru yerekanaga ko inzego z’ubutasi za Kagame zashakaga gutangiza undi mutwe w’inyeshyamba muri Kivu y’amajyepfo, uwo mutwe ukaba waragombaga gufatanya na M23, igisirikare cya Kagame kikaba kimaze kwitegura kuwuha ibirwanisho hamwe no kuwufasha gufata igice kinini cya Kivu y’amajyepfo; ibi bikaba bigomba gukorwa n’ingabo z’u Rwanda ziri ku nkengero ya Kongo n’u Rwanda, izi ngabo zikaba zimaze kwitegura kugaba ibitero muri Kivu y’amajyepfo, zikoresheje ubwato bw’intambara.

Nyuma y’aho Umuvugizi werekaniye iyo migambi mishya yo guhungabanya umutekano wa Kongo na none wari wateguwe na Gen James Kabarebe ndetse na perezida Kagame akaba yari amaze kubiha umugisha, byatumye hapangwa ubundi buryo bw’uko bafata Kivu y’amajyepfo, hakoreshejwe gucamo ibice umutwe wa M23, igice kimwe kikayoborwa na Col Baudouin, afatanyije na Gen Bosco Ntaganda, iki gice kikaguma mu birindiro bya M23 bibarizwa mu nkengero za Goma, mu majyaruguru ya Kivu, naho ikindi gice kiyobowe na Col Makenga Sultani cyo kikaba kigomba kuguma mu bice bya Walikare muri Kivu y’amajyepfo; iki gice kikaba ari na cyo gifite inshingano zikomeye zo kuzafata Kivu y’amajyepfo, kibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko, nubwo M23 ivuga ko yacitsemo ibice, abayobozi bayo bakaba bari bamaze iminsi basa nk’aho basubiranamo, ukuri ari uko iyo mirwano ari iya nyirarureshwa umuntu yakwita mu cyongereza “friendly fire”; iyi mipangu yose ikaba yarapanzwe ku mabwiriza y’inzego nkuru z’ubutasi n’iza gisirikare mu Rwanda, ari na zo ziha amabwiriza inyeshyamba za M23 ku byo zigomba gukora byose.

Iri kinamico rivugwa rikaba kandi nta shingiro rifite, ko ahubwo rigamije kuburizamo imishyikirano yari irimo ihuza impande zombi, urwa Leta ya Kongo n’izi nyeshyamba, cyane cyane ko nyuma y’imirwano yahuje inyeshyamba za M23 ubu bisigaye bimeze nk’aho nta buyobozi bukuru “High Command” zifite. Iri kinamico rikaba rinagamije kunaniza Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bya SADC ndetse na Tanzaniya, byari byiteguye gutabara vuba abaturage ba Kongo bakomeje kwicwa no gukurwa mu byabo n’intambara yashojwe na M23, uyu mutwe ukaba warashinzwe na perezida Kagame, agamije kuwugira ikiraro cyo gukomeza kwisahurira umutungo kamere wa Kongo.

Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya akaba yemeza ko yaba Gen Bosco Ntaganda na mugenzi we Col Baudouin kimwe na Col Makenga, ubeshya ko atari kumwe na bagenzi be bo muri M23, bose bavugana umunsi ku wundi na Gen Kabarebe ndetse na bagenzi be bandi, perezida Kagame na we akaba ahabwa umunota ku wundi raporo y’uko izo nyeshyamba ze za M23 zifashe ku butaka zigaruriye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Gasasira, Sweden.

Source :

HYPERLINK « http://www.umuvugizi.com/?p=7737 » t « _blank » http://www.umuvugizi.com/?p=7737

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :