KAGAME ARAGARAGAYE : Umutanzaniya muri Guverinoma y’u Rwanda ? par J. Mukundabantu

Prof Silas Rwakabamba wiyitaga Umutanzaniya kugira ngo asahure Kaminuza

Mu by’ukuri guhindura bamwe mu bagize guverinoma y’Agatsiko nta  gishya kirimo (un non-événement) kuko ntacyo bihindura ku gitugu kiri mu gihugu, ku karengane gakabije, ntacyo bigabanya ku buzima bubi cyane bwa mwarimu n’umunyeshuri n’ubw’abaturage muri rusange. Ahubwo guhindura bamwe  (guhindura Kata) ni icyanzu Kagame anyuramo kugira ngo ashyire abandi mu myanya yo gusahura igihugu kurushaho,  ba bandi basanzwe bafafanya na we muri za gahunda z’ubucuruzi bwo mu mwijima. 

Akandi gashya Kagame aheruka kudukorera ni ukugira Pr Silas Lwakabamba Ministri we ushinzwe ibikorwa remezo muri Guverinema yatangaje kuri 25/2/2013. Tukaba rero tukimara kumva iyo nkuru hano I Ruhande twaguye tugaramye!

Mu by’ukuri, ntitwatangajwe n’uko uyu mugabo yahawe umwanya wo hejuru, twatangajwe n’ibintu byinshi ariko iby’ingenzi bikaba ari ibi:

 1. Pr Silas Lwakabamba, ni umuyobozi wanze kuvuga ikinyarwanda wemeza ko ari umutanzaniya atari umunyarwanda, akaba yivugira buri gihe ikiswahili n’icyongereza. Hano muri kaminuza ariko twe tukaba tuzi ko Lwakabamba afite abavandimwe ndetse n’umukobwa we bafite imyanya muri Leta ya Kagame , bavuga ikinyarwanda cy’umwimerere; bigatuma rero twibaza niba noneho yahawe ubwenegihugu kugirango ajye muri Guverinema cyangwa abanyarwanda bakaba bananiwe ku buryo umukuru w’igihugu yitabaza abanyamahanga!

2. Pr Lwakabamba ni umuyobozi wa kaminuza wayikoreye ibintu byinshi bigayitse mu gihe yemera gukorera FPR na Kagame kuruta  kwita ku burezi bwamuzanye i Butare.

Ingero ni nyinshi ariko dore nkeya murizo:

(1)Gutegeka abarimu n’abakozi ba Kaminuza gutanga imisanzu ya FPR ku ngufu mubyo yitaga: gahunda ya Girinka, Agaciro Fund, imisanzu y’amatora ya Kagame.

(2)Kwirukana burundu abana bazize amaherere, umwe ngo yasuzuguye Ministri Mutsindashyaka; abandi ngo bafite ingengabitekerezo(umwe n’umwana w’umukobwa wari mu mwaka wa kabiri)!

(3)Kwitandukanya n’ubwenge bwe akemera ko gahunda za Kagame na FPR zisimbura gahunda z’uburezi: urugero ni ukuntu yategetse abarimu bari basanzwe bigisha mu gifransa batari bazi n’icyongereza na gike, bahawe iminsi 2 ngo babe batangiye kwigisha mu gifransa! Aha Kagame  akaba yari yifitiye gahunda zo kwandikwa muri Commonwealth ariko Lwakabamba ntiyamweretse ko ibyo yarotaga bidashoboka, ahubwo yahutiyeho gukanda abarimu. Ubu rero tukaba twasanze umuntu atari muri gahunda z’uburezi ahubwo yari muza FPR.

(4)Ibyo twajyaga tubwirwa ko uyu Lwakabamba afitanye ubucuruzi n’amabanga adafututse na Kagame, twahise tubyemera. Ya migabane ye yo muri Fair Construction imwe mu byana bya Crystal Venture burya koko ntawakongera kuyijyaho impaka.

Mu gihe abarimu n’abakozi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda bahembwa intica ntikize, Pr Lwakabamba we FPR na Kagame bamuhembaga nk’umunyamahanga ku buryo abo bari mu myanya ingana, abakuba incuro hafi icumi. Pr Lwakabamba yahembwaga ibihumbi icumi by’amadolari (10,000USD), umwongereza Martin O’Hara wari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe inyigisho nawe yahebwaga nk’ariya, naho Pr Mureramanzi,  Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi, agahembwa amadollars maganaa inani (800 USD) ! 

FPR na Kagame kandi bakomeje gukingira ikibaba uyu mugabo iyo bamwe mu bayobozi bo hejuru babaga bamutanitse bamubaza ukuntu adindiza Kaminuza. Ibi bikaba byaragaragariye aho atumijwe kenshi mu nama ya Sena gusobanura ibibazo biri muri kaminuza, abantu benshi bakaba baribwiraga ko ibye birangiye ariko akabyuka abahema. None se ngo uhagarariwe n’ingwe ntavoma?

Nasoza rero nsaba Prezida Kagame ibi bikurikira:

(1).Gusobanurira  Abanyarwanda niba agashendeburo Lwakabamba yahembwaga yiyita umunyamahanga, mu gihe bigaragaye ko yari umunyarwanda . Kuki iyo mikorere tutayita ruswa n’inyereza kuri Lwakabamba na Leta ikaba umufatanyacyaha ? Ayo mafaranga yanyerejwe ntakwiye kubarurwa hanyuma agusubizwa Kaminuza  cyangwa mu isanduku y’igihugu ?

(2).Niba Pr Lwakabamba ari umutanzaniya, ntibyaba bitangaje ukuntu yaba akomeje kuvuna umuheha akongerwa undi mu gihe hari abanyarwanda bari mu gihugu cyabo bashoboye akazi kumurusha!

(3).Ubu se ntibigaragariye buri wese ko u Rwanda hari bya bifi binini bitunzwe n’udufi duto!! Aka karengane kazahagarara ryari ?

Kagame rero muri make akaba agaragaye mu gutonesha kwe agamije inyungu ze bwite mbere y’iz’igihugu.

Mukundabantu J.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Butare

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :