DUSANGIRIJAMBO : Nyagasani Imana ati “Nimungarukire n’umutima wanyu wose”par Fratri Emmanuel

Uwumvise ijambo “igisibo” aherako atekereza gusiba ibiribwa n’ibinyobwa. Gusiba kuri ubwo buryo ni byiza cyane. Hari n’ababikora batabitewe n’ukwemera, ahubwo ari uko bituma bananuka bakarushaho kugira ubuzima buzira umuze. Ubikoze kubera ukwemera bituma asenga, akazirikana iby’Imana kurushaho. Bimufasha kandi gushyira mu bikorwa itegeko ry’urukundo, kuko ubundi ibyo yigomwe kurya no kunywa yagombye kubiha abatishoboye.

Gusiba kurya no kunywa bifasha ubikora kumva akababaro k’abantu batagira icyo bashyira mu nda. “Utaranigwa agaramye agirango ijuru riba hafi” . Ushobora gusiba kurya no kunywa, inzara n’inyota bikakwica, ariko wizeye ko isaha nigera uri buze gufungura. Zirikana rero abantu bicwa n’inzara badafite n’icyo cyizere, badafite uwo batakira. Kwishyira mu mwanya w’abo bantu, kubumva no kubitangira ni uburyo bwiza cyane bwo gusiba.

Mu w’1994, u Rwanda rwacu rwagushije ishyano. Ntibikunzee kuvuga cyane, nyamara FPR imaze gufata ubutegetsi muri uwo mwaka, abasirikari bayo bishe Abanyarwanda benshi b’inzirakarengane, bamwe bakabicisha inzara n’inyota. N’ubu kandi Abanyarwanda benshi barashonje bitewe n’ubutegetsi bw’Agatsiko kabambura amasambu yabo, kababuza guhinga ibibatunga, karandura ibyo bahinze, kabasenyera amazu, kabaka imisoro iri hejuru cyane, kakirukana abakozi, abandi kagabanya imishahara yabo nta mpamvu, kakikubira ibyiza by’u Rwanda ; ubundi Abanyarwanda kabicisha inzara, kakabahoza ku nkeke idashira.

Kuzirikana no kwibuka abantu bose FPR yicishije inzara n’inyota ni uburyo bwiza cyane bwo gusiba. Kwitangira abo ihejeje ku ngoyi y’ubutegetsi bwayo bubi nabwo ni uburyo bwiza cyane bwo gusiba. None se Munyarwanda, uraceceka ngo uramire iki ? Niba se ugirango “reka ndebe ko bwacya kabiri”, ubwiwe n’iki ko buzacya gatatu cyangwa kane ? Abawe se uzabasiga he ? Na Yezu umwana w’Imana yaritanze kugirango abantu bakire.

Amasomo yo muri iki gihe cy’igisibo agaruka kenshi kuri iyo ngingo yo kwitangira abandi. Ku wa 3 w’ivu umuhanuzi Joweli (2, 12-18) yaravugaga ati “n’umukwe n’umugeni bakiri mu kwezi kwa buuki, nibave mu nzu no mu kiryamo cyabo, bajye kwifatanya n’abandi”. Ku wa 5 no ku a 6 ukurikiyeho Nyagasani Imana, yifashishije umuhanuzi Izayasi (58, 1-14) yagiraga ati “Kubika urutwe nk’igihwagari ni byo mwita igisibo ?”. Agakomeza agira ati “dore ahubwo igisibo nifuza : gufungura abafunzwe barengana, kubohora abari ku ngoyi, gusubiza abatsikamiwe ukwishyira-ukizana kwabo, guca ingoyi zose, gusangira ifunguro ryawe n’ufite inzara, gucumbikira iwawe uwabuze iyo agana, guha umwambaro uwambaye ubusa, kutirengagiza mugenzi wawe, gukora ibishoboka byose kugirango ingoyi icike mu gihugu, hamwe n’iterabwoba n’amagambo asesereza abandi”.

Aya magambo, nta munyarwanda n’umwe atagera ku mutima. Abambere babwirwa ni abitwa abayobozi. Igisibo cyabo nikibe kwitangira abayoborwa, bareke kubicisha inzara, ingoyi n’akarengane. Nibatsinde ibishuko by’inda nini, akaboko karekare, gushaka ibyubahiro, kuba ibinyamaboko n’ibikonyozi. Ku cyumeru cya 1 cy’igisibo, ivanjili ya Luka (4,1-13) yatwibutsaga ukuntu Yezu yatsinze ibyo bishuko Sekibi yamushukishaga igamije  kumutesha  “umugambi we wo kwitangira abantu”watumye ava mu Ijuru akaza ku isi kubana na bo.

Ku wa 1 w’icyumweru cya mbere cy’igisibo, abacamanza ni bo bari baramukiwe. Mu gitabo cy’Abaleviti  (19,1-2.11-18) Nyagasani Imana arababwira ati “Murabe intungane kuberako nanjye ndi intungane…. Ntimuzabeshye, ntimuzagire uwo mubeshyera, ntimuzagire uwo mushinja ibinyoma, ukwo kwaba ari ugutukisha izina ryanjye”. Ba bashinjabinyoma babigize umwuga mu nkiko za Gacaca ni bo babwirwa. Muri iryo somo ry’igitabo cy’Abaleviti, Nyagasani Imana akomeza abwira abacamanza kutagira uwo barenganya. Aho  za “nyangamugayo” ndetse n’abandi bacamanza benshi bo mu Rwanda kugeza ubu ntibarenganya abantu kurusha uko babarenganura ? Igisibo nikibabere akanya katagira uko gasa ko kwisubiraho ubudasubira inyuma.

Munyarwanda, Munyarwandakazi, Imana si Yo ikuvutsa uburenganzira bwawe, ahubwo ni Yo ibuguha. Siiba utakira Imana uyibwira uti “Nanyazwe n’utarangabiye, Mana yanjye”; ariko nanone uhindukire ubwire uwakunyaze ibyo ataguhaye uti “Sigaho” . Ijwi ryawe ntaho rizaba ritaniye n’iry’umuhanuzi Joweli, Izayasi n’abandi. Ijwi ryawe ntaho rizaba ritaniye n’iry’Imana

Urubuga rwanyu Umuhanuzi-leprophete rubifurije gukomeza kugira igisibo cyiza, mugera ikirenge mu cya Nyagasani Yezu .

NGAYA AMASOMO YO KURI IKI CYUMWERU, 24/02: ICYUMWERU II CY’IGISIBO – C 

ISOMO RYA MBERE: Intangiriro 15:5-12.17-18. 

Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.» Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane.

Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.» Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga?» Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.» Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana.

Izuba rigiye kurenga, Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»

ZABURI 27(26):1.7.8-9.13-14. 

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira;

gira ibambe, unsubize!

Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,

wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!»

None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,

ntumpishe uruhanga rwawe!

Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,

ni wowe muvunyi wanjye;

ntunzinukwe ngo untererane,

wowe Mana nkesha agakiza!

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

Rwose, wiringire Uhoraho!

ISOMO RYA KABIRI: Abanyafilipi 3:17-21.4:1. 

Mwese, bavandimwe, mugenze nkanjye, kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose. Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!

IVANJILI: Luka 9:28b-36. 

Nuko Yezu ajyana na Petero, na Yohani, na Yakobo, aterera umusozi ajya gusenga. Mu gihe yasengaga, mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya.Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe, yari agiye gupfira i Yeruzalemu. Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke, babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. Bagiye kugenda, Petero abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Icyakora ntiyari azi icyo avuga.

Akivuga ibyo, igihu kiraza kirabatwikira; kibarenzeho bashya ubwoba. Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo; mujye mumwumvira!» Ijwi ngo rimare kuvuga, babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :