Musenyeri Phocas Nikwigize ntiyapfuye, yarishwe : Abamwambuye ubuzima ni ABICANYI par Thomas Nahimana

Tom Ndahiro ni Umujyanama n’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame. Si ku busa ikinyamakuru cye yahisemo kucyita « UMUVUGIZI » ! Si Abatutsi bose avugira nk’uko ahora ashaka kwiha iryo shema ku ngufu, ikimuhangayikishije ni ukuvugira Agatsiko k’abicanyi kafashe Abatutsi ho ingwate, nk’uko abigaragaje izuba riva muri HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2013/02/21/amaraso-arasema-dore-ga-tom-ndahiro-atangiye-kwivamo-yerekana-uko-agatsiko-gatangiye-kubura-aho-gapfunda-umutwe-kubera-abasenyeri-ba-kiliziya-gatolika-kahita/ » iyi nkuru ye twasohoye ku rubuga Umuhanuzi ejo hashize!

Abibeshya ni abibwira ko Tom Ndahiro yikorera ku giti cye, bityo ngo tukaba tugomba gufunga amaso ntitumusubize ngo hato bitavamo guterana amagambo ! Oya rwose, Tom Ndahiro afite uwo akorera . Ahubwo nibyumvikane ko gukoresha Tom Ndahiro ( n’uko angana n’uko areshya, mu mutwe no mu mutima ) nk’Umujyanama n’Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko Repubulika ya gatatu  igeze aharindimuka bidasubirwaho. Bishatse kuvuga ko igihugu kiri mu mazi abira, niba cyaratangiriye kubora mu mutwe nk’ifi ! Biragaragara ko nta muntu n’umwe ushyira mu gaciro ucyemera gufata ijambo mu ruhame, ngo agoboke ubutegetsi bw’Agatsiko, kuko yenda bose barangije kwibonera ko nta garuriro ! Nuko rero nyine nk’uko bisanzwe, iyo urugo rushizemo inyana , imbeba zikinagura mu kirambi ! None se hari ahandi Agatsiko kavuganirwa na Tom Ndahiro kaba kaduhishe ?

Iyo Tom Ndahiro ataba Umuvugizi w’Agatsiko aba yarafashwe kera agafungwa , agashinjwa ku mugaragaro ingengabitekerezo kirimbuzi ahora atwerera abandi (Accusation in the mirror!) , gukwirakwiza impuha, gusebanya, gucamo Abanyarwanda ibice, gukoza isoni Umukuru w’igihugu….Reka ibyo tubyihorere, inararibonye y’umushinwa yarivugiye iti « Iyo ubonye imbwa iri hejuru mu giti, wiyitaho igihe, ibaze gusa ku wayihashyize » !

Muri iyi nyandiko , ndashaka kwongera kwereka Abanyarwanda bafite amatwi n’amaso izindi ngingo enye zituma bagomba gutangira kwitandukanya inzira zikigendwa n’iyi ngoma yenda kubagwa ku mutwe  !

1. Musenyeri Phocas Nikwigize ntiyapfuye , yarishwe.

<span><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><span><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »/></span></ins></span> <ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><ins id= »aswift_0_anchor » style= »display: block; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><iframe frameborder= »0″ height= »90″ id= »aswift_0″ marginheight= »0″ marginwidth= »0″ name= »aswift_0″ scrolling= »no » style= »left: 0; position: absolute; top: 0; » width= »728″><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><span><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><span><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »/></span></ins></span> <ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><ins id= »aswift_0_anchor » style= »display: block; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><iframe frameborder= »0″ height= »90″ id= »aswift_0″ marginheight= »0″ marginwidth= »0″ name= »aswift_0″ scrolling= »no » style= »left: 0; position: absolute; top: 0; » width= »728″><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><span><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »><span><ins style= »display: inline-table; border: none; height: 90px; margin: 0; padding: 0; position: relative; visibility: visible; width: 728px; »/></span></ins></span> Umuvugizi wa Paul Kagame, Tom Ndahiro alias HUTUPOWER, avuga iki kuri icyo kibazo ? Aragira ati : </ins></ins></ins></ins>« Nkuko Padiri Nahimana yabyanditse sinshidikanya ko Myr Nikwigize yaba yarapfuye, kuko iyo bitaba ibyo hari aho yaba ari hazwi ». Akongera ati :  » Simvuga ku byo Nahimana yanditse bijyanye n’uburyo yishwe kuko  HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2013/02/21/amaraso-arasema-dore-ga-tom-ndahiro-atangiye-kwivamo-yerekana-uko-agatsiko-gatangiye-kubura-aho-gapfunda-umutwe-kubera-abasenyeri-ba-kiliziya-gatolika-kahita/ » bijyane n’imitekerereze y’ikijenosideri  HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2013/02/21/amaraso-arasema-dore-ga-tom-ndahiro-atangiye-kwivamo-yerekana-uko-agatsiko-gatangiye-kubura-aho-gapfunda-umutwe-kubera-abasenyeri-ba-kiliziya-gatolika-kahita/ » itwerera abandi ubugome bubarimo(Accusation in the mirror) » !

Njye namaze gusoma aya magambo y’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame, nkurayo amaso ! Muti kuki ? Ubundi niba hari ikintu twese twemereraga Agatsiko, ni uko nibura gasazanye uburambe mu kinyoma ! None biragaragaye ko no kubeshya ikinyoma kirimo akantu kenda gusa n’ubwenge ubwabyo Agatsiko katakibishoboye ! Kazakomeza kubaho gate ?

Koko rero biratangaje kubona Padiri Thomas Nahimana, wakoraga nk’umunyamakuru usanzwe, yarashoboye kumenya ibijyanye n’uko icyaha gikomeye (crime en bande organisée) cyo kwica Umukambwe Musenyeri Phocas Nikwigize cyakozwe, akavuga amataliki, akavuga aho cyabereye, amwe mu mazina y’abagikoze, uko cyakozwe, agatanga n’abagabo babihamya ! Nyamara Leta ifite serivisi zose z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, na polisi, na maneko….ikaba nta anketi yigeze ikora kuri icyo cyaha , ngo yenda imuvuguruze ! Iyaba Tom Ndahiro yari aserutse nibura avuga imyanzuro « itekenitse » y’ubugenzacyaha…Abanyarwanda bari kugira bati koko yenda Padiri Thomas yarabeshye, yaribeshye cyangwa yarabeshywe !!! Ubuse Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame ari we Tom Ndahiro aje kutubwira gusa ko adashidikanya ko Musenyeri Phocas  yapfuye ? Urw’ikirago se ? Mu by’ukuri ubutumwa ashaka gutambutsa ni ubuhe ?

Tom Ndahiro ararasa ku ntego aho agira ati : « Urupfu rw’uwo Musenyeri, Nahimana aruvuga nk’inyandiko y’igitekerezo mpimbano (fiction) gusa agashyiramo amazina y’abantu bazwi nka Jenerali Fred Ibingira na Padiri Kiwanuka ngo bihe ikinyoma cye ireme ».

Nk’uko Tom Ndahiro abyemeza, niba Padiri Thomas Nahimana avuga inkuru mpimbano(fiction) kandi y’ikinyoma bivuze kimwe muri ibintu bitatu bikurikira:

(1)Ko Musenyeri Phocas Nikwigize atishwe, yenda akaba yarazize urw’ikirago,

(2)Ko Musenyeri Phocas Nikwigize akiriho,

(3) Ko uburyo Padiri Thomas avuga Musenyeri yishwemo , atariko byagenze.

Niba uko Padiri Thomas yavuze inkuru y’ukwicwa kwa Musenyeri Phocas bidahuje n’uko byagenze, Leta y’Agatsiko nitobore ivuge uko byagenze, Abanyarwanda babimenye, impuha za Padiri Thomas Nahimana bazihinyure!

Niba Musenyeri Phocas Nikwigize akiriho, Agatsiko nikamushyire ahagaragara rubanda imubone, Padiri Thomas Nahimana abe ahindutse umunyakinyoma n’umushyushyamitwe izuba riva !

Niba Musenyeri Phocas yarazize urw’ikirago, Leta nibisobanure ku buryo byumvikana, byemerwe ! Ese ubundi imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo (accountability) ni indirimbo gusa y’abanyamurengwe ?

Niba Padiri Thomas Nahimana avuga ukuri, Tom Ndahiro namire ikimwaro, acecekeshwe burundu , areke gukomeza gushinyagurira abipfiriye bazize ubutindi n’ubugome bw’Agatsiko abereye Umuvugizi !

Dore aho ukuri guherereye:

Ibyo Padiri Thomas Nahimana HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/05/10/musenyeri-phocas-nikwigize-yishwe-urw-agashinyaguro-padiri-thomas-nahimana/ » yanditse bijyanye n’ukwicwa kwa Musenyeri Phocas Nikwigize wafatiwe ku mupaka i Gisenyi atahukanye n’abakristu be bava Kongo, taliki ya 26/11/1996 , agapfukamishwa mu kiziba abantu bareba, bakamuciraho ishapule ye abaturage bakimureba, nyuma akaza kujyanwa mu rubagiro…..si inkuru mpimbano, si n’ikinyoma kuko nyine Padiri Thomas yatanze n’abagabo bazi neza iby’iyo nkuru kandi bakiriho bashoboraga no kumuvuguruza : Padiri Eliyasi Kiwanuka ukomoka i Bugande na Fratri Gérard Rubayiza ko bagihumeka, bakaba babarizwa mu Rwanda, babujijwe n’iki gufata ijambo ngo babivuguruze , none umwaka wose ukaba ushize ! Baba se barabitewe no gutinya ko Padiri Thomas utuye mu Bufaransa hari icyo yabatwara ?! 

Biragaragarira buri wese ko iyi nkuru y’Umujyanama n’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame ariwe Tom Ndahiro igamije kugira umwere ruharwa witwa Jenerali Fred IBINGIRA no guhindura umunyacyaha umwere watangaje inkuru y’ubugizi bwa nabi bukozwe n’Agatsiko, gushinyagurira Nyakwigendera Mgr Phocas Nikwigize no gushotora umuryango we na Kiliziya gatolika bahekuye ! Umuvugizi wa Perezida Kagame yibagiwe kuvuga ko Fred Ibingira ari umwere no mu bwicanyi bwarimbuye ibihumbi by’abanyarwanda bari mu nkambi i Kibeho taliki ya 22/4/1995! Yibagiwe no kuvuga ko nta musilikari w’Agatsiko wagize uruhare  mu iyicwa ry’Abasenyeri 3 ba Kiliziya Gatolika barasiwe i Gakurazo taliki ya 5/6/1994 !

Niba ari ukuri kw’ibyabaye gushakishwa, Tom Ndahiro akaba asanga atari Fred Ibingira wakoze ayo mahano yo kwica urw’agashinyaguro Musenyeri Phocas Nikwigize, nabwire Abanyarwanda uwayakoze, araba agize icyo yunguye abamwumva.

Aha rero niho bigaragarira ko wa “MUVUGIZI “adahangayikishijwe n’abaturage barengana ( baba Abahutu cyangwa Abatutsi, yaba Mgr Phocas n’umuryango we, n’abakirisitu yari ashinzwe…) ahubwo akazi ke ari ukuvugira Agatsiko k’indobanure z’Abicanyi kari ku butegetsi ! Undi mugabo ni uw’iki ?

Aho iki si cyo gihe cyo kwitandukanya n’aka Gatsiko ku mugaragaro ?

2. Ingengabitekerezo ya jenocide ni nde uyifite ?

Umuvugizi wa Paul Kagame, Tom Ndahiro, ntabwo aramenya ko Itegeko No 18/2008 ryo kuwa 23 Nyakanga 2008 ryateganyaga kandi rigahana « icyaha-baringa » cy’ingengabitekerezo ya jenoside, ryakuweho icyizere « kuko ritari risobanutse », nk’uko byatangajwe na Ministre w’ubutabera witwa Tharcisse Karugarama, natwe tukaba twarasesenguye icyo cyemezo cya Leta mu nyandiko yasohotse kuri uru rubuga yitwa  HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/11/05/itegeko-ridasobanutse-ritegurwa-na-leta-idasobanutse-ihora-ikinisha-ubuzima-bw-abenegihugu-padiri-thomas-nahimana/ » « Itegeko ridasobanutse ritegurwa na Leta idasobanutse ». Uku kwinyuraguramo (cacophonie) kw’abari ku butegetsi, bamwe bavuga ko itegeko ridasobanutse abandi barishingiraho bagamije gushinja Padiri Thomas ibyaha bitakibaho, byerekana ko igihugu kiri mu muhanda , mbese ko cyijyana nk’ikitakigira ukiyobora ! Mu nyandiko tuvuze haruguru, twerekanye neza ukuntu iri tegeko ryari ribereyeho gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Agatsiko !Ubu biragaragara ko nta mpamvu rigifite yo kubaho kuko ritagishoboye gucecekesha Abataripfana biyemeje guhagurukae kandi bakaba bazashirwa ari uko AGATSIKO k’Indobanure z’Abicanyi karekuye ibitari ibyako, ubutegetsi bugasubizwa rubanda.

Umuvugizi w’Agatsiko rero aracurangira abahetsi, iterebwoba rye narishyire ku bo mu muryango we, ahari yenda uwibyariye igikenya aracyemera ! Iryo terabwoba rye narishyire kubo basangiye ingeso yo kumena amaraso y’inzirakarengane, kuko mbona bisa n’aho hari ababigize umwuga ! Narishyire ku bagize Agatsiko, maze bashyire ubwenge ku gihe, begure hakiri kare , bahunge cyangwa bishyikirize ubutabera mpuzamahanga bumaze igihe bubashakisha, kuko umunsi bafashwe batazabura kuryozwa ibyaha byose bakoreye Abanyarwanda n’Abanyamahanga ! Icyakora njye, mu mutima wanjye, ndacyemera ko abagize Agatsiko, n’ubwo bakoze amarorerwa arenze igipimo, bagifite akadirishya gato gafunguye : baracyafite ubushobozi bwo kurambika ibirwanisho hasi , bagasaba Abanyarwanda imbabazi, kuzibaha cyangwa kuzibima bikazasuzumwa neza, ariko numva bigishoboka.

Niba Agatsiko katumva iyo mvugo, aho igihe cyo kwitandukanya nako burundu si iki ngiki ?

3.Ibyo Musenyeri Phocas Nikwigize yaba yaravuze mu bitangazamakuru.

No 10 ni Mgr Phocas Nikwigize wa diyosezi Ruhengeri.; No 4 ni Mgr Thaddée Nsengiyumva wa Kabgayi ; No 6 ni Mgr Ruzindana wa Byumba; No 7 ni Mgr Vincent Nsengiyumva wa Kigali : aba bashumba bose bivuganywe n’Agatsiko ! Habe no gushyingurwa mu cyubahiro !

Musenyeri Phocas Nikwigize yari afite uburenganzira bwo kuvuga icyo yemera n’ icyo atekereza, kandi yari afite n’uburenganzira busesuye bwo gutanga ubuhamya ku byo yabonye , nk’undi munyarwanda wese w’inararibonye. Amagambo mabisha Tom Ndahiro amutwerera, nta rukiko rwigeze ruyamushinja ngo tumenye ko yaba yarakoze icyaha giteganywa n’amategeko. Iyo afatwa agashyikirizwa ubutabera, urukiko rukamucira urwo gupfa kubera icyaha runaka, byajyaga kugira uko bifatwa ! Kuva bitarabayeho rero, uwamwishe nta burenganzira yari afite bwo kumwambura ubuzima !

Musenyeri ntiyarwanaga ngo tuvuge ko yishwe n’uwirengeraga; yishwe yageze ku butaka bw’igihugu cy’u Rwanda cyitwaga ko gifite ubutegetsi !  Ikimwaro gikomeye kiri ku bamwishe urw’agashinyaguro , kereka rero niba twemeye imyumvire y’Agatsiko y’uko hari igice kimwe cy’abenegihugu bagomba gufumbira umunaaba,  bagacirwa urwo gupfa batagombye gushyikirizwa inkiko , bagakinjwa nk’amatungo bashinjwa gusa uko bavutse ntibagire n’uburenganzira bwo gushyingurwa nk’abantu, bagatabikwa mu miringoti cyangwa bakajya kujugunywa muri Lac Vert nk’uko Agatsiko kagenje umurambo wa Musenyeri Phocas ! Kuri iyi myumvire yuje ubugome, Udutsiko twose tw’Abicanyi turahumvikana cyane,  HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/04/23/padiri-f-rudakemwa-arasubiza-uwiyise-umusomyi-w-ikinyamukuru-rushyshya/ » Interahamwe n’Agatsiko-Sajya bahinduka mahwi ! Nyina ubabyara ni umwe ! Ku buryo ndetse bashobora guhurira no muri Leta bagakorana izuba riva ! Ibi nibyo turambiwe, iyi ngengabitekerezo kirimbuzi ya Tom n’abo abereye Umuvugizi, yo guhindura ubutegetsi bw’igihugu cyacu indiri ya ba Ruharwa,  niyo twiyemeje kurwanya twivuye inyuma.

Reka tugaruke kuri Musenyeri Phocas Nikwigize, n’ibyo Tom ashaka kumutwerera (Accusation in the mirror) ! Iryo tangazamakuru ryasanze Musenyeri Phocas Nikwigize i Goma , ryitwaje kumubaza ibibazo bidasobanutse, tuzi neza ibyaryo, tuzi abo banyamakuru bavuganye abo aribo, ntituyobewe uwabohereje, n’icyabagenzanga ! Uko bagoretse amagambo Musenyeri yababwiye bakamugerekeraho n’ibyo atavuze, bihuje na gahunda yabagenzaga. Umunsi twabishyize ahagaragara, Agatsiko kazabura iyo gakwirwa ! Erega imikorere y’Agatsiko twarangije kuyirunguruka ! Urugero : Tom Ndahiro arajya kuri Leprophete.fr akandika Commentaire y’128, ku nkuru yacu yo ku italiki ya 3/6/2011 , noneho yarangiza akiyamira ngo dore ibyo undi muntu yavuze ! Tom Ndahiro ariyita HUTUPOWER akimonogoza muri Commentaires za Leprophete.fr yandika ibigambo bitameshe , atukana, asebanya, asuka hanze ubumara bw’irondakoko bumushengura umutima, yarangiza ngo dore ibyo Abapadiri b’abapower bandika ! Akagira ngo abantu ntibaba barangije kumutera imboni ! HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/06/23/perezida-yuvenali-habyarimana-ntiyigeze-yanga-abatutsi-musemakweli-j-d/ » Perezida Habyarimana yakundaga kubwira Abanyarwanda ati muritonde, Umwanzi afite amayeri menshi ! Iyo mikorere y’Agatsiko k’Indobanure z’Abanyakinyoma, ntawe ikibera urujijo ! Ndatinya ko amaherezo Agatsiko kazagera n’aho kamera nka wa mwana murizi udakurwa urutozi !

Hanyuma rero ndareba ngasanga ariya magambo, Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame ariwe Tom Ndahiro atwerera Musenyeri Phocas Nikwigize atari we waba yarayanditse mu bitabo by’amateka ! Ahubwo icyari gikenewe ni ukwerekanira mu bikorwa by’ubutegetsi buriho ko amwe muri ariya magambo abafaransa bita clichés cyangwa préjugés (yanditswe kera cyane Musenyeri Phocas ataramenya gusoma no kwandika) atari impamo cyangwa ubuhanuzi bwagombaga kuzurizwa ku Gatsiko-Sajya ! Nyamara iyo Abanyarwanda bitegereje imikorere n’imigenzereze y’aka Gatsiko bibaza niba atariko kagenurwaga n’umukobwa witwa Nyirarunyonga twabwiwe mu nkuru, wawundi abahungu babwiye bati « bavuga ko ushira isoni », nawe mu kwiregura ati « iyo mbwa ibivuze ninde yo gashahurwa ». Urabe wumva mutimamuke wo murutiba !

Aho gukomeza kwihambira kuri Nyirarungonga mu minsi iri mbere aha ntibigiye gutera Abanyarwanda bakomeje kumwiringira ikibazo gikomeye ?

4. Padiri Thomas Nahimana si we Musenyeri Phocas Nikwigize !

Iyo Agatsiko gashaka kogera uburimiro ku banyantegenke gasya katanzitse ! Noneho dore gatangiye no gushinja ibyaha abapfuye kabivuganye kuko nyine badahari ngo bashobore kwiregura ! Biteye isoni n’ikimwaro.

Kwitoratoza kakava kuri Musenyeri Phocas kagasimbukira kuri Padiri Thomas Nahimana, byo bisa n’ igikorwa cy’ubwiyahuzi . Ibya Musenyeri Phocas Nikwigize bikwiye kuba ari we bibazwa, naho Padiri Thomas Nahimana si umwana wa Musenyeri Phocas Nikwigize, nta n’ubwo ari umuzungura we ! Umuvugizi w’Agatsiko najye kurira umwanda hirya ave kuri Padiri Thomas, we arahari kandi azi kwivugira. Erega uretse ko bamwe basa n’abanyamahanga cyangwa ibimanuka bitagira umuco , ubusanzwe mu kinyarwanda ntawe uvuga nabi uwapfuye !

Aho gukomeza kwihambira ku bantu biyita abategetsi b’u Rwanda ariko batazi ntibanubahe umuco nyarwanda,  si ukwigerezaho ?

Umwanzuro

Ubutegetsi bwose , n’iyo bwaba bwiza kari ijana, iyo bumaze imyaka 15 buba bushaje. Niyo mpamvu ibihugu byateye imbere bishyira mu mategeko yabyo ko « amaraso mashya » ari ngombwa( principe de l’alternance). Agatsiko k’Indobanure z’Abicanyi ko kamaze imyaka 19 ku butegetsi kandi ntigashaka no kuburekura, nta n’icyo gakora ngo kivugurure gahe rugari amaraso mashya (Nouvelle génération). Ibyo bigaragazwa n’uko gashaka guhindura itegekonshinga ngo kagume ku butegetsi ! Ugusaza kwako kugaragazwa kandi n’uko gahora mu byahise : nta wundi kifuza kuganira na we (Interlocuteur/Partenaire) uretse abo muri MDR Parmehutu, MRND, CDR…bo mu myaka y’1959-1994 ! Ngaho aho kahagamye ! Ntikabona ko kuva icyo gihe isi yakomeje kuzenguruka, ubu hakaba hari abandi banyapolitiki bashya, badashaka guteshwa igihe basubizwa mu macakubiri yabayeho bataranavuka, ahubwo bo bakaba bahangayikishijwe no kubaka igihugu giha Abanyarwanda bose amahirwe yo kubaho mu mahoro n’umunezero, ubu no mu gihe kizaza.

Reka nongere mpamagarire Abanyarwanda , cyane cyane urubyiruko rw’Abahutu n’Abatutsi, badafite aho bahuriye n’ubwicanyi, inzigo n’inzangano zasenye iki gihugu kugeza ubu, ko bakwihutira kwitandukanya n’Udutsiko tukigendera kuri politiki ishaje , no kureka gukomeza kugirwa igikoresho n’Abicanyi bacyuye igihe.

Dukeneye igihugu kiyoborwa n’abanyarwanda batari abicanyi, batagamije gusahura umutungo w’igihugu bawikubira bonyine, batubakira ku iterabwoba n’ikinyoma.

Turashaka abategetsi bafite ibiganza byera, bakunda rubanda rugufi, bagamije koko kubaka u Rwanda ruteye ishema abenegihugu bose.

Ngiyo impamvu yanteye gufatanya n’abo tubyumva kimwe tugatangiza ISHYAKA ISHEMA RY U RWANDA, none mu gihe ritaramara n’ukwezi ribayeho , dore bamwe bacitse ururondogoro !

Harakabaho u Rwanda rwubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.

Padiri Thomas Nahimana.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :