AMARASO ARASEMA : Dore ga Tom Ndahiro atangiye kwivamo yerekana uko Agatsiko gatangiye kubura aho gapfunda umutwe kubera Abasenyeri ba Kiliziya gatolika kahitanye!

Soma iyi nkuru ya Tom Ndahiro maze wibaze impamvu Agatsiko gatangiye kugaruka ku bantu kishe urwagashinyaguro !Aho ntikabiterwa n’ipfunwe cyangwa ubwoba ? Aho ntibatangiye kubura aho bakwirwa kubera amaraso y’inzirakarengane zitagira inagno bamennye ? Ubu se Tom avuguruje inkuru yiswe  HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/05/10/musenyeri-phocas-nikwigize-yishwe-urw-agashinyaguro-padiri-thomas-nahimana/ » Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw’agashinyaguro ? Aho Musenyeri Phocas ntiyaba akiriho , Tom Ndahiro akaba agiye kutwereka ko atishwe na Fred Ibingira ? Ikimwaro nticyica ! [NDLR)

Ngaho isomere aka gahomamunwa :

HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2013/02/20/ibimenyetso-bigaragaza-ko-abapadiri-nahimana-na-rudakemwa-bashyigikiye-jenoside/ » t « _blank » Ibimenyetso bigaragaza ko Abapadiri Nahimana na Rudakemwa bashyigikiye jenoside.

Na: Tom Ndahiro

Bimwe mu biranga abantu basabitswe n’ingengabitekerezo kirimbuzi, ni ukwigira nyiramukubitwa (victim) no kubeshya. Ibi bakabikora byiyongera ku ihame bagenderaho ryo gufata abantu bose nk’injiji, cyangwa se kumva abantu bose batekereza nka we.

Ku itariki ya 5 Gicurasi 2011, urubuga rwa CDR,ruzwi ku izina rya HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ » http://www.leprophete.fr , rwatangaje inkuru kuri Phocas Nikwigize wahoze ari Musenyeri wa diyoseze ya Ruhengeri.

Iyo nkuru ivuga ko “ HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/05/10/musenyeri-phocas-nikwigize-yishwe-urw-agashinyaguro-padiri-thomas-nahimana » Myr Nikwigize yishwe urw’agashinyaguro”, yanditswe na P3 Nahimana Thomas inasohoka ku urubuga rw’undi mugabo wamamaza Hutu-Power ukomoka i Cyangugu witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana.

Nkuko Padiri Thomas Nahimana yabyanditse sinshidikanya ko Myr Nikwigize yaba yarapfuye, kuko iyo bitaba ibyo hari aho yaba ari hazwi.

Ubusanzwe ntawe ujya mu buzima bw’uwapfuye keretse hari impamvu ikomeye. Iyo mpamvu ni inyandiko ya Thomas Nahimana.

Simvuga kubyo Nahimana yanditse bijyanye n’uburyo yishwe kuko bijyanye n’imitekerereze y’ikijenosideri itwerera abandi ubugome bubarimo (Accusations in the mirror).  Ibyo byarakozwe cyane  mu gihe cyo gutegura jenoside yakorewe abatutsi, ubu birakorwa mu gihe cyo kuyihakana no kuyipfobya.

Urupfu rw’uwo Musenyeri, Nahimana aruvuga nk’inyandiko y’igitekerezo mpimbano (fiction) gusa agashyiramo amazina y’abantu bazwi nka Jenerali Fred ibingira na Padiri Kiwanuka ngo bihe ikinyoma cye ireme. Akagira amahirwe abantu benshi bakabifata nk’ibisazi kandi ari ubusegwe akwiza mu bantu.

Ibihimbano by’ubugome simbigarukaho. Iby’uwo Musenyeri mbigarutseho kubera ibyo yavuzweho na Thomas Nahimana akamutaka cyane, no gushaka kwigira nyiramukubitwa kubera kumva ko abantu bose ari injiji.

Nahimana avuga kuli Phocas Nikwigize akanigira nyiramukubitwa:

“Abamumenye bemeza ko yari umuntu mwiza, wacishaga make cyane. (…) ko yari umubyeyi mwiza n’umukristu ukunda Imana…bahamya ko yari umushumba wahoraga ashishikajwe n’imibereho myiza y’intama yaragijwe… Ntiyigeze ashyigikira ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe; biratangaje kuba ari cyo kirego gifatika cyaba cyaramucishije umutwe. Ibi bikaba bihuje n’ibyo abayobozi ba FPR nka ba Tom Ndahiro bakunze kurega Umuhutu wese ushobora kugira ibitekerezo, ngo ni Interahamwe, umupawa, umujenosideri cyangwa ngo apfobya jenoside, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside, n’ibindi nk’ibyo. Bagira batya bakakugerekaho bene ibi birego nta kimenyetso na kimwe bashingiyeho…Arazira ko ari muri ba Bahutu bake bari bajijutse muri 1959, bakaba bazi uko revolisiyo yagenze. FPR ishaka kuyobora Abanyarwanda nk’impumyi zitagira amateka igomba kuba yaraje ifite gahunda yo kurimbura abo bose bazi neza iby’icyo gihe….Koko rero,n’ubwo bitavugwa mu binyamakuru, abantu bo muri iyo “generation yose”, FPR ibanga urunuka ndetse abo itishe barafunze, abandi bafashe iy’ubuhungiro. Ng’ubwo ubuterahamweMusenyeri Phocas yazize!”

Muri ayo magambo arimo ibinyoma n’ibindi, harimo ibintu by’ingenzi bitatu. Icya mbere ni uko Padiri Thomas Nahimana asabye ibimenyetso bimuhamya ko ari umupawa ufite ingengabitekerezo ya jenoside akaba anayipfobya.

Icya kabiri cy’ingenzi kirimo n’uko mubyo yivugiye ari ikimenyetso cy’ibanze ko ahakana jenoside akanashyigikira jenoside n’abayikoze ku mugaragaro.

Icya gatatu, ni uko ibitekerezo avuga ari ibitirano bisanzwe mu nyandiko z’abahakana n’abapfobya jenoside.

Ikimenyetso cya mbere ni ukubona umuntu utinyuka kuvuga ko Phocas Nikwigize yari umuntu mwiza utarashyigikiye Interahamwe, akabikora abizi kandi abigambiriye, nta kindi wamwita uretse umujenosideri.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :