Ifoto kazarusenya : Turasaba ko Bwana Apollinaire Hitimana arenganurwa par Alfred Rutayisire

Nguwo Apollinaire Hitimana, ukomeje kurengana ubutegetsi burebera !

Abanyamahanga benshi babashije  gusura igihugu cy’u Rwanda bemezako kibarirwa mu bihugu bya mbere kw’isi bifite imiterere myiza y’ikirere. Bemeza ko ari igihigu kidashyuha cyane kandi ngo ntikinakonje cyane.

Ayo mahirwe Imana yahaye igihugu cyacu ntabwo twabashije kuyabamo mu mahoro kubera imyiryane y’Abanyarwanda ishingiye ku moko « Hutu-Tutsi ». Uko ubutegetsi bwagiye busimburana mu Rwanda, ikibazo cy’amoko ntabwo cyigeze kibonerwa umuti wa burundu ; none aho FPR ifatiye ubutegetsi na ya mahoro make twacungiragaho yahise ayoyoka kuko ubutegetsi bwa Kagame bugandera ku irondakoko ku buryo bugaragara cyane. Ingero ni nyinshi cyane zerekana ko ubutegetsi bwa Kagame bukandamiza ubwoko Hutu, ko afite umugambi mubisha wo gutsemba Abahutu aho bari hose. Jenoside yo mu w’1994 yahekuye Abanyarwanda : hari ibimenyetso byinshi bitangiye kujya ahagaragara byemeza ko FPR yaba ariyo yayiteguye, hanyuma ikiyoberanya mu Bahutu b’abahezanguni bagafatanya kwica Abatutsi n’Abahutu mu gihugu hose.

Murabizi ubwo jenoside yabaga, uwari perezida w’Interahamwe yari umututsi witwa KAJUGA Robert. Hari n’abandi Batutsi bakoreraga FPR bari baracengeye mu mashyaka yariho muri icyo gihe bafite umugambi wo kwicisha bene wabo noneho bakazagereka ubwo bwicanyi ku bwoko Hutu. Ni nako byagenze kuko FPR yateje ubwega kw’isi hose ngo ko Abahutu bose bagize uruhare mu gutsemba Abatutsi. Icyo kinyoma cya FPR cyaje kwemerwa n’amahanga menshi, ariko uko bwije n’uko bukeye amahanga atangiye kubona ko FPR yashatse kugereka Genocide ku Umuhutu wese, yewe n’uwari utaravuka mu 1994.

Urundi rugero rwerekana ko FPR ifite umugambi yateguye wo kugereka jenoside ku Bahutu bose ni uwo mugabo mubona ifoto ye haruguru witwa Apollinaire HITIMANA utuye mu karere ka Muhanga (GITARAMA). Ubwo FPR yafataga Gitarama, yimuye abaturage mu ngo zabo ijya kubateranyiriza ahantu hamwe ibabwirako aribwo buryo bwiza bwo gucunga umutekano wabo. Muri abo baturage harimo n’uwo Appolinaire Hitimana. Bwarakeye uwo mugabo ajya iwe gushaka ibyo kurya. Ageze mu nzira yahuye n’abasilikari ba FPR, bamubaza aho ari kujya, ni ko kubabwira ko agiye iwe mu rugo gushaka icyo kurya. Nibwo bamubajije ubwoko bwe, nawe abasubiza ko ari Umuhutu. Bamuhatiye gufata  umupanga ngo bamufotore. Yarawufashe, bamufata ifoto nyuma baramubwira ngo niyigendere.

Bwarakeye, ya foto itangira kugaragara mu binyamakuru kw’isi yose ngo FPR yafashe Umuhutu afite umupanga ngo avuye kwica Abatutsi. Iyo foto, abazi neza urwibutso rwa jenoside ruri i Kigali ku Gisozi irahari kandi bayigize nini cyane ku buryo uhageze wese ayibona.

Apollinaire ntakiva mu rugo kuko iyo agiye nk’i Kigali cyangwa se mu mujyi i Gitarama, ababonye iriya foto batazi uko yafashwe bamuvugiriza induru ngo « dore umwicanyi ucyidegembya » !

Uwo mugabo yagiye mu nzego zose za Gitarama azisaba kumurenganura bakavana iyo foto mu binyamakuru byose no ku rwibutso rwa Gisozi, ariko banze kumwumva. None uwo mugabo ntakiva ku murenge atuyeho kuko atinya ko abatamuzi bamugirira nabi azize iyo foto bamufashe ngo avuye kwica abatutsi kandi arengana . Uyu mugabo na n’ubu ku murenge atuyeho ntawe umushinja ko yicanye, abaturage bose baramukunda. Gusa ahangayikijwe n’iyo foto ituma atakigira aho ajya kwishakira akazi ko kumutunga, none inzara irimo kumwicira iwe mu rugo.

Ubutaha nzabagezaho izindi ngero zerekana uko FPR ariyo yihishe inyuma ya jenoside yakorewe Abanyarwanda, ariko ikayigereka ku Bahutu bonyine kugirango yibonere uko iramba ku butegetsi.

  Rutayisire Alfred

  Gitarama

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :