Mu Rwanda hakenewe génération nshya y’abanyapolitike par Thomas Nahimana

Muri iyi minsi, aho Ishyaka Ishema ritangiriye ku mugaragaro, hari abatunguwe n’Ikipe y’abo bantu bashya baje mu kibuga, ni ko kwiyamira bati nta banyapolitiki  badafite “expérience” ! Aha rero niho hateye kwibaza. « Experience » aba bantu babuze ni iyihe kugira ngo bakunde babe Abanyapolitiki bashobora kugirira akamaro Abanyarwanda bari ku ngoyi ?

Dogiteri umaze imyaka irenga 10 abungabunga ubuzima bw’abantu, mu bihe byiza no mu makuba yo mu mashyamba ;kuvuga ko adafite expérience bishaka kuvuga iki ? Kuvuga ko Dogiteri, Umwalimu wa Kaminuza, adafite CV yatuma aba umwe mu banyapolitiki bafasha rubanda kwigobotora ingoma y’igitugu bivuga iki? Ni iyihe expérience iruta iy’umupadiri umaze imyaka isaga 13 yaratangiye ubuzima bwe kubana n’abaturage bari ku ngoyi, asangira nabo amarira n’amizero ? Expérience yindi ikenewe n’umunyarwandakazi wabonye umuryango we urimburwa n’Agatsiko kiyita abayobozi b’igihugu, isa ite ? Expérience iruta iy’umunyarwanda wabyirutse intambara ya Byumba irimbanyije, agatakaza abantu basaga 50 bo mu muryango we bishwe urw’agashinyaguro; akiruka imikenke akaminuka imisozi; akarara rwantambi mu mashyamba n’ibishanga; akarokoka hamana inzara,amasasu, imivumba y’inzuzi n’inyamaswa z’inkazi; iyo expérience abuze ni nde wayitubwira ? Nk’umusore wamenye akiri ingimbi uko Abenegihugu bafungwa bazira akamama, bagakubitwa, bakavunagurwa ingingo, bakangizwa ku buryo bwinshi bunyuranye, nyuma abanze gupfa bakazarekurwa bitwa abere, ninde wahagarara ku maguru yombi ngo atubwire ngo uwo musore nta expérience afite ?

Kereka niba “Expérience” nyayo y’uwitegura kuba umuyobozi mu rwego rw’igihugu cy’u Rwanda ari ukuba atararangije amashuri yisumbuye ahubwo akaba “yaracuruje isigara n’amagi” gusa ! Keretse na none niba umunyapolitiki  ufite expérience u Rwanda rukeneye ari uwabaye icyamamare  mu kumena amaraso y’abanyarwanda no gusahura umutungo w’igihugu byonyine ! “Expérience “ivugwa iramutse ari iyo, biragaragarira buri wese  ko Abayobozi b’Ishyaka Ishema , ntayo bafite ! Ariko nyine ishema ryabo ni aho riri.

Aha rero niho hateye kwibaza! “Expérience” aba bantu babuze ni iyihe kugira ngo bakunde babe abanyapolitiki bashobora kugirira akamaro Abanyarwanda bari ku ngoyi? Dogiteri umaze imyaka irenga 10 abungabunga ubuzima bw’abantu, mu bihe byiza no mu makuba yo mu mashyamba,  kuvuga ko adafite expérience bishaka kuvuga iki ? Kuvuga ko Dogiteri, Umwalimu wa Kaminuza, adafite CV yatuma aba umwe mu banyapolitiki bafasha rubanda kwigobotora ingoma y’igitugu bivuga iki? Ni iyihe expérience iruta iy’umupadiri umaze imyaka isaga 13 yaratangiye ubuzima bwe kubana n’abaturage bari ku ngoyi, asangira nabo amarira n’amizero  ? Expérience yindi ikenewe n’umunyarwandakazi wabonye umuryango we urimburwa n’Agatsiko kiyita abayobozi b’igihugu, isa ite ? Expérience isumbye iy’umunyarwanda wabyirutse intambara ya Byumba irimbanyije, agatakaza abantu basaga 50 bo mu muryango we bishwe urw’agashinyaguro; akiruka imikenke akaminuka imisozi ; akarara rwantambi mu mashyamba n’ibishanga; akarokoka hamana inzara,amasasu, imivumba y’inzuzi n’inyamaswa z’inkazi;  iyo expérience abuze ni nde wayitubwira ? Nk’umusore wamenye akiri ingimbi uko Abenegihugu bafungwa bazira akamama, bagakubitwa, bakavunagurwa ingingo, bakangizwa ku buryo bwinshi bunyuranye, nyuma abanze gupfa bakazarekurwa bitwa abere, ninde wahagarara ku maguru yombi ngo atubwire ngo uwo musore nta expérience afite ?

Kereke niba “Expérience” nyayo y’uwitegura  kuba umuyobozi mu rwego rw’igihugu cy’u Rwanda ari ukuba atararangije amashuri yisumbuye ahubwo akaba “yaracuruje isigara n’amagi” gusa ! Keretse na none niba umunyapolitiki  ufite expérience u Rwanda rukeneye ari uwabaye icyamamare  mu kumena amaraso y’abanyarwanda no gusahura umutungo w’igihugu byonyine ! “Expérience “ivugwa iramutse ari iyo, biragaragarira buri wese  ko Abayobozi b’Ishyaka Ishema  ntayo bafite ! Ariko nyine ishema ryabo ni aho riri.

Muri iyi nyandiko  ndashaka guhamagarira Abanyarwanda guhindura imyumvire no kurenga za “mythes” zitakijyanye n’igihe tugezemo kuko nta gisubizo ziha ikibazo dufite .

Expérience ikenewe ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda ku ngoyi y’Agatsiko  ni iy’umwenegihugu “washoboye kumvira mu mubiri we akarengane Abanyarwanda bahuye nako no kuba yararangije gusobanukirwa n’akaga igihugu kimazemo imyaka isaga 22. Expérience nyakuri abanyapolitiki bo muri iki gihe bakeneye , si ukurata inkovu z’imiringa ahubwo ni ugutinyuka gusohoka mu buvumo, ukishyira hanze(prendre le risque)  kugirango ufatanye n’abo musangiye umurava wo kugoboka igihugu, ngo mukunde mureme urugamba rudasesa andi maraso y’inzirakarengane , ruzahagarara ari uko ikibazo kibonewe umuti.

BITYO RERO:

Ishusho (modèle)  y’abanyapolitiki bagize ikintu gisa na “Caste” yihariye ubumenyi bwo kuyobora igihugu(ubwiru),  iyo shusho yajyanye na Karinga, dore imyaka ibaye 50 ! Nibyumvikane neza ko abavukanye imbuto bashobora kuboneka mu moko yombi, mu turere twose, no mu bihe byose.

Ishusho y’Umunyapolitiki uzobereye mu kubeshya rubanda, ishusho y’umunyapolitiki ufite uburambe mu macenga n’amanyanga menshi, …nta mizi igifite! Umuntu abeshya cyane yageraho akibeshya, bikamukoraho . Ikibazo ni uko bikora no ku nzirakarengane zitagira umubare.

Ishusho umunyapolitiki rwagitinywa ufite ubushobozi bwo kurimbura imbaga….iyo shusho ikwiye gusibwa mu mitwe no mu mitima yacu kuko umunyapolitiki uteye atyo atari igisubizo ahubwo ari we kibazo kiremereye cyane u Rwanda rufite .

Abanyapolitiki bateye nk’abo tuvuze haruguru ntibakijyanye n’igihe tugezemo kuko “ubunararibonye bwabo “butashoboye  gukumira intambara yo mu 1994; “expérience” yabo ntiyashoboye guhagarika jenoside yo 1994 yahindutse nk’igufa ryahagamye Abanyarwanda uko amasekuruza azagenda asimburana; expérience yabo ntiyashoboye kubuza Agatsiko gakora nka mafia gufata ubutegetsi bwose no kubukoresha  gasubiza Abanyarwanda ku ishumi y’ubucakara; Ubunararibonye bwabo ntibubujije  Agatsiko kumara imyaka isaga 18 gatitiza Abanyarwanda, kabambura ibyabo, gafunga , kica, gatorongeza …! Aho ibihe bigeze , “Expérience ikenewe” si iyo kuzunguza Agatsiko gusa, ahubwo ni iyabyara ingufu zihagije zo kugahirika kakagenda nk’ifuni iheze ! Ikipe izabigeraho, niyo izaba igaragaje ko ifite expérience, niyo ikwiye gufatwa nk’ikipe itsinda, ibindi ni amagambo na mythes zitagifite impamvu yo kwemerwa!

Kugira ngo turusheho kugaragaza neza ukuntu mu Rwanda hakenewe “génération nshya y’abanyapolitiki” , reka tugerageze gusubiza ibi bibazo bibiri bikurikira, benshi bakomeje kwibaza : Ni iki kikubwira ko umuntu ari umunyapolitiki kandi mwiza?(1) Génération nshya y’abanyapolitiki igizwe na nde?(2)

1. Ni iki kikubwira umunyapolitiki mwiza?

Hari benshi bibaza bati umuntu atangira kuba umunyapolitiki ryari?  Kubanza gusubiza iki kibazo birakwiye . Umurimo wa politiki si umurimo nk’indi isanzwe tuzi, abantu bakora bagamije kubona ikibatunga no gutunga imiryango yabo.

Umunyapolitiki nyawe ni umuntu ufite impano (charisme) yo kugira umutwe n’umutima bifungutse cyane ku buryo imbaraga ze z’umubiri n’iz’ubwenge atazimarira mu guharanira inyungu bwite ze n’iz’umuryango we gusa (intérêt privé), ahubwo akiyumvamo ikintu kimeze nk’ikibatsi kimushishikariza guharanira no kwitangira inyungu za benshi (Intérêt général).

Bene uwo muntu ababazwa n’uko hari akarengane mu gihugu kabone n’iyo we ku giti cye ako karengane kaba katamugeraho . Uwo muntu abura amahoro mu mutima we iyo abona uburenganzira bwa bamwe mu benegihugu buhonyorwa, abantu bafungirwa ubusa, bamburwa ibyabo, bicwa…

Umuntu ushobora kuzavamo umunyapolitiki mwiza agaragara akiri muto: usanga ari umulideri mu bandi bana, abagira inama nziza, aharanira gukiranura abashyamiranye, atorerwa kuyobora abandi mu ishuri, mu mikino, mu mashyirahamwe….

Iyo amaze gukura, igihe igihugu kirimo kikabimwemerera (opportunité), bene uwo muntu agomba kwiyemeza kwinjira mu ishyaka rya politiki kuko ariyo nzira yonyine imufasha gufatanya n’abandi kwisuganya kugira ngo bashobore kubungabunga no guteza imbere inyungu rusange, ndetse byaba ngombwa bakiyemeza kurwanya ubutegetsi bw’igitugu buriho hagamijwe kubusimbuza ubutegetsi bukorera inyungu za rubanda. Nta myaka ntarengwa ibaho yo kwinjira mu kibuga cya politiki ku mugaragaro ! Gusa gukuraho ubutegetsi bw’abanyapolitiki bikunda ntibyoroha kuko baba bafata igihugu nk’umurage basigiwe na ba se, bityo bagahora bihatira  kugikama kugeza bakijogoroje ! Gukuraho ubutegetsi nk’ubwo bisaba imbaraga zihagije z’ubwenge n’iz’umubiri, niyo mpamvu urugamba rukenera abakiri bato kuruta abakambwe!

Aho umunyapolitiki mwiza atandukanira n’umunyapolitiki mubi harigaragaza: Mu gihe umunyapolitiki mwiza atanga utwe twose bikaba ndetse byamuviramo no guhinduka umukene nyakujya, Umunyapolitiki mubi ni wa muntu wikunda birenze urugero ,uhora yiruka inyuma y’utunyungu twe twonyine, uhora yishakira icyo yagavura: bene uwo yinjira muri politiki ashaka amakiriro. Iyo agize amahirwe akaronka umwanya w’ubuyobozi, awukoresha atsikamira abandi, akoresha iterabwoba, asahura umutungo rusange, arenganya rubanda ashinzwe kurenganura!  Iyo bene abo banyapolitiki bikunda kurusha abazima n’abapfuye bageze ku butegetsi nibo bazambya igihugu: ruswa igahabwa intebe, kwikubira ibyiza by’igihugu bikagirwa intego, ubusumbane mu benegihugu bukagirwa ihame, umwiryane ugatutumba, intambara ikabihima byose ikabisandaza !

Nta wihangishaho kuba umunyapolitiki mwiza kuko burya babivuze ukuri ngo kamere ntikurwa na reka ! Abaturage bajye bashishoza bamenye hakiri kare niba umunyapolitiki bakurikiye ari umwiza cyangwa umubi. Iyo bahisemo umwiza bibazanira umugisha, iyo bihitiyemo gukurikira umubi, ntibagatungurwe n’ibyago bitagira ingano bibagwirira , birimo umwiryane n’intambara.

2. Hakenewe Abanyapolitiki bashya.

Hakenewe Abahutu badafite « complexes ».

Hakenewe Abanyapoliki b’Abahutu badashobora gushinjwa jenoside kuko batayigizemo uruhare na ruto . Hakenewe kandi abataragize uruhare mu gusahura umutungo w’igihugu. Byaragaragaye ko iyo ufite umwe muri iyi miziro, urabyina ariko ntusimbuka, urasakuza ariko ugasa n’ubwira nyiramubande! Imvugo yawe ntishobora kugera ku muntima w’Abanyarwanda kuko nta kuri uba wifitemo. Agatsiko iyo kagukanze wisubirira mu buvumo ugaherayo, abagukurikiye bakabura ihene n’ibiziriko.

N’ubwo Agatsiko kazobereye mu kugereka ibyaha bya jenoside ku nzirakarengane zishatse kugira icyo zakora muri politiki, ibinyoma byako ntibibuza intwari gukomeza urugamba, kuko amaherezo ukuri gutsinda ikinyoma.

Hakenewe abasore n’inkumi bafite ubushake bwo gutsinda ubwoba bakarwanira ukuri . Hakenewe abanyarwanda bemera kurenga utunyungu twabo bwite (intérêts     égoistes), bakababazwa n’akaga Abenegihugu bose barimo bityo bakiyemeza kwitangira urugamba rwo kubarenganura. Hakenewe abagabo n’abagore batsinda igishuko cyo kwiberaho mu mudendezo wo mu mahanga, uyu utera bamwe kwibagirwa Urwababyaye, ahubwo bakemera guhaguruka bagashyigikira iyo”génération nshya” y’abanyapolitiki batagoswe n’inzigo n’inzangano za kera. Hakenewe abanyapolitiki badafite “complexes” zibabuza kujya ahabona ngo bahangane n’akarengane kagirirwa rubanda.

Hakenewe Abatutsi b’Abanyakuri kandi batari abicanyi.

Abagize Agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, ntawe utazi ibyabo ! N’ubwo bigira abere n’abacamanza, ni abicanyi ruharwa, ndetse benshi muri bo barashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Mu by’ukuri ibyabo byararangiye kuko n’abanyamahanga bari barabibeshyeho barangije kubatahura, bazwi nk’abanyapolitiki babi cyane.

Ihurizo risigaye ni rimwe gusa: harya ngo « Iyo inzoka yizingiye ku gisabo wabigenza ute » ? Ko kubyaza igisabo(kukimena) bizira, ubwo byagenda gute ? Uramutse ukubise inzoka ubihubukiye ukamena n’igisabo, ko waba ntacyo ukijije ! None se uretse inzoka igakomeza ikizingira ku gisabo, iyo nzu wayigumamo?

Ngiryo ihurizo Abanyapolitiki bashya bagomba kubonera igisubizo mu maguru mashya !

Hakenewe abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bacitse ku icumu rya jenoside badafite aho bahuriye n’amarorerwa Agatsiko kakoreye Abanyarwanda, kandi bakaba bakunda Urwababyaye: abo bakwiye rwose gutinyuka bakerekana ko banze gukomeza kugirwa  igikoresho cy’inyungu za  kariya Gatsiko gakomeje kwigaragaza nk’umukiza w’Abatutsi kandi nyamara uruhare kagize mu iyicwa ryabo ruzwi na bose.Icyo Agatsiko kikundira si Abatutsi, ni ubutegetsi n’amafaranga , ubuzima cyangwa urupfu rw’abo Batutsi bahoze mu Rwanda ntacyo byari bibabwiye mu gihe cyahise, ntabwo bibashishikaje uyu munsi, ntacyo bizababwira mu gihe kizaza!

Byaba bibabaje kandi biteye inkeke n’agahinda Abatutsi b’i Rwanda bakomeje kwemera kugirwa ingwate n’Agatsiko  amahanga atunga agatoki, akagafungira imfashanyo mu buryo bwo kwerekana ko atagishoboye kwihanganira politiki y’urugomo ikorwa na ba Ruharwa bakwiye gushyikirizwa ubutabera. Abanyagitugu bica rubanda nta mwanya bagifite mu ruhando rw’amahanga,  gukomeza kubashyigikira ntibitandukanye no kwiyahura. Ndahamagarira abasore n’inkumi b’abatutsi guhumuka ntibakomeze kwihambira ku ruhu nk’ikirondwe : inka yariwe kera ! Nibinjire mu rindi shyaka rya politiki ribanyuze cyangwa bareme iryabo, bagire bwangu batange umuganda wabo mu ntambara ya demokarasi, igihe kitarabacika.

Nta mpamvu yo gukomeza guta igihe, abanyapolitiki bazazahura uru Rwanda ni Abahutu n’Abatutsi batagize uruhare mu gusenya iki gihugu. Utarabyumva azabyumva ejo cyangwa ejobundi.

 Umwanzuro.

Kuvuga ko hakenewe “génération nshya” si ukwanga ababaye abanyapolitiki bageze mu zabukuru kimwe n’abandi bakoreye neza igihugu bakaba bababazwa no kubona “mteremko” Agatsiko kakigejejeho. Kuvuga ko hakenewe “génération nshya y’abanyapolitiki” , si ugushaka kurema agahugu k’Abidishyi kuko twemera ko utaganiriye na se atamenya icyo sekuru yasize avuze! Kuvuga ko hakenewe génération nshya si ukuvuga ko abakoreye u Rwanda mu gihe cyo hambere  badashobora kuzagira imirimo bahabwa mu gihugu.

Icyo dushaka kumvikanisha ni uko guhangara no guhangamura Agatsiko-Sajya bisaba amaraso mashya. Biragaragara ko niba hatabonetse abanyapolitiki bashya BATINYUKA kariya Gatsiko, ingoyi y’Agatsiko yazakomeza kurindagiza Abanyarwanda indi myaka myinshi.  “Génération nshya” y’Abanyapolitiki izaba igizwe n’Abatwa, Abatutsi, Abahutu ndetse n’abahoze ari abanyamahanga bahawe ubwenegihugu  bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, batijanditse mu bwicanyi , gusahura igihugu n’ibindi byaha bikomeye bibangamiye inyoko-muntu. Génération nshya izaba igizwe n’abanyapolitiki bakunda igihugu  kuruta inyungu zabo bwite, bitanga, biyemeje kandi bashimishijwe no gutereka igihugu cyabo mu nzira ya demokarasi isesuye. Abo nibagera ku butegetsi, u Rwanda ruzahumeka ituze n’amahoro, iterambere risangiwe n’abenegihugu bose rizaza nk’umugisha uturutse mu ijuru.

Koko mu Rwanda hakenewe “génération nshya y’abanyapolitiki”. Ishyaka Ishema ryiyemeje kutagwabira ku itabaro .

Padiri Thomas Nahimana.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :