DUSANGIRIJAMBO : None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho. Par Thomas Nahimana

Ntacyo azaba , uwikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.

Dutangiye IGISIBO giteguriza umunsi mukuru wa Pasika . Ubutumwa bw’uyu munsi burahuzwa n’ijambo ryavuzwe muri zaburi rigira riti :  “Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera, yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose” .Koko rero uwiringiye Imana akayikomeraho igihe n’imburagihe, agira imbaraga zidasanzwe kandi nta kinyabubasha cyo kuri iyi si  cyamutera ubwoba!

Amasomo ya Liturujiya yo kuri iki cyumweru cya mbere cy’igisibo aratwigisha byinshi reka tuvugemo nka 2 by’ingenzi : Akamaro k’Ituro(I) n’ibigeragezo bya Yezu(II).

I. Impano tugenera Uhoraho nk’ITURO

Isomo rya mbere rirasobanura uko tugomba kumva ituro tugenera Imana tukarishyikiriza abaherezabitambo ! Ubutumwa buri muri iri somo ni uko gutura Imana umuganura w’ibyo twejeje,  atari ikintu (ubukungu) tuba duhaye Imana kuko ahari yaba igikeneye . Ntacyo Imana ikennye: ibitambo n’amaturo byacu ntacyo byongera ku buhangange bwayo ahubwo ni utwe byungukira ingabire zidukiza!  Gutanga ituro ni uburyo bwo kwemera, kwemeza no kwamamaza ko ibyo dutunze byose ari Imana yabiduhaye (reconnaissance) : “None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho”.

Reka twibukiranye icyo ituro rigamije :

Icya mbere umuco mwiza wo gutanga ituro ugamije ni Ugushimira Imana yaduhaye ibyiza byo kuri iyi si ikadusezeranya n’ubugingo bw’iteka. Kugira ubutunzi, ukarya ukaryoherwa, ukaryama ugasinzira ariko ukibagirwa gushimira Imana yabiguhaye ni ukuba Nyamwangiyobyavuye. Amaherezo ya Nyamwangiyobyavuye arazwi:  Kuba muri byinshi ntibihira buri wese, hari ugera aho akabura umwanya wo kunezerwa, ntabe agishobora kumva icyanga cy’ ubuzima, hakaba n’ubwo umwijuto umutera kuzinukwa burundu  ubuzima , akishyira mu kagozi. 

Nanone ariko ituro ntiritangwa n’abaherwe gusa. Buri wese muri twe, ufite ubuzima, afite icyo yatura imana ayishimira ! N’utuye amasantime 5 kuko ariyo ahuje n’umutungo we, Imana ishobora kumwishimira kurusha abanyamurengwe batura byinshi ariko by’umurengera, badakeneye, iyo babikoze batabishyizeho umutima !

Icya kabiri ituro rigamije ni ugutunga Abaherezabitambo no kubafasha mu murimo mwiza bakorera abayoboke b’Imana. Amatungo n’imyaka yeze mu mirima byaturwaga muri Hekaru byaribwaga n’abaherezabitambo b’i yeruzalemu. Muri icyo gihe nta kundi bari kubaho. Muri iki gihe amaturo atangwa mu nsengero no mu Kiliziya afasha abashumba mu guhemba abakozi no mu bindi bikorwa by’iyogezabutumwa. Ibyo byose ntibyakorwa hatabayeho ITURO bamwe bita ICYACUMI.

Mutagatifu Agustini mu gitabo cye cyitwa Ingoma y’Imana muri iyi si (La Cité de Dieu) yigeze gusobanura umurimo mwiza w’abasaserdoti muri aya magambo atangaje :

Abasaserdoti bashinzwe gutanga raporo buri mugoroba, bakabwira Uhoraho Imana uko isi yiriwe,ibyiza n’ibibi byayibayemo, uko abaturage bamerewe, ibyo bakeneye, uko abategetsi batwara rubanda….Niyo mpamvu abategetsi b’igihugu bakwiye kujya bihutira gutemberera Abihayimana ndetse bakanitwaza impano n’amaturo kugira ngo ku mugoroba baze kuvuganirwa neza imbere y’Uwiteka, maze igihugu kirusheho kugira amahoro !

Iyo wibutse ko mu Rwagasabo abepiskopi baraswa urufaya, bagafungwa, bagakozwa isoni, abapadiri n’abapasitori bagakeneshwa, bakandarikwa…..raporo ya buri mugoroba igomba kuba atari nziza ari nayo mpamvu wagira ngo u Rwanda ruyoborwa n’abavumwe ! None se kariya karengane gahoraho n’ihagarikamutima ritagoheka mu rwanda,  umuntu yabisobanura ate kundi !

II. Ibigeragezo bya buri munsi.

Ivanjiri y’uyu munsi iratwereka uko tugomba guhangana na bya bishuko cyangwa ibigeragezo bitugamburuza, bikadutesha ishema,tukandavura, tukemera kuyoborwa na Shitani nyirizina. Shitani bituruka kuri Diabolos,Diable,  le Diviseur, Kareganyi !

Ibyo bigeragezo bituruka kuri Kareganyi bihurira ku kintu kimwe : Gucamo abantu ibice no guteranya abenegihugu.

Ibyo bigeragezo  ni ibi bitatu bikurikira  :

(1)Ikigeragezo cy’inda ishonje :

Gusonza nta we bitagora. Iyo abaturage bashonje, ntawe utabagaraguza agati. Ibi bishobora kutwumvisha impamvu ubutegetsi bw’Agatsiko kari mu Rwanda buhora bukora uko bushoboye ngo bushonjeshe rubanda mu kubarandurira imyaka, kubasenyera amazu, kubatesha amazu yabo no kubirukana mu mugi wa Kigali, kubambura uturima twabo, kubaca imisoro n’amahoro bya buri munsi,kubahatira guhinga ibyo badakeneye, kubatesha umutwe no kubabuza kwicururiza uducogocogo tubafasha kubaho….ibi byose bituma umuturage atabona icyo kurya gihagije, agahorana inzara, agahora yiruka ku birirwa nk’amatungo ! Muri icyo gihe Agatsko ko kaba kari mu minsi mikuru, umurengwe ari wose! Kaba kizeye ko abaturage batazabona umwanya wo kwicara batuje kugira ngo batekereze uko bahangana n’akarengane, bahugiye gusa mu gushaka ikibatungira abana.

Umuturage ushonje Agatsiko kamukoresha ibyo gashatse byose : kubeshyera abandi no kubashinja ibinyoma, kwiba, kwica….

Twagiye tubona abantu bari basanzwe bazwiho kwiyubaha ukuntu bahawe amafaranga  bagasa n’abataye ubumuntu, bakarya isoni, bagahinduka abamotsi n’abakombambehe b’Abagatsiko ! Benabo barangwa no kwirirwa bavuga ibigwi umwicanyi ruharwa, bagahindura intungane umugome uzwi na bose, ubunyamaswa bakabwita ingeso nziza, akarengane bakakita ubutabera bw’akatarabone….! Isi irikoreye !

Igishuko cy’ubutunzi cyatwiciye abanyapolitiki batari bake, bishora mu gusahura ibya rubanda , bigeza n’aho biroha mu bwicanyi ndengakamere….kugira ngo bakomeze batunge ibya mirenge bonyine ! N’ubu kandi niko byifashe , icyo abategetsi b’u Rwanda badakora n’iki kugira ngo umutungo wose w’igihugu bawurye bonyine ! Inzara ziragwira, sinari nzi ko habaho inzara idashira kandi abantu batabuze icyo barya, aka wa muhanuzi wivugiye ko hari abakwiye izina rya Rwabujindiriruryantiruhage ! Ushaka kumva akaga u Rwanda rurimo yahera n’aho !

(2)Ikigeragezo cy’Ubutegetsi butanzwe na SEKIBI.

Ubundi ntawe utazi ijambo rya bibiliya rivuga ngo “Ubutegetsi bwose buturuka ku Mana”. Niko bimeze. Ariko ntibivuze ko abategetsi bariho badashobora kwitandukanya n’isoko y’ubutegetsi bw’ukuri ngo bakorere SEKIBI ! Ubutegetsi buturutse ku Mana bwimakaza Ukuri , Ubutabera , Ugusaranganya, amahoro,  ubumwe n’ubwumvikane mu benegihugu. Gusa Ivanjiri y’uyu munsi itweretse ko Sekibi nawe afite ikintu cyenda gusa n’ubutegetsi aha abamwisunze ! Ubwo butegetsi bwa sekibi buriranga , kuko buba bushingiye ku ITERBWOBA, IKINYOMA, UKWIKUBIRA IBYIZA BY’IGIHUGU, ibyo bigakurura umwiryane uhoraho mu benegihugu ! Ngayo ng’uko. Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera.

(3) Ikigeragezo cyo kugerageza Imana nacyo nticyoroshye.

Ngo urira umunara muremure maze usimbuke wijungunye hasi abamalayika baragusama ! Wabigerageje se ukareba ko udahomboka ! Kugerageza Imana ni ukuyisaba ibyo idashinzwe gutanga ; ni ukwirengangiza ubushobozi Imana yahaye umuntu. Ibiri mu bushobozi bw’umuntu Imana ntibyivangamo .  Koko rero Imana ikorana n’ubwenge bwa muntu. Ubwo bwenge yaduhaye n’aya maboko dufite nibyo tugomba gukoresha tukarema isi nshya, tukiyubakira igihugu kitunyuze, tukarengera ubuzima bwacu n’ubw’abacu, tugahinga tukeza ibidutunga, ntiduhore dutegereje manu iturutse mu ijuru.

Guhora dusaba ibitangaza n’ibimenyetso by’akataraboneka byerekana ko nta kwemera dufite. Turasenga ijoro n’amanywa dusaba ngo Imana idukurireho ubutegetsi bubi bw’Agatsiko ? Turata igihe! Bene ayo masengesho iyo atajyanye n’ibikorwa byacu nta gisubizo aronka ! Nyamara twisuganyije, tugatekereza , tugafata ibyemezo byiza kandi tukabishyira mu bikorwa, Agatsiko kazimira nko mu kanya ko guhumbya ijisho, tukishyiriraho ubutegetsi buhesha Imana ikuzo kuko bwubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu bose , nta vangura .

Umwanzuro

Kera nkiri umwana, hari indirimbo batwigishije yavuga ngo :

« Mu gisibo ibintu bakunda  bagomba kubireka badashavuye, bagomba kwigomwa , kwibabaza iteka, ngo bashimishe cyane Yezu ubabara »! Ngaho rero !

(1)Mu gisibo turasabwa imyitozo itatu ihoraho : Gusenga (prière) (1), kugira icyo twigomwa(Jeûne)(2) kugira ngo dufashe abafite icyo babuze(Aumone)(3).

(2)Birakwiye koko ko twakomeza kwikinga mu gacucu k’Ushoborabyose kuko ariwe rutare ruturengera, rukadufasha gutsinda iterabwoba ry’Agatsiko ryatokamye.

(3)Ituro rishimira Imana ntirihabwa amadini gusa. Rishobora no guhabwa imiryango mpuzamahanga ifasha abakene(Secours catholique, Saint Vincent, Caritas…) .

Ituro rinyuze Imana rishobora kandi no guhabwa AMASHYAKA YA POLITIKI arwanya ubutegetsi bw’igitugu. Muri ibi bihe bitoroheye abenegihugu b’u Rwanda,  birakwiye ko buri wese yagira ikintu yakundaga yigomwa kugira ngo atange umusanzu wo gushyigikira ibikorwa bigamije kubohoza abanyarwanda ku bucakara n’akarengane, bagasubirana ubwigenge bw’abana b’Imana.

Harakabaho u Rwanda Imana yishimira kuko ruhumeka ituze n’amahoro,

Harakabaho abategetsi bazi kwikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.

Mwebwe mwese, abo tubyumva kimwe, tubifurije guhorana ISHEMA.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

     Reka dufatanye gusenga twifatanyije n’Umwamikazi w’Abamalayika :

Niba ushaka gusoma amasomo y’iki cyumweru cyambere cy’Igisibo, C:

ISOMO RYA MBERE: Ivugururamategeko 26,4-10.

Umuherezabitambo azakwakira cya cyibo, agitereke hasi imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe. Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe, uti :

«Sogokuruza yari Umwaramu wagendaga yangara, asuhukira mu Misiri; aba yo ari umusuhuke, ari hamwe n’abantu bake cyane bari bamuherekeje. Arahororokera, aba imbaga ikomeye, ifite amaboko kandi itubutse. Ariko Abanyamisiri batugiriye nabi, baduhindura abatindi, banadukoresha ku gahato imirimo y’ubucakara iruhanyije.Nuko dutakira Uhoraho Imana y’abasokuruza bacu. Uhoraho na we yumva imiborogo yacu; areba ukuntu twari indushyi, turi mu kaga, kandi tunashikamiwe.

Maze Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe; abigira kandi agaragaza ibikorwa bikanganye, n’ibimenyetso n’ibitangaza. Atugeza aha hantu, aduha iki gihugu ari igihugu gitemba amata n’ubuki.

None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho.»

Uzabitereke hasi imbere y’Uhoraho Imana yawe, wuname imbere y’Uhoraho Imana yawe.

ZABURI 91(90),1-2.10-11.12-13.14-15ab. 

Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,

yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.

Ndabwira Uhoraho nti

«Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye,

Mana yanjye, ni wowe niringiye!»

Icyago ntikizagushyikira,

n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,

kuko yategetse abamalayika be

kukurinda mu nzira zawe zose.

Bazagutwara mu maboko yabo,

ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye;

uzakandagira intare n’impiri,

uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini.

«Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,

nzamurinda, kuko azi izina ryanjye.

Nanyiyambaza, nzamwitaba,

nzamuba hafi mu gihe cy’amage.

ISOMO RYA KABIRI : Rm 10,8-13. 

Ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.» Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza. Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.» Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose. Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.»

IVANJILI: Luka 4,1-13. 

Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza. Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’»

Sekibi amujyana ahantu hirengeye, mu kanya gato amwereka ibihugu byose byo ku isi, aramubwira ati «Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. Wowe rero nundamya, biriya byose biraba ibyawe.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo’Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’»

Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka! Kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’ Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’»

Sekibi amaze kumushuka ku buryo bwose, amusiga aho, ariko amuteze ikindi gihe.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :