Ishema ryacu twahigira abandi par Christian Habamenshi

/ »Ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu. Muri Kristu hari umukiro , hari ubugingo n’izuka byacu ».

Kristu niwe waducunguye kandi aradukiza.

Ayo ni amagambo y’indirimbo ngufi cyane yahimbwe na Nyakubahwa Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya, ikaba yarabereye abarezwe na we nka Hymne ya Seminari nto ya Nyundo. Abaharerewe bose, bakaba baramenye uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru yo karamba,  tubifurije guhorana ISHEMA.

YUBILE Y’IMYAKA 75 YA MUSENYERI DOMINIKO NGIRABANYIGINYA

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2013 mu iseminari nto ya Nyundo habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza yubile y’imyaka 75 Musenyeri Dominiko NGIRABANYIGINYA amaze avutse  ndetse ahawe n’isakaramentu rya batisimu.

Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi  ya  Nyundo, Musenyeri Alexis HABIYAMBERE. Hari kandi n’umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri,Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA ndetse n’abapadiri benshi barimo Musenyeri André HAVUGIMANA igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali.

Mu gutangiza icyo gitambo cya misa, Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, igisonga cy’umwepiskopi wa Nyundo yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri Diyosezi ya NYUNDO kwizihiza Yubile y’imwe mu nkingi zayo muri rusange ndetse n’iza Seminari nto ya Nyundo by’umwihariko dore ko imyaka myinshi  y’ubuzima bwe yayimaze muri urwo rugo (Seminari).

Mu nyigisho yahaye abari aho Nyiricyubahiro umushumba wa Diyosezi ya Nyundo Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yavuze ku gaciro ko kwibuka umunsi umuntu yavukiyeho ndetse n’uwa batisimu. Uwo munsi , wakabaye umwanya wo kumenya gushimira ababyeyi baba baritanze mu kuguha ubuzima.

Avuga kuri batisimu yashimangiye ko ari ryo shingiro ry’ubuzima bwa Gikristu kuko ari yo yinjiza umuntu mu muryango w’abana b’Imana, akaba ari yo ibimburira andi masakramentu yose umuntu ahabwa. Akaba yarabihuje n’umwaka turimo aho umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Benedigito wa cumi na gatandatu yifuje ko waba umwaka w’Ukwemera. Yavuze ko Batisimu ariyo nkingi yo kwemera ko ndetse umunsi umuntu yabatirijweho ariwo utanga ubuzima buteye imbere mu kwemera. Nta kimwaro kiri mu guhamya ko uri umukristu kuko uhisha ukwemera kwe ntaho aba ashinze imizi.

Nyuma y’igitambo cya misa hakurikiyeho ibirori nyir’izina. Wasangaga abantu batandukanye babukereye: cyane cyane abize mu Iseminari nto barezwe na Mgr Dominiko, abaseminari bakihiga ubu,abihayimana batandukanye ndetse n’inshuti, umuryango, n’abakunda Mgr Dominiko muri rusange.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi wa Seminari nto ya Nyundo Padiri Laurent NGENDAHAYO, yerekanye abashyitsi batandukanye. Mu nzego zitandukanye twavuze haruguru, mu bantu bize mu Iseminari ya Nyundo harimo umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert NSENGIMANA n’abandi. Nyuma yo kwerekana abashyitsi,  Padiri Laurenti NGENDAHAYO yakomeje avuga ko ari ishema  rikomeye ku Iseminari kuba ifite umuntu nka Mgr Dominiko NGIRABANYIGINYA w’intwari kandi w’ingirakamaro. Mu rwego rwo kumugaragariza icyubahiro n’urukundo, Iseminari yitangiye kuva muri 1967 yamugabiye inka.

Uhagarariye ababyeyi barerera mu Iseminari nto ya Nyundo akaba nawe yaraharerewe, Bwana Raphaël  SIKUBWABO, yagarutse ku bwitange bwa Mgr. Dominiko we umeze nk’inkingi ya mwamba ya seminari kuko yayibayemo ingoma zose zabayeho mu Rwanda kuva ku y’umwami MUTARA III RUDAHIGWA kugeza ubu kandi akaba atarigeze atezuka. Mu izina ry’abarangije mu iseminari nto ya Nyundo nawe yamushyikirije impano ya Yubile. Abafasha b’abize mu Iseminari nabo bageneye Mgr Dominiko impano kuko yabarereye neza.

Uwavuze ahagarariye umuryango Mgr Dominiko avukamo nawe yunze murya bagenzi be bamubanjirije avuga ku butwari n’ubwitange bye avuga ko icya mbere kuri bo ari ugushimira Imana kuba yaramubarindiye ndetse no kumushimira we ubwe kubw’umutima wa kibyeyi abagaragariza kuva kera ndetse n’ukuntu abahora hafi muri byose batibagiwe n’inkunga ye y’amasengeshoNzaririmba ntaretsa impuhwe z’Uhoraho Musenyeri Dominiko mu ijambo rye yavuze ko adateze kuzareka kuvuga impuhwe z’Uhoraho  kubw’ibyiza yamukoreye byose muri yi myaka 75 amaze ku isi. Yabwiye abari aho ko itandukaniro rinini  riri hagati y’ibya kera n’iby’ubu. Ibyahindutse ni byinshi cyane. Atanga zimwe mu ngero zo mu gihe cye cya kera, yagize ati “kera wasangaga abana bagenda biyambariye ubusa ntacyo bibabwiye,… abafaratiri  bambaraga amakanzu meza ariko  nta nkweto; nta modoka washoboraga kubona,… Ibintu byarahindutse cyane ariko icyo tugomba gushima Imana ni uko byahindutse Bizana iterambere ” Nyuma y’amateka ye yagejeje ku bari aho yashimiye byimazeyo abashumba bose bagiye bayobora Diyosezi ya  Nyundo kuko bamwitayeho kandi bakamufasha. Mgr Dominiko azwi mu ndirimbo nyinshi cyane yagiye ahimba ndetse na fanfare ya seminari izwi cyane  akaba ariwe wayishinze abisabwe na Mgr BIGIRUMWAMI.

Mgr Dominiko NGIRABANYIGINYA yarangije ashimira Imana kubw’abayeyi yamuhaye no kubwa batisimu yamugejeje kuri byose. Yanashimiye cyane abari aho kubw’urukundo bamugaragarije, asoza abasaba  ko baharanira kuba intore kandi bakamenya kwihesha agaciro.

Avuga nk’umwe mu barerewe mu Iseminari nto ya Nyundo ndetse nk’umwe mu barezwe na Mgr Dominiko, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert NSENGIMANA yavuze ko yaje kwifatanya n’abandi kwizihiza agaciro bifitemo bakesha Mgr Dominiko nk’abo yareze kandi yareze neza.

Yabahinduye abantu b’ingirakamaro kuri Kiliziya no ku gihugu. Yashimangiye ko nk’uko Musenyeri umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ahora abibakangurira, abaseminari bagomba kwanga ikintu cya “mediocrité” ahubwo bagaharanira kuba ingirakamaro muri byose bityo buri wese akagira ikintu cyiza yajya yibukitwaho yaba akiriho cyangwa atakiriho. Yabakanguriye kandi kumenya gukoresha igihe neza no kumenya agaciro kacyo bityo umuntu akajya akora ikintu mu mwanya wacyo kandi ku gihe cyagenewe. Yashoje ijambo rye ashimangira ikintu cy’ubutore akangurira bose guharanira kurinda agaciro kabo uko byagenda kose.

Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango nawe yagarutse kubyo abari bamubanjirije batinzeho. Yavuze ko Mgr Dominiko ari inararibonye Diyosezi ya Nyundo ifite ndetse ko ishimira Imana kuba yaramubahaye ikanamurinda. Muri byinshi bashimira hari ukuba fanfare ya Seminari yashinzwe na Mgr Dominiko yarabaye ishema rya  Seminari ndetse na Diyosezi. Mgr Dominiko akwiye gushimirwa indirimbo ze nyinshi za liturujiya, ndetse  n’iz’ibitaramo. Akwiye gushimirwa kuba yarabaye umuntu muzima akemerera Imana yamutoye  akayumvira muri byose, akicisha bugufi kandi akanga kurushya abantu. Mu byago n’ingorane Mgr  Dominiko yahuye nabyo ntiyigeze aganya cyangwa ngo yirebe wenyine. Yarangamiye Uwamutoye mu  bihe byose kandi aba ingirakamaro bidasubirwaho kuko bituma nabo yareze bose bamukunda. Mbere yo  kurangiza Ijambo rye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yasabye Mgr Dominiko ko nk’inararibonye  kandi nk’umuntu ufite ukumvira gukomeye yafasha mu kwegeranya amateka ya Diyosezi ya Nyundo kuko byinshi byazimiye ibindi bigasenywa. Akaba yaraboneyeho akanya ko kubwira abari aho ko kuba bateraniye aho bizihiza Yubile ya Mgr Dominiko ari uko yabaye ingira kamaro bityo agira ati “ buri wese  yakagombye kwibaza icyo yamaze mu myaka runaka amaze… Buri wese akwiye kwibaza niba mu myaka  ishize ahawe batisimu yarabaye urumuli, umunyu w’isi, yaragaragarije urukundo abantu ndetse na  Kiliziya kandi igisubizo kigahabwa Imana kuko ariyo ireba mu mitima”. Nawe akaba yaramugabiye inka  nk’ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro Diyosezi ya Nyundo imuha. Mu gusoza Ijambo rye yashimiye abantu bose bitabiriye ibyo birori.

Nyuma ibirori bikaba byarakomeje basangira bidagadura bataramirwa n’abanyeshuri ba seminari nto ya  Nyundo ndetse n’itorero Gira Amahoro ryo mu murenge wa Nyundo. Muri rusange ibyavuzwe byose bikaba byarahurije ku gushimira no kwishimira ko Mgr Dominiko NGIRABANYIGINYA imyaka yose amaze  yayibayeho nk’intwari ndetse hanasabwa ko Imana yakomeza kumurinda muri byose.

Byakusanyijwe na Christian HABAMENSHI.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :