Dr Basesayabo aramagana ubwicanyi n’urugomo bikomeje kugirirwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nsengiyumva J Bosco : Dore uko Agatsiko kagenza abana b’Abatutsi katagikeneye : KUBACA AMABOKO !!!!

Abaturage bakomeje guhohoterwa n’Agatsiko kari ku butegetsi ku buryo bw’indengakamere. Uyu musore yahohotewe n’intore za Kagame none dore  ahindutse ikimuga bidasubirwaho.  Ubu se yari yakoze icyaha kiremereye bingana iki ku buryo yicwa urubozo bigeze ahangaha ? Si uyu wenyine uhohotewe, hari benshi bicwa, bakubitwa, bafungirwa akamama, buri munsi ! . Uru rugomo rukozwe na Leta y’Agatsiko ruzahagarara ryari ?

Banyarwanda Banyarwandakazi, ingoma ya Kagame n’agaco k’ibisahiranda bimukikije ntibitaye ku burenganzira bwanyu, inda zabo gusa nizo bagize IMANA YABO, nizo basenga. Nta kindi kizima mukwiye kubategerezaho .

Tumaze iminsi tubabwira amatwara y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda,  ribahamagarira  gukanguka, mukamenya ko n’ubwo impinduka  ishoboka,  itazagerwaho niba dukomeje gukorera ku bwoba. Nimuze twamagane twivuye inyuma ziriya nyangabirama zitiranya abantu n’amatungo, zigategekesha rubanda igitugu n’ iterabwoba. Nimuze twisuganyirize mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, maze murebe ngo turema imbaraga zizadufasha kumenesha kariya Gatsiko kirimbuzi mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Dr Basesayabo Deo

Ngaho nawe isomere  inkuru y’ihohoterwa ry’uyu musore maze wirebere uko Agatsiko kagenza umwenegihugu wese kadakeneye ! Aho si wowe ubwawe, cyangwa uwawe,  Agatsiko kazagaragura bene aka kageni ejo mu gitondo ? Isomere: 

Nsengiyumva yakorewe iyicarubozo bimuviramo gucibwa amaboko

Taliki 19 Mutarama 2013 nibwo Nsengiyumva Jean Bosco utuye mu murenge wa Ruhuha yafashwe n’abaturage ajyamwa kuri station ya polisi ya Ruhuha nyuma yo kumanura cash power y’umuriro wa EWASA ku nzu y’umupolisi AIP Emmanuel Nzeyimana iri mu Mudugudu wa Kagasera, Akagali ka Kindama Umurenge wa Ruhuha.

Mu kugera muri kasho, kubera ko Nsengiyumva yari asanzwe azwiho amahane kubera ko ngo afite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yaba aterwa n’ibiyobyabwenge afata, ntabwo yafunzwe mu buryo busanzwe ahubwo yafunzwe aziritse amaboko n’amapingu ariko ntihagira umwitaho kumereberera nk’uko bikorerwa umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe iyo hemejwe ko azirikwa.

Aya mapingu yaje kumukanyaga ndetse amuca ibikomere ku maboko byatumye amaraso yifunga ntiyatembera mu bice by’amaboko byerekeza no ku biganza. Muganga wamugezeho bwa mbere aho yari afungiye Umubikira Liberata Muragijemaliya uyobora ikigo nderabuzima cya Ruhuha yadutangalije ko yamugezeho amaboko afite ibikomere ariko intoki zitarabora.

Yagize ati ”Ubundi ntabwo umuryanyi yigeze aza ku bitaro, ahubwo barampamagaye musanga aho afungiye ariko nsanga arenze ubushobozi bwacu mpita mbaha impapuro zimujyana ku bitaro bya Nyamata, hari ku italiki 22 Mutarama 2013 ariko yari ataragezaho abora kandi ntibyari kuba ngombwa ko amaboko bayaca”.

YAGEJEJWE KWA MUGANGA INTOKI ZARAMAZE KUBORA

Nsengiyumva rero ntiyagize amahirwe yo kugezwa kwa muganga kuri iyo taliki ahubwo Polisi ya Ruhuha yamumaranye ikindi cyumweru ari nako ibice by’amaboko amaraso atakigeramo bibora.

Yaje kugezwa kwa muganga ku bitaro bya ADEPR NYAMATA taliki 28 Mutarama 2013 nabo bamwohereza i Ndera. Ageze i Ndera ku bitaro by’indwara zo mu mutwe basanze batamubasha basaba ibitaro ko byamusubirana bikabanza bikamuvura agakira amaboko.

ADEPR NYAMATA nayo yaje kumwohereza muri CHUK ari naho bafashe umwanzuro wo guca amaboko kuko yari yaramaze kubora nta garuriro. Kugeza ubu hafunze abapolisi batatu barimo uwari Commandat wa Polisi ku Ruhuha, ushinzwe abafungwa ndetse n’uwari ushinzwe iperereza muri iyo station ya Polisi.

Nsengiyumva ni inkeragutabara ngo ishobora kuba yarigeze kuba mu mutwe w’abasirikali barinda Umukuru w’Igihugu ndetse by’umwihariko yakurikiranye amasomo ya gikomando. Ngo ni umwe mu bahungabanya umutekano wo mu Murenge atuyemo ariko akabiterwa n’ikibazo cyo mu mutwe ahanini ngo yaterwaga no kunywa ibiyobyabwenge.

Abavandimwe ba Nsengiyumva bavuga ko ihohoterwa yakorewe rigeze aho acibwa amaboko ryali ryagambiriwe n’abapolisi barimukoreye. Bakaba banemeza ko ingaruka z’ibimubayeho byose zatewe n’uko uwo yangirije ari Umupolisi mugenzi wabo.

Iki kibazo kiracyakurikiranwa n’inzego zinyuranye natwe tukazabategurira inkuru irambuye ku cyo inzego zose zihurira kuri iki kibazo zikivugaho.

source :http://umuryango.com/spip.php?article5357

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :