IJISHORYARUBANDA : Inkeragutabara ni umutwe w’abajura n’abanyarugomo Agatsiko kashyiriyeho guhohotera abaturage ! Kamanayo Emmanuel

Yahitanywe n’inkoni yakubiswe akekwaho kwiba

Gukubita umuturage azira icyaha akekwaho gusa ariko kitaramuhama imbere y’urukiko bibujijwe n’amategeko! Kumukomeretsa cyangwa kumwica ni icyaha gikomeye( crime) kigomba gukurikiranwa n’ubutabera. Iyo icyo cyaha gikozwe n’abitwaga ko bashinzwe kurindira umuturage umutekano , birushaho kuba agahomamunwa !

Gusa rero nta munyarwanda ugitangazwa n’ibikorwa by’urugomo abenegihugu badasiba gukorererwa n’Agatsiko. Inkeragutabara zimaze kwigaragaza nk’umutwe w’abajura n’abanyarugomo washyizweho n’Agatsiko-sajya kugira ngo bahohotere abaturage hagamijwe gukwirakwiza iterabwoba mu giturage.

Ibikorwa by’urugomo bakorera abaturage bimaze kuba byinshi, baririrwa biruka ku bagore b’abakene babatesha utwo bacuruza, bararenganya urubyiruko barufata nk’inzererezi bakarujyana kurufungira ahatazwi, benshi mu bana bacu bakagwa iyo, ababyeyi ntibamenye irengero ryabo,  bateye abaturage agahinda kugeza ubwo bamwe bahitamo kwisukaho lisansi bakitwika  nka wa musore wo ku Gisenyi witwitse mu mwaka ushize…..

Aho bigeze abaturage bakwiye guhumuka, bakamenya ko Inkeragutabara ari UMWANZI wabo. Ubwo Leta idashaka kubahanira ibyaha bikomeye bakorera rubanda, abaturage ubwabo bakwiye rwose guhaguruka bakiga kujya birwanaho , babona Inkeragutabara itambutse bakayirohaho bakayicakira byaba ngombwa bakayikosora , kugeza ubwo Leta izafatira icyemezo cyo gusesa uwo mutwe w’abajura basa n’abahawe inshingano yo guteza umutekano muke .

Abaturage nibakomeza kurebera, bazakomeza bicwa umwe umwe, urw’uyu musore Maniriho Jean Pierre uvugwa muri iyi nkuru ikurikira.

Kamanayo Emmanuel.

Kigali-Rwanda

Gakenke : Yakubiswe kugeza apfuye

Umusore witwa Maniraho Jean Pierre w’imyaka 22 yahitanywe n’inkoni yakubiswe na zimwe mu nkeragutabara zacungaga umutekano ahitwa mu Kivuruga mu karere ka Gakenke.

Nk’uko tubikesha ORINFOR, uyu musore wishwe n’inkoni, abakekwaho kumukubita ni Dushimimana Theoneste, Ntamaherezo, Baziruwishakiye Daniel na Mugwaneza Evariste, bamuziza ko yiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt Gahima Francis, yasabye abaturage kutihanira, nk’uko byagenze bakica Maniriho.

Abagabo bane bakekwaho kwivugana Maniraho Jean Pierre banakanakomerekeje abandi baturage, Tugirinshuti Faustin na Nsengimana Valensi, bajyanwa mu bitaro bya Nemba.

Abo bagabo bane bakekwaho icyaha bari inkeragutabara zirinda umutekano mu gasantere ka Kivuruga, bavuga ko bakubise Maniriho bamufatiye mu nzu ashaka kubarwanya.

Abaturage bemeza ko ngo abo basore na Maniriho bibaga, ariko ubwo umunyamakuru wa ORINFOR yageraga aho icyaha cyabereye, mu nzu Maniriho yikubitiwemo nta kimenyetso cyagaragazaga ko urwo rugi yarwishe nk’uko byagaragajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuruga, Kalisa Justin na bamwe mu baturage.

Mu gihe Polisi yari mu iperereza aho icyaha cyakorewe, Supt Gahima yasabye abaturage kwirinda kwitiranya icyaha cyakozwe n’urwego abagikoze bakoreraga rw’inkeragutabara, kuko ngo icyaha ari gatozi.

 source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/gakenke-yakubiswe-kugeza-apfuye.html .

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :