Dore ahubwo abafite uburambe mu kwandika ibinyamakuru bibiba urwango mu banyarwanda ! Amani Minani.

Uwagerageje gushushanya urwango Agatsiko kabundikiye mu mitima y’abakagize : ni Tom Ndahiro, Umujyanama wa hafi wa Perezida Paul Kagame. !

N’ubundi byari byaravuzwe kenshi ko ibitangazamakuru byashyuhije Abanyarwanda imitwe (les media de la haine)  kugeza ubwo bafashe imihoro mu myaka 1990-1994, byandikwaga cyangwa byabaga byaracengewe n’INKOTANYI ! Kangura, Kanguka , radio Muhabura, RTLM……hari uwabyibagiwe ? Bamwe barabihakanaga abandi bakabiburira gihamya ifatika!

Iyo witegereje inyandiko Umujyanama wa hafi wa Perezida Kagame ariwe  TOM NDAHIRO(n’amashumi ye) , yandika agamije gusebya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Agatsiko, ushobora guhita wumva neza uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kandi ugahita ubona neza n’abari babifitemo inyungu abo aribo !

Soma urubuga HYPERLINK « http://www.theexposer.net » t « _blank » http://www.theexposer.net ndetse  na HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/ » t « _blank » http://www.umuvugizi.wordpress.com byandikwa na TOM NDAHIRO, wirebere « les vrais spécialistes de la haine et du mensonge « , ureke abo byitirirwa. Kandi si ubu Tom Ndahiro abitangiye , kuva intambara yo mu 1990 yatangira nicyo yakoraga! Na none kandi iyo urebye ukuntu agonda ijosi, yiriza, akigira victime cyangwa nyoninyinshi kandi ariwe umaze kwatsa umuriro, uhita usobanukirwa neza ishyano Abanyarwanda bagushije mu myaka y’1990-1994, ubwo bakwegerwaga(manipulation) mu makimbirane yo kwica abavandimwe babo badafite icyo bapfa, bitewe n’inyangabirama zishakiraga gusa ko abenegihugu basubiranamo kugira ngo zikunde zifatire ubutegetsi bwose ! Byarabaye ariko isomo ry’ayo mateka  hari abarifashe mu mutwe ku buryo budasubirwaho .

Muri iki gihe, Tom aracyibwira ko ubucakura bwafashije Agatsiko mu 1990-1994 bushobora kongera gutanga umusaruro ! Niyo mpamvu , iyo babonye umwenegihugu wese ugerageje  kwamagana politiki mbi y’Agatsiko ijyanye n’Iterabwoba bakwirakwiza mu gihugu hose, kwikubira umutungo w’igihugu no kwiharira ubutegetsi , guhohotera abenegihugu no kubavutsa uburenganzira-shingiro bwabo, Abakombambehe b’Agatsiko bahita bavubura ubuvunderi bwuje urwango rurenze igipimo ! Bihisha inyuma y’irondakoko bagashaka gukanga rubanda bitwaje ibyaha by’ibifitirano nko kwanga Abatutsi cyangwa kugira Ingengabitekerezo ya jenoside ! Ariko abatutsi b’i Rwanda bagorwa ye ! Ubu se bazakomeza kwemera kugirwa igikoresho abagizibanabi bifashisha mu nyungu zabo bwite kugeza ryari ?

Twibaze twisubize : Ese « umututsi » bivuga umwicanyi wo mu Gatsiko, nk’uko TOM Ndahiro ashaka kubitwemeza ? Haramaganwa abicanyi , Tom ati muranga abatutsi ! Ikinyoma ni aha kiri !

Rwose , kugira ngo uru Rwanda rushobore kuzahuka , hakenewe Géneration nshya y’Abatutsi bashyira mu gaciro kandi bakunda igihugu, bemera kwitandukanya ku mugaragaro n’aba bicanyi bo mu Gatsiko , mbese nk’uko  n’urubyiruko rw’Abahutu badafite aho bahuriye na politiki yasenye u Rwanda bagomba kujya ahabona, bakarenga complexes zose bashaka kubatsindagira mu mitwe no mu mitima, bakiyemeza gukora politiki yubaka igihugu batagombye kubohwa n’amateka batagizemo uruhare! Iyo génération nshya, ngiyi  yatangiye kwisuganya kandi niyo yonyine ishobora gukiza uru Rwanda, ikarwinjiza mu nzira igana ku butegetsi bushingiye ku mahame nyakuri ya demokarasi.

Uko byamera kose, aka Gatsiko ko kari mu marembera, karakina nk’akananiwe, gakwiye ikiruhuko cy’iteka.

Abanyarwanda nibamenye ko Agatsiko nta cyiza kagishoboye gukora, nta yindi misiyo nzima kagifite uretse gusenya igihugu. Dukwiye rwose kwisuganya mu maguru mashya tukagasezerera katarongorera gushora igihugu mu mu marira n’imiborogo nk’iyo kadushoyemo guhera mu 1990, igakariha mu 1994, igakomereza Kibeho no mu nkambi za Kongo. 

Umwanzuro:

Iyi turufu yo gukanga abanyarwanda ngo banga Abatutsi (iki cyaha kigashinjwa na bamwe mu batutsi batacyemera gukorera Agatsiko ! ) yarangije kera kuba ikigarasha gicitse , abayikoresha nibo batarabimenya ! Gukangisha jenoside abatarayigizemo uruhare, ni ugusetsa imikara ! Gukangisha abatutsi kwanga abatutsi ni ukwiha amenyo y’abasetsi ! Umugezi w’isuri urisiba ! Agatsiko nikitegure gusarura ibyo kabibye. Koko ubanza kari kurashya imigeri,  nta myaka ibiri gasigaje kuri iyi si !

Niba koko TOM Ndahiro akiri umujyanama wa Perezida Paul Kagame, uyu muperezida yari akwiye guterwa ikimwaro no gukorana n’umuntu w’umugome nk’uyu! Kereka rero niba bombi bafite imyumvire ireshya, dore ko ibisa bisabirana. 

Amateka azatubwira !

Amani Minani ,

Kigali -Rwanda.

Ngaho soma inyandiko ya TOM NAHIRO yuje urwango,ibinyoma n’ubuhezanguni,  urebe n’igishushanyo giherekeje iyi nkuru urasobanukirwa n’ukuntu igihugu cyubakiye ku bumara bw’urwango Agatsiko gafitiye abandi benegihugu:

Source :http: HYPERLINK « http://www.theexposer.net » t « _blank » //www.theexposer.net/

Thomas Nahimana: umuyobozi w’IBIGARASHA mushya!

Yanditswe ku ya: 11-02-2013 saa 10:19

Mbere AGATSIKO ka BANE kashatse kwitwanza Nkiko Nsengimana mu gukoresha uko bashoboye ngo barebe ko bakwiyegereza abahezanguni bakoze Jenoside. Ariko aho Nkiko abavumburiye ko bashakaga kumukoresha ngo bibonere abayoboke muri abo bicanyi, yahise abakwepa.

Ubu ugezweho ni Padiri Tomasi Nahimana, ubu niwe uhagarariye isura nshya Gaturika mu rwango yakomeje kugaragaza gushyigikira kumara abatutsi.

Ku batamuzi, Nahimana yahoze ari Padiri I Cyangugu, mbere y’uko ajya kuba mu Butaliyani nyuma akaza kujya kuba mu Bufaransa. Yasanzeyo abandi bihisha inyuma y’ubupadiri bagakwirakwiza ivanguramoko, n’urwango rw’abatutsi. Mu kwezi gushize Nahimana yashinze ishyaka rya politiki mu Bufaransa ryitwa “ISHEMA”.

Iri shyaka niryo arimo gukoresha mu gushaka abamushyigikira mu mugambi wo kumara Abatsutsi. AGATSIKO ka BANE nako murabizi ko kadatangwa n’aho gashobora gusahurira mu nduru kati tukuri inyuma.

Mu ruzinduko rwe rwa vuba aha mu Bubiligi, Dr THIEF RDECOM wiyita Theogene Rudasingwa, yasabye Thomas Nahimana ko bakorana mu buryo butandukanye. Mu gutangira, Nahimana yanyujije ikiganiro kuri radio rutwitsi yagarutse na rwadio Nyakabwana.

Naho ku byavugiwemo byo ntibyasubirwamo kuri uru rubuga. AGATSIKO ka BANE kananiwe kugira uwo gakukana muzima ngo agashyigikire, kuko benshi bazi amabi yako; ko buri gihe kaba gashakisha urangaye ngo kamukoreshe mu nyungu zako.

AGATSIKO ntigakangwa no gutanga bene wabo kugirango kibonere ubutoni mu bahezanguni; kuko kazi ko n’ubundi ntacyo karamiraga. Ibigakoza isoni ntacyo bikabwiye. Bitabaye ibyo ntabwo bakabaye bifatanya n’abo bose nk’aho ntacyabaye.

Nkiko ntabwo yigeze abakorera ibyo bashakaga ubu noneho hagezweho Nahimana kandi we ari tayari kubafasha neza cyane.

Ariko kuri The Exposer, turahamya ko ntaho bavuye, ntaho bagiye.

The Exposer.

Thomas Nahimana: IBIGARASHA’s new visionary leader

Published: 7-02-2013 at 11:25n

First it was Nkiko Nsengimana; the GANG of FOUR tried all they could to align themselves with the extremist genocide negationist. For Nkiko, after realizing that he was being used as a stepping stone for IBIGARASHA to gain credibility with ethnic extremists, he jumped ship.

The new kid on the bloc is Father Thomas Nahimana, the latest Catholic face of the conspiracy to exterminate Tutsis. He is the embodiment of raging hate against Tutsis that still riles the Catholic Church.

For starters, Nahimana was a catholic priest in Cyangugu, western Rwanda before going to live in Italy, then France. He joined up with another ethnic extremist hiding behind the holy robs, with whom they began ranting all sorts of hate speech against Tutsis. Last month, Nahimana launched a political grouping in France called expectedly as ‘ISHEMA’.

It is this grouping that he is using to rally all the extremists to join him in a holy battle against Tutsis. Back to the GANG of FOUR, as usual the crooks do not waste time to pick up the slightest opportunity to take advantage.

During a recent trip in Belgium, Dr THIEF REDCOM alias Theogene Rudasingwa (sex doll Jennifer Fierberg calls him Dr. T.), pleaded with Thomas Nahimana to collaborate on a variety of fronts. As a start, Nahimana’s interview on the reincarnated RTLM was also at the same time aired on RNC’s radio Nyakabwana.

As for what was said, it cannot be repeated on this news website. The GANG of FOUR have not been able to win over any sensible people, since their background is known; as crooks who always want to take advantage of the others to enrich themselves.

The GANG has no problem turning against their own to sleep with extremists; because they know that at the end of the day, they have nothing to lose. Shame is not a problem to them. Otherwise, why a person whom all the living organisms know has such a horrible background, but still keep walking around like nothing ever happened.

Nkiko Nsengimana did not turn out to be a good genocide orator, as IBIGARASHA had expected; Nahimana could play this role very well.

At The Exposer though, we doubt if this marriage will last past a few months.

The Exposer.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :