Abategetsi b’u Rwanda bahindutse ba MITIMIBUNGA gusa ! Ruberanziza Paul .

Mu Rwanda ubwoba buri hose ariko cyane cyane mu bategetsi !

Kera nkiga mu mashuri abanza hari igitabo nakundaga gusoma cyarimo umugani wavugaga UBWOBA BW’INYAMASWA.

Ngo urukwavu rwaryamye munsi y’igiti cy’ipapayi mw’ishyamba,mu gihe rusinziriye,ipapayi irahubuka yitura hasi, ni uko urukwavu rukangukira hejuru ruriruka, inyamaswa yose irubonye ikibwira ko ishyamba ryahiye nayo ikarukurikira ikiruka, bityo bityo inyamaswa zose mw’ishyamba si ukwiruka  kibuno mpa amaguru,ishyamba zirarimara !

Muri iki gihe iyo witegereje abayobozi u Rwanda rufite guhera kuri Kagame ukagera kuri nyumbakumi, bitwibutsa neza uyu mugani! Tuyoborwa n’abantu badatuje, bari « agités », ibyo bikagaragarira cyane mu byemezo byinshi bafata bahubutse bikababyarira amazi nk’ibisusa ! Hari igihugu ku isi mwaba muzi gifite abayobozi bahora biruka, bisobanura nk’u Rwanda? Iyo batari gusobanura uwahanuye indege ya Habyarimana, baba basobanura ibya M23, iyo bivuyeho baba bisobanura ku mpapuro mpuzamahanga zisaba kubata muri yombi, byavaho bakisobanura ku wishe impunzi muri congo, byavaho bakaba bahanganye n’igihugu cy’ubufaransa, byakoroha gato bagashyamirana n’igihugu cy’ububirigi……….Mbese usanga leta y’u Rwanda ihorana ubwoba bwiyongera umunsi ku munsi, kandi ivuga ko ngo ikunzwe n’abaturage batoye umukuru w’igihugu ku majwi  93% da!!!

Perezida Kagame ntashobora kumara ukwezi nibura kumwe yicaye atekanye mu gihugu cye, igihe cyose aba ari mu mahanga afite ibyo apfundikanya yo! Hano i Kigali , Kagame ni kibonumwe mu muhanda ahungabanya umutekano,  ntashobora no guhagarara gato ngo asuhuze umuturage ngo byitwa ko yamutoye ra! Ubu BWOBA azabushira ryari?

Ibi bishatse kuvuga iki? 

Ibi bishaka kuvuga ko leta y’u Rwanda yubatse ku GIPINDI, nicyo gituma buri gihe baba bafite ibyo bapfundikanya! Bagahora bashaka gutanga ibisobanuro n’aho bidakenewe! Mwari muzi ko umukinnyi ukunda gucenga cyane mu kibuga, hari ubwo agera aho nawe akicenga? Iyi leta ya FPR ubwayo iri kwisenya!

Ubu bwoba bw’inyamaswa bugaragara mu buyobozi, ni nabwo bugaragara mu buzima bwose bw’igihugu, aho usanga abaturage bagura umutekano ku biro(Kg)!

– Mu Rwanda nta muntu ukishima ngo usange aririmba amahoro meza! Ibyo byagiye nka nyomberi! ubunani ni umunsi nk’iyindi….!

– Mu Rwanda nta muntu ikinywa akayoga yiguriye amafarangaye ngo asinde (n’ubwo gusinda atari umuco mwiza)  ngo ubone adanyanga yandika umunani mu muhanda, ariko atewe ishema n’uko ari mu gihugu gitekanye, mbese nta wamuhohotera !

– Mu Rwanda abafite ubushobozi bose bari kohereza abana babo hanze bavuga ngo ntawamenya!  Rubanda rugufi twemeye gutega agahanga kuko ntakundi twabigenza, tuzagwa mu Rwanda n’ubwo bwose dufatwa nk’abanyamahanga iwacu!

-Mu bategetsi bo hejuru , ari ba Ministres , ba depite, senateri n’abayobozi b’intara, ntawe ukigira umugore n’abana mu Rwanda.  Yewe ngo na Jeannette Kagame amaze iminsi asiragira  mu mahanga, bamwe bakagira ngo ni misiyo ikomeye yagiyemo naho arimo  gutegura inzu bashobora kwimukiramo ziramutse zihinduye imirishyo ; nta mutungo bakigira mu Rwanda, ubanza n’ibitanda na matora za ndege zabo zarabigejeje iyo bigomba kujya !

-Umwuka w’impinduka (atmosphère de fin de règne) niwo duhumeka buri munsi. Ugasanga nyine abantu base bahagaritse umutima cyane, amanywa n’ijoro. Biteze ikintu gikomeye ariko  icyo kintu ntikiza ngo tukibone birangire . haravugwa intambara, Coup d’Etat, Revolisiyo….rubanda irategereje, mu bwoba  !

Ibi byose tubiterwa n’abayobozi batareba kure, bashishikajwe n’inda zabo gusa!

-Politike ya HUMIRIZANKUYOBORE, ituma abayobozi bibwira ko rubanda itabona neza ibipindi byabo! Nyamara ngo utazi ubwenge ashima ubwe!

-Politike y’amacakubiri yo sinzi aho izageza uru Rwanda! U Rwanda rukeneye umuleader w’INTWARI uhagarara hagati y’abahutu n’abatutsi akababwira ngo nimusigeho . Sinibagiwe abatwa kuko nabo ni abanyarwanda. Kuki amateka ntacyo yadusigiye? Tuzasiga nkuru ki imusozi? Abana bacu tuzabaraga amacakubiri?

UMWANZURO

Njyewe numva byaba byiza uru Rwanda rufatiye urugero ku gihugu cya Afurika y’epfo, abanyarwanda twese tugasaranganya ibyiza by’igihugu cyacu,mu bwubahane. Bigenze uko,nta shiti ubu bwoba bw’abategetsi bacu bwashira kandi bakaruhuka nabo mu mutima. Ese abayobozi bakoze ibyo rubanda ishaka aho guhora bashinze amatwi ngo barumviriza ubavuze nabi, ntibyarushaho guha buri wese amahoro ? 

IMANA irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ruberanziza Paul

Kigali Rwanda

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :