Dr Basesayabo arahamagarira Abanyarwanda kwamagana gahunda Paul Kagame n’Agatsiko k’abiru be barimo yo guhindura Itegekonshinga ngo basubizeho ingoma ya Cyami !

Dr Basesayabo Deogratias, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Intara y’Amajyaruguru, Umutungo n’Imishinga y’iterambere . 

Mu Rwanda haravugwa cyane inkuru iteye agahinda ko Perezida Kagame yifuza kongera guhindura itegeko nshinga kugira ngo abone ubw’iyamamaza bwa gatatu. N’ubwo iryo tegeko nshinga ryo ku italiki ya 26/05/2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, atari shyashya, hakaba hari ingingo nyinshi zaryo zishyigikiye ukwikanyiza kw’ingoma y’Agatsiko,  ariko nibura ingingo yaryo y’101 ivuga ku buryo bweruye iti : »

 » Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ».

 Mu gihe rero Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 18 mu cyunamo  kubera politike y’Agatsiko  ishingiye ku kinyoma, irondakoko , ubugome butagira ingano, ubusahiranda bwo mu rwego rwo hejuru, iterabwoba ku baturarwanda b’ingeri zose no ku bihugu bikikije u Rwanda, uburere bucye    (umuntu wihandagaza agatuka bagenzi be go ni amazirantoki, isazi , ibigarasha n’ibindi) ; uwo munyagitugu yiyemeje kotsa igitutu Abadepite n’Abasenateri yahinduye indorerezi n’inkomamashyi ngo bamwemerere gukandagira itegekonshinga kugira ngo yikomereze  politiki ye y’agahomamunwa. Amateka y’u Rwanda arongeye yisubiyemo : uyu wiyitaga perezida arashaka kwigira umwami ku mugaragaro ,  kugira ngo Agatsiko k’abiru be kazatobe igihugu ubuziraherezo !

Rwose nibyumvikane neza ko: Kagame narenga kuri iyi ngingo y’Itegekonshinga akongera kwiyamamaza bwa gatatu, bizaba bivuga ko ashubijeho ingoma ya cyami aho umuntu umwe aba umukuru w’igihugu ubuzima bwe bwose ! Birakwiye ko twe Abakunzi ba REPUBULIKA twatangira kwamaganira kure iri « Teranyuma » Agatsiko kiteguye gushoramo u Rwanda .

Banyarwanda  Banyarwandakazi, aka Agatsiko-Sajya kari ku butegetsi karangije gutahurwa n’ibihugu by’amahanga byagafatiye ibyemezo bikaze bagafungira imfashanyo ku mpamvu y’uko byari bimaze kugaragara ko kazisahura kandi kakazikoresha mu kugura ibitwaro byo kujya guteza akaduruvayo mu gihugu cya Congo kubera akaboko karekare. KARASEBYA IGIHUGU CYACU mu ruhando rw’amahanga  ari nako gakomeza ubwicanyi bugamije gutsemba impunzi z’Abanyarwanda n’abaturage bo mu gihugu cya Kongo.   

Burya koko ngo igisiga cy’urwara rurerure cyimennye Inda. Mu kwibukiranya, ndagirango ngaruke ku makuru y’ibihugu byashoboye kwigobotora  ubutegetsi bw’udutsiko nka Libiya nka Irak. Muribuka ko mbere y’uko Sadamu Hussen Cyangwa KADAFI batabwa muri yombi, hari hashize igihe gito abahungu babo 2 bikoreye ibisasu bikabaviramo kwitaba umuremyi ! BIMAZE IKI GUSAHURA UMUTUNGO UTAZARYA  CYANGWA SE  ABANA BAWE BAKAZIRA AKAMAMA ?

Banyarwanda Banyarwandakazi, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda riherutse kuvuka rije rigambiriye kubonera ibisubizo ibibazo byinshi abenegihugu  batari bake  bibaza kabone niyo byaba birenze imyumvire ya bamwe.

Kuri mwebwe abagize Agatsiko gatsimbaraye ku butegetsi , reka mbaburire:

Murarye muri menge kuko iminsi y’igisambo irabaze  kandi ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Ikindi kandi ni uko mugomba kumenya ni uko habaho ubutwari bukiza. Mufashe icyemezo cya kigabo mukiyemeza gusubiza rubanda uburenganzira bwabo bwo kubaho, gukunda no gukundwa, guhinga ibyo bashaka no gusarura,  kwiga  no kwivuza, kuvugwa neza n’amahanga…. mushobora kurusimbuka, Rubanda ntibashyirire mu kebo mwagereyemo abandi . Ishyaka Ishema ntiryifuza ko hazongera kuba impunzi y’ umunyarwanda mu gihe rizaba ryahawe inshingano yo kwimakaza ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokrasi nyakuri yo soko y’ubwumvikane mu banyarwanda.

Bitabaye ibyo baca umugani ngo urwishigishiye ararusoma.  Rubanda mu myaka itarenze ibiri izabirenza, mugende nabi,  n’indaki mwahozemo igihe mwari mushonje , ntimuzabasha kuyisubiramo ngo muyikwiremo kuko mwabyibushe kubera kunyunyuza imitsi ya rubanda, mukaba mwarigwijeho imitungo wasahuye mu Rwanda no muri kongo……Ikibazo ni uko mutazabona aho murira ibyo mwasahuye kuko amahanga yose azabakomanyiriza , imitungo yanyu igafatwa igasubizwa u Rwanda . Nimushishoze, muracyafite umwanya wo kurekura iby’abandi mu mahoro, bityo mugahabwa amahirwe yo kwiberaho.

Ndangije kandi nshimira abanyarwanda bose bakomeje kudutera inkunga ari benshi, biragaragaza ko ihinduka riri mu nzira. Nimukomereze aho.  

Dr Deogratias Basesayabo.  

Dr BASESAYABO  DEOGRATIAS NI MUNTU KI?

Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rubavu, hari taliki ya 18 Gicurasi 1966 , akaba ari ho yize amashuri abanza. Ayisumbuye yayize mu Seminari nto ya Nyundo . Kaminuza yayize muri UNR Butare n’i Kinshasa/ RDC aho yabonye Diplôme de Docteur en Médecine .    Mu Bubirigi, yahakuye Diplôme ya Licence en Sciences bio-médicales na  DES en Assurance qualité. Afite n’izindi mpamyabumenyi zinyuranye zishobora kugira akamaro.  

Basesayabo bakunze kwita Deo, arubatse, abana n’umugore we bafitanye abana batatu b’abahungu.  

Muri iki gihe akora umurimo w’ubuvuzi mu gihugu cy’Ububiligi.

Basesayabo Deogratias ni umugabo wiyemeje kuva kera kudapfana ijambo, kabone n’iyo bamushyiraho iterabwoba. Yitangiye abandi kuva akiri muto, kandi abiganye na we bashobora kubitangira ubuhamya. Bazi bose inshingano yagiye ahabwa kandi bazi ukuntu yazikoranye umurava : Doyen ku Nyundo, Kapiteni w’Ikipe ya Football, chef d’Equipe….Uko yabayeho mu gihe cy’intambara no guhunga yabirondoye mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Ijwi rya rubanda. 

Icyifuzo gikomeye kimutuye ku mutima akaba ari nacyo cyamuteye kwiyemeza gufatanya n’abandi gushinga ishyaka ISHEMA ry’u RWANDA ni ukubona mu Rwanda :

* Abaturage bitorera abayobozi muri demokarasi isesuye.

*Programu z’amashuri zifatika, abana bose biga neza kandi ntawe uhejwe

*Impunzi zose z’Abanyarwanda zishimiye gutahuka mu gihugu cyabo , nta mayeri cyangwa ubundi bugome bukoreshejwe .

*Ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo kwiruhutsa no kwiteza imbere bikwiye.

*Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru basubiranye ishema ribakwiye, aho gukomeza kugirwa ba Nyirurutwerunini rutarengwa n’imijugujugu y’Agatsiko ; bakagira uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo batsembwe mu bihe binyuranye ;  bakitangira umurimo mu mahoro, dore ko amajyaruguru yahoze ari nk’ikigega cy ‘u Rwanda mu byerekeye ibiribwa.  

Taliki ya 28 mutarama 2013, HYPERLINK « http://www.ishamaparty.org » t « _blank » Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryashinze Deogratias Basesayabo  kuribera:

Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe:

*Intara y’Amajyaruguru

*umutungo w’ishyaka n’imishinga y’iterambere risangiwe ry’u Rwanda.

*Guhagararira Ishyaka mu gihugu cy’Ububiligi

Tumushyigikire.  

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :