Mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza w’2013, Padiri Thomas Nahimana yashoje agira ati « Iyaba nari mfite ubushobozi bwo kwita uyu mwaka izina nawita uwa Opposition constructive ». Hagati aho, taliki ya 28 Mutarama 2013, Padiri Thomas Nahimana yafatanyije na bagenzi be 12 bashinga ishyaka rya politiki baryita « Ishema ry’u Rwanda ».
Mu kiganiro cy’uyu mugoroba, saa 19h ku isaha y’i Paris, Padiri Thomas Nahimana arasobanura uko Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryiteguye kwisuganya (organisation) kugira ngo ribashe gutanga umuganda ugaragara mu kurema Opozisiyo ifite ingufu (force politique), kandi ingufu zubaka zifite ubushobozi buhagije (une puissance suffisante) kugira ngo zishyigure abenegihugu bakangukire gusenya ingufu-ntindi Agatsiko kamaze imyaka irenga 18 gakoresha mu kuribata uburenganzira-shingiro bw’abenegihugu.
Abifuza kumubaza ibibazo mube hafi, ntacyo atinya gusubiza.
Umugoroba mwiza kuri mwese.
Niba ushaka kumva ijwi rya rubanda kanda kuri iyi Link :
HYPERLINK « http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda » t « _blank » http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/chat