ISHYAKA ISHEMA : Twamaganye politiki y’urugomo ikorerwa abenegihugu batuye umugi wa Kigali n’inkengero zawo.

Mme Nadine Claire KASINGE, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Umugi wa KIGALI.

Nyuma yo kumenya ko Leta y’Agatsiko yafashe icyemezo cyo guha iminsi 90 abaturage batuye Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango ho mu Mudugudu wa Kanyinya, kugira ngo babe bamaze kwisenyera amazu yabo no  kwimuka,  nta ndishyi cyangwa ingurane bahawe, dusanze tudashobora guceceka imbere y’aka karengane kagirirwa rubanda rugufi. Bityo rero dutangaje ibi bikurikira :

1. Abaturage barebwa n’iki kibazo bubatse mu bibanza baguze amafaranga yabo ni ukuvuga ko ibyo bibanza ndetse n’amazu batuyemo atari ibya Leta ahubwo ari ibyabo bwite, ni « propriétés privées ».

2. Abo baturage ntibubatse muri ibyo bibanza bihishahisha cyangwa Leta ibarebera gusa ahubwo bose bafite impushya bahawe ku mugaragaro n’abayobozi b’inzego z’ibanze babifitiye ububasha.

3. Abubatse nyuma y’1994 bafite uburenganzira bungana  n’ubw’abubatse mbere y’umwaka w’1994 kubera  itegeko rivuga ko « Leta ikomeza » (Principe de continuité de l’Etat).

4.Niba Leta iriho yiyemeje guhindura igishushanyo mbonera  cy’Umugi wa Kigali, ni uburenganzira bwayo ariko igomba guha indishyi cyangwa ingurane abo yimuye hagamijwe inyungu rusange (Expropriation pour intérêt public).

5.Birumvikana ko guha bariya baturage iminsi 90 gusa kugira ngo babe bisenyeye amazu kandi barekuye ibibanza byabo nta ndishyi , nta n’ingurane bahawe(indemnités d’expropriation) ari igikorwa kigaragaza politiki ishingiye ku RUGOMO n’AGASHINYAGURO, irenganya abenegihugu bityo ikaba igomba kwamaganwa n’abantu bose bashyira mu gaciro.

Umwanzuro

1. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rirasaba Leta y’u Rwanda  ko yahagarika, nta yandi mananiza , urugomo ikomeje gukorera abaturage bahindutse nk’intama zitagira umushumba.

2. Turashishikariza abaturage barebwa n’iki kibazo guhagarara bwuma BAKANGA KWISENYERA AMAZU ahubwo  bakayagumamo  kugeza igihe inkozizibibi zitumwe na Leta y’Agatsiko zizazira kuyasenya.

3.Niba Leta itisubiyeho igakomeza icyemezo cyo gusenyera aba baturage, izaba yongeye kugaragaza izuba riva ko ari leta  idakorera inyungu za rubanda . Bityo rero turabasaba abaturage ko bakwirinda kugira ubwoba ahubwo BAKATWOHEREREZA AMAZINA n’AMAFOTO y’abazaza kubasenyera amazu, ay’abahagarariye icyo gikorwa kigayitse , n’ay’ababatumye. Mushobora kutwandikira munyuze ku rubuga HYPERLINK « http://www.ishema.org » t « _blank » http://www.ishemaparty.org

4. Igihe kiregereje maze abakomeza kwemera gukoreshwa n’Agatsiko  mu bikorwa byo gutoteza no kurenganya rubanda  bakazabibazwa n’Ubutabera.  Ni ko bizagenda.

Madame Nadine Claire Kasinge,

Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe

Umugi wa Kigali.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :