Politiki yubakiye ku bujiji, iterabwoba n’ukwikubira isize u Rwanda iheruheru. Padiri Thomas Nahimana.

Iyi politiki yubakiye ku BUJIJI, ITERABWOBA, UKWIKUBIRA, IKINYOMA, n’IRONDAKOKO niyo Abayoboke b’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda biyemeje guhangamura mu gihe kitarambiranye !

Kimwe mu bintu byinshi bikomeye  dupfa n’Agatsiko-Sajya kigaruriye u Rwanda mu nyungu zako bwite katitaye ku buzima bw’umuturage, ni uko kigijeyo Abanyabwenge bize (Intellectuals), Abahutu n’ Abatutsi, kakaba karokamwe n’ ingeso yo kubarimbagura bazira gusa ko bize, guhera mu Rugano kugeza n’uyu munsi ! Agatsiko kahisemo kwifashisha abafite ubwenge buringaniye , baba Abajenerari batazi gusoma no kwandika cyangwa abandi bafite icyo bapfa n’intebe y’ishuri, kaba aribo gahindura ABACURABWENGE, nuko igihugu si ukucyirukansa bakijyana kuri « mteremko »…..none dore kirenda  kongera guhomboka benshi bituramiye !

Tom Ndahiro yize amezi make ibyerekeye « gukata kawa » no kuyitaho kugirango itange umusaruro ushimishije. Mu gihe abahinzi bo mu Rwanda bakeneye ba Moniteri-Agri ku buryo bukomeye, byari bikwiye ko Tom Ndahiro ashingwa nko kuyobora ba Moniteri-Agri bose bo mu Rwanda, bagakora ibyo bize, yenda byakunganira abahinzi ba kawa, ikareka gukomeza guta agaciro kandi mbere y’1994 ariyo yahaga umuturage agafaranga gatubutse, ku isizeni !

Nyamara ubu Agatsiko katesheje Moniteri-agri Tom Ndahiro gukora ibyo yigiye, kamushinga imirimo y’akataraboneka yo kwiyuburura maze, nko mu buryo bw’ubufindo, agahinduka « Umushakashatsi (ntimumbaze ibyo ashakashaka !), Umuhanga n’Umujyanama w’ikirenga wa Perezida wa Repubulika. Kandi kuba uwo murimo awumazeho imyaka itari mike, bivuga ko ashimwa cyane n’Umukuru w’igihugu !

Ibibazo bikomeye twibaza ni byinshi ariko umuntu yabihinira muri izi ngingo : Tom Ndahiro ashizwe iki ? Ese afite ubushobozi bwo gukora imirimo ashinzwe ? Ese inama agira umukuru w’igihugu, zigaragarira mu nyandiko ahora yandika mu bitangazamakuru, zihuje n’ukuri ? Zigira izihe ngaruka ku benegihugu yikomye ?

Ndagirango nereke abashaka kubona ukuntu u Rwanda rwagushije ishyano ritavugwa ryo kuba ruri mu maboko y’abantu b’ « INJIJI BUTWI » ariko zigize « INJIJUKE ZITIZE », ariko nanjye nkaba nemera ko mu by’ukuri abo bantu ari ba « Spécialistes mu byerekeye IKINYOMA » kurusha SEMUHANUKA ! Abo mvuga aha si bariya Baminisitiri, Abadepite cyangwa Abasenateri bahinduwe INDOREREZI n’INKOMAMASHYI kandi yenda harimo benshi bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukorera igihugu, ndatunga agatoki abagize kariya Gatsiko kihariye ububasha bwo gufata ibyemezo byose ! Muri izi ngingo ebyiri zikurikira, reka twirebere uko Tom Ndahiro ubarirwa mu Gatsiko-Sajya, agashyira hanze bya giswa !

1. Ngo Padiri Thomas yahunze  u Rwanda agendeye kuri  Pasiporo ya Kongo ?

Mu nyandiko yasohoye ku rubuga rwe HYPERLINK « http://www.umuvugiziwordpress.com/ » http://www.umuvugiziwordpress.com taliki ya 29/1/2013, 6:41 PM , yitwa « Hutu power mu birindiro i Paris », Tom Ndahiro aritakuma nk’uwavumbuye ukuri kw’igitangaza , akagira ati : «  HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/21/musenyeri-bimenyimana-wa-diyoseze-ya-cyangugu-afitanye-irihe-banga-na-le-prophete/ » Ako kagambane  cyangwa “ibanga” baba bafitanye, ukabibonera ku buryo Musenyeri Bimenyimana yohereje i Bulayi Nahimana kandi  HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/23/le-prophete-na-bimenyimana-dr-congo-iri-muri-diyoseze-ya-cyangugu/ » agendeye kuri pasiporo ya Congo, nyuma akaza kumusabira kuba yo yitwa umunyarwanda. » !

Si ubwa mbere kandi Tom Ndahiro atangaza iby’iyo pasiporo ya Kongo Padiri Thomas yagendeyeho, bigaragaza ko Tom Ndahiro ahumeka rya tegeko rigenga abanyakinyoma kabuhariwe rigira riti  «  Mentez, mentez, il en restera toujours quelque chose », bisobanuye ngo « Beshya wongere ubeshye unabeshyera abandi, rubanda izagera aho ibifateho ukuri » !

Nko mu nyandiko yasohoye ku rubuga rwe taliki ya 23 Mutarama 2013, 6:36 PM, akayita     « Le Prophete na Bimenyimana: DR Congo iri muri Diyoseze ya Cyangugu? » , Tom ndahiro yemeje ashize amanga ibi bikurikira : 

« Urugero rumwe umuntu yaheraho ni urwa Padiri Thomas Nahimana. Uyu mupadiri yahunze afite pasiporo ya Congo. Ahunga afite andi mazina ndetse anyura i Kanombe. Ibyo Myr. Bimenyimana yaba atari abizi? »

(1)Ukuri ni ukuhe ?

Njyewe Padiri Thomas Nahimana, nahagurutse mu Rwanda taliki ya 17/12/2005, mfatira indege ku kibuga cy’i KANOMBE, mfite Pasiporo y’u Rwanda No PC 003230 yatanzwe n’Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ikaba yaratangiwe i Kigali, taliki ya 26 mata 2004,  iza kurangira kuri 24 mata 2009.

Kugira ngo ikinyoma gikubitirwe ahakubuye bidasubirwaho, nometse kuri iyi nkuru  amafotokopi  ya :

(a)Pasiporo yanjye y’u Rwanda  yavuzwe hejuru,

(b)Visa nahawe na Ambasade y’Abafaransa taliki ya 16 ukuboza 2005

(c) Visa yo gusohoka mu gihugu naterewemo na Serivise ishinzwe abinjira n’abasohoka y’u Rwanda, ku kibuga cy’i Kanombe !

Tom we, habari gani ?

(2) Twibaze twisubize 

Uyu « muhanga n’umushakashatsi » w’Agatsiko witwa Tom Ndahiro, ibyo avuga abikura he ? Pasiporo yanjye ya  Kongo nagendeyeho yayibonye kwa nde ? Yarayirose cyangwa ni impimbano nka bya bimenyetso ubushinjacyaha bw’Agatsiko budasiba gutekinika kugira ngo  bubonere ibyaha inzirakarengane ?

None dore bibaye impamo, ngo umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze, yagira amahirwe make  ukamukuramo ijisho ! Nimusigeho, imyaka 18 y’ingoma yubakiye ku KINYOMA ibaye myinshi, akaba ariyo mpamvu noneho  hari Abanyarwanda biyemeje guhaguruka bagahangana bidasubirwaho n’ikinyoma cyanyu cyahitanye inzirakarengane zitagira umubare  kigakomeretsa abatagira ingano !

(3) Kuki Tom Ndahiro ashaka kugira Padiri Thomas Nahimana impunzi ku ngufu ?

Mu nyandiko z’ibinyoma Tom Ndahiro yakomeje kujya anyandikaho yemeje abantu bose ko afite ibimenyetso byose ko nabaye impunzi ! Agera n’aho avuga igihugu nasabyemo ubuhungiro :  » Ageze i Bulayi, Nahimana yasabye Umwepiskopi we ko amufasha akiga anakora n’akazi ke kandi k’ubupadiri . Ibyo bivuga ko Musenyeri Bimenyimana yari yaranamufashije kwakirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko amasezerano ateganywa ya za diyoseze z’aho umuntu akomoka n’aho agiye ».

Nagiraga ngo  mbwire Tom Ndahiro amakuru y’imvaho, yenda abe ariyo azajya aheraho abone uko atakenika ibinyoma bye , nibura afite agace k’ukuri ashingiraho !!!!

(a)Kuba narasohotse mu gihugu « mpunze » akarengane, Ikinyoma n’iterabwoba ritagoheka  Agatsiko kagize nk’intego nyamukuru ya politiki yako,  ni impamo !

(b) Nyamara ariko ntabwo nigeze mba  mu Butaliyani ,nk’uko abivuga mu nyandiko ze zinyuranye ! Umva ko bazi kuneka da ! Ndetse n’aho ngereye mu Bufaransa taliki ya 18/12/2005,  « Statut de réfugié » siniriwe nyisaba atari uko nanze kuyigira  cyangwa nenga abayifite ( dore ko no kuyihabwa ari amahirwe akomeye ku muntu uhunga Agatsiko kigize kirimbuzi !),  ahubwo ni uko ntari nyikeneye kugira ngo nshobore kwiga no gukorera ubutumwa bwanjye nk’umupadiri mu gihugu cy’Ubufaransa ! Muri iki gihugu haba amoko arenga 14 y’impushya zo  kugituramo (Cartes de séjour), njye nkaba naragize amahirwe yo guhabwa uruhushya rwo kuhaba ntagombye kunyura mu nzira ndende yo gusaba ubuhungiro. Niba icyo ari icyaha, Tom Ndahiro abe abiganiraho na Martini Ngoga usazanye uburambe ku kazi ko gucura amadosiye !

Icyo nshaka kwerekana  ni uko, mbere yo kuvuga ibitagira epfo na ruguru,  Tom Ndahiro yananiwe no « gushakashaka » ngo avumbure ko kuva ku italiki ya 17/12/2005 kugeza uyu munsi padiri Thomas Nahimana ahabwa ibyangombwa byose na Leta y’u Rwanda !

Muri iki gihe, ngendera kuri Pasiporo PC 077230 (Tom Ndahiro yihutire kuyigira ikigarasha !), yatangiwe i kigali, taliki ya 25/11/2008, itanzwe na G.G. Immigration &Emigration,  ikaba izarangira ku italiki ya 25/11/2013. Birumvikana  ko nitegura gusaba indi Pasiporo nshya. Ndabizi neza ko nzayihabwa kuko ari uburenganzira bwanjye, Tom Ndahiro akaba nta bubasha afite bwo kubumvutsa ! Kandi biramutse binabaye sinazuyaza guhaguruka  nkarengera uburenganzira bwanjye uko nshoboye kose.

(4) Reka Twanzure kuri iki kibazo

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika utazi n’ibibera mu gihugu cye, utamenya amakuru y’abinjira n’abasohoka, akaba ntacyo azi ku byangombwa bitangwa na Leta akorera, nyamara akihandagaza akemeza ko abenegihugu bagendera kuri pasiporo za Kongo , atabanje kubaza serivise zibishinzwe….mu by’ukuri azi iki ? Aha izihe nama Perezida wa Repubulika?

Niba Tom Ndahiro ari umuntu upfa kwivugira ibyo atazi, kandi agahemberwa kwirirwa yicaye muri Perezidansi yandika impuha zigamije guteranya Abanyarwanda kandi ziharabika zikanavogera ubuzima bwite bw’abandi benegihugu, ndasaba Bwana Maritini Ngoga ko yakora umurimo we, agakorera Tom Ndahiro dosiye isobanutse, bakamujyana mu kigo ngororamuco amezi make, akarekera aho gukoza isoni Umukuru w’igihugu wamwizeye . Ariko ikiruta byose, ni uko Leta yarekera aho kumunaniza imusaba ibyo adashoboye ahubwo ikamwohereza mu mirima gukata kawa, kuko yenda ari ko kazi yashobora gukora bigatanga umusaruro. 

II. Tom Ndahiro arashaka iki kuri Musenyeri Bimenyimana ?

Iki kibazo singitindaho , kuko byarangije kugaragara kuva hambere ko Tom Ndahiro ashaka akamunani kuri Kiliziya gatolika. Si ubwambere yigira inzobere mu gutoteza agamije gucecekesha burundu abayobozi ba kiliziya gatolika! Tom Ndahiro kimwe n’abandi batari bake bayobora u Rwanda muri iki gihe ntacyo biyumvira mu byerekeye kamere, imiterere n’imikorere ya Leta ! Bibwira ko kuyobora abaturage ari ugupfa kwikorera uko babyumva , mbese nk’uko umuntu akata ikawa, agatema iyo ashatse n’iyo yaba ayirenganya, ntibigire ingaruka ! None dore Tom Ndahiro yikokomoyemo  ”Umuhanga wa Kiliziya”, atangiye kuyisobanurira abapadiri n’Abepiskopi ! Igikenya ntikigira n’isoni koko !  Aribwira ko gupfa kwandukura ingingo z’amategeko ya Kiliziya atumva na busa ari byo bimwerekana nk’intyoza, akifatira umukuru w’igihugu ! Tom we, niba hari n’uwabigufashijemo, akajya akwereka amapaji ya Code de droit Canonique, yagushutse kandi yenda yabigize nkana kugira ngo akwerekane uko uri : Birihanze.

Njyewe udafite inyungu na busa mu kugushuka reka nkunyuriremo muri make, utugingo ukwiye rwose gufata mu mutwe ku bijyanye na Kiliziya Gatolika , kugira ngo utazongera gutanga urw’amenyo :

(1)Itegeko riruta ayandi mu ya Kiliziya gatolika si ziriya ngingo werekanye, ahubwo ni ingingo ya nyuma (can.1752) ivuga ku mugaragaro ko kwita mbere na mbere ku “Umukiro wa roho z’abantu « , ariryo tegeko rihatse ayandi. Ahari uwabivuga mu rugande cyangwa mu cyongereza  , wagira ako atoramo :   ”The salvation of souls,which must always be the supreme law in the church, is to be kept before one’s eyes”.     Bumva, wumvise ?

(2) Bityo rero, Kiliziya gatolika ntifatira ibyemezo abana bayo uko yiboneye, irabanza igafata igihe, igashyikirana, ikagoragoza, igafasha, igatanga inama, igatanga imbabazi… igamije gukiza mbere na mber roho y’umuntu ! Musenyeri Bimenyimana abizi neza kukurusha wowe Tom Ndahiro, azi neza ubushishozi agomba kubanza kugira mbere yo gufata icyemezo.  Kandi Padiri Thomas Nahimana nawe azi neza bihagije amategeko amugenga. Tom Ndahiro ni wowe wenyine utayazi , nyamara dore ntibikubuza kwishyira imbere nka ka kaguru…! Ariko nyine ntawakurenganya, KWIRARIRA no KWIYEMERA gusa gusa byakiriwe n’abaturage nk’aho  ari yo ndangamuntu ya benshi mu bambari b’Agatsiko !

(3) Ubusaserdoti si akazi nk’agahabwa Gitifu w’umurenge, akakamburwa uko yagahawe ! Ubusaserdoti ni Isakaramentu, uwabuhawe aba ari umusaserdoti iteka, niwumva icyo bisobanuye uzacika ku kamenyero ko kwiterera mu mata nk’isazi.

(4) Leta nta burenganzira ifite bwo kwivanga no gusobanura amategeko bwite agenga Kiliziya Gatolika , (kuko ifatwa nka « Association”=pacta sunt servanda) ), mu gihe cyose nta muturage uregeye ubutabera  ko yabujijwe uburenganzira bwe bitewe n’amategeko ya Kiliziya ! Gushaka kujya kwivanga mu buyobozi bw’amadini atabiteganya mu mategeko (statuts) yayo, byerekana Uguhuzagurika kwa Leta iyobowe n’impumyi zibwira ko ibintu byose bishoboka, ko zishobora gukora ibyo zishakiye byose ! Niyo mpamvu ubutegetsi nk’ubu butabura kurenganya abaturage kenshi ari nayo mpamvu tugomba guhaguruka tukabusezerera vuba, Abenegihugu bagahumeka.

Umwanzuro

Twari tumaze igihe kirekire twibaza Umuntu wiyise HUTUPOWER uhora ku rubuga HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ » http://www.leprophete.fr nk’aho atagira ikindi akora, atanga Commentaires ndende cyane zibasira RNC, akajijisha yibasira Abatutsi muri rusange, abatuka ibitutsi biteye isoni n’agahinda!  Twafashe igihe, dukora ubushakashatsi bwose bushoboka (burimo Tracking…) kugira ngo tumenye iyo mashini n’umuntu uyikoresha. Uyu munsi dushobora gutangaza  ku mugaragaro ko uwo muntu ari TOM NDAHIRO n’ikipe ye , abashidikanya bazikorere ubwabo bushakashatsi bazagera ku myanzuro itavuguruza iyacu ! Icyo yari agamije kiragaragarira buri wese! Ni ukujijisha agendereye gutwerera  icyaha cyo kwanga Abatutsi n’ ingengabitekerezo ya jenoside, abapadiri bashinze urubuga Leprophete.fr kugira ngo bashye UBWOBA  maze bahagarike urubuga Umuhanuzi !

Tom we, ese aho si wowe wenyine utaramenya ko iyo turufu yo kuryanisha Abahutu n’Abatutsi mwubakiyeho politiki yabagejeje ku butegetsi mu mivu y’amaraso mu 1994, mukaba kandi mwari mumaze imyaka 18 yose muyikinisha bikabahira, ubu yarangije kuba IKIGARASHA ndetse GICITSE?

Ese wowe uracyishuka ko tukiri mu bihe bya za , MDR-Parmehutu, MRND, CDR, za KANGUKA, KANGURA na RTLM ? Urarutanze! Hagati aho nyabusa isi yakomeje kuzenguruka , ikindi kinyejana kiratangira,  wowe ntiwabimenya ! « Bihora bisimburana iteka » ,  ni ibanga rikomeye ry’ukwemera !

Kanguka bwakeye, ambarira urugamba niba ukirushoboye, amazi ntakiri yayandi! Abanyarwanda barangije kurunguruka Ingoma y’Agatsiko, imbere n’inyuma ! Jya mu kibuga urubyiruko rw’abasore n’inkumi BARAMBIWE AKARENGANE bakwereke agakino. Gusa rero nutsindwa uzige kuba umugabo: wemere, wegure, wegame.

Reka nsoze nsaba Abanyarwanda bakomeje gukurikiranira hafi imigabo n’imigambi y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryateye Tom Ndahiro gucika ururondogoro ko batagomba guhungabanywa n’impuha za Leta y’Agatsiko. Ni iki kindi dukwiye gutinya kiruta ibyo twabonye? Nk’uko inkuba itinya umugano, umugano ugatinya umuriro, umuriro ugatinya amazi, amazi agatinya ifu….Iterabwoba rihimwa n’ikintu kimwe gusa: KURITINYUKA! Nimumenye rero ko igihe ari iki cyo gusohoka mu bwihisho, tugaharanira uburenganzira bwacu ku MUGARAGARO! Kandi njyewe ndabyemera cyane :Abo tubyumva kimwe nidufatanya, tuzatsinda Agatsiko, dushyireho ubutegetsi bukorera rubanda,  kandi dore ntibigitinze. 

« Le but de toute association politique est la conservation des droits naturels et imprescriptibles de l’homme. Ces droits sont la liberté, la propriété, la sûreté, et la résistance à l’oppression ». (1789) 

Padiri Thomas Nahimana.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka

ISHEMA ry’u RWANDA.

Ngaho nawe irebere izo mpapuro z’inzira Tom Ndahiro yita iza RD Congo !!!!

Pasiporo y’u Rwanda nagendeyeho.

Visa yo gusohoka naterewemo na serivise ishinzwe abinjira n’abasohoka i Kanombe.

Visa y’Abafaransa nagendeyeho na visa yo kwinjira mu Bulayi le 18/12/2005

Pasiporo mfite ubu

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :