Ibirango by’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda bisobanura iki ?

Ibendera ry’Ishyaka Ishema

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rifite ibimenyetso biriranga ari byo Ibenda n’Ikimangu.

IBENDERA

Aya mabara asobanura iki ?

1. Orange: risobanura ibyiyumviro bivangavanze Abanyarwanda bamazemo imyaka isaga 22: ubwoba, agahinda n’umujinya. Ibyo kandi byaturutse ku butegetsi bubi buriho bukoresha cyane ubwicanyi, iterabwoba, ikinyoma, kwikubira ibyiza by’igihugu no gusahura ibya rubanda.

ISHYAKA ISHEMA rirashaka gufasha Abanyarwanda kudaheranwa n’AGAHINDA, UMUJINYA n’UBWOBA. Rizabafasha gusubiza umutima mu gitereko no kugarura ICYIZERE ko Abanyapolitiki bazima bashobora kuyobora rubanda mu nzira yo kwiyubakira ubundi buzima bwiza , ko u Rwanda rushobora kongera kuyoborwa b’Abategetsi bakunda abaturage kandi rubanda nayo yibonamo 100%. Bityo igihugu kikiyubakira iterambere risangiwe na bose.

2. Umweru: Usobanura URUMURI n’UBWERAMUTIMA.

 Mu gihe tugezemo u Rwanda ntirushobora gukomeza kuyoborwa n’Abajenerali batazi gusoma no kwandika, ahubwo rugomba kuyoborwa n’abantu BAJIJUTSE kandi  barangwa n’indangagaciro zubaka(Valeurs positives).

Igihugu cyacu kigomba rwose kuyoborwa n’abagabo n’abagore badafite ibiganza bijejeta amaraso. Abasilikari babaye ibyamamare kubera ubwicanyi kimwe n’abasivili bose bijanditse mu kwica Abanyarwanda bashobora gukora indi mirimo ariko bakabwizwa ukuri ko imirimo ya politiki atari iyabo. Bizwi ko hari ubwo amategeko y’ibihugu yambura uburenganzira bumwe na bumwe, nko gutora no gutorerwa imirimo y’ubuyobozi,  umuntu  wahamwe n’ ibyaha  bikomeye cyane ( crimes) . Abanyarwanda bakwiye gushira ubwoba bagatera utwatsi  abashaka kuba abategetsi ariko bazwiho  ingeso yo kwica abaturage. Agaciro k’umushumba wica intama ni akahe ?

Nanone kandi Repubulika ya kane twifuza igomba guha u Rwanda amahirwe yo kuyoborwa n’abantu BATASAHUYE ibya rubanda.  INZARA yo gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu cyangwa bikarundwa mu biganza by’Agatsiko gashingiye ku bwoko cyangwa ku karere, niyo yaroshye iki gihugu mu ntambara n’umwiryane by’urudaca.Igihe kirageze ngo ibintu bihinduke.

3. Ubururu : ni ibara ryerekana icyerekezo cyiza. U Rwanda rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve! Ishyaka Ishema ryambariye kuzahura igihugu cyacu kikava mu icuraburindi rikagishyira mu nzira nziza ..

 2.IKIMANGU/STAMP

A.INTEGO-RUMURI

Ikimangu cy’ ISHEMA, aho gitewe hose, kigomba kuhasiga INTEGO-RUMURI (Devises phares): UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.

Izi ntego zije gusubiza IBIBAZO bikomeye bibangamiye abenegihugu muri iki gihe.

1). Kuki politiki y’ISHEMA igomba gushingira ku UKURI ?

Ni uko Politiki zishingiye ku kinyoma, kwirengagiza no kugoreka amateka y’u Rwanda ari zo zakomeje kuryanisha Abanyarwanda. Ukuri kw’Amateka yacu nikujye ahagaragara : abahemutse bacyahwe, abakoze neza bashimwe. Abakuru b’Urwanda bo hambere kimwe n’Abalideri bose bagiriye iki gihugu akamaro nibavugwe neza, baririmbwe, bahabwe icyubahiro kibakwiye, babere urugero urubyiruko. Abicanyi n’abamennye amaraso y’Inzirakarengane nibagawe, bemere ubugwari bwobo , babusabire imbabazi, bace ukubiri no gushaka kwihesha agaciro mu byakagombye kubatera isoni.

2) Kuki Ishyaka ISHEMA risaba Abanyagihugu kugira UBUTWARI ?

Ni uko ITERABWOBA ryahinduye abenegihugu nk’indorerezi, igihugu kigasenyuka bituramiye, badatinyuka kuzamura ijwi ngo bamagane AKARENGANE bagirirwa. Nyamara Abenegihugu bifitemo ingufu zitambutse kure iz’ibifaru by’abanyagitugu. Baramutse babishatse, bagatsinda ubwoba, bakaba intwari, bavudukana umunyagitugu wese washaka kubasubiza mu buja , nko mu kanya ko guhumbya ijisho.People always defeated powerful armies’ .Kwibohoza ku ngoyi ya’Agatsiko ke birasaba ubutwari.

3)Kuki ishyaka ISHEMA rishyize imbere UGUSARANGANYA?

KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu (ubutegetsi, umutungo, serivise za Leta…) niyo ndwara nyakuri yokamye abategetsi u Rwanda rufite !

Dore nko muri iki gihe (2012) igice kinini cy’umutungo w’igihugu kiri mu maboko y’Agatsiko gato kituriye i Kigali. Abo biberaho mu murengwe, mu gihe Abenegihugu bicwa n’inzara ihoraho.

Ishyaka ISHEMA rifite ingamba zikomeye zo gukora ibishoboka byose kugira ngo umutungo w’igihugu uzasaranganywe neza kandi ugere kuri buri munyarwanda, binyuze mu mishinga inyuranye. Ubwo butabera buteye butyo (Justice sociale) niyo NTEGO nyamukuru y’ISHEMA, kuyimashaho bikazatuma Abenegihugu bose barushaho kugira Ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.

B. IGITABO n’IKARAMU

Bisobanura ko guhera ku munsi ishyaka ISHEMA ryahawe ubutegetsi na rubanda, politiki ya humirizankuyobore  izaba icyuye  igihe mu Rwanda. Abanyarwanda bazatozwa kwiga no kujijuka.  Bazahabwa ijambo bajye bagaragaza icyo batekereza ku bibazo by’igihugu no ku bisubizo binogeye rubanda, batikanga kugirirwa nabi n’ubutegetsi . Nta mwenegihugu uzongera kuzira ibitekerezo bye, cyangwa ngo yitwe Inyangarwanda , Ikigarasha, Isazi,Umwanda…Abanyarwanda bazigishwa GUKUNDANA kuko bose ari Benekanyarwanda, ibibahuza bikaba biruta kure ibibatandukanya : basangiye igihugu, umuco, ururimi….bagomba no gusaranganya ibyiza byose by’igihugu.

C. AGASEKE GAKOZE MURI ZAHABU

Gasobanura ko Ishyaka ISHEMA rihishiye Abanyarwanda ibanga rikomeye. Iryo banga ni uko Ishyaka ISHEMA rizabungabunga INYUNGU RUSANGE (Le bien commun), mu buziranenge buzira kidobya. Gusahura ibya rubanda bizagirwa icyaha gikomeye cyane kandi icyo cyaha kizahanishwa igihano ntangarugero. Gucunga ibya rubanda neza bizagirwa ishingiro rya Repubulika(Res-publica) ya Kane.

Bitangajwe na Serivise y’Icengezamatwara  y’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda.

Source : HYPERLINK « http://www.ishemaparty.org » t « _blank » Ishamaparty.org

HYPERLINK « http://mutuvala@yahoo.fr » t « _blank » rutikanga (vendredi, 08 février 2013 14:34)

tamo akenshi ukuri kuraryana. bareke bagusebye. BAZAGUTWARI IKI SI? ubwo abongabo bavuga ibyo bari kw’ibere ntibazi ko hari abacutse muri 94. abo navuga nkabakomoka kubayobozi bayoboraga urwanda rwakera.ubwo uwo wagututse papa we ari kuyogoza ingingo y’imari.

I (mercredi, 06 février 2013 05:08)

Iriya « i » ivuga igituba.Tomas agikunda kubi.Azagwa hagati y’amaguru aho ku gasi!

KANANURA (mardi, 05 février 2013 21:52)

NONESE THOMAS KO WARAHIRIYE KO UTAZASHAKA UMUGORE MU GI PADIRI UKA BA UBYAYE KABIRI UKARAHIRIRA KUDAHE MUKIRA KIRIZIYA UBU URWANDA NTI WA KWICA ABANTU NONEHO DORE NONEHO NGO URONGORA ABA GORE BAVUKANA BABA NO MUNZU IMWE SHA TUZAKURWANYA NI BIBA NANGOBWO ;

Mugenzi Sef (mardi, 05 février 2013 18:20)

Nta shyaka mbonye aho, ni ishyano, nta shema mbonye aho ni ishozi. Ngaho nimukomeze mwikirigite museke nababwira iki.

Iyaba abantu bose banyemereraga bagasoma ibyo mwandika, bakabona ukuntu muri zeru , ariko abanshi barambwira ngo bifitiye ibyo bakora bigamije guteza igihugu imbere, nta mwanya babona wo gusoma ibi bitakaragasi

Venuste (lundi, 04 février 2013 06:09)

Jye nitwa Uwitonze Venuste ndi mu U Bugande ndabaza; ni iki cyagaragaza ko ibyo iri shyaka rivuga rizabikora kandi ko n’abandi baje mu gihugu bavuga ko bakibohoye ku ubutegetsi bubi. Gusa icyo mbona cyo ntibyoroheye rubanda kuzamura umutwe kuko ni WUZAMURE NYUMENE.

Venuste (lundi, 04 février 2013 06:08)

Jye nitwa Uwitonze Venuste ndi mu U Bugande ndabaza; ni iki cyagaragaza ko ibyo iri shyaka rivuga rizabikora kandi ko n’abandi baje mu gihugu bavuga ko bakibohoye ku ubutegetsi bubi. Gusa icyo mbona cyo ntibyoroheye rubanda kuzamura umutwe kuko ni WUZAMURE NYUMENE.

. (lundi, 04 février 2013 01:14)

GAHAMBE

Jean Marie (dimanche, 03 février 2013 16:25)

Yego Kamarampaka we bitinde bigire gute igihe kizagera umubyeyi Habyalimana ahabwe icyubahiro akwiye nkumuyobozi wakundaga u Rwanda na banyarwanda ndamwibuka kuri Noheli amaze guha abaturanyi be Noheli yafataga Benz nabana be agafata umuhanda uva i Kanombe yerekeza mumugi buri muturage ahuye nawe akamupfumbatisha akantu ati genda wizihize umunsi mukuru!!! sinshidikanya ko uri mu ijuru wari umunyamahoro,ijambo ryanyuma wabwiye Mobutu akubwiyeko yamenye ushobora kwicwa wamusubije ugira uti:ndagiye niba ari ugupfa napfa ariko abanyarwanda bagire amahoro.

bakame (dimanche, 03 février 2013 14:01)

Komereza aho biri kuza,kutamenya gusoma nukunyagwa zigahera turi kumwe

Merci (dimanche, 03 février 2013 08:21)

Padiri T.Nahimana urakoze cyane, Imana izaguhembera ubu butwari n’umurava ugaragaza muri iyi nzira yo kubohora abanyarwanda. Komereza aho turagushyigikiye, ni haba amatora anyuze mu mucyo tuzakujya inyuma.

God bless you.

MIBIRIZI (samedi, 02 février 2013 19:56)

Ngomba kujya nshimira padiri ubwitange agira ndagusaba ibintu bibiri.uza mpereze numero yawe ikindi uzagire inama umubikira witwa NYIRAMUKESHA Marie Josee akabije gutoteza abarimu abereye DIRECTRICE

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :