DUSANGIRIJAMBO : Amen, Amen , uyu munsi ni umunsi w’Umugisha ku muryango wose par Thomas Nahimana

Kwitorera abategetsi mu bwisanzure buzira amakemwa , ni ikimenyetso gikomeye cya demokarasi . Naho TORAHA y’Agatsiko yo ni akumiro !

Amasomo yo kuri iki cyumweru, tariki ya 27/01; Icyumweru cya III Gisanzwe – C

*Nehemiya  8, 1-4a.5-6.8-10

*Zaburi 19 (18), 8, 9, 10, 15

*1 Korenti 12, 12-30

* Luka 1, 1-4 ; 4, 14-21

Mu kuzirikana aya amasomo ya Liturjiya y’iki cyumweru , nibanze ku isomo rya mbere rikurikira :

1.ISOMO RYA MBERE : Nehemiya 8, 1-4a.5-6.8-10

Hari mu mboneko z’ukwezi kwa karindwi, maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli. Ezira umuherezabitambo, azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge.

Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko.Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti. Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura imbaga yose irahaguruka.

Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe bati “Amen ! Amen !” Nuko barunama bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira, maze bakabyumva. 

Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’Abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati “Uyu munsi weguriwe Uhoraho Imana yanyu ! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije kandi mwirira !”

Koko kandi imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. Ezira arongera arababwira ati “Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura ; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.”

2. Kuki Imbaga y’Abayisilaheri itaranye yumva ijambo ry’Imama umunsi wose ?

Turi ahagana mu mwaka wa 450 mbere ya Yezu, Ijyanwabunyago i babiloni ryari rirangiye , Ingoro y’i Yeruzalemu yari imaze kongera kubakwa (reconstruit) .Umuryango w’Imana wari waracitse intege bikomeye kubera imyaka isaga 50 bari bamaze mu bucakara mu mahanga ! Bagize amahirwe yo gutahuka mu gihugu cyabo bacitse intege kurushaho kuko ibitangaza n’amizero bari barashyize muri iyo gahunda yo gusubira iwabo bavumbuye ko bitari bifite aho bihuriye n’ukuri! Ahubwo basanze ntawe ukibibuka mu basigaye mu gihugu, imitungo yabo yaratwawe,… bageze n’aho bakeka ko Uhoraho Imana ubwe yabibagiwe !

Abaherezabitambo n’abahanuzi ntibagohekaga kuko babonaga ko umuryango ushobora kuzima kubera kwiburamo ICYIZERE! Bakomeje umurimo ukomeye wo kubigisha kugira ngo babongerere ka morali kuko bari bamaze GUCIKA INTEGE bidasanzwe.

Isomo tumaze kumva riratubwira uko Ezira yabyifashemo kugira ngo afashe umuryango : Yabateguriye UMUNSI MUKURU, imbere y’ingoro idakanganye ndetse itaranuzura neza bari bamaze kubaka isimbura inziza cyane yari yarashenywe !   Ibyo byose byari Ibicantege gusa gusa !

Muri uwo munsi mukuru bibukijwe ko Isezerano ry’Imana ridakuka. Muri make ubutumwa bwari ubu : Imana iracyabakunda cyane, nubwo Ingoro yasenywe n’abategetsi b’ibihugu by’abapagani,  tugatakaza byinshi, igihe kirageze ngo muhagarike icyunamo , muhaguruke mushikame,  musubire  ku kazi maze twongere twubake igihugu cyacu !

3.Isomo ku Banyarwanda

Icyunamo tumazemo imyaka isaga 18 cyashegeshe benshi ku buryo hari abataye icyizere bibwira ko u Rwanda rudashobora kuzongera kuba u Rwanda.

Hari abaheranywe n’agahinda kubera ababo bishwe ,kubera ubuzima batakaje bakagirwa ibimuga, kubera imitungo yabo batakaje, kubera familles zabo zashenywe, n’ibindi bicantege nk’ibyo.

Hari benshi cyane baheranywe n’umujinya kubera akarengane karenze igipimo bagiriwe cyangwa bakomeje kugirirwa n’Agatsiko n’Abafana bako !

Hari benshi bokamwe n’UBWOBA kuko barangije kwakira mu bumuntu bwabo bw’imbere ko baramutse bahagurutse bakarengera uburenganzira bwabo ku mugaragaro bakwicwa cyangwa se bakagirirwa nabi mu buryo bunyuranye !

Ibi byose ni ukuri kugaragara mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda !

4.IGIKENEWE:

Aho igikeneye si Ugutegurira Abanyarwanda UMUNSI MUKURU ? Aho ntihacyenewe umunsi mukuru wagabirwa Abanyarwanda,  bakishamo ibyishimo,bakarya bakanywa, bakaryoherwa  aho kwirirwa babihirizwa ubuzima batukwa ko ari Ibipinga, Ibigarasha bicitse, Isazi, Umwanda….Aho ntibakeneye kubwirwa ko Imana ikibakunda , ko bacyifitemo Ubumuntu n’igihugu cyabo cyataye isaro mu ruhando rw’amahanga kikaba gishobora gusubirana ISHEMA gikwiye ?

Uwo munsi mukuru twiwushakira kure! Ejo taliki ya 28 Mutarama , U Rwanda rwigenga rwari rwarawugize Umunsi ngarukamwaka w’isabukuru ya DEMOKARASI ! None uwo munsi Agatsiko ntikawuhinduye gusa umunsi usanzwe ahubwo kakoze uko gashoboye ngo WIBAGIRANE! Bisobanuye icyo bisobanuye ! Demokarasi y’Abanyarwanda yagiye nka Nyomberi ! Nicyo GICANTEGE kiruta ibindi. Ngiyo impamvu ituma Abanyarwanda bahora bijimye n’abafite icyo barya bakakirya ariko bagitamo amarira! Morali ni ntayo, abantu bitwariwe n’UBWOBA bw’intambara ngo zishobora kuyogoza igihugu biturutse ku makosa y’Agatsiko !

Ndumva natobora nkabwira abashobora kumva iyi mvugo nti : Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bafite ; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.”

Mur imake NIMUHAGURUKE mwese dufatenye kuzahura (reconstruire) igihugu cyacu.

Umwanzuro :

Pahulo mutagatifu aratwigisha ikintu kijya gusa na “stratégie politique” yadufasha KUZAHURA igihugu cyacu:  ni UGUFATANYA nk’uko ingingo z’umubiri umwe zuzuzanya kandi zikumvikana byuzuye ku neza y’umubiri wose. Iyo ino rirwaye gato, umubiri wose uhinda umuriro ! Iyo utugingo twose dufite amahoro, umubiri wose uratuza.

Mu ivanjiri yo kuri iki cyumweru, Yezu we asoza agira, ati : « Ibiri mu isomo mumaze kumva mumenye ko byujujwe uyu munsi ». Tuzirikana cyane ubu butumwa !

Icyumweru cyiza ku bizera Imana n’Umuntu mwese,

Umunsi mwiza wa DEMOKARASI ku Banyarwanda mwese,

Uhoraho Imana ahe iruhuko ridashira ABARWANASHYAKA batuzaniye Demokarasi kandi adutoremo  n’abandi bafite ubutwari bwo kuyirenganura ikagaruka mu Rwagasabo mu minsi itarambiranye.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Inizio modulo

Site internet:

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

Nom: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

Message: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:TextArea.1

* Champs obligatoires

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :