Abanyarwanda basigaye basenga cyane par Paul Ruberanziza

Amasengesho arenze igipimo si igisubizo, ni ikibazo !

Iyo ugendagenda mu mihanda ya hano i Kigali,ubona abantu benshi bafite amashapure bagenda biyambaza umubyeyi Bikiramariya, wakegera umurokore we ukumva ari kwiririmbira akaririmbo ko guhimbaza IMANA, nuko umuntu akavuga ati koko Rwanda ufite IMANA! Ariko umuntu ntiyabura kwibaza niba amasengesho tuvuga ava ku mutima cyangwa niba tuyaterwa n’ibibazo tubona bitwugarije??

Aha nta muntu ncira urubanza, kuko buri wese aziranye n’IMANA ye cyangwa imana ye!

Ababyihweza neza bakoresheje ubuhanga bwa psychologie bemeza ko amasengesho asa n’arenze urugero ashobora kuba afitanye isano n’ibibazo biri kuturenga cyangwa se byaturenze! Nuko Kubera ko ntawundi dufite twaganyira tukajya kubisuka imbere ya Yezu /Yesu,kugirango adutabare!

Ariko rero twiyibagiza ikintu kimwe, muri Bible Pawulo mutagatifu aravuga ngo:  » nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga. » (Je peux tout en celui qui me fortifie.). Ikintu hano nshaka kwerekana ni «JE », ni « njyewe » ushobozwa.

Ibi bishaka kuvuga ko IMANA ifasha uwifashije, ni TWE bambere tugomba kugira icyo dukora kugira ngo IMANA ihe umugisha ibikorwa byacu byo kurwanya akarengane tugirirwa na kagame na FPR ye. Gusenga ni byiza ariko kwirukira mu masengesho y’urudaca, amanywa n’ijoro, NTABWO ARI IGISUBIZO KIRAMBYE!

Mwibuke Yezu/Yesu atubura imigati 5 n’amafi 2 bigahaza abantu ibihumbi bitanu, ntabwo yahereye KU BUSA! Yabajije abigishwa be ngo mufite iki? Baramusubiza ngo Mwigisha dufite gusa imigati 5 n’amafi 2. Arababwira ngo nimwicaze abantu! Yahereye ku by obo ubwabo bari bamuhaye, abona ubushobozi bwo gukora igitanganza!

Nonese WOWE ukora iki kugira ngo akarengane gashyirweho iherezo mu gihugu cyacu ? Aho ntiwaba uganyira ku busa? IMANA izaha umugisha ikihe gikorwa cyawe? Niyo cyaba gito cyane, ariko nyeganyega mu buryo bwawe.

-Ese iyo usenyewe inzu ukora iki? Ujya gusenga gusa?

-Ese iyo ugiye kwivuza bakakubwira ko nta miti kandi wagombye kuyibona kuko wishyuye mutuelle, ukora iki?

-Ese iyo ugiye kwaka service ufiteho uburenganzira ukabanza kuyigura, ukora iki?

-Ese wa munyeshuri we,  iyo wambuwe bourse urengana ukora iki? Urasenga gusa? Ko IMANA ifasha uwifashije?

-Ese wa mubyeyi we ucururiza mumuhanda,iyo bakumeneye udupera n’utuneke wacururizaga ku gataro ngo utunge abana bawe, ukora iki? 

-Ese iyo usabwe amafaranga y’umutekano, uyu dusigaye tugura ku biro (kg), ukora iki?

-Hari byinshi…

Hari ibanga tutazi, UMUNYAGITUGU NITWE ABATURAGE TUMUHA IMBARAGA! Burya nta muntu wabura akantu gato yakora kajyanye n’ubushobozi bwe mu rwego rwo kwibohoza. Umuntu ashobora nko kwikingirana mu nzu ukirirwa wiryamiye ku munsi w’umuganda, abayobozi bakawukora bonyine, dore ko ari nabo birira amafaranga y’imisoro ya rubanda yari kuzakora ibyo bikorwa remezo. Ako hari uwo kananira? N’utundi twerekana ko udashyigikiye akarengane ugirirwa !

Nitutagira icyo dukora twebwe ubwacu dutsikamiwe, turariraye! Ak’imuhana kaza imvura ihise.

Nta mpamvu yo kugira amasengesho ubuhungiro (voir 16 mecanismes de defense en psychologie), ngo IMANA yonyine niyo izadukiza! Salamare ko!

UMWANZURO

Abanyayisiraheri IMANA yabahaye MANU bakiri mu butayu , bakarya bagahaga. Ubu IMANA yahinduye imikorere ntigitanga iby’ubusa! Urakora IMANA igaha umugisha umurimo wawe. Abanyarwanda tugomba guhaguruka tukamagana akarengane tugirirwa, uburenganzira buraharanirwa , nta muntu ububona atiyushye akuya ! Ntawabukuzanira ku mbehe! Nta manu izongera kubaho ukundi.

IMANA irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ruberanziza Paul.

Kigali-Rwanda. 

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :