Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu afitanye irihe banga na Le prophete? Tom Ndahiro

Nguwo Tom Ndahiro wigize Nyirandabizi n’Umucurabwenge (udashyitse!) w’Agatsiko !

 Uyu Tom Ndahiro ateye aturutse he ? Duheruka bamusobanurira aho urwango yanga abapadiri na Kiliziya gatolika yaruvomye ! Mu nyandiko yasohotse kuri leprophete.fr taliki ya 1/5/2011 yitwa « N’ububasha bw’ikuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya… »(reba note 1), bamwibukije ko se umubyara yahunze u Rwanda agana i Bugande adahunze ubutegetsi bubi bwa Repubulika nk’uko Tom akunda kubirisha ahubwo ko yahunze ikimwaroumuryango wabo watewe n’uko uwo musaza yibye amafaranga ya paruwasi yari agenewe gufasha abakene ! Iyi nkuro Tom ntiyayivuguruje !!! Kuva iryo banga ryahishurwa Tom yahise yihisha mu mwobo aherayo, amezi yari abaye 9 ! Ko yongeye kuvumbukayo yaba yikanze iki ? Arashaka ko Leprophete.fr yongera ikamumenera akandi kabanga ? Ngaho najye imbere agaragare ! [Rédaction).

Kuri 29 Mata mu mwaka w’2011 Umuvugizi wanditse ku buryo burambuye ikibazo cy’abapadiri babiri bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu, HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2011/04/29/abashyizeho-urubuga-%E2%80%98umuhanuzi%E2%80%99-wo-kwigisha-urwango-barikorera-cyangwa-bakorera-kiliziya-ibayobora/ »Fortunatus Rudakemwa uba mu Butaliyani muri Diyosezi ya Viterbo naThomas Nahimana uba mu Bufaransa muri Diyosezi ya Le Havre.

Inkomoko y’ikibazo yari urubuga rwabo rwamamaza urwango ariko bakaba bararuhitiyemo izina ryiza rijyanye n’umurimo bagikora w’ubupadiri. Izina ry’urwo rubuga kuri murandasi rwitwa “Le prophete” (Umuhanuzi), HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2011/04/26/yezu-n%E2%80%99umuhanuzi-w%E2%80%99umujenosideri/ »utari uw’urukundo, ahubwo w’ubugome.

Nyuma y’izo nyandiko zombi, ku ya 1 Gicurasi 2011, Musenyeri wa Cyangugu,  Yohani Damaseni Bimenyimana, yashyize ahagaragara ubutumwa bugenewe “Abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu” ba diyoseze ye.

Hari aho yagize ati: “Mboneyeho gutangaza ko ibyandikirwa ku rubuga rwa internet “le prophete” rwashinzwe n’abapadiri babiri ba Diyosezi ya Cyangugu baba mu mahanga ari bo Padiri Thomas NAHIMANA na Padiri Fortunatus RUDAKEMWA bidakwiye kwitirirwa Kiliziya muri rusange na Diyosezi ya Cyangugu by’umwihariko. Ibyo bandika cyangwa bavugira ku maradiyo nibo bonyine bagomba kubibazwa. Ntabwo bibazwa Umwepiskopi, Abapadiri cyangwa abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu. Si ubutumwa bwahawe abo bapadiri. Nsabye Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki kudafata nk’ivanjili ibyandikwa n’abo bapadiri no kudatuma biba intandaro y’amacakubiri n’ubushyamirane.”

Icyo gihe HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2011/05/04/muli-kiliziya-gatolika-jenoside-si-icyaha/ »nanditse ngaragaza ko ibyo Musenyeri Bimenyimana yakoze yari intambwe nziza yatewe n’uwo muyobozi wa diyoseze ya Cyangugu, ariko ikaba idahagije. Nanditse icyo gihe ko hari igihe nzabigarukaho. Nyuma y’amezi atari make, iki kibazo nkigarutseho, kuko nsanga iyo ntambwe nabonye itaraganaga imbere ahubwo yaraganaga inyuma.

Ibyo Musenyeri wa Cyangugu yanditse muri ubwo butumwa ntibyari bihagije avuga ku bapadiri ayobora HYPERLINK « http://umuvugizi.wordpress.com/2011/05/04/muli-kiliziya-gatolika-jenoside-si-icyaha/ »biyemeje inshingano yo kwamamazaingengabitekerezo ya jenoside n’abajenosideri aho kwamamaza ivanjili. Ni ubutumwa butahabwa agaciro ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo. Umupadiri n’ibigomba kumuranga ntabwo aribyo biranga Nahimana na Rudakemwa.

Ese guceceka kwa Musenyeri Bimenyimana byaba biterwa ni iki? Ni ububasha buke ahabwa n’amategeko cyangwa ni ukutayamenya? Byaba se biterwa no kuba atabona ububi bw’ibyo abapadiri Rudakemwa na Nahimana bakora, cyangwa ni ukwanga kwiteranya na bo? Byaba se bishoboka ko nta bubasha yaba akibafiteho? Aho nta banga baba bariya bapadiri na Musenyeri wabo baba bafitanye tukaba twibaza byinshi bitazabona ibisubizo?

Ibyo byose nibyo bitumye Umuvugizi wongera kubyibaza kandi ukazakomeza kubyibaza. Kurikira!

Aho iyi nyandiko yaturutse : HYPERLINK « http://umuvugigiziworldpress.com » t « _blank »http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/21/musenyeri-bimenyimana-wa-diyoseze-ya-cyangugu-afitanye-irihe-banga-na-le-prophete/

(1) Niba wifuza gusoma  inkuru « N’ububasha bw’ikuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya », kanda hasi aho:

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :