Ngo »Intore ntiganya ishaka ibisubizo »! Ruberanziza Paul.

Intore Rucagu Boniface.

Abanyarwanda twese turi Intore nk’uko byemejwe na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi,ubwo yagira ati, « Umunyarwanda udashaka kuba intore,ashaka kuba iki » ? . Ibi akaba yarabivugiye kuri BBC gahuzamiryango,mu kiganiro imvo n’imvano, avuga ku kibazo cy’abarimu b’abayehova banze kujya mw’itorero ry’igihugu.

Kuba « intore » ni byiza, kubera ziriya ndangagaciro za kirazira z’umuco nyarwanda, ariko iyo turi mw’itorero bakavuga ngo« Intore ntiganya ishaka ibisubizo »,bintera kwibaza byinshi….Ababitubwira baba bumva neza ibyo bariho bavuga cyangwa ni ugupfa kwiririmbira Intero zitagira ubutumwa (termes vide de sens !) zigamije kurangaza abantu gusa !

INTORE NTIGANYA ISHAKA IBISUBIZO KANDI ABANYARWANDA BOSE NI INTORE DONC ABANYARWANDA BAGOMBA KWISHAKAMO IBISUBIZO!

Ibi ku bwanjye mbibonamo guhunga inshingano(responsabilité) kuri Leta! Ibi byaba bitandukaniye he, na ya article 15 Perezida   MOBUTU yatoje Abazayirwa? Débrouillez-vous ! Ibisubizo intore tugomba kwishakamo bitangirira he,bikageza he? Soyons cohérants.

(1) Niba ngiye kwivuza kuri mutuelle de santé,imiti ikabura,nk’intore nkishakamo igisubizo cyo kuyigurira muri pharmacie privé,mutuelle izansubiza amafaranga natanze muri pharmacie privée? Muraza kunsubiza ko mfite imyumvire iciriritse, kubera ko amavuriro yose mu Rwanda afite imiti n’ibyangombwa bihagije! salamare ko!

(2) Niba ndi umwarimu, kubera udufaranga duke mpembwa, ngakama izo ndagiye kugira ngo nzihe amanota zitakoreye nanjye mbone uko nkemura utubazo tw’iwanjye nk’intore yishakomo ibisubizo,  muzangaya?

(3) Niba se ndi umupolisi mu muhanda, abashoferi bari mu makosa tukabyumvikanaho bakankubita agafaranga bakikomereza, dore ko n’agashahara kakiri gato, nk’intore yishakamo ibisubizo mu kwikemurira utubazo muzangaya? Hari icyaha nzaba nkoze?

(4) Umugore wanjye nantesha umutwe,nkamuhitana nk’intore nkishakira igisubizo ntabanje kwitabaza ubutabera ngo butwunge,muzangaya? Gute kandi nakemuye ikibazo mu buryo bwanjye?

(5) Ese niba nkora umuganda buri kwezi(twibukiranye ko FPR yaje itubwira ko umuganda ari uburetwa Habyarimana yadushyizemo!),imisoro ntanga muri Rwanda Revenue Authority ngo yagenewe ibikorwa remezo, naba nzayasubizwa? Njyewe nk’intore iyo umuhanda wacitse kubera imvura,ntanga umuganda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

-Hari byinshi ntarondora….

UMWANZURO

Abayobozi ba FPR bagombye kumva ko abaturage tutakiri ba MUGO, bakareka kutubwira imihigo y’IMIGERI! Baraturithymye bihagije! It’s enough! Nibahimbe KATA nshya izi bakoresha ntaho zizatugeza! Iyaba IMANA yabafashaga bakabona ibyiza biri mugufasha rubanda kugira imibereho myiza, bakava mu guteka imitwe, kuko amayanga yabo bagize politiki iyobora igihugu atazabura gusenya byinshi na beneyo bakabihomberamo bitavugwa, bo n’imiryango yabo !

Turi kumwe.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :