DUSANGIRIJAMBO : Umuhanuzi ntazigera atererana igihugu cye, ntazareka guhihibikanira ko akarengane kacika burundu, Ubutabera bugahabwa intebe ! Padiri Thomas Nahimana.

Sinzituramira imbere y’akarengane !

Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru riraduhishurira ibanga rikomeye : Umuhanuzi Izayi yahangayikishwaga bikomeye n’imibereho y’igihugu cye kugeza ubwo yatuye ati : « Sinzigera nituramira ngo ntererane Siyoni , sinzareka guharanira ko akarengane gacika burundu maze Ubutabera nyakuri bugashinga ibirindiro, bukagera kuri bose ».

Byumvikane neza ko Abahanuzi nyabo batigishaga Ijambo ry’Imana ridafite aho rihuriye n’ubuzima bwa buri munsi bwa rubanda rugufi. Abaturage ntibaba bahohoterwa buri munsi, bicwa n’inzara, bafungirwa ubusa, bamburwa ibyabo, bicwa urw’agashinyaguro…ngo umuhanuzi yicecekere, akore nk’aho Imana itazi ibiri kuba ! Uwabigenza atyo yaba atari umuhanuzi w’ukuri ! Yaba ataratumwe n’Imana. 

Kera najyaga numva abakirisitu banegura abapadiri bamwe na bamwe mu mvugo z’ikinyabupfura  nk’izi :

*Ariko abapadiri bose biga mu Nyakibanda ? N’uyu wacu ?

*Uriya mupadiri wacu we azi ubwenge buhanitse cyane, inyigisho ze ni filozofiya gusa, aravuga ntitugire icyo twumva !!!

Ubwenge bwinshi : aravuga abakirisitu ashinzwe ntibumve ! Niba koko baza mu misa buri cyumweru ntibagire icyo bumva cyamurikira ubuzima bwabo mu bibazo bibakomereye muri iki gihe, kujya kumwumva bimaze iki ? Kera kabaye hari ubwo bazarekera aho guta igihe cyabo bajya kumwumva !

Mu isomo rya Kabiri

Pahulo Mutagatifu yibutsa ibanga amakoraniro ahamye yubakiyeho : buri wese muri twe afite IMPANO yaherewe ineza y’umuryango wose ! Apfa gusa kuyikoresha neza ! Nyamara nk’uko bikunze kugaragara mu makoraniro anyuranye, kenshi izo mpano zijya ziba n’intandaro y’amakimbirane akomeye , ashingiye ahanini ku ishyari ! Aho gupfukirana impano wahawe no guta igihe wifuza impano yahawe mugenzi wawe, igikwiye ni uko Ingabire ya buri wese yamenyekana kandi ikubahirizwa : uzi gusoma neza agashingwa umurimo wo gusoma, uwahawe impano yo  kuyobora agahabwa ubuyobozi, uzi kwigisha akigisha abandi, bityo bityo! Amahoro agahinda, ikoraniro rigafasha abarigana aho kubasenya.

Iri banga ryubaka amakoraniro y’abemera Imana ni naryo rikwiye kubaka igihugu nk’u Rwanda. Iyaba rwose impano zose Abanyarwanda bafite zahabwaga rugari zigakoreshwa mu kubaka Urwatubyaye, igihugu cyacu cyaba paradizo mu gihe gito !

Rwose ubu njyewe narumiwe! Ubundi , tuzi ko umuhinzi arandura imyaka mibi kugira ngo imyiza ibone aho yisanzurira. Iyo bagomba guhitamo itungo ryo kubaga babanza irimeze  nabi kugira ngo irifite ubuzima buzira umuze ribanze ryororoke, ritange umusaruro mwiza! Mu Rwanda niho honyine nabonye hahigwa ABANYABWENGE kurusha abandi (ceux qui réussissent) , bagateshwa umutwe, bagatorongezwa cyangwa bakicwa, kugira ngo abafite umutwe uringaniye abe aribo bakomeza gutoba igihugu ngo barakiyobora ! Uba uwambere mu ishuri utavuka mu Gatsiko ukarebwa nabi nk’uwacumuye, wacuruza bikaguhira udashakwa n’Agatsiko bakaguhombya ku ngufu, wakwikorera umushinga wunguka bakawukwambura cyangwa bakawusandaza ndetse bakagufunga, n’ibindi nk’ibyo! Ingaruka ya bene iyi politiki mbisha ni intambara z’urudaca, iterabwoba, jenoside…..! Mu bihugu byateye imbere ho iyo babonye umuntu uzi ubwenge bamwitaho, bakamuha ibyo akeneye byose, kugirango azavumbure ibifitiye bose akamaro! Yewe hari n’ubwo bagura abanyabwenge b’abanyamahanga, bakabaha ubwenegihugu , bakabagira ababo ! Niho ibanga ry’iterambere ryihishe!

Naho mu Rwanda rw’ubu: Humirizankuyobore ikomeje guca ibintu ! No mu gihugu cy’impumyi ntibavuga ko abarebesha ijisho rimwe aribo bicazwa ku ntebe y’ubwami? Mu Rwanda ho siko biri: Impumyi ziniga ababona neza n’abahunyeza kugira ngo ahari  igihugu kigume kigane kuri mteremko cyihuse !

Ubu aho u Rwanda rugeze ni HABI CYANE! Igihugu cyarangije kugwa muri Faillite/ Bankruptcy ! Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka y’ u Rwanda ! Agatsiko kararutanze (urwamenyo)!  Niba imfashanyo amahanga yahagaritse zidafunguwe, mu mezi abiri ari imbere nta mukozi wa Leta uzaba agihembwa, yewe n’abaminisitiri bashobora gusubizwa ku isuka ! Abana b’u Rwanda baziga bate abarimu babo badahembwa n’amashuri atakibona i bikoresho ! Abaturage bazavurwa bate abaganga badahembwa n’ibitaro bitakigira imiti ? Ibi byose biturutse kuki ? Nta handi hatari kuri politiki y’IMPUMYI zikomeje kubeshya Abanyarwanda ngo ntakibazo kandi ijuru riri kubagwa ku mutwe buke buke ! Utabibona ni uko ari impumyi yabuvukanye ! Ubwo Abategetsi bateje ibi bibazo bashobora bate kuguma ku butegetsi ?

Umwanzuro

« Pour la cause de Sion, je ne me tairai pas »: Sinzareka kurazwa ishinga n’ibibazo bikomeye bibangamiye igihugu cyanjye ! Muri iki cyumweru abo tubyumva kimwe bazaze twicare, dutekereze, tuganire, dusenge Uhoraho Imana, tumusabe igitangaza nk’icyo yakoreye i Kana, agahindura amazi Divayi, maze abageni ntibakorwe n’isoni , ubukwe bugakomeza mu munezero. U Rwanda ntirukwiye gukorwa n’isoni mu ruhando rw’amahanga kandi rutaribarutse impumyi gusa ! Na none ariko twibuke ko nta gitangaza na kimwe gikorwa n’Imana itifashishije abantu : n’i Kana, hari intumwa zagombye kuvoma amazi ziyuzuza intango, hari umuyobozi w’ubukwe wagize ukwemera arrayasuka ahereza abantu, hari n’abakwe bemeye kuyanywa kandi ntibatinya gutangaza ko yahindutse divayi , ndetse iryoshye kurusha iyo nyir’ubukwe ubwe yari yateguye !  

Ndasaba abazatwumva dufashe ijambo ko bariha agaciro, aho guta igihe bashidikanya ku mpano twahawe bagafata igihe cyo gusesengura ibitekerezo byacu, basanga ari byiza bakabishyigikira badakebaguzwa kandi bakemera ko twifitemo ubushake n’ubushobozi bwo gutanga umuganda wacu mu kubaka igihugu cyatubyaye ! Nta Bwoko, nta Gatsiko k’abavukanye imbuto gafite umwihariko wo gutekerereza u Rwanda konyine, cyane cyane iyo byarangije kugaragara ko impumyi iyoboye itayoba imanga !

Umunsi mwiza ku bikundira Umuhanuzi mwese,

Icyumweru cyiza ku Banyarwanda mwese mwibaza ku cyakorwa kugira ngo igihugu cyacu kizahuke kitagombye kongera gusandara bidasubirwaho !

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Mwese, mwese mbatuye aka karirimbo ka Kizito Mihigo : Haguruka Ubengerane Yeruzalemu (Njye ndatekereza u Rwanda !!):

Niba ukeneye gusoma amasomo y’iki cyumweru , ni aya ngaya:

Umuhanuzi Izayi

ISOMO RYA MBERE: Izayi 62, 1-5

Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya rizatangazwa n’Uhoraho. Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe. Ntibazongera kukwita “Nyirantabwa” n’igihugu cyawe ngo cyitwe “Itongo”, ahubwo uzitwa “Inkundwakazi” n’igihugu cyawe cyitwe “Umugeni”, kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse. Uko umusore ashaka umugeni w’isugi ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.

ZABURI (Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 7-8a, 9a.10ac

Inyik/ Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana !

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho !

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Uko bukeye mwogeze agakiza ke,

mwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose !

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

nimuvuge mu mahanga muti “Uhoraho ni Umwami !”

Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

ISOMO RYA KABIRI: 1Kor 12, 4-11

Bavandimwe, ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe. Muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe. Uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi muri uwo Roho nyine. Umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine. Umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura. Umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.

IVANJILI: Yh 2, 1-11

Muri icyo gihe, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi na Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati “Nta divayi bagifite.” Yezu aramusubiza ati “Mubyeyi, ari jye ari nawe ibyo tubigenzemo dute ? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.” Nyina abwira abaherezaga ati “Icyo ababwira cyose mugikore.” Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. Yezu arababwira ati “Nimwuzuze amazi izo ntango.” Barazisendereza kugeza ku rugara. Yezu arongera arababwira ati “Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.” Baramushyira. Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe aramubwira ati “Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu !” Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :