TUGANIRE: Harya ngo mu Rwanda nta moko akibaho ? Kalisa Benjamin

Amoko y’Abanyarwanda azarekeraho ryari kuvangira urubyiruko mu rukundo ?

Mbanje kubasuhuza mwese Basangirangendo mwifuza impinduka n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, nkaba nifuje kubaganiriza ku bintu mpora ntekerezaho nkabura igisubizo!

 Komisiyo  y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda, iyobowe na Dr Habyarimana J.B itubwira ko ubumwe n’ubwiyunge bigeze hejuru ya 80% mu Rwanda! Ubufindo komisiyo ikoresha kugira ngo iduhe biriya bipimo ni ibanga ryayo ryumvwa na bake ! Nifuje kubaganiriza uko mbibona namwe mukaba mwanyunganira, kugira ngo twese nk’Abanyarwanda tugerageze gusenyera umugozi umwe.

 Njyewe ndi umuhutsi, (père hutu, mère tutsi), bombi IMANA ibahe amahoro n’imigisha yayo aho baruhukiye mu mahoro.

  Nkunda kuganira bihagije n’abahutu cyangwa abatutsi,ariko bose mu biganiro tugirana,bituma nibaza ku murage tuzasigira abazadukomokaho!

Mu minsi ishize , nagiye gusura famille ya copine wanjye, nuko ababyeyi be banyakira neza duhuza urugwiro bishyira kera, noneho tuza kuganira ku kibazo cy’amoko mu Rwanda. Papa we yarambwiye ati mwana wanjye, nanga abahutu aho bava bakagera, ati abahutu ni imbeba, kuko arizo zicagagura imyenda gusa atari no kugira ngo nibura zihembuke, ati iyaba imbeba zaryaga imyenda kubera inzara,twabyumva; ariko ziyishanyagurira ubugome gusa! Ati abahutu bishe abatutsi kubera ubugome gusa,iyo baza kubica kubera inzara nibura bakabarya bagahembuka, nabyo byapfaga kugira uruhengekero,wenda tukavuga ko birwanagaho! Ati ubwo nari umusirikari turwana Congo muri 1996, natikaguye ibihutu mu nzira ya WARIKARE ugana KISANGANI, numva nshize agahinda ! Ubwo nakwibuka ko nanjye nari muri izo mpunzi, nkabura aho ndeba! Koko rero nabaye impunzi mu nkambi ya Kashusha.

Umusaza yungamo ati, abana banjye narabibabwiye uzashakana n’umuhutu azabage yifashe, kuko ntazongera kwitwa umubyeyi we kuva uwo munsi!

Nuko ubwo copine wanjye nawe aranyihererana aba arambwiye ati, chérie nanga abahutu kurusha papa, mba mbona bameze nk’ibisimba biryana! Ubwo nakibuka ko data ari umuhutu nkabura aho ndeba ! Kandi uyu cherie wanjye turakundana cyane, duhana byose uretse ibibi, turi muri fiançailles. Cyo se bagabo ba mama mwangira inama y’aho nzazibandwa nzerekeza?!?!

Hashize nk’ibyumweru bibiri nagiye kwa datawacu, murumuna wa papa, mu rwego rwo gusangira Noheri no kwifurizanya umwaka mushya muhire,ni hariya i Muhanga, si kure. Nuko tuza kugera ku kiganiro cy’amoko mu Rwanda, maze arambwira ati, ukuntu nahishe abatutsi nkabaruhana muri genocide, nyuma bakanyitura kumfunga imyaka 10, Gacaca ikankoresha TIG imyaka 2 kandi ndengana, icyampa genocide ikagaruka nkakwereka! Noneho nafata umuhoro nkajya imbere gacaca ya kabiri ikazanshinja ukuri! Naramubajije nti « are you serious? Ati : CYANE !

N’ubwo mu Rwanda ubwoko butacyandikwa ku irangamuntu,busigaye bwandikwa mu mitima y’abantu, igihe ikirunga kizarukira birabe ibyuya ntibizabe amaraso!

Mu Rwanda hari inzangano guhera mu nsengero kugeza mu miryango! Akumiro ni amavunja,u Rwanda rwaragenderewe !

-Iyo ugeze muri Restauration Church, aho kukubaza niba wakira Yesu nk’umwami n’umukiza,bakubaza aho wari utuye i Murenge, kuko ari itorero ry’abanyamurenge! Bakakubaza ibisekuru byawe n’ibindi…Iyo basanze mudahuje amateka, mubana kiryarya gusa! Kandi muri Bible haranditswe ngo ababatirijwe muri Kristo Yesu baba barahindutse ishyanga rimwe Wagira ngo iyo Bible ntireba Abakristo b’Abanyarwanda !!!!Rwanda weeee !

-Muri Kiliziya gaturika hari imiryango y’abihayimana imwe y’abatutsi n’indi y’abahutu! Gusa nyine bakagenda bajijisha,nko mu muryango w’abatutsi bagashyiramo umuhutu umwe w’ikitegererezo,nk’uko mbese Bazivamo Christophe ari ikitegererezo muri FPR. Rwanda weeeee !

-Muri Zion Temple naho nuko. Ni itorero ry’abatutsi gusa, guhera ku muzamu wo hanze kugera kuri Apôtre. Protocole ni Abatutsi gusa, abashumba ni uko,ababishop barimo abacongoman n’umuhutu umwe Leonard w’ikitegererezo! Sinzi niba intumwa Gitwaza Paul ajya atekereza kuri Zion Temple nyuma y’ubutegetsi bwa FPR na nyuma ya Kagame! Iyaba Imana yamumurikiraga akahabona ! Iki ni ikibazo gikomeye kuko amateka yaratwigishije IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA! Ku bwa Habyarimana hari abantu bumvaga bakomeye cyane cyane, none ubu barazimye! Rwanda weeee !

-Ibi bitekerezo byanjye natekereje kujya kubisangiza KIZITO MIHIGO ngo azabinyuze kuri TVR mu kiganiro cye kitwa umusanzu w’umuhanzi, ariko kuko mbona abogamye cyane, nditinyira ko yavaho ampururiza police.

UMWANZURO

Bavandimwe Banyarwanda Urwanda ni rumwe, ni urw’Abanyarwanda : tuvuga ururimi rumwe rw’ikinyarwanda, nta na rimwe Urwanda ruzaturwa n’ubwoko bumwe ! Tuzarubanamo ku neza cyangwa ku nabi. Ndasaba urubyiruko ko twagerageza kujya tuganira ku kibazo cy’amoko kugira ngo tukigireho imyumvire imwe, twemere ko amoko adakwiye kuduteranya ahubwo ko twayafata nk’ubukungu !  Bityo tukaboneraho no kwiyama Abanyapolitiki bayagira igikoresho cyo gucamo abantu ibice : Diviser pour regner ! 

Mu gihugu cya USA, umugabo MARTIN LUTHER KING yabwiraga abazungu n’abirabura ngo:

« Nimuhitemo maze muze tubane neza twese nk’abavandimwe,cyangwa se tuzapfane twese  turimbukire rimwe nk’Udushwiriri  » ! Banyarwanda duhisemo iki ?

Turi kumwe Bavandimwe.

Kalisa Benjamin.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :