Ubutegetsi bw’ ABAMENE(=Abajura) buzageza he uru Rwanda ? Ruberanziza Paul.

Abarimu bose bahatirwa n’ubutegetsi gutanga udufaranga twabo muri iki kimene ariko abahawe inguzanyo n’Umwarimu Sacco ni imbuzakurahira !

Igihugu cy’u Rwanda gifite ubuyobozi budasanzwe,kuko ibintu byose ubirebeye inyuma ubona ari byiza cyane(trop beau pour être vrai!) , ukumva abantu bavuga gahunda nziza za Leta,ukavuga uti u Rwanda ni « paradizo »; ariko wakwitegereza  neza,ugasanga ibi byose mu kimene babyita « GUKONFIRMA »(confirmer)!

Nyuma yo gusoma inkuru ivuga uko abategetsi b’Akarere ka Nyamasheke biba umutungo wa rubanda , yasohotse ejo kuri uru rubuga,  nanjye nifuje kugeza aya makuru  ku basomyi ba Leprophete.fr , Ikinyamakuru  dukunda kandi dusoma cyane hano mu Rwanda, n’ubwo bwose tugisoma twihishahisha. Ndavuga ku bintu bibiri  :     

ABAMENE ni bantu ki?

2. Bakora bate?

1. ABAMENE NI BANTU KI?

Abamene ni abajura kabuhariwe babigize umwuga, kandi badatinya icyo aricyo cyose, gipfa kuba kibaha ifaranga! Kuri bo « tous les moyens sont bons pourvu qu’ils gagnent de l’argent » (principe machiavélique).

Abamene rero bakorera mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ,uhereye kuri Presidence ukageza kuri Nyumbakumi,hose bagiye barimo kuko baba baramaze gusobanukirwa neza akariho.

Kuba Umumene babyita »GUSANUKA ». Paul Kagame nk’umumene mukuru yasanukiye i Bugande,biriya byose yakoreye HABYARIMANA ni ikimene, kuko uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya akaribwa n’imbwa !

HABYARIMANA yari « MUGO » wa Kagame.

MUGO=umuntu wibwa amaze kwizezwa ibitangaza akabyemera.  Ni umwemera gato mbese we ntaba azi ikiriho!

Urugero natanga rwa mugo, muzarebe nka Pierre Damien Habumuremyi, yibera mu gusura ibishanga, inyubako z’ingomero, gusura imirima y’ibisheke kandi ministri w’ubuhinzi ahari…..!  We ntazi akariho ni ukugendera mu kigare cyo kwitwa Ministri w’intebe gusa!

Pierre damien, urugero rwa Mugo = umwemeragato, utazi akariho !

BAKORA BATE?

Abamene ni abajura bagukonfirma n’akarimi keza,wowe ukagira icyizere cya service nziza uzahabwa, kandi byose ari BARINGA ntakiriho!  Mu kimene babyita IMIGERI.  

IMIGERI= impapuro z’impimbano cyangwa ibindi bintu by’ibihimbano.

Ingero z’uko IKIMENE gikora mu Rwanda

Murabona ibi bigo byose biba muri iki gihugu :  RAMA,UMWARIMU SACCO, RDB, MUTUELLE DE SANTE, n’ibindi, mu by’ukuri iyo wumvise intego zabyo,wumva ari ibintu byiza cyane, wanarebera inyuma inyubako ndende bikoreramo ukaba confirme!  Nyamara rero biriya byose ni IKIMENE  cyo mu rwego rwo hejuru, ni ibigo bikorerwamo ubujura buri systematique, bwa gihanga ku buryo ba Mugo badasobanukirwa. Biriya byose ni Imigeri!

Nicyo gituma uzumva ngo Mutuelle de sante ibereyemo imyenda ibitaro ibi n’ibi, ukibaza aho amafaranga yagiye hakakuyobera ! Mutuelle de santé ni baringa ntibaho, ni umugeri!

Mu kimene habaho ikintu bita « KURYTHMA »(kuritima),ni ukuvuga ngo iyo Mugoahumutse agatangira gusakuza, uramwigisha neza akongera agatuza,byaba na ngombwa ugahindura « KATA »(= guhindura forme y’ubujura) kugira ngo ukomeze umwibe atuje.

Urugero:Niba nk’abarimu batangiye gusakuza ngo bahembwa urusenda, urabarangaza ugashyiraho ikigega UMWARIMU SACCO kitagize icyo kimaze, noneho mu rwego rwo gukonfirma, abayobozi ba Mwarimu sacco bakajya batanga ibiganiro kuri Radiyo-rwanda na TVR, bavuga ko cyabafashije cyane bakikura mu bukene ! Byahe byokajya!

Igihe abarimu bazongera gusakuza, mbese Mugo yasanutse mu Kimene, bazahindura izina rya Mwarimu Sacco,ariko n’ubundi ikomeze ibe useless, ni guhindura izinaseulement pour distraire!

Ibimene birarya udufaranga tw’abaturage b’abakene , nyuma ntibavurwe, ngo mutuelles zarahombye !!

Muzarebe ngo RAMA yahindutse RSSB,  za TRAC PLUS zihinduka RBC…….

Mu guhindura amazina mwibwira ko imikorere iba yahindutse? Ashwi da!  Mu Kimene ni ugucubya Mugo uba utangiye gusanuka,mbese ni uguhindura Kata cyangwa umuvuno.

Njyewe ndi umucuruzi w’ibishyimbo hano Nyabugogo, ariko twese tumaze gusanuka kubera ko umwera uvuye ibukuru ukwira hose! Ikimene cyacu ni ukugubanya umunzani, Mugo yashaka ibiro 10, nkamukubita 8 gusa !

Ujya kwa muganga wahura na Docteur usanutse, niba urwaye nka grippe gusa, akagusaba ibizamini by’umutima, ibya rubagimpande,akagukorera touche vaginal…. mbese ibizami byinshi bitari ngomba kugira ngo agukureho agafaranga!

Umumotari wishakira imibereho kuri moto, iyo umupolisi amuhagaritse akamubaza ibyangombwa byose agasanga abifite, kugira ngo amukurema agafaranga amwaka ikarita ya mutuelle de sante cyangwa se ikarita ya batisimu yahawe na Padiri!!!!

Hari umugabo witwa Léon FUNDIRA, ufite Pharmacies 2 zitwa PHARMAVIE, iya mbere iri hariya iruhande rwa Ecole Belge, iya kabiri hano mu mugi en face na BCR.  Uyu mugabo ni umumene amaze gukamirika. yakoze muri CAMERWA ari Directeur amaze kuhiba akayabo k’amafaranga yiyakira ikiruhuko cy’izabukuru,noneho aguza muri Bank amafaranga kugira ngo ajijishe yishingire Pharmacie ye! Yahoranye Pharmacie imwe iri en face na BCR, nuko yigira inama yo kuyitwika kugira ngo assurance izamwishyure akayabo yishingiremo pharmacies nyinshi, none yabigezeho ! Uyu mugabo ni umuhezanguni hari igice cy’Abanyarwanda atifuza kubona mu maso ye!! Muri domaines zose ubu ni Ikimene gusa, ahubwo bariya bayobozi ba Nyamasheke baracyari abanyeshuri kuko biba ibya rubanda  bikamenyekana! Niba mbeshya muzanyomoze.

UMWANZURO

Umuhanzi KIZITO MIHIGO ajya aririmba mu ndirimbo ye ngo U RWANDA RWARAPFUYE, ariko nyuma akibeshya ngo « rurazuka »!

Urwanda rwarapfuye tout simplement ! Uko byifashe muri iki gihe, nta muto, nta mukuru wagira abandi inama ! Hatagize igikorwa rwabora rugashanguka ! Ariko habaho icyizere ko ruzazuka ari uko twese hamwe twiyemeje guhaguruka tukamagana akarengane, tukarwanyaubujura, tugashyiraho abategetsi banga umugayo, bakorera kurengera inyungu rusange!Reka dukomeze twizere ubuhanga bw’abakurambere bagize bati   » Ahari ingenzi, ingegera ntizigurumbya. »

Namaganye nivuye inyuma abakomeza kwigira ba Ntibindeba kuko babarirwa mu bishi b’u Rwanda !

Mugire amahoro

Ruberanziza Paul

Kigali-Rwanda.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :