IJISHO RYA RUBANDA : Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bakwiye ikindi gikombe mu kwesa umuhigo wo gusahura umutungo wa rubanda ! Padiri Thomas Nahimana.

Nyuma yo gusuzumana ubwitonzi “Documents” zigera kuri 50 zatugezeho zivuye mu bunyamabanga bw’akarere ka Nyamasheke, twasanze tutakwihererana amarorerwa akorerwa i Nyamasheke , none bibaye ngombwa ko dutangira kubishyira ahagaragara bityo abaturage bamenye ibirura byiyita abayobozi bibihishemo ! Abayobozi bakuru b’igihugu nabo bari bakwiye kureka amarangamutima bagasuzuma bwangu ikibazo cya Nyamasheke , aho kwirirwa biha amenyo y’abasentsi ngo baratanga Ibikombe bidafite ireme !

Niba Akarere ka Nyamasheke karatwaye IGIKOMBE cyo kwesa imihigo 2011-2012 , kagafatwa nk’intangarugero mu gihugu cyose, nyamara wasesengura gato ugasanga abayobozi b’ako Karere ari Amasiharusahuzi , abanyagitugu babi, abahezanguni bamunzwe n’irondakoko……ubwo bishatse kuvuga iki ? Bisobanura kimwe muri ibi bintu bine bikurikira :

(1)Bisobanura ko gahunda yo kwesa imihigo ari baringa, ntacyo imaze kuko nta gushishoza kuyirangwamo .

(2)Bishobora gusobanura ko Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke ari ba « Spécialistes mu kwiyoberanya no kwibonekeza » ku buryo abategetsi bakuru b’igihugu bavuga ko biyemeje kurwanya « corruption » batarabukwa  mu gihe Agaco ka Mafiya kigaruriye Nyamasheke kamaze kurigisa akayabo ka miliyoni zikabakaba 500(frw), bishyirira mu mifuka yabo bwite !!!!

(3)Bishobora gusobanura ko ubuyobozi bw’uturere tundi tw’igihugu bwo bwaboze byarangiye, noneho Nyamasheke akaba ariyo igikanyakanya!

(4)Bishobora no gusobanura ko Igikombe cyahawe Nyamasheke cyari kigamije kujijisha rubanda no gukingira ikibaba abayobozi babi bityo bikaba bivuze ko Abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba ndentse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu bafite inyungu mu busahuzi bubera i Nyamasheke ! Biramutse atari byo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Habyarimana Jean Pierre, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere Bwana NDAGIJIMANA Jean Pierre ,bakagombye kuba baregujwe kera , bakagawa ku mugaragaro aho guteteshwa bahabwa ibikombe kandi ari abajura ! Kuba badacyahwa nibyo bibatera kwigira ibigirwamana ahubwo bagakandamiza abakozi bakora umurimo wabo neza, mbese nka bariya bagenzuzi b’imari bahora batotezwa kugeza n’ubwo birukanwa kukazi  barengana bazira gusa kuba  intwari zirengera inyungu rusange.

Dore ubuhamya twahawe n’umuntu uzi bya hafi Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, niba abeshya azanyomozwe  :

« Mu by’ukuri, ibibazo by’i Nyamasheke bimaze igihe kirekire byazanywe na Mayor Habyarimana Jean Baptiste. Ibintu akorera abakozi wagirango hari umuntu ufite imbaraga nyinshi ubiri inyuma. Rwose twibaza icyamumaze ubwoba kikatuyobera. Arihandagaza ati: Akarere kanjye uwo nakwirukana ntawamugarura, ati nshatse nakinga igipangu cy’akarere abo ndashaka ntimwinjire, ati ntimuzi uko tuyoboye icyi gihugu, ati munyitondre ntimuzi mission mfite, ntimuzi n’uwanzanye hano. Ibyo abivuga à haute voix mu nama z’abakozi.

Abakozi batinze cyane gutaka kuko ukuntu ateye iyo ashatse kukwirenza ajya mu baturage akaguhimbira ibyaha birimo genocide, ingengabitekerezo, gutuka abayobozi, gusebya abayobozi, kwifatanya n’abapadiri, kurwanya leta, kuba interahamwe, ibyo rero abikora agirango nakwirenza uzasange hose bakuzi.  Aho usabye akazi akwicira dossier, aho ukabonye ntabimenye agusangayo akakuririra ngo wanga leta. Mbese Habyarimana Jean Baptiste akora nk’abana ntabwo rwose yararageza kuri maturité yo kuyobora akarere.

We aziko kuyobora ari uguhangana n’abo adashaka akabereka ko ari Mayor, dore ko adatinya kubwira abakozi ko azabereka ko ariwe Mayor uyobora akarere.

Buriya ngo yarokokeye mu Bisesero. Iyo rero atagushaka areba abantu bazagushinja ko wakoze genocide mu Bisesero. Iyo rero ni iturufu akoresha ati njyewe nararokotse, iyi leta ni iyacu, muzategereze iyanyu.  Aho aziye ibintu byose byarahindutse, akarere kari gatuje ariko ahageze ivangura ry’amoko yararyimakaje mu karere ka Nyamasheke.

Kandi ukuntu ateye iyo akwijunditse, araguhiga n’umuryango wawe kabone niyo baba abana bawe cyangwa se ababyeyi bakubyara, ariko kugirango byumvikane akoresha Gitifu w’akarere kugirango bitagaragara ko ari gutoteza abahutu akabikoresha uwo Gitifu ariko mu by’ukuri Gitifu aba ari ikiraro. Nta Njyanama akarere ka Nyamasheke kagira. Yarunzemo abajyanama b’abarimu ba Primaire, babandi badashobora kuvuga icyo batekereza uretse ko abenshi baba batanabyumva ! Ushoboye guhwihwisa ibitagenda Mayor akabimenya, amushinja gukorana n’interahamwe cyangwa se ati ufite benewanyu barwanya leta hanze.

HABYARIMANA Jean Baptiste azi gutanga ruswa biteye ubwoba. Hambere aha intara yohereje komisiyo kureba ibyo bibazo by’abakozi abaha ruswa ya miriyoni 6 bayagabana ari 3 ngo bakore raporo ituma abo bakozi birukanwa.  Bakoze raporo barayihisha aho ibonekeye itangaza abantu bose ukuntu yari ibogamye!

 Ikindi uyu Mayor akora io uko iyo abona afite ibibazo by’abo arenganya agira gutya agahamagara abaturage bakaza ku karere akabagurira inzoga bakarara ku karere banywa bugacya, ubwo akaba abahaye ruswa bati: dore Mayor warukenewe mu karere ka Nyamasheke! Uyu muyobozi ni umugome rwose w’indyarya, ntaryama aba ari gupanga uko yikiza abahutu yumva adashaka gukorana nabo. Abo rero yibasiye ubu ni abakozi bagira accès kuri finance bakamenya uko biba byifashe buri munsi.

Mayor na Gitifu bafite companies zabo bwite ni zo zikora amasoko yose yo mu karere ka Nyamasheke banyuze inyuma y’abandi bantu. Hari igihe bazana dossiers zo kwishyurwa bati nimwishyure izi kandi ubwo hari izimaze umwaka zishyuzwa baranze ko zishyurwa kuko ruswa basezeranye na ba rwiyemezamirimo itaraboneka dore ko babasaba kubishyura ayabo mbere y’uko abo ba Rwiyemezamirimo bishyurwa n’akarere.

Aba bayobozi indi turufu bakoresha ni uguteranya abakozi hagati yabo bagashinjanya ibinyoma, bakaryana bakabacamo ibice. Ngayo ng’uko”.

 Niba ushaka kumirwa, ugatahura ukuntu Abayobozi bamunzwe bahabwa igikombe cy’imiyoborere myiza kandi ari INKOZIZIBIBI zikwiye guhanwa, fata akanya usome witonze iyi raporo iri hasi aha ! Ese Imiyoborere myiza Paul Kagame na FPR ye batuzaniye ni iyi ngiyi, yabaye intangarugero muri Afurika  ?

RAPORO IGARAGAZA BIMWE MU BIBAZO BY’IMICUNGIRE MIBI Y’IMARI N’UMUTUNGO BIGIRA INGARUKA MBI MU ISUZUMAMIKORERE KURI BAMWE MU BAKOZI BITEWE N’INSHINGANO ZABO MU KARERE KA NYAMASHEKE.

Mu karere ka Nyamasheke hamaze igihe kitari gito hari ibibazo bishingiye ahanini ku micungire mibi y’imari n’umutungo bya rubanda bikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana NDAGIJIMANA Jean Pierre birimo itangwa ry’amasoko ririmo guhendesha Leta, imyishyurire ya ba rwiyemezamirimo ikemangwamo ruswa, gukoresha amafaranga ya Leta hirengagijwe amategeko n’amabwiriza abigenga n’imicungire y’abakozi itanoze, yuzuye amarangamutima aho bamwe batotezwa mu nama zitandukanye, bagatukwa kandi bagahozwa ku nkeke bitewe n’inshingano n’imiterere y’akazi bakora byagiye bituma abakozi bananizwa bakegura,abandi bakirukanwa bageretsweho amakosa batakoze hagamijwe kujijisha inzego ngo zitamenya amakuru y’ imvaho ku bibazo nyakuri bihari kuko byamaze kugirwa umuco ,ugerageje ku bivuga agakurwa mu ruzitiro aribyo kwirukanwa nta mperekeza.

Ibi bibazo uko iminsi igenda niko bigenda bifata intera, tukaba turimo kurwana n’ingaruka zabyo zituremereye kandi impamvu nyamukuru zabyo ari zo zikurikira:

Gukoresha nabi umutungo n’imari bya Leta

Kudaha agaciro amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta;

Gukoresha ingengo y’imari hatitawe kuko yateguwe(mu nama z’abakozi hakoreshwa imvugo ngo:amafaranga yose arasa);

Gutanga uburenganzira ku mirimo y’inyongera ku masoko (Avenant),bitubahirije amategeko kandi nta masezerano y’inyongera ;

Guhendesha Akarere;

Kubuza serivisi ya “comptabilite” gukata ibihano by’ubukererwe kuri ba Rwiyemezamirimo;

Kudaha agaciro recommendations zatanzwe n’ubugenzuzi( internal and external).

Kudatanga serivisi nziza mu kwishyura ba rwiyemezamirimo

Ibi bijyanye no kunyereza imari n’umutungo bya Leta, bigaragara mu byiciro bikurikira:

1.Gutanga imirimo y’inyongera ku masoko(Avenant) hatubahirijwe amategeko(procedures).

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2011-2012 hatanzwe uburenganzira ku mirimo y’inyongera ifite agaciro k’amafaranga 48,280,611frw hadakurikijwe procedure igenwa n’itegeko rigenga imitangire y’amasoko ya Leta kuko akanama gatanga amasoko katabyemeje ndetse ntihakorwe n’amasezerano y’inyongera. Ibi bigaragazwa na zimwe mu ngero zikurikira: 

a)Mu itangwa ry’isoko ryo kubaka “Mur de Soutenemet” ku ishuri rya Muraza ho mu Murenge wa Kanjongo, iri soko rikaba ryari risanganywe ibibazo byo kuba ryaratanzwe habayeho guhendesha Leta kuko bari barihaye uwatanze 64,588,200frw hari uwa 30,990,127frw, hakaba harimo ikinyuranyo kingana na 33,598,073frw, rwiyemezamirimo wakoraga iri soko mu gihe yarikoraga yaje kugaragaza ko hari imirimo yakoze itariteganijwe Executif secretary w’akarere afatanije n’ushinzwe ibikorwaremezo bashaka uko bamwongerera amafaranga bakora constant batagejeje muri Tender Committee, kubera inyungu za SE w’akarere, ntibabikorera amasezerano nk’uko amategeko agenga avenat abitegeka aho bakoze ikinyuranyo imirimo yararangiye bakabyita avenant kandi mu by’ukuri atariyo kuko imirimo yari yararangiye. Ibyo byakozwe le 30/12/2011 kuri OP no 2250845 ahabwa rwiyemezamirimo witwa ETEKA kugaciro ka miliyoni icumi n’ibihumbi Magana abiri na mirongo icyenda na kimwe na Magana atatu na mirongo irindwi na rindwi (10,291,377) frw.(Voir annexe no 1)

b)Ku isoko rya “transport des materiaux selectionnes » sur route Tyazo-Mugonero ryahawe SOGEPHA ku gaciro ka 14,860,000frw, Rwiyemezamirimo yishyuje amafaranga arenze amafaranga yatsindiyeho bakavuga ko ari avenant ariko ntibigaragara uko yatanzwe. Facture yatanze kuwa 24/6/2011 yishyuje Akarere17,392,000frw: Ikinyuranyo ni 2,532,000frw. Ibi byose binyuranye na Art.93 y’Itegeko rigenga imitangire y’amasoko ya Leta) (Voir annexe no 2)

c)Ku isoko ryo kurangiza kubaka ibyumba 3 by’amashuri n’imiryango 8 y’imisarani hishyuwe 1,859,161frw bidaciye muri Tender Commmitte nt’amasezerano abayeho nk’uko amategeko agenga imitangire y’amasoko abiteganya.(Voir annexe no 3)

2.Guhendesha no kunyereza umutungo wa Leta

Zimwe mu ngero zigaragaza guhendesha Leta twagaragaje zifite agaciro k’amafaranga miliyoni mirongo itandatu na zirindwi ibihumbi magana atanu na mirongo itandatu na bibiri namagana atandatu na mirongo inani na tanu (67,562,685frw).

a)Isoko ryo gusanura inyubako z’akarere ryakozwe na ECOMOGEC, byagaragaye ko harimo fraud no guhendesha Akarere aho bakoze manoeuvres zo kugaragaza ko hari toilettes imwe à siege yo kuri pharmacie du District yakorewe rehabilitaion kugaciro ka miliyoni umunani zose 8,000,000frw(value for money)kandi ntabyo bitarakozwe ikindi ni uko iyo toilettes ingineer w’akarere avuga ko bitari kurenza ibihumbi magana abiri (200,000frw). Ibi bikaba byaragiye bigaragazwa muri raporo z’ubugenzuzi Executif w’Akarere akumva ko ngo ari ugushaka kumufungisha abanza kwanga kuyishyura kuwa 14/12/2011 kuko yarazi ko ntabyakozwe koko aza kuyishyura kuri facture ikurikiyeho kuwa 19/3/2012 kandi azi ko harimo ikibazo kuko byari byagaragajwe muri raporo y’ubugenzuzi bw’akarere nyamara ntibihabwe agaciro amafaranga akishyurwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere abifashijwemo n’Umuyobozi w’Akarere bakoresha ububasha bafite kugirango ibi byose bizinzikwe ahubwo ababigaragaje akaba aribo bibera ikibazo harimo nokubirukana ku kazi nk’uko bimeze ubu. (Voir annexe no 4)

b)Travaux d’extension et reconstruction du centre de sante de Mahembe

-Entreprise ECE yatanze 46 231 335 Frws akurwa mu isoko kuko soumission idasinye nyamara twasanze isinye, isoko ryahawe PCC kuri 50 661 778 frw ariko byaje guhinduka rihabwa ECODERU ku 58 840 813 Frws ngo kuko PCC yari ifite irindi soko mu Karere.Hakaba harimo ikinyuranyo cya 12 609 478 frw yo guhendesha Leta. Iri soko rifite analyse 2 iya mbere iriha PCC iya kabiri yongeraho paragraphe iriha ECODERU.

-Garantie de bonne exécution igarukira igihe cya contrat kandi DAO ivugako ari iminsi 30 nyuma ya reception définitive. Ihari yagombaga kurangira le 04/11/2010 ariko kuwa 09/12/2010 avuga ko atazarangiza imirimo ku gihe kuko bakererewe kumwishyura kandi garantie yararangiye. (voir annexe no 5)

c)Isoko ryo kugemura ibikoresho by’amashuri muri gahunda ya 9YBE, Lot ya gatatu(3) yahawe entreprise SORECO kandi afite igiciro cyo hejuru ugereranije n’abandi bari bitabiriye ipiganwa , entreprise yari yujuje ibisabwa kandi itanga amafaranga yo hasi ni enterprise EPEFOC yatanze 47,126,840frw, nyamara rihabwa entreprise SORECO kuri 59,278,480frw,uwatanze make kugirango adasakuza bamuha sous-traitance bigizwemo uruhare n΄Umunyamabanga Nshingwabikorwa ẃ΄Akarere wabaye umuhuza wabo hakaba harimo ikinyuranyo cya miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na Magana atandatu na mirongo ine (12,151,640frw). (voir annexe no 5)

d)Construction des dalots et des ponts route : Gatare, Musenyi- Nyarusiza Peru- Rugarika 

Habayeho gukosora kuri entreprise kuburyo iyatsindiye isoko yavuye kuri 148 125 643frw kuri lot ya 3 yatsindiye igera kuri 161 372 798rw hakaba harimo ikinyuranyo cya 13 247 155frw z’inyongera nta nyandiko yakosoreweho yagaragajeMuri DAO bavugaga ko nta muntu n’umwe ugomba kurenza Lot 1 mu bapiganwe ariko Entreprise PCC abagize akanama k’amasoko babirenzeho bayiha lot 3/3 zose zari ziteganyijwe nta bisobanuro bihari. .(voir annexe no 5)

e)Construction de 9 blocs de latrines à cinq portes chacun

PV d’analyse igaragaza ko isoko ryari ryatsindiwe na Entreprise DECOO ku gaciro ka 53 949 078 frwariko nyuma isoko ryaje guhabwa enterprise SECOSER ku gaciro ka 58 703 490 frw kuri PV d’analyse handitseho n’intoki ko Entreprise DECOO yakoresheje inyandiko z’impimbano ariko nta hantu na hamwe bigaragara mu mwanzuro wa komisiyo ishinzwe gutanga amasoko, kuko umwanzuro wo uvuga ko isoko rigomba guhabwa enterprise DECOO. Ikinyuranyo ni 4,754,412frw.(voir annexe no 5)

f)Marché d’exécution des travaux d’achèvement de construction de 3 salles, un bureau et un bloc de latrines de 8 portes au centre scolaire de Rusozi

Muri iri soko, l’entreprise EFOGEC yakuwemo kubera ko yatanze photocopieya quittance yaho yaguriye DAO, kandi nyamara niwe wari watanze makeya. . (voir annexe no 5)

g)Isoko ryo gukora inyigo ya station ya essence (value for money) rifite agaciro k’amafaranga asanga 17,000,000frw yarishyuwe byarangiza igikorwa cyikegurirwa umuntu ku giti cye.(voir annexe no 6)

h)Gutanga amasoko atarateganijwe kuri gahunda y’amasoko .

Mu myaka ya 2008, 2009, 2010 hatanzwe amasoko umunani(8) atari kuri gahunda y’itangwa ry’amasoko afite agaciro ka 734, 637,454frw bikaba binyuranye n’ingingo ya 6 y’itegeko No 12/2007 ryo kuwa 27/3/2007 rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta.Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011-2012, mu bugenzuzi bwakozwe hagaragaye amasoko(16) yatanzwe ariko atari kuri gahunda y’amasoko agomba gutangwa afite agaciro ka 325,189,786frw kandi ahora abigirwamo inama ariko ntabikosore kuko ntagaciro aha inama zitangwa n’ubugenzuzi. .(voir annexe no 7)

3.Gukoresha amafaranga kuri konti z’Akarere binyuranye n’ibyo zagenewe gukoreshwa mu ngengo y’imari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akunze gukoresha amafaranga ya Leta uko yishakiye akoresha imvugo kenshi mu ruhame ngo “amafaranga yose arasa” , yabigize umuco , atitaye uko ingengo y’imari yateguwe n’ibyo yateganirijwe gukoreshwa agatanga amabwiriza yo gukoresha budget lines ku bikorwa atagenewe nkuko zimwe mu ngero zikurikira zibigaragaza:

*Kwishyura amafaranga agenewe ibikorwa byo kugura imiti ya Pharmacie du District, akayishyura ibikorwa byo mu burezi kuko ayabigenewe yayishyuye ibidafite aho bihuriye nibyo yarateganirijwe Pharmacie de District ikajya mu myenda. Ayo mafaranga angana na 6, 933,300frw.(voir annexe no 8)

*Amafaranga yoherejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda”RTDA” cyohereje miliyoni magana atanu n’enye (504,000,000frw) kuya 28/6/2012 kuri konti ya RLDSF gukora umuhanda HANIKA-CYIVUGIZA akaba yari Promesse ya Nyakubahwa Minisiti w’Intebe ubwo yasuraga Akarere ka Nyamasheke mugushyira mu bikorwa umushinga wa Gatare Tea Project, ageze kuri konti yose akoreshwa ibindi harimo kwishyura fagitire za ba Rwiyemezamirimo baba bagize icyo bamuha bityo akemera gukora amakosa nkana, ubu kwishyura abaturage bawukoramo byatangiye guteza ibibazo n’urusaku kuko batishyurwa neza kandi vuba, imashini zari kugurwa ngo ziwukore byarananiranye, akaba ari ntanahandi hagaragara ayo mafaranga azaturuka.(voir annexe no 9).

*Amafaranga miliyoni ijana na makumyabiri (120,000,000frw) zoherejwe na MININFRA zigenewe gukora “expropriation” y’Urwibutso rwa Gashirabwoba muri 2011, ayo mafaranga ntitwamenye irengero ryayo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yayakoresheje binyururanye n’ibyo yaragenewe mu kwishyura ba rwiyemezamirimo baba bamuhaye ruswa agakoresha amafaranga ibyo atagenewe kuburyo kugeza ubu byananiranye kurusanura, ntakirakorwa kuri rwo kandi hashize igihe ntanahandi hagaragara ayo mafaranga azaturuka. (voir annexe no 10).

*Ibi kandi byagizwe akamenyero ku bijyanye n’ikoreshwa rya konti ya Fonctionnement y’Akarere na Konti y’ikigo gishinzwe gutsura amajyambere rusange”RLDSF” aho agenda avangavanga akura kuri konti imwe ashyira ku yindi bikaba bivangavanze kandi bikaba bikorwa ku nyungu z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere arimo akemura ibibazo bya ba Rwiyemezamirimo baba bavuze neza.(voir annexe no 11).

4.IMYISHYURIRE ITANOZE

Hagiye hatangwa amabwiriza kenshi mu magambo no mu nyandiko kudakata ibihano by’ubukererwe bamwe muri ba Rwiyemezamirimo baba bahaye Akarere serivisi zinyuranye , mu ishyirwa mu bikorwa ryazo ntibubahirize igihe cyateganijwe mu masezerano, hari n’ibihano by’ubukererwe bikatwa hagendewe kuri dosiye yishyurwa nyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa akisubiraho asaba ko ayo mafaranga asubizwa ba Rwiyemezamirimo kandi bizwi neza ko bakererewe na we ubwe yari yabisizeho umukono we abyemera ibi bikiyongera kwandika ibaruwa zongera igihe kuri bo zigashyirwa ku matariki ya kera kuko igihe bishyuzaga ntazari zihari, kandi urwego rutanga isoko ntirubigiremo uruhare bikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ku nyungu ze. Ibi bikaba binyuranye n’ingingo ya 106,109,110,111 by’itegeko rigenga imitangire y’amasoko ya Leta.

Zimwe mu ngero ni izi zikurikira:

Amafaranga yakaswe entreprise ECBRH yubakaga isoko rya Bushenge angana na 4,698,137frwkuwa 11/5/2011 kuwa 16/7/2012 nyuma iyi entreprise yasabye kuyasubizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa yohereza iyo dosiye muri finance ngo yishyurwe.

Kuwa 17/7/2012 Entreprise PCC yanditse isaba gusubizwa amafaranga y’ibihano by’ubukererwe mugushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu y’ababyeyi mu Murenge wa Mahembe aho yari yaciwe ibihano bingana na 1,330,940frw.

Kuwa 17/7/2012 Entreprise PCC yanditse isaba gusubizwa amafaranga y’ibihano by’ubukererwe mugushyira mu bikorwa umushinga kubaka amatene n’ibiraro ku muhanda wa Gatare-Wisumo, aho yari yakaswe 8,068,640frw Umunyamabanga Nshingwabikorwa yohereza iyo dosiye muri finance ngo yishyurwe kandi yari yakaswe kubera ya kererewe nk’uko itegeko rigenga imitangire y’amasoko ribiteganya n’amasezerano yakozwe hagati ya rwiyemezamirimo n’Akarere na we ubwe abyemera ko ayo mafaranga akatwa

Kuwa 15/7/2012 Entreprise EFOGEC yanditse isaba gusubizwa amafaranga y’ibihano by’ubukererwe mugushyira mu bikorwa umushingaibyumba bitatu by’amashuri I Mpabe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yohereza iyo dosiye muri finance ngo yishyurwe.Ayo mafaranga angana na 899,325frwkandi yarakaswe ibihano kubera gukererwa mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga. (voir annexe no 12)

5.IMIKORERE N’IMIKORANIRE

*Hari abakozi bagiye bahabwa amasezerano y’akazi (contrat à durée indeterminée) ku myanya y’akazi iteganywa kuri “cadre organique” y’Akarere hakoreshejwe ikimenyane, harimo ushinzwe ingengo y’imari ” Budget Officer” uyu munsi Bwana BIKOLIMANA Silas. Yahawe akazi afite “diplome” ya A2 mu gihe ataramara umwaka agaragaza “Attestation tenant lieu de diplome de niveau licence” yo muri Congo kandi yarahageze mu mwaka wa 2009 avuye mu mwaka wa kabiri muri UNATEK, akazanwa ku karere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere amuha ibiraka muri 2009Mu ishyirwa mu myanya y, abakozi harimo n.uyu uvugwa haruguru nta tangazo ryatanzwe mu mvaho, ntihiyambajwe kandi RALGA nkuko bisanzwe bikorwa(Voir annexe no 13)

*Hari kandi “Assistant Comptable” Madamu UWABABYEYI Marie Chantal ukora atarigeze abikorera ikizamini ahubwo akaba yari yaragikoze ku mwanya uri prive kushinzwe ubukangurambaga bwa sosiyete y’ishoramari mu Karere ka Nyamasheke ariko ntiyawutsindira nyuma aza kugirwa umwunganizi w’umubaruramari w’Akarere nta piganwa rikozwe.

Aba bakozi bavuzwe haruguru bifashishwa mu ikoreshwa ritanoze ry’ imari by’Akarere ku nyungu z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ibi bikagira ingaruka zitari nziza ku mikorere y’ishami ry’imari.

*Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yagiye ajya mu butumwa bw’akazi agafatwa “en charge” n’abamutumiye yagera ku karere akisinyira izindi sheki agaragaza ko ntakintu yahawe. Ibi yabibajijwe muri raporo z’ubugenzuzi bw’Akarere akaba abyemera nk’uko yabigaragaje muri MEMO yagejeje kuri service y’ubugenzuzi kuwa 19/8/2010 ariko kugeza ubu akaba atarayishyura. Ayo mafaranga akaba angana na 178,820frw. Ibi abikora agamije kunyereza umutungo wa Leta kuko yayihaye yirariye kuri STIPP Hotel iri I Rubavu munyungu ze aho kurara muri SERENA Hotel bituranye ahagombaga kubera inama bagacumbikirwa.(voir annexe no 14)

*Kujya kuri station ya essence agakoresha carburant igenewe imodoka y’akarere akayikoresha mu nyungu ze ngo sinakabivuze. Ingero: kuwa 15/6/2011 Station Kobil yakoze inyemezabuguzi igaragaza iyo carburant yakoreshejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere iyo carburant yishyurwa n’Akarere mu gihe uyu Muyobozi ahabwa lumpsum ya buri kwezi ndetse agahabwa na indemnite kilometrique buri uko agiye.

Iyo carburant ifite agaciro ka 52,100frw, hakaba hari n’indi carburant yagiye ikoreshwa ifite agaciro kagera kuri miliyono icumi (10,000,000frw)idafitiwe ubusobanuro nk’uko bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta ya 2010-2011 nabyo bikaba byaragiye bigenda gutyo, yabona byagaragaye muri raporo z’ubugenzuzi bw’akarere agahita ayishyura nyuma y’amezi atandatu kuko yayishyuye kuwa 16/2/2012 kandi yarayinyoye kuwa 15/6/2011 . (voir annexe no 15)

*Gutanga inyandiko zo gusohora amafaranga ku mpanvu zitarizo. 

Ingero: Umukozi witwa BIKORIMANA Silas (budget officer) yakoresheje urupapuro rw’ubutumwa(ordre de mission) rw’uruhimbano avuga ko yarari mu mahugurwa yabereye icyo gihe I Kabgayi ayo mahugurwa nanjye nari nyarimo,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa amahugurwa na we ubwe yararimo yemeza ko yarayarimo kandi ataribyo, amusinyira sheki ifite agaciro ka 185,000frwmbigaragaza muri raporo y’ubugenzuzi yasinyweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ubwe arabyemera, hafatwa umwanzuro wo kuyagarura mu nama ya PFM nyamara kugeza ubu ntarishyurwa kubera gukingira uwo mukozi ikibaba. (voir annexe no 16)

*Gutanga amafaranga ya Leta kubatayakwiye byagaragara muri raporo y’ubugenzuzi bw’akarere ngo ntibyakagaragajwe ahubwo hakabaho no gutukwa mu nama z’abakozi aho umukozi witwa NYIRANZEYIMANA Esperance(Customer care Officer) yatukanye mu nama kuko ubugenzuzi bwari bwagaragajeko hari amafaranga yahembwe bitubahirije amategeko(urwego rw’umwanya w’akazi akoramo).

Ingero: Amafaranga yahembwe Umukozi witwa NYIRANZEYIMANA Esperance(customer care) na BIKOLIMANA Silas(budget officer) hagasabwa ko agaruzwa mu isanduku ya Leta kuko bari bahembwe batayakwiye.Angana na 953,712frw yahawe uwitwa BIKOLIMANA Silas na 1,222,648frw yahawe uwitwa NYIRANZEYIMANA Esperance.(voir annexe no 17)

*Gusinya no gutanga sheki zitazigamiwe bikorwa n’Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Akarere yifashishije Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi, bikagira ingaruka ku karere zo gucibwa ibihano, akabishyira ku Muyobozi w’Ishami ry’imari.(voir annexe no 18).

*Kutubahiriza imwe mu myanzuro yafashwe n’Inama Njyanama yemeje imyanzuro ya Komite y’Ubugenzuzi yize kuri raporo y’ubugenzuzi bw’Akarere igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2011-2012.

Ingero: Inama Njyanama yafashe umwanzuro ko abakozi bahembwe amafaranga badakwiye bayasubiza kuri konti y’Akarere, umukozi witwa BIKOLIMANA Silas (budget officer) yari mubayahembwe, umwanzuro urubahirizwa arayishyura kuri konti y’Akarere, nyuma kuwa 13/6/2012 Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Akarere arayamusubiza. Ayo mafaranga angana na 476,860frw (voir annexe no 19).

6.IMYANZURO Y’UBUGENZUZI BW’AKARERE YAFASHWE MU NAMA ZA PFM ZITANDUKANYE ARIKO NTISHYIRWE MU BIKORWA KUGEZA UBU

a) Inama ya PFM yo kuwa 9/2/2011 yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa igashyikirizwa inzego z’Ubuyobozi harimo Intara y’Iburengerazuba, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari, yaganiriwemo ibibazo byari byagaragajwe muri raporo y’ubugenzuzi bw’Akarere harimo:

-Kwishyura ba rwiyemezamirimo amafaranga menshi arenze ayagombaga(overpricing of invoices), hafatwa umwanzuro ko ayo mafaranga arenga yasubizwa ariko kugeza ubu ntibihabwa agaciro n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo bikosorwe;

-Kwishyura Rwiyemezamirimo ataratsindiye isoko.

-Kudasobanurira imikoreshereze y’imari ya Leta ku gihe, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere atabyitaho.

b)Inama ya PFM yo kuwa 7/1/2011 yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa igashyikirizwa inzego z’Ubuyobozi harimo Intara y’Iburengerazuba, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari,etc yaganiriwemo ibibazo byari byagaragajwe muri raporo y’ubugenzuzi bw’Akarere harimo:

-Kwishyura amafaranga y’ubutumwa y’ikirenga; Umukozi witwa BIKOLIMANA Silas yagaragaje ko yamaze iminsi itandatu(6) mu butumwa kandi yaramaze yo iminsi ibiri(2) ahabwa 185,000frw hafatwa umwanzuro ko asubiza amafaranga y’iminsi atamazeyo angana na 143,500frw ariko kubera kumukingira ikibaba ntagikorwa ngo asubizwe.

-Kudakata imisoro ba rwiyemezamirio(3%).

-Ubugenzuzi bw’akarere bugaragaza ko ibikoresho by’akarere bicungwa nabi aho byibwa, abakozi babijyanye ntibabigarure umugenzuzi yabigaragaza akaba ariwe uba ikibazo n’ubu bikaba bitaragaruzwa(Ingero:Digital camera;Printer,Computer Laptops,…..)

-Ubugenzuzi bw’Akarere bugaragaza ko hari abakozi bahabwa akazi batagapiganiwe ku myanya y’akazi iri kuri cadre organique.

-Gukoresha umukozi ukekwa kuba afite diploma y’impimbano; Umukozi witwaBIKOLIMANA Silas wigaga muri kaminuza ya UNATEK kuva muri 2008, akaza mu karere yiga mu mwaka wa kabiri muri UNATEK azanywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa akora ibiraka,biza kurangira aguze diploma muri Congo kugirango ahabwe akazi, akaba avuga ko atize muri UNATEK kandi bizwi kuko agaragaza ko iyo myaka yose yigaga muri Congo.

C) Inama ya PFM yo kuwa 29/12/2010 yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa igashyikirizwa inzego z’Ubuyobozi harimo Intara y’Iburengerazuba, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari,etc yaganiriwemo ibibazo byari byagaragajwe muri raporo y’ubugenzuzi bw’Akarere harimo:

-Amafaranga yaburiwe irengero agera kuri 7,472,237frw nandi agera37,958,931frw adafite impapuro zuzuye kugeza ubu akaba ari ntacyakozwe ngo bikemuke

-Gutanga amafaranga ya Lumpsum ku bakozi batabikwiye.

7. Ibireba logistic y’Akarere.

Imicungire ya carburant ikorwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wenyine aho bigaragazwa n’urupapuro carburant isohokeraho rusinywaho na we wenyine , ibi bigatera impungenge ku mikoreshereze inoze ya carburant mu bikorwa by’Akarere aho byagiye bigaragara ko imodoka ye iyinywa itabyemerewe kandi atari impamvu z’akazi ka Leta.

Imicungire y’ibikoresho byo mu biro, byacunzwe amezi icyenda n’Umunyamabanga w’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kandi umukozi ushinzwe logistics yari yaratangiye akazi kuwa 1/1/2011 nyamara akorerwa iherekanya bubasha kuwa 13/9/2011, ari naho kunanizwa mu kazi byatangiriye bikurikirwa no gutotezwa, ibyo bigakorerwa mu ruhame mu nama z’abakozi ziba buri wa mbere w’icyumweru( staff meetings).

8.Gutoteza abakozi no kubirukana barengana.

Bimaze kuba amateka ko abakozi bafite inshingano zituma babangamira inyungu(indamu) z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bagiye batotezwa, bananizwa bagasezera, abandi bagashakirwa amakosa bakirukanwa, ibi byagiye bigaragara mu myaka yabanjirije uyu aho abakozi bakurikira basezeye cyangwa bakirukanwa: 

Serivisi y’ubugenzuzi

Umukozi witwa NYIRAHABYARIMANA Joseline wari umugenzuzi w’Akarere yarasezerewe, umukozi witwa HABIMANA Jean Wilson wari umugenzuzi w’Akarereyasezeye ku kazi, bombi kubera impamvu zavuzwe haruguru

a)Servisi y’imari

Umukozi witwa RUVUNA Arthur wari umuyobozi w’Ishami ry’Imari

Umukozi witwa MUSHINZIMANA Benoit wari umubaruramari w’Akarere,

Umukozi witwa NSENGIYUMVA Céléstin wari ushinzwe gucunga ingengo y’imari,

Umukozi witwa UWAMARIYA Consolée wari ushinzwe gucunga ingengo y’imari,

Umukozi witwa NSENGUMUREMYI Marc wari umubaruramari w’Akarere,

Umukozi witwa NZARORA André wari umubaruramari w’Akarere,

Umukozi witwa MUGENZI Jean Pierre wari ushinzwe imiyoborere myiza akaba n’umu“signateur” kuri konti z’Akarere.

b)Servisi y’amasoko.

Umukozi witwa RUTABA RUCUBYA Alber

 Umukozi witwa MUHAWENAYO Mathieu

Ikigezweho ubu ni isezererwa ry’abakozi bakurikira ,nkuko byagiye bigeragezwa bakorerwa itotezwa, gutukwa mu nama zitandukanye, guhimbirwa ibyaha, birimo kumena amabanga y’akazi, kudahuza ibikorwa by’ishami ry’imari, kudashyira mu bikorwa inama, gusuzugura,kudatanga raporo z’akazi,gutega imitego, gucecekeshwa, n’ibindi bisa nabyo.

Abo bakozi ni:

1)NYUNZWENIMANA Salomon:Umuyobozi w’Ishami ry’Imari ku Karere

2)NIYONSABA Jerome:Umugenzuzi w’Imbere w’Akarere

3)RUHUMURIZA Fabrice:Ushinzwe imicungire y’ibikoresho

4)MUHAWENAYO Mathieu: Umukozi ushinzwe amakoperative ku murenge wa Bushenge.

Murwego rwo gukomeza gahunda nziza ya Leta yo kurwanya no guca akarengane,turasaba inzego zose tugeneye Kopi y’iyi raporo gukora isesengura kuri aya makosa yose twagaragaje nyamara akatuviramo ibyaha n’impamvu yo gusezererwa ku murimo bityo hafatwe ingamba zubahiriza amategeko kandi zihagarika akarengane n’itotezwa twakomeje kugirirwa n’abayobozi b’Akarere(Mayor na Executive Secretary) nta cyaha twakoze gikwiye kuba kitwirukanisha.

Bikorewe i Nyamasheke, kuwa 26/12/2012

Amazina:

NYUZWENIMANA Salomon

Umuyobozi w’Ishami ry’imari.

NIYONSABA Jérôme

Umugenzuzi w’Akarere.

RUHUMURIZA Fabrice

Ushinzwe logistics

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :