DUSANGIRIJAMBO: Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize. Padiri Thomas Nahimana.

Muri iki gihe, Abanyarwanda benshi barashonje, barananiwe, bafite ubwoba, bafite agahinda, bari mu kaga…nk’aka kana !

Kuri iki cyumweru Kiliziya irahimbaza Batisimu ya Nyagasani . Mu kuzirikana amasomo ya Liturijiya , turibanda kuri  uyu murongo wa mbere w’isomo rya mbere : « Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize, ni ko Imana ivuze , nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe ».

Nagerageje kureba uko iyi nteruro ivugwa mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda :

« Nimuhumurize umuryango wanjye ,  nimuwuhumurize, niko Imana ivuze ».

«  Consolez, consolez  mon peuple,dit le Seigneur ».

«  Comfort, give comfort to my people, says your God “

Consoler/comfort  se bivuga guhumuriza  mu kinyarwanda ? Hahumurizwa ufite ubwoba, utunagurikwa, uwabuze ibitereko kugira ngo asubize umutima mu gitereko ! Naho « consolation » ihabwa ufite agahinda kubera ko ari  mu cyunamo ku mpamvu y’uko yatakaje umuntu akunda cyangwa ibintu by’igiciro gikomeye.Muri make consoler bivuga « kwihanganisha ».

Uko byamera kose, kuba ijambo ry’Imana mu kinyarwanda risa n’iryitiranya « guhumurizwa no kwihanganishwa » ni uko umuryango w’Imana uri mu Rwanda uremerewe bitavugwa n’ibi byiyumviro byombi :« Ubwobza n’Agahinda ».

Abanyarwanda bafite ubwoba bw’ubutegetsi bubi bubahoza ku nkeke z’intambara z’urudaca ; bahora bahagaritse umutima kubera kutizera abategetsi badahwema gufata ibyemezo bibi amahanga atagishoboye kwihanganira none  ibihano bikaba bitangiye kugira ingaruka mbi ku baturage bagiye kwirukanwa ku kazi, batagihembwa, bahora bacibwa amafaranga badafite mu buryo bwo kuziba icyuho cy’imfashanyo zahagaritswe ; bafite ubwoba bw’intambara ya Kongo ishobora kubagarukana ikarimbura benshi….Abategetsi bameze nka za Nkubisi zayo ziyitarukiriza , ninde batatera ubwoba ?

Abanyarwanda bafite agahinda kenshi cyane kubera ababo bapfushije bazira akamama, bababajwe n’imitungo yabo bavukijwe kandi bakivutswa na n’ubu. Umwarimu wamaze ubuzima bwe bwose yiziritse umukanda kugira ngo yubake akazu k’amatafari yajya kubona akabona baragahiritse mu minota ibiri yabura ate kwicwa n’agahinda ! Umuturage ukennye washoboye kwigondera akaruri, yajya kubona akabona ubutegetsi bw’Abidishyi bugahaye inkongi y’umuriro  kandi Leta ntimuhe aho aba yegamye, yabura ate kubabara mu gihe arara yipfundapfunda, utwana twe twicwa n’umusonga, abana b’Agatsiko baturira imibi  mu magorofa ! Abanyarwanda bafite agahinda ko kubura igihugu cyababyaye, bahunze batacyanze, ubu bakaba bakomeje kujujubya n’Agatsiko-Sajya kabatera iyo bagahungiye . Kubura igihugu ni ukubura  byose, niyo mpamvu nta we utakora ibiri mu bushobozi bwe byose ngo asubire mu gihugu cye. Bwarakeye birongera biraba !

Imana irabivugaho iki ?

Muri make, Imana iragira iti « Nimuhumurize kandi mwihanganishe umuryango wanjye” ! Ngiyo inkuru Nziza y’uyu munsi ! Guhumuriza ni ugukuraho burundu igitera abaturage ubwoba, kikabakura umutima. Kwihanganisha ni ukuba hafi y’abigunze kubera agahinda, ukabatega amatwi, ukabafasha kudaheranwa n’agahinda, ukabafasha kubona ko ubundi buzima bwiza bushoboka.

Ikibazo gikomeye ni ikingiki : Ni nde ugomba guhumuriza no kwihanganisha umuryango w’Imana ?

Igisubizo : Si Abihayimana gusa cyangwa ababatijwe bonyine bafite ubutumwa bwo guhumuriza umuryango, dore ko kenshi amasengesho yabo n’ibyemezo byabo atari byo byakuraho ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwiyemeje kwica urubozo no guhahamura abaturage !

Ubutumwa bwo guhumuriza umuryango burareba mbere na mbere abategetsi b’igihugu n’abanyapolitiki bitegura kuyobora igihugu.

Babikora bate ?

Babikora bareka ingeso basanganywe yo KWIKUNDA  bikubira ibyiza by’igihugu, hanyuma bagapfa kwivugira amadisikuru atagira aho ahuriye n’ubuzima bw’abaturage  ( bavugira mu butayu Nyiramubande yabasubiza bakibwira ko bumviswe!) , ahubwo bakagerageza kujya « babwira umutima wa rubanda » (, Parlez au cœur de Jérusalem) . Ni ukuvuga gushakira ibisubizo ibibazo nyabyo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kandi  aho gushyira imbere utunyungu twabo bwite gusa bagahora baharanira kandi barengera inyungu rusange !

Umutegetsi mwiza  Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe agomba kuba ameze ate ? « Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe ; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye ».

 Icyo gihe rubanda izatuza, icururuke,itunge itunganirwe.

Umwanzuro

Banyarwanda namwe Banyarwandakazi, abari mu rwanda n’abari mu buhungiro, mwebwe  murushye kandi muremerewe n’akarengane n’iterabwoba mushyirwaho n’Agatsiko kigize ikigirwamana mu Rwanda, NIMUHUMURE, Imana ntiyabibagiwe, iminsi yo kubohoka kwanyu iregereje. Gusa mukwiye gukanguka mukaba maso kugira ngo ayo mahirwe atazabaca mu myanya y’intoki !

Icyumweru cyiza ku bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda,

Umugisha ku bayobozi bose bashishikajwe no guhumuriza Abanyarwanda.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Niba ukeneye gusoma amasomo ya Liturujiya y’iki cyumweru wayasanga hepfo aha:

ISOMO RYA MBERE: Iz 40,1-5.9-11. 

Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize — ni ko Imana ivuze — nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe ;

Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe,bimenye ko Uhoraho yavuze.» Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza,

ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu !

Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu!»Ni byo koko, dore Nyagasani Imana ! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe ; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.

ZABURI 104(103),1c-2.3-4.24-25.27-28.29-30.

Inyik/ Uhoraho, uhe umuryango wawe umugisha n’amahoro.

Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura,

urambura ijuru nk’ihema.

Hejuru y’amazi wahubatse Ingoro yawe,

ibicu ubigira igari ryawe,

ugatambagirira ku mababa y’umuyaga.

Imiyaga wayigize intumwa zawe,

umuriro uwugira umufasha wawe.

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!

Byose wabikoranye ubwitonzi,

isi yuzuye ibiremwa byawe!

Ngiyo inyanja ngari, kandi yagutse impande zose,

maze inyamaswa zitabarika,

inini n’intoya, zikayijagatamo.

Byose ni wowe byiringira,

biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye;

urabiha bikayoragura,

wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza.

Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana;

wabivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe, bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

ISOMO RYA KABIRI: Tito 2,11-14.3,4-7. 

Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu, witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose. Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. Kandi uwo Roho, yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.

IVANJILI: Lk 3,15-16.21-22. 

Muri icyo gihe, rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho Mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none.»

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :