Dore Revolisiyo y’IKALAMU niyo igiye guhambiriza FPR nyuma y’imyaka 54 imaze ijujubya Abanyarwanda (Igice cya 2). Nkusi Joseph .

Ese koko Jeannette Kagame asigaye yitwa IMELDA ? Ni we koko uyobya umutware we aho kumugira inama nziza ? 

Ubushize twabagejejeho ukuntu UNAR yashinzwe mu 1959 ikaza kwiyubururamo FPR Inkotanyi muri 1987, tubabwira n’amacakubiri yahise avuka rugikubita mu bambari b’uyu mutwe. Nk’uko rero twabikoze ubushize, mbere yo gusoma iki gice gikurikira, turibukiranya ko FPR ari Kagame na Kagame akaba FPR.

UMUGEZI W’ISURI URISIBA

Uyu mugani bawucira umuntu ufite imyitwarire mibi mu muryango nyarwanda; bikaba bivuga ko ibikorwa bye bizaba intandaro y’urupfu rwe, baravuga kandi ngo ni igikenya. FPR nayo, ibikorwa byayo bibi yagiriye Abanyarwanda kuva ivuka nibyo biyikozeho. Kugirango rero tumenye impamvu iriya Revolisiyo “IKALAMU” ari ngombwa, tugomba kwibukiranya ibibi FPR yadukoreye bikaba ari nabyo bigomba gutuma tuyihirika.  

1. Ingengabitekerezo yuzuye ubuhezanguni

Iriya ngengabitekerezo yo kumva ko Agatsiko aka n’aka ariko kagomba gutegeka igihugu byanze bikunze iri mu bitumye FPR irundutse yanzwe urunuka n’Abanyarwanda bose, ndetse na benshi mu bayoboke bayo no mu bayishinze. Ibi tubisanga no mu magambo ya Kagame ubwe, aho yavugaga mu isabukuru y’imyaka 25 ngo FPR imaze ishinzwe, ko nibiba ngombwa bazasubira mu ndaki hagize ushaka gucokoza ubutetsi bw’ Agatsiko k’Abega b’Indobanure, ibi akaba yari amaze amezi make avuze ibisa nabyo ubwo yafunguraga ishuri rikuru ry’Abasirikare bakuru ngo bagomba gutegeka igihugu, hari ku itariki ya 23/07/2012 i Nyakinama mu Karere ka Musanze, aho yagiraga ati: “Turi abo turibo ntidushobora guhinduka”!

Iyi ngengabitekerezo Kagame akaba akiyisangiye na Kigeli V, ugitsimbaraye ku myumvire yo muri 1957, ugitekereza ko umuntu utari umwega atayobora igihugu, aho avuga ko italiki abanyarwanda bishyiriyeho Demokrasi ya 25/9/1961 ariyo taliki batangiye kugubwaho n’amakuba kuko umwami atari akiri mu gihugu, kuko ariwe Kaamara!( reba note 1)  

2.Gahunda zitandukanye z’abashinze FPR

Nyuma ya jenoside yo muri 1994, abari bagize FPR bagize icyo umuntu yakwita uburangare bukabije kuko nicyo gihe bagombaga kwikiza umuhezanguni Kagame nk’uko ubwabo babyivugira ko yanga abahutu urunuka (reba note 2 ) . Bagombaga gutekereza ko Kagame ashobora kuzakora nka Rwabugiri wishe akarangiriza kuri nyina wamubyaye, maze bagashaka koko umuyobozi wo kubaka igihugu ufite indangagaciro z’ubumuntu, utinya Imana n’amaraso.  

Ntabwo barebye kure ngo bibuke udufuni Kagame yicishije bagenzi babo bari barataye amashuri yabo muri Kaminuza i Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, igihe bari bakiri iriya za Byumba na Ruhengeri. Ntibibutse ibyakorewe Abanyabyumba aho batumirwaga mu manama ngo aha barahabwa ibyo kurya bakamishwaho urusasu. Ibi byose babishyize ku ruhande kuko umwicanyi Kagame yariho atsemba abahutu za Kibeho, RDC, Burundi, Kenya na Uganda bakumva ko nibirangira, bazafata ubutegetsi bakarya, bagatunga, bagatunganirwa kuko umuhutu bari bamaze kumusiga icyaha cy’inkomoko kandi ngo kidasaza, bityo ngo akaba atazongera kubyutsa umutwe ukundi.  

Mu gihe rero aba bitekererezaga iby’ubutegetsi n’amahoro yabo no kurimbuka burundu k’ubutegetsi bw’Abahutu, ntabwo bamenye ko Ruharwa yifitiye gahunda zindi zinyuranye n’izabo kandi ko hagize umukoma imbere yamugarika nk’abandi bose. Aha niho bamwe muri babandi yita INJIJI ZIZE zamutahuye rugikubita, bikuriramo akabo karenge muri FPR, baranyonyomba baboneza iy’ubuhungiro. Kajeguhakwa Valens na Pr Kimenyi bari mu bambere batahuye gahunda nyazo za Kagame rugikubita basanga zitandukanye n’izo bakekaga ko ari iz’ishyaka ryabo, FPR. Sibwo Kagame yibagiwe ko turi mu kinyejana cya 21 tutakiri mubyo twita mu bihe by’icuraburindi(Moyen âge, middle age), aho umutware nyawe yagombaga gutera ibindi bihugu agasahura zahabu yabyo!  

Ng’uwo ateye Congo, Zahabu na Diyama asahuyeyo yanga kugabana n’abanndi basoda bafatanije kumena amaraso y’inzirakarengane, ahubwo ahitamo kwiguriramo indege ze bwite, amazu ahenze hirya no hino ku isi , amahoteli, amafranga mu mabanki yo hanze za Dubai, Hong Kong, Panama,Mauritius, Singapour. Ibi byose akabikora afatanije n’umugore we abanyamakuru basigaye barahaye akabyiniriro ka IMELDA, umufasha wa Ferdinand Marcus wigeze kuyobora Philippines, cyangwa Marie Antoinette, wari umugore wa Louis XVI, umwami w’ubufransa kugeza Revolisiyo yo mu Bufransa yo muri 1789 ibahitanye. Utu tuzina batumuha kubera imyifatire ye isa n’iyaba bagore 2, basahuye ibihugu byabo kurusha isiha, bikaviramo abagabo babo kwamburwa ubutegetsi n’imyivumbagatanyo y’abaturage. Uyu mugore nawe afatanyije na basaza be, imiryano yabo n’inshuti ze, asa n’uwashinze Leta ye imaze kurusha ingufu iya FPR, ikaba isigaye iyirusha gusahura, kwica, gutonesha n’icyenewabo.(reba note 3). Ibi rero bikaba bituma FPR na Kagame bagenda barushaho kwangwa n’abaturage umunsi ku wundi.  

3. Kutagirwa inama kwa Kagame

Ikindi kibazo gitumye FPR ita agaciro mu Banyarwanda vuba nka LUNARI, ni umuyobozi wayo wiyemera, utajya wemera na rimwe inama agiriwe n’umuntu utari umuzungu! Nk’urugero, abantu banyuranye bemeza ko mu nama inkotanyi zakoze yo kurasa indege ya Habyarimana yabereye muri Uganda, muri Famu(farm) y’umuvandimwe wa Tharcisse Karugarama, ministri w’ubucamanza mu Rwanda, umusaza washinze FPR akayiha icyerekezo, Tito Rutaremara yifashe ku itama akabwira Kagame ko Ikinani nikinanura hazapfa abantu benshi cyane. Ariko Kagame wari wamaze guhabwa amabwiriza na président wa USA, Bill Clinton akamubwira ko hatazapfa abantu benshi(60,000 gusa) niwe yumviye! Ibyakurikiyeho murabizi kuko nta munyarwanda bitagizeho ingaruka usibye Kagame n’Agatsiko ke babikiriyemo, bakagura amadege,bakubaka imiturirwa nka Kigali Tower, n’izindi i Dubai na Sengapour, mu Budage, Ubwongereza n’ahandi .  

Iyo Abanyamerika 3 biciwe Afghanistan, induru ziravuga, ariko Kagame utekereza nk’INTITI ITARIZE  yumvise uriya mubare koko ari muto(not significant)! Ibi nanone byongeye kubyo Kigeli Ndahindurwa yari yabwiye abamwongoreye ko bashaka gutera muri 1990. Ngo yabamenyesheje ko icyo gikorwa cyabo ari ubwiyahuzi buzamara imbaga y’abanyarwanda, banga kumwumva. Ngo irya Mukuru riratinda ntirehera, abaswayile nabo bati:”uhinyuye irya mukuru avunika akaguru”(reba note 4). Uku kutagirwa inama rero niko gutuma Kagame asigaye yarabaye nka wa mwami w’Abidishyi wabwiraga abantu be ati icyo mvuze cyose mujye muvuga ngo yego Mwidishyi gusa nta kindi!  

Nawe rero, ajya imbere ya ya ngirwa Nteko yishyiriramo inkomamashyi,yavuga ko azi kwica, kuroga, gusahura, kubeshya, ko agiye kwica ikivunge abanyarwanda bari mu mashyamba ya Congo, gutera imidugararo no kwica inzirakarengane muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, bose bakoma amashyi , Kagame  akumva ko FPR ikunzwe kandi ikomeye, naho byahe byo kajya! Azongere asome neza umugani w’abadishyi azumve uko byaje kugendekera Umwidishyi mukuru!

4. FPR yica Abanyarwanda  Abanyarwanda b’imbere n’abayihunze

Ubwicanyi bwabereye mu nkambi y’impunzi y’i Kibeho, mu buvumo muri Ruhengeri na Gisenyi tutibagiwe n’ibyo Kagame akomeje gukorera impunzi muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1996, ni agahomamunwa. Ibi biteye isoni kuko ni ubwa mbere umuntu wiyita umukuru w’igihugu ajya kwica abaturage be, yewe akabakurikirana no hanze y’imbibe z’igihugu ! Abaheruka kwicwa muri iyo gahunda ni umwarimu wigishaga muri kaminuza muri Mozambike, n’umupolisi mukuru wari uvuye mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour, wahawe amarozi ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, mu mpera z’umwaka ushize wa 2012.  

Kubera ubwo bwicanyi, ibihugu bimwe byahaye gasopo leta y’abicanyi ya Kigali, ibyo twavuga nk’ Ubwongereza ndetse n’ibindi bigerekaho no kwirukana abadiplomate b’u Rwanda bagira uruhare rwo kwibasira impunzi, nka Sweden. Aya marozi yabanje gukoreshwa ku ikubitiro mu kwirenza abahutu nka NKUBITO, ubu yateye icyoba umunyarwanda aho ari hose ku buryo na leta ubwayo nta buryo bwo gucunga ikoreshwa ry’ariya marozi igisigaranye. Ibi bigaragarira aho umuyobozi mukuru w’umujyi wa Kigali bwana NDAYISABA Fideli, mu nama y’umutekano yo kwiga uko umutekano wabungwabungwa mu mujyi wa Kigali mu minsi mikuru y’impera y’umwaka wa 2102, yagarutse kuri iki kibazo nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Kagame IGIHE. Uwo muyobozi ngo yaba yaraburiye abantu mu kwitondera amarozi, bakigengesera mu gihe bagiye kugira icyo bafungura cyangwa banywa! Ibi biri mu byiza FPR yita ko yadukuriye mu mahanga! Baca umugani ngo umukecuru w’inkoramwuga ahora awushima yikoze mu nda !

NKUSI Joseph

Ubutaha tuzabagezaho igice cya gatatu: Uko Revolisiyo “ikalamu”igomba gukorwa

Mwumve ukuntu Rugamba Sipriyani n’Amasimbi n’Amakombe bahanuraga muri za 1970s ibyo FPR izadukorera! INDA NINI( muyime amayira)

Aho ibifite nimero z’umuhondo byavuye:

Eugene Nkubito.Ubutumwa bw’umwaka mushya wa 2013. Ishyaka riharanira kugarura ubwami mu Rwanda. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, Www.inyabutatu.com.31.12.2012.

The Rwandan. Inyumba azize ubuhemu bwa kagame. Www.the rwandan8.10.212; Kayumba et al. Rwanda Briefing 2000 , pp14-17.

Ruganzu vincent. Imelda Marcos w’u Rwanda: jeannette Kagame amaze kwigwizaho imitungo itagira ingano. Www.umuvugizi.com.27.10.2012; EvansC. Ni irihe somo Janet Kagame yakura mu ifungwa rya Suzane Mubarak. Www.umuvugizi.com.18.5.2011

Asijasikia la mkuu, huvunjika mguu.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :