Aho kwikoma amashuri ya Muhazi College, ESECOM Musange na APERWA, imikorere mibi ya FARG ni yo ikwiye kwamaganwa igahinduka! Padiri Thomas Nahimana.

Nyuma yo gusoma inkuru yasohotse ku rubuga Igihe.com rukunze gutambutsa ibitekerezo n’amatangazo ya Leta ya FPR  , inkuru yiswe « Amwe mu mashuri yubikiwe imbehe kubera kutagira abarimu », nifuje kugira icyo mvuga  ku cyemezo cya FARG  kigaragara muri iyo nyandiko no ku gitekerezo cy’icengezamatwara (idéologie)  kiri inyuma y’icyo cyemezo.

Muri iyi nyandiko ntitwirirwa twibaza niba FARG igomba kubaho cyangwa kutabaho : Iriho ! Ntitwirirwa twinjira mu mpaka zo kwibaza niba FARG ikwiye gukomeza ubutumwa bwayo bwo gufasha Abacitse ku icumu rya jenoside: abo ifasha uko bari kose ni abana b’U Rwanda.

Ikibazo ni imikorere irenze ububasha buzwi bwa FARG , bikaba bisa n’aho FARG yahindutse Leta mu yindi, Ishyaka rya politiki cyangwa Groupe y’Abamafia bacuruza ububabare bw’abandi.

I. Ubutumwa bwa FARG ni ubuhe ?

Nk’uko abayobozi bakomeje kubisobanurira rubanda,   FARG ( =Fond d’assistance aux rescapés du génocide) ni  IKIGEGA Leta yashyizweho ikoreshesheje itegeko no 02/98 ryo kuwa  22/01/1998 ryaje kuvugururwa n’itegeko nimero 69/2008 ryo kuwa 15/12/2008. Kuva icyo kigega cyashingwa amamiliyari menshi agishyirwamo  atangwa n’abaturage ndetse na Leta igashyiramo igice cy’ingengo y’imari kingana na 6%( 2011).  Icyo kigega cyahawe misiyo yo gushyigikira no gutera inkunga abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 batishoboye, mu kububakira amacumbi no kubavuza, by’umwihariko FARG yakomeje kwita ku banyeshuri bacitse ku icumu ibarihira amafaranga y’ishuri, ikabaha ibikoresho by’ingenzi bakeneye kandi ikabavuza.

N’ubwo amafranga ya FARG yasahuwe kenshi n’abayobozi b’inda nini cyangwa agakoreshwa mu byo atagenewe nko kurihira amashuri y’abagore b’abaminisitiri bamwe na bamwe, nta wabura gushima uko FARG yafashije abacitse ku icumu batari bake, bakabasha kwivuza ,kubona aho batura no kwiga. Mu 2011, dore uko Umuyobozi wa FARG yatangaje imibare y’amafaranga yakoreshejwe : « mu bijyanye n’uburezi hatanzwe amafaranga agera kuri Miliyari 63,805,467,284 harimo n’ibikoresho by’ abanyeshuri, amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga; mu bijyanye n’ubuzima hamaze gutangwa agera kuri 7,514,431,152 naho mu gutanga inkunga y’ingoboka n’imishinga ibyara inyungu hatanzwe miliyari 5,575,397,315; mu macumbi hatangwa miliyari 9,792,574,487 z’amanyarwanda».

Ikibazo gikomeye ni ububasha budasanzwe FARG yihaye mu gihugu bwatumye hari abyibona nk’Ikigega kigendera ku ngengabitekerezo ivangura Abanyarwanda, bakagifata nk’ikigega cy’Abatutsi gusa, ari abarokotse jenoside n’abatarayirokotse, abakire n’abakene !

II.FARG ikwiye kwamaganwa ku ruhare yagize mu kwangiza uburezi mu Rwanda.

Abayobozi banyuranye ba FARG bakoresheje ububasha bahawe n’amafaranga y’Ikigega  bangiza uburezi mu buryo bwinshi bunyuranye, reka tuvugemo bune gusa.

1)FARG yihaye intego y’uko abana bose b’Abacikacumu bagomba kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza kabone n’aho abo bana baba batabifitiye ubushobozi .

Tuzi ko abo bana bemererwa kujya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza hatagendewe ku bushobozi bwabo bwo mu mutwe, dore ko n’abatsinzwe ikizamini cya Leta  bahabwa imyanya mu mashuri ya Leta n’ayigenga! Gusa haje kugaragara ikibazo cy’uko abo bana batsindwaga cyane mu mashuri yisumbuye, bagahora bahindagura ibigo,  mu kajagari gakomeye .  Ndetse benshi muri abo bana nta n’umurava (effort)bagaragazaga mu kwiga kuko baba bizeye ko FARG izabarihira amafaranga y’ishuri, uko byagenda kose! Ibyo byatumye FARG inengwa ko isesagura amafaranga menshi mu burezi ariko umusaruro ukaba muke. Mu kwikuraho icyo kinegu nibwo FARG yadukanye ibyo kugoreka umugambi wa UNESCO wiswe « Education pour tous », ikawusobanura yemeza ko nta mwana urihirwa na FARG wagombaga gutsindwa bityo ngo abuzwe kwimuka kabone n’iyo yaba atagejeje ku manota 10% ! Bwarakeye Leta ifata icyo gitekerezo « kibi cyane » ikigira icyayo ! Minisiteri y’uburezi ica iteka ko nta mwana w’u Rwanda ukwiye gutsindwa mu ishuri ! Hadutse imvugo ivuye ibukuru igira iti « Nta munyeshuri utsindwa, habaho mwarimu w’umuswa » , abantu barayemera ! Ishyano riragwira ni ukuri !

Ingaruka z’iyo politiki idahwitse y’uburezi twarazibonye: abana bose bariga, bakimuka, ndetse bakabona dipolome, yewe n’iz’amatota 2 % zigatangwa ! Nyamara ntibyatinze kugaragara ko AGACIRO k’izo dipolome zahawe abana b’urubyiruko rwitwa ko rwarangije amashuri yisumbuye ariko rutazi gusoma no kwandika ari ZERO. Kurangiza kaminuza utazi no kwiyandika ibaruwa isaba akazi, ni nde bifitiye akamaro? Muri make izo ngirwa-dipolome ntacyo zimariye abazitunze n’igihugu ! FARG  yafatanyije na Leta ya FPR gushuka urubyiruko !!! Nta kindi.

Icyagombaga gukorwa ni iki ?

Kutagira impano yo kwiga amashuri maremare nta gisebo kirimo. Kwiga Kaminuza si ibya bose, ariko utize amashuri ahambaye ashobora kugira impano yo gukora imirimo y’amaboko . Aho gushuka abana bacitse ku icumu ngo bose baziga amashuri yisumbuye na za kaminuza kandi nta mpano babifitiye, FARG na Leta bagombaga kurihira abana batsinze ikizami cya Leta kuri « barême » imwe mu gihugu cyose, abandi bagafashwa kwiga imyuga izabagirira akamaro, hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese.

2) Na none FARG yangije uburezi mu gusenya amwe mu mashuri yigamo abana irihira.

FARG yishyura itinze cyane hakaba n’ubwo yambura ibigo. Ushaka lisiti y’ibigo bimwe na bimwe byambuwe na FARG twayimugezaho maze akirebera ukuntu FARG yagiye yanga kwishyura ibigo kandi byari bifitanye amasezerano, byarakiriye abana bayo, bagacumbikirwa, bakagaburirwa ….! Njyewe wakoranye bya hafi n’ubuyobozi bw’amashuri yisumbuye yigenga, hari igihe abayobozi b’amashuri babunzaga imitima babitewe n’ibibazo byakomokaga kuri FARG . Urugero ?

Kubera ko FARG yishyurira abana bayo bitinze, amafaranga y’ishuri atanzwe n’abana batarihirwa na FARG niyo yagombaga gutunga ikigo! Kandi abo bana bagombaga kuyatanga mu ikubitiro ni babandi b’abakene batagira undi ubafasha, ni babandi bafite ba se bafunze…murumva abo aribo ! Ntibemererwaga kwinjira mu kigo batayatanze ! Hakaba rero ubwo bazana udufaranga dukeduke, minerval y’igihembwe ituzuye! Utwo duke twaratwakiraga, abana bakaba barya utwo , twashira, nka nyuma y’ibyumweru bitatu cyangwa ukwezi, tukirukana abo bana ngo basubire iwabo bajye gushaka andi mafaranga ! Umunsi umwe rero umwana w’umuhungu yarihanukiriye avuga irimuri kumutima! Yabivuze muri aya magambo:

 « Data amaze imyaka 10 afunze atagira dosiye , bivuze ko arengana. Mama nta kazi ka Leta agira, ntagira umuntu n’umwe umufasha, yirirwa aca incuro, yicisha abavandimwe banjye inzara, kugira ngo ashobore kumbonera ibi bihumbi 6000 nazanye ! None ninjye mwirukanye n’ubukana bwinshi ngo ninjye kuzana andi mafaranga mu gihe abana ba FARG batatanze n’iritoboye bo basigaye hano mu kigo  barya ayo njye natanze ! Aka karengane kazashira ryari muri iki gihugu ?! »

Abayobozi b’ikigo barabyumvise bagwa mu kantu :uyu mwana ntiyavugaga ukuri ?

3) Hari igihe FARG igira itya , igaha abana ibyemezo ko izabarihira. Abayobozi b’ibigo bakabakira, dore ko nta n’uwemerewe kwanga kwakira abo bana. Mu mwaka hagati FARG igasubira mu malisiti yayo, igakura bamwe mu bo yari yaremeye kurihira! Ubwo nyine ibigo bikaba birahombye!Ibi bihora biba. Kandi nta rwego rubaho abayobozi b’ibigo byambuwe bagira baregera FARG ngo barenganurwe !!!!

4) Hari ubwo abana barihirwa na FARG bacuruzwa batabizi :  FARG ikabohereza mu bigo by’amashuri biyoborwa n’abafitanye « isiri  » n’abayobozi bazi gushimira abategetsi ba FARG ! Hazakorwe anketi maze murebe ngo muratahura ruswa itangaje yihishe inyuma yo gukura abana ba FARG mu bigo bimwe by’amashuri bakoherezwa mu bindi ! Hari n’ubwo byagaragara koko ko habaho « amazina fictifs » y’abana bitwa ko bafashwa na FARG kandi batabaho ! Dufite ubuhamya kuri iki kibazo.

FARG itanga amafaranga yayo igihe ishakiye n’uko ishatse , ititaye ku bibazo byihutirwa ibigo by’amashuri bishobora guhura nabyo mu guhemba abarimu, kugura ibikoresho, gutunga abanyeshuri….! Imikorere mibi nk’iyi ikwiye kwamaganwa igahinduka. 

III. Kuki FARG yiha kugaya ibigo ngo bitagira abarimu bahagije !

Iyo FARG yihandagaza ikagaya ibigo by’amashuri bidafite abarimu bahagije yirengangiza ko yenda imikorere yayo ariyo itera ibyo bigo kutagira ubushobozi bwo guhemba abarimu bahagije. Ko mu Rwanda hari abashomeri benshi barangije Kaminuza, kuki ibigo by’amashuri yigenga bitabaha akazi ? Niba ibigo bitatu by’amashuri bya Muhazi College cyo mu karere ka Rwamagana, ESECOM Musange cyo mu karere ka Nyamagabe na APERWA cyo mu karere ka Gasabo bidafite abarimu bahagije si uko bidashaka kubagira! Yenda nta bushobozi bifite kuko FARG itubahiriza amasezerano yagiranye nabyo. FARG irashaka kubyambura no kubisenya!

Ese niba FARG igaya biriya bigo , hanyuma igafata n’icyemezo cyo kubikuramo abana yarihiraga , abazabisigaramo bo si abana ba Repubulika ? Minisiteri y’Uburezi yabyemereye gukora irabivugaho iki ? Ubu bubasha bwo kugenzura ubushobozi n’ireme ry’ibigo by’amashuri FARG yabuhawe nande ? Iki kibazo gikwiye gusobanuka.

Umwanzuro

Abayobozi ba biriya bigo bitatu FARG yarangije gucira urwo gupfa bararye ari menge ! Ibigo byabo bikwiye kurega umuyobozi wa FARG mu nkiko, FARG  ikabanza ikabyishyura amafaranga ibarimo hanyuma kandi bakayiryoza akajagari iteje muri ibyo bigo, n’ isebanya ritazabura kugira ingaruka kuri ibyo bigo mu myaka izaza.

Minisiteri y’uburezi yakagombye kugoboka ibi bigo FARG iteye ubusembwa kandi ikabitera inkunga ku buryo  byabona abarimu bahagije, inyubako zikwiye, n’ubushobozi bwo guhemba abakozi no gutunga abanyeshuri bityo uburere bitanga bukagira ireme.

Abana ba FARG nibaramuka bimuriwe ahandi bizaba bivuga ko ibi bigo bigiye gusigara ari iby’abana batari Abacikacumu gusa nk’aho bo bagomba guhabwa uburezi budafite ireme ! Inkurikizi  z’icyemezo nk’iki ni nde utazibona ?Aha hari ikibazo gikomeye: mu Rwanda hari abana bagomba guhabwa uburezi bufite ireme n’abandi badafite ubwo burenganzira ! FARG ifite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa iyi ngengabitekerezo kirimbuzi!

Padiri Thomas Nahimana.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :