FARG yasimbuye Minisiteri y’uburezi mu Rwanda !? Olivier Rubibi.

FARG niyo isigaye igena ireme ry’uburezi n’uburere butangwa mu mashuri kugeza ubwo ifatira ibihano amwe muri yo, ikanashyira abana mu mashuri yishakiye? Ministeri y’uburezi se yo isigaye ishinzwe iki ?

Iki kibazo kirakomeye mugisesengure neza mutagica hejuru ! Natwe tuzabagezaho uko natwe tubibona !(NDLR)  

Amwe mu mashuri yubikiwe imbehe kubera kutagira abarimu (Igihe.com)

Ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye FARG, cyahagaritse amasezerano yo kwakira abana cyishyurira amafaranga y’ishuri ku bigo bitatu by’amashuri bya Muhazi College cyo mu karere ka Rwamagana, ESECOM Musange cyo mu karere ka Nyamagabe na APERWA cyo mu karere ka Gasabo.  

Ibi bigo FARG yahagaritse amasezerano yari ifitanye na byo kubera kutagira abarimu bahagije, FARG ikaba yakemangaga ubumenyi buhabwa abana babyigamo.  

Umuyobozi wa FARG RuberangeyoTheophile, avuga ko icy’ibanze bagendeyeho bahagarika amasezerano n’ibi bigo ari ireme ry’uburezi bitanga.  

Ruberangeyo ati “Twamaze kubona ko uburezi ibi bigo uko ari bitatu byahaga abana budahagije, dufata umwanzuro wo kutongera gukorana amasezerano na byo. Bimwe mu byo aya mashuri adafite ni abarimu n’ibikoresho bifasha umwana kugira ubumenyi buhagije ku byo yiga bidahagije.”  

Abana 104 bigaga ku ishuri ryigenga rya Muhazi College bashakiwe amashuri ahandi, 416 ba APERWA na bo bashakirwa andi mashuri kimwe na 46 bigaga mu ishuri rya ESECOM Musange.  

Twabajije Ruberangeyo niba aba bana bimurwa bajya gusibira aho bagiye kwiga kugira ngo bafate abandi, asubiza ko bafashwa kwiga ibyo abandi bize badahari ariko ntibasibire.

Source:http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/amwe-mu-mashuri-yubikiwe-imbehe-kubera-kutagira-abarimu.html

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :