« Icyaha cy’ubuzererezi », iturufu nshya y’Agatsiko mu guhonyora rubanda. Mutimutuje Amina.

Agatsiko karica urubozo uru rubyiruko .

Muri iyi minsi, iyo ugenda hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda, ku dusantere ndetse no mu mihanda, usanganirwa n’amarira n’imiborogo by’abana bafashwe n’inzego z’umutekano ziri kumwe n’inshingamatwi z’abamaneko. Aba bana baba bashyizwe ku ngoyi n’akandoyi, bamwe muri bo babambitse amapingu, abandi bababoheye amaboko inyuma. Izi nkoramaraso zibashorera nk’amatungo ajyanywe mu ibagiro. Zigenda zibakubita imigeri n’ibibuno by’imbuda ari na ko zibavundereza ibitutsi n’amacandwe. Bamwe muri bo baba bavirirana amaraso, bafite ibikomere.Abakunze guhiga uru rubyiruko  ni abitwa ko bashinzwe umutekano nk’abapolisi, abasirikare,  abalokorudofense (LDF), inkeragutabara, abarinzi b’ibigo n’amabanki, kimwe n’inshingamatwi z’abamaneko zikorera Agatsiko rwihishwa. Izi nshingamatwi ziyoberanya muri rubanda rusanzwe, zikajya ahateraniye abantu nko mu masoko maze zigafata abana bose zishatse zibita inzererezi. Akenshi izi nshingamatwi usanga zigizwe n’udusore tureture, dukunze kwambara amapantaro y’ikoboyi, imipira cyangwa amakoti bya caguwa, inkweto za supuresi n’ingofero z’udukinga. Iyo zishoreye aba bana, rubanda irashoberwa, isigara yumiwe yitangiriye itama.Abashimutiwe abana bararize barahogoraBamwe mu babyeyi bavuga ko abana babo bafatiwe mu masoko bagiye guhaha, abandi bavuga ko abana babo bashimutiwe mu muhanda bigendera ndetse ngo hari n’abashimuswe bava cyangwa bajya ku ishuri no kuvoma.

Umubyeyi umwe wo mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko yamenye ko umwana we yashimuswe n’abapolisi ubwo yari yagiye gusura bene wabo  mu mujyi wa Kigali. Na n’ubu aracyashakisha gereza yaba afungiyemo , ntaramubona. Naho umusaza umwe wo mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze avuga ko umwana we yatwawe n’abasirikare ubwo yari aragiye, none yamuburiye irengero. Akeka ko bamujyanye kurwana muri Kongo.Umukecuru wo mu karere ka Karongi (Kibuye) avuga ko umwana we w’imyaka 12 wiga mu mashuri abanza yajyanye n’abandi bana gushaka akazi ko mu biruhuko ( emploi de vacances) maze agashimutwa  na polisi kandi yaragendaga mu muhanda kimwe n’abandi bose. Ubwo uyu mwana yashimutwaga ngo yurijwe  imodoka ya polisi yitwa Pandagare. Kuri ubu afungiye mu karere ka Muhanga (Gitarama). Uyu mubyeyi avuga ko agiyeyo inshuro eshatu zose bamumwima, nyamara ngo yerekanye ibyangombwa byose byerekana ko ari umwana we kandi ko ari n’umunyeshuri. Uretse abana kandi hari n’abantu bakuru benshi bazimiye, baburirwa irengero  bazira icyaha gishya cyahimbwe n’Agatsiko-sajya kitwa Ubuzererezi.Ese mu rwego rw’amategeko hari icyaha kitwa ubuzererezi kibaho?Abamaze gushimutwa bazira icyiswe ubuzererezi ni benshi, ntibagira ingano kandi akenshi bafungirwa ahantu hatazwi hatemewe n’amategeko. Bamwe muri bo baricwa, abandi bajyanwa mu mutwe w’iterabwoba washyizweho na Kagame witwa M23, abandi bafungirwa ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu. Iyo hagize umubyeyi ubaza icyo umwana we yaba afungiye, bamubwira ko yakoze icyaha. Iyo abajije icyaha yakoze icyo ari cyo, bamubwira ko yafatiwe mu buzererezi. Nyamara ariko benshi bafatwa bigendera mu nzira cyangwa bibereye ku mirimo, bishakira imibereho.Ese icyaha cy’ubuzererezi gitaniyehe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside? Mwibuke ko ingengabitekerezo ya jenoside yahindutse nk’icyaha cy’inkomoko ku Bahutu bose no ku bandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Agatsiko ka Kagame. Uwo Agatsiko gashatse kwikiza kamwegekaho umutwaro w’ingengabitekerezo ya jenoside. Ni iturufu gakoresha uretse ko yatahuwe imaze guhinduka icyondi.Kuri ubu uwo Agatsiko gashatse guhotora no gufunga izuba riva, gahimba ko ari inzererezi, ntikerekana icyaha (crime) yakoze.UmwanzuroKimwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, ubuzererezi na bwo ni ijambo ridasobanutse, rihije ivanguramoko n’ubugome bukabije!  Abihayimana, abahanga, abanyapolitike, abanyamategeko n’abanyamakuru nimutabarize rubanda irengana, mudufashe kwamagana uru rugomo rokorerwa rubanda. Abaturage nimuze dushyire hamwe, Agatsiko nikongera kugira uwo gashimuta twoye kurebera, ahubwo tukavugirize induru , dukize uwo karenganya, tukabwire ngo “Turabyanze”. Kandi nibishoboka, tukavudukane, tugashyigure mu Rugwiro.Nimugire umwaka mushya muhire wa 2013, uzabe umwaka wo kwipakurura burundu ingoma y’Agatsiko sajya. Uzabe kandi iherezo  n’indunduro by’akarengane mu Rwanda, intangiriro y’ubutegetsi bw’abaturage, butanzwe n’abaturage kandi bukorera abaturage.Mutimutuje Amina,i Kigali

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :