Leprophete.fr yaganiriye n’Umuhanzi NDIKUMANA David Diyen uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “David Diyen” wamenyekanye mu ndirimbo nka Basketball n’izindi zinyuranye zo mu njyana zitandukanye. Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo shya yise “The one”, iyo ndirimbo ikaba yibazwaho byinshi cyane bishingiye k` ubutumwa buyirimo nk’uko yabisobanuye mu ibaruwa yageneye abanyamakuru yo ku wa 26 Ugushyingo 2012 ( HYPERLINK « http://www.scribd.com/doc/114397547/David-Diyen-Press-Release » t « _blank » http://www.scribd.com/doc/114397547/David-Diyen-Press-Release).
David Diyen ubu ubarizwa mumugi wa Portland,ME, muri USA ,yize muri Kaminuza nkuru yu Rwanda (NUR) ibijyanye n`Ubucuruzi(Business Administration ) . Yakoze muri Bank y`ubucuruzi mu Rwanda yitwa KCB BANK LTD , akora no mu yindi mishiga itandukanye y` urubyiruko mu Rwanda nka Youth Leader Exchance/RCYWA.
HYPERLINK « http://leprophete.fr/ » t « _blank » Leprophete.fr yifuje kumenya icyamuteye gutanga ubutumwa bw`urukundo ku Banywarwanda no kubatuye isi muri rusange , adutangariza ko bimwe mu byamuteye kuririmba “THE ONE” ari uko yasanze urwango ruri hagati y`abirabura n`abazungu rugenda rukururuka ndetse rukimikwa mu mitima ya benshi . By’umwihariko yemeza ko mu banyarwanda urwango hagati y’amoko rukabije n’ubwo usanga rugenda rwiyoberanya rugahabwa izindi sura cg inyito. Ibyo bikaba byaramuteye kubatura gitari ye akajya mu ngazo akaririmba ubutumwa bwibutsa abantu kongera gutekereza aho bagana kuko aho bavaho bahazi. Bakwiye kwibuka ko ibibahuza biruta kure ibibatanya .
Yanadutangarije kandi ko n’ubwo azi neza ko indirimbo itahita ihindura imitima ya benshi ,yizeye neza ko uko byagenda kose ishobora gukomanga umutima w’uyumvise kandi iyi ikaba arinayo ntego ye.
David Diyen ,yashoje atumenyeshako hari ibihangano byinshi yifuza gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba kandi ko yishimiye uko iyo ndirimbo ye yakiriwe neza na benshi aho abarizwa muri Portland City.
David Diyen aboneyeho umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2013.
Byinshi kuri we mwabisanga aha hakurikira
Urubuga rwa Twitter : HYPERLINK « https://twitter.com/diyendav » t « _blank » https://twitter.com/diyendav
Facebook page : HYPERLINK « http://www.facebook.com/diyendav » t « _blank » http://www.facebook.com/diyendav
Ngaho iyumvire iyo ndirimbo yise The One: