DUSANGIRIJAMBO : Rwanda, “Intaho y’Imana” cga “indiri ya Shitani » ? par Domina Mukamana

Dore ibigwi bya Kagame n’ingabo ze muri Kongo !

Bavandimwe dusangiye igihugu cy’u Rwanda,nifuje kungurana namwe ibitekerezo ku buryo mbona igihugu cyacu muri iki gihe. Nkunda gusoma byinshi mu byandikwa ku gihugu cyacu nkumva ibiganiro biruvugwaho, bituma nanjye nifuza kuganira namwe uko mbona ibintu. Nibajije ku gihugu cyacu byavugwaga ko ari “intaho y’Imana”, nibaza impamvu, nanibaza uko bihagaze ubu.

Igitekerezo cyanjye gikubiye mu kwibaza ibi bikurikira.

1. Ese koko U Rwanda ni intaho y’imana?

2. Ese koko Shitani yatashyemu Rwanda?

3. Hakwiye gukorwa iki?

Ese koko U Rwanda ni intaho y’Imana?

Kuva tukiri bato twumvaga bivugwa n’abakuru ngo “Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda. Nkiri muto numvaga binteye ishema kuba mu gihugu gitahamo “Imana.” Numvaga mu makuru havugwa intambara hirya no hino kw’isi ariko mu by’ukuri ntazi ibyo aribyo. Ahandi numviye iby’intambara byari ukubyiga mu ishuri ngo kera habayeho intambara. Nkumva ari ibintu by’impitagihe gusa nta kindi.

Nuko bigira bitya muri cya gihugu haba hadutse intambara n’ubwicanyi butagira urugero, bamwe bati imana yiriwe ahandi ntiyataha bigenda gutyo. Iyo“Mana” buri wese afite uko ayumva, akurikije uko yahuye nayo mu mibereho ye, cyangwa se uko yabwigishijwe.

None kuva ubwo kugeza ubu benshi bibaza niba koko ya “Mana” yaturaga mu Rwanda yarahimutse cyangwa niba yarahimuwe. Ibaye se yarahimutse byaba byaratewe n’iki, ibaye se yarahimuwe yaba yarimuwe nande? Ese ubundi yari yarimitswe nande?

Reka tugerageze kureba uwaba yarimitse iyo Mana mu Rwanda. Ku bwanjye ntekereza ko kuvuga ko u Rwanda rwari intaho y’Imana byaterwaga n’uko abantu biyumvaga mu gihugu cyabo, babona kibabereye. Bakumva ko gifite Nyiracyo wakibaremeye kandi akaba ari nawe Mugenga. Mwibuke mu Rwanda rwo hambere bari bafite uko babagaho. Hariho “amategeko” agenga imibereho yabo, atandukanye n’ayanditse mu bitabo by’ubu; ugasanga hariho abakuru bubahwa n’abato, hakaba kirazira, ikaba umwitangirizwa wo gutinya ikibi. Ukoze ikibi ugasanga ko bimutera ipfunwe n’umugayo mu bandi. Hakabaho kandi uburyo bwo gukosora uwakoze amakosa. Yego ntitwavuga nanone ko U Rwanda rwari paradizo uko tuyibwirwa dore ko ahari bantu hatabura urunturuntu.

Nuko rero Imana iba irimuwe! Ibyo byaje gute rero? Ibyo byaje kuva aho nyine bimwe byarangaga cya gihugu bigiye byigizwayo gahoro gahoro, kugeza ubwo ahahoze “intaho ya Mwimanyi” wa mugani w’umuririmbyi hahindutse “Indiri y’ikibi”.

2. Ese Shitani yaba yaratashye mu Rwanda?

Ese Shitani tubwirwa ubundi ni iki? Tukiri abana bajyaga bayitwereka ku gishushanyo ifite amahembe, ukabona ko koko atari ikintu cyiza. Ariko uko nagiye nkura nagiye menya ko atari ko bimeze. Ndibuka rimwe hari umupadiri wigeze kutwigisha ko Shitani idashobora kwiha isura mbi imbere y’abantu nka kumwe bayishushanya. Ahubwo ifite ubushobozi bwo kutwiyereka isa neza bishoboka, ndetse ukaba wayita umumalayika.

Mu minsi ishize rero nibwo nasomaga inyandiko ivuga ku bijyanye n’idini ya Shitani hano ku isi. Ni byinshi byanditswe kuri iyo dini, sinabisomye ngo mbive imuzi, ababindusha banyunganira, gusa byanteye kwibaza cyane, binatuma nkoma agatima ku byo mbona mu gihugu cyacu.

Icya mbere namenye nuko ngo iyo dini idakorera ku mugaragaro nk’andi ku buryo wabaza uti umuyobozi waryo ni nde, akorera he. Ikindi nabonye kivugwa ku bayoboke b’iyo dini, ngo si abantu baciriritse, ahubwo ubasanga akenshi mu bakomeye, bafite imitungo ihambaye, bafite amashuri ahanitse yewe n’ubutegetsi. Ikindi kandi ngo bakorera mu dutsiko two mu kinyegero. Abo bayoboke ngo usanga bafitanye ubumwe budasanzwe, kandi bagafashanya cyane. Bakora byinshi rero ngo birimo gutura ibitambo by’abantu, ubusambanyi ku bahuje igitsina, ariko cyane cyane ubwicanyi bw’indengakamere no kumena amaraso.

Nanabonye kandi hari bavuga ko bamwe mu bakomeye mu Rwanda ubu ngo baba barayobotse iyo dini. Njye ku giti cyanjye ibyo sinabihamya uretse ko ntanabihakana. Ariko mvuze ko mu Rwanda rw’ubu Sekibi yamaze kwigarurira benshi, ubanza ntaba nibeshye. Ndaguha impamvu zanjye ,ubwo nawe tutabyumva kimwe wazanyomoza.

Ese ubundi gukorera Shitani bisaba kwinjira muri iryo dini? Ntekereza ko atari ngombwa, ahubwo abenshi usanga bayikorera batabizi. Ariko nanone bagakoreshwa n’abakora ibyo bo bazi neza. Mu by’ukuri nk’uko twabivuze hejuru, ntabwo Shitani igaragara nka cya kinyamaswa cy’amahembe, ntabwo ari umukene kuko afite byinshi byo guhemba abamuyobotse: ubukire, ubutegetsi, amaboko n’ibindi bijyana.

Dore rero bimwe mu byo nabonye bikanyemeza kuba Shitani yashinze imizi mu Rwanda:

-Icya mbere cyanteye kwibaza ibi byose ni intambara z’urudaca zishozwa mu karere kose kandi buri gihe nta mpamvu. Kuba abantu badasiba kwigishwa ko abavandimwe babo ari ba “adui” kandi bagomba kwicwa, nta wundi muti ushoboka. Nabonye uburyo harimo ubushake burenze bwo kumena amaraso menshi ashoboka, mboneraho kwemera ko Sekibi ariwe wenyine ufitemo inyungu kuko ngo akunda amaraso, ubundi abakozi be akabahemba za zahabu abandi za diamants, buri wese agatahana umugabane we. None se wambwira aho kuvuga ko umuntu arwanira kwibohora byaba bihuriye no kujya gufomoza ababyeyi batwite?

Tubwirwa ko ubutegetsi butangwa n’abaturage, bukorera abaturage ariko benshi ubu bavuga ko ngo ubutegetsi butangwa na Sekibi bukanamokorera. Ibi babihera ko uko ibintu bimeze ubu haba mu Rwanda haba n’ahandi muri Africa muri rusange, bigoye kuba umuntu yagera ku butegetsi adafite ingufu zimushyigikiye kandi ziva hanze, ntaho bihuriye n’abo banyakubwitirirwa. Izo ngufu ziva he? Nasabaga abaharanira ubutegetsi bose kujya bareba inzira banyuramo kuko byanze bikunze kujya gufata ubutegetsi utanze akazoza k’igihugu ho ingwate ntacyo bikemura, uretse gukomeza gukorera uwo uba abuguhaye. Akenshi abantu ntibibaza mu by’ukuri uwo ushaka kugushyigira uwo ariwe n’inyungu abifitemo, ahubwo bihutira kumva ko igikenewe ari ugufata ubutegetsi gusa.

Uko U Rwanda ruyobowe ubu wagirango kubona umwanya w’ubutegetsi nta yindi mpamyabushozi bisaba uretse gukomoka kuri Semuhanuka!

Usanga abantu badatewe isoni no gukora IKIBI, haba no ku mugaragaro, ugasanga hari abaterwa ishema no gukora ikibi no kugaragara kubera icyo kibi bashaka kugaragaza nk’ikiza.

Abategarugori, bamwe kera twitaga ba mutima w’urugo, nabo batashywemo. Ni koko iyo aba babyeyi binjiwemo, igihugu cyose kiba cyoramye nka kumwe byagenze muri Eden! Ubu buri wese yabaye “busy”, ntawe ukigira umwanya wo guha uburere bwiza “u Rwanda rw”Ejo”. Buri wese ngo agomba kujya kwiruka ku ifaranga, nta kuruhuka, kubera ko twese tugomba kuringanira. Abafite imyanya ikomeye, yewe banafite ubundi bushobozi, bemeye “gukebanurwa” n’abo babona ko babarusha amaboko kugirango babashe kugumishwa mu myanya. Abagabo nabo bemeye guhebera urwaje ngo bagume ku mbehe.

Munyumve neza babyeyi simbasebeje cga ngo mbasabe kutagira uburenganzira n’uburinganire nyakuri, gusa mbabazwa no kubabonamo “ibikoresho” by’ababashuka kubabohora.

-Akarengane kavuza ubuhuha, mu mpande zose: itangwa ry’akazi, ubucamanza, kwamburwa imitungo, ubuhemu bukabije n’ibindi byose bihora bivugwa. Kuri ubu, umujinya, agahinda, gushaka guhora, n’ibindi byinshi bibunze mu mitima ya benshi. Iyo nayo ni imbuto ya sekibi kuko uko ibihe bihora bisimburana azakomeza gusarura kuri iyo mbuto yabibye, izera kwa kumena amaraso yishakira.

Amadini nayo yarinjiwe, ntihakiba ubuyobozi bw’amadini butandukanye n’ubwabanyamaboko. Bamwe babyemeye gutyo barayoboka, abandi nabo baraheranwe ukuri bemera kukuryamira ngo bucye, abandi nabo barahaguruka ngo bahangane, bafata amakanzu baba bayamanitse, nka bimwe byo kumanika agati wicaye!

Ese ubundi kuki U Rwanda? Rufite iki rurusha ibindi bihugu ku buryo Sekibi yahitamo kuza kurugira indiri ye? Nibuka ko tukiga amateka mu ishuri twabwiwe ko mu gihe abakoloni b’Abadage bageraga mu Rwanda nta bukungu bugaragara bahasanze ngo bubashishikaze, uretse kuba hari abaturage benshi, bityo bakaba barateganyaga kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugera muri Tanganyika kugirango bajye babasha kujyana abanyarwanda kubakoresha mu mirima. Muribuka uburyo kandi nyuma yaho abanyarwanda bajyanwaga gukoreshwa muri za mines muri Congo.

Ibi se byaba bihuriye he no kuba “indiri ya Shitani”? Nk’uko twabibonye, kuba Sekibi akunda amaraso, birumvikana ko kujya aho yabasha kumena menshi ashoboka. Ngizo rero impamvu z’intambara z’urudaca, aho bamwe bafite gahunda yo gutura ibitambo byinshi bishoboka, kugirango bagororerwe na sebuja. Ikibabaje nuko bakoresha amaboko y’abatazi ibyo barimo..

3.Hakwiye gukorwa iki?

Muvandimwe se wowe uhagaze he? Muri ibi twavuze haruguru, wowe ubyumva ute? Wibona he? Hari ubwo ujya ubona akanya ko “kwikebuka” ngo utekereze aho uhagaze? Ujya se utekereza uwo ukorera mu buzima bwawe bwa buri munsi? Ibikuvuna byose uba ugokera nde mu by’ukuri? Ese hari imbuto y’ikibi yaba yarabibwe mu mutima wawe kandi ikaba igomba gusarurwaho ikibi na Sekibi mu minsi iza? Ese birashoboka kuyirandura burundu? Igisubizo buri wese agifite mu mutima we.

Nabibutsa ko gukora IKIBI icyaricyo cyose aribyo byimuye “ Imana “ mu gihugu cyacu. Byaje gahoro gahoro none ndabona Sekibi yaramaze gushinga imizi. Ndabibutsa ko mbere y’uko byose bitangira twaburiwe bihagije, yewe n’Ijuru ryarahuruye kutuburira: Ubutumwa bwa Kibeho ntabwo ari ikintu cyoroshye. Twahisemo kuvunira ibiti mu matwi no gukurikira ya sura nziza Shitani itwereka, twifatira ibishashagirana yatugabiye ubundi si ukudukoresha! Ubundi ya “Mana “ tuyimura dutyo.

Ingaruka ibyabaye byose muri iki gihugu kandi bikinaba ni imbuto y’uwo wahashinze imizi, kandi akomeza kubiba izindi nyinshi, ngo akomeze kujya asarura ubo abikeneye ! Icyo ashaka ni ibitambo. Azankoresha cga azagukoresha mu buryo bwinshi:azagusaba kwica, kubeshya, gushinja ibinyoma, guhemukira abakugiriye neza, gutanga bagenzi bawe ngo bicwe, n’ibindi nk’ibyo. Kandi afite byinshi byo kuguhemba kugirango uyoboke: ubutunzi, icyubahiro, n’ibindi bishashagirana. Ariko nta mahoro y’umutima uzigera ugira kubera guhora wikanga kwiturwa inabi .

Ese ibyo byose Sekibi adutega ngo tumukorere bishobora kuboneka mu buryo bwiza? Birashoboka rwose kubona ubutunzi cga n’ubutegetsi utanyuze iy’ibusamo.

Intambara yo kurwana no kongera kwimika “Imana” yacu mu gihugu yiremeye igomba gutangirira mu mitima yacu, nta handi. Ngaho rero muvandimwe, nta kindi usabwa: Kora ICYIZA wange IKIBI. Nihagira ugusaba kubeshya, kwica, kwiba, kugambana, gushinja ibinyoma…..uzamenye uwo ari we. Buri wese afite ubwenge buhagije bwo kumenya IKIBI n’ICYIZA, gusa ubwoba bwo kwanga kugirirwa nabi, cga gutakaza “privileges” nibwo butuma benshi bemera gukorera uwo batazi. Arega uwo duhanganye muri iyi ntambara si umuntu, afite ububasha n’amaboko!

Mumbabarire kuba navuze ibyinshi bibi, si ugushaka kugira uwo ncira urubanza cyangwa se kwirengagiza ko hari n’ibyiza biriho mu mitima ya bamwe, nifuzaga ko buri wese yakwikebuka, agafata nibura iminota nka 10 yo kwitekerezaho no gufata umwanzuro wo kureka IKIBI! Ibikangisho ni byinshi, ariko nanone tuzirikane rya jambo ko “Hakurya y’imva hari Ubugingo”.

Twese hamwe muze dusukure “Intaho ya Mwimanyi” maze yongere agaruke aturane natwe tumutaramire!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :