Ngo inkunga yahagaritswe ntizabuza amatora y’abadepite kuba. Olivier Rubibi.

Prof Mbanda Kalisa, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Mu gihe mu mwaka utaha hateganyijwe amatora y’abadepite, ayo matora akaba aje mu gihe u Rwanda hari inkunga z’amahanga zahagaze, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko bitazabuza amatora kuba.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Komisiyo yiteguye hakiri kare amatora, ati “Nta kizakoma mu nkokora amatora y’abadepite, Komisiyo yari yariteguye kare itarambirije ku mafaranga u Rwanda rwahabwaga n’amahanga.”

Ubusanzwe manda y’abadepite ni imyaka itanu. Uhereye igihe abadepite batorewe mu mwaka 2008, umwaka w’2013 niwo wanyuma.

Prof Mbanda Kalisa yavuze ko ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri gutegura igikorwa cy’amatora y’abadepite.

Komisiyo itangaza ko mu gihugu hose hamaze kwigishwa abakorerabushake bazafasha abaturage mu matora y’abadepite ibihumbi 65.

Mu rwego rwo kugira ngo amatora y’abadepite azagende neza ntihazagire n’umuntu ucikanwa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifite umushinga wo kwiyandikisha hakoreshejwe internet. Ibi bikaba bireba buri muntu wese cyane cyane ababa mu mahanga.

Umwaka wa 2008 Abanyarwanda bari batoye abadepite bageraga kuri 5,200,000 komisiyo y’amatora ikaba yari yateganyije ko icyo gikorwa gitwara miliyari umunani.

Mu matora aje, Prof Mbanda yavuze ko Abanyarwanda bazatora bagera kuri 6,300,000, ariko ingengo y’imari ingana n’iyo mu matora yo mu 2008.

Prof Mbanda yavuze ko amafaranga y’amatora atongerewe kuko ibikoresho byakoreshejwe byakoreshejwe mu 2008 byabitswe neza, nk’amasanduku yakoreshejwe akaba ari yo azongera gukoreshwa.

Amatora yo mu mwaka 2013, Prof Mbanda yatangaje ko isaha yo gutangira gutora izaba ari saa moya za mugitondo.

Kwitoreza kuba umudepite bisaba kuba umuntu agejeje imyaka 21 y’amavuko , umuntu akaba ashobora guhatanira kuba umuvugizi wa rubanda kugeza igihe abamutora baboneye ko atagishoboreye.

Source : http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/inkunga-yahagaritswe-ntizabuza-amatora-y-abadepite-kuba-prof-kalisa.html

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :