Twinjiye mu gihe cya Noheli : Umugani w’igiti cya Noheli .E.Z.

Mw’ishyamba ry’inzitane, kera habayeho igiti, cyifuzaga kugira amahirwe aruta ay’ibindi biti byose, cyane cyane ko abatoraguzi b’inkwi batabyoroheraga ndetse ahubwo ishyamba rikagenda rikendera. Umunsi umwe Imana yitemberera, icyo giti cyirayirabukwa! Imana iti: « ushobora kunsaba icyo ushaka cyose ». Ubwo igiti gisaba Imana kiti: « Nyagasani ndakwinginze umpe gukura, ariko igihe cyo kunsarura nikigera, uzampe kugirango abafundi b’inzobere bazambazemo agasanduku ko kubika ibintu by’agaciro kandi byiza: nk’imikufi ya zahabu, amavuta ahumura neza, n’ibindi ». Imana iti: « Ndabiguhaye ».  

Igiti koko cyarakuze, ndetse baza kugitema barakijyana. Ntabwo cyakora haboneste abafundi ba kabuhariwe mu kubaza, ahubwo abaturage bene kukivana mw’ishyamba bahise bibarizamo umuvure (ahari bashakaga kuzajya bengeramo igitoki!). Baje ariko kubaza nabi ku buryo babaye nk’abatereye aho. Gusa kuko ntawapfusha ubusa ikintu nk’icyo, umuturage wari wifitiye amatungo apfa gutwara uwo muvure, akajya awushyiriramo amatungo ye ibyo kurya. Ikibabaje ariko nuko amatungu yageragaho agata mo amase ndetse n’amahurungure, utibagiwe n’amaganga. Ibyo byose bibabaza icyo giti cyane, kuko ibyo cyari cyasabye Imana, bitabonetse, kiritotomba, ndetse kikibaza niba Imana yarashatse kugihemukira, cyangwa se niba ari ukwibagirwa.  

Umunsi umwe nijoro kigiye kumva, cyumva abantu barimo kuvanamo ibiryo byari byasigayemo bivanze n’amahurunguru ndetse n’amaganga. Barangije igiti cyumva batangiye ahubwo koza n’amazi, barangije barahanagura neza, maze basasamo ibyahi n’utundi twenda tw’uruhinja, maze cyumva akana baryamitsemo karimo kurira. Ubwo ya matungo ntiyongeye kuhegera ahubwo umubyeyi wari umaze kwibaruka, umugabo we, abungeri, ndetse n’abamarayika bazenguruka cya giti (ikirugu) baririmba bati: « Venite adoremus, venite adoremus, venite adoremus, Venite adoremus, Dominum ».  

Icyo nifuza kuvuga nuko burya ngo: « Inkono ihira igihe » et Dieu n’est jamais en retard! Mur’iyi minsi myiza ya Noheli, muze dusabe Imana impano yo kwihangana, no kwizera nta kujijinganya ko umukiro twasabye Imana na Yo ikawutugenera, ko uzatugeraho!  

Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire! E. Z.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :