FPR irizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe mu gihe miliyoni 11 z’abanyarwanda ziri mu bwihisho!!! Nkusi Joseph.

Joseph Nkusi ati « Dukwiye kuva mu bwihisho ! »

 Mu gihe FPR n’abambari bayo bariho bahatira abaturage hirya no hino mu Rwanda kubyina intsinzi ngo umuryango wayo umaranye imyaka 25, Abanyarwanda bose uko ari ngo miliyoni 11 bari mu bwihisho ku mpamvu zinyuranye; ariko abenshi barihisha uyu muryango wabatsembeye abavandimwe, ababyeyi n’abaturanyi. Ukaba warashyize abandi ku ngoyi, imfungwa, ibimuga byo mu mutwe, abandi wabateye n’ishyanga aho bawuhungiye urabagambanira karahava. Ubu ubukene ni bwose mu gihugu n’icyoba ni cyose ku ngaruka z’intambara Agatsiko karimo gashoramo Abanyarwanda mu bihugu by’abaturanyi ku nyungu z’Agatsiko kari ku ngoma ka FPR. Ariko reka turebere hamwe koko niba muri iyi myaka 25 u Rwanda rwarahinduwe Paradizo cyangwa ubwihisho!

1. Ese Abanyarwanda  barihisha iki?  

Burya ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Abategetsi bo mu nzego zo hejuru cyane cyane igisirikare dore ko ari nacyo kiyobora igihugu muby’ukuri kuva ku mudugudu kugeza muri prezidansi, barihisha ubutabera bw’ibihugu by’amahanga bishaka kubaryoza ubwicanyi bakoreye abaturage babo ndetse n’Abanyarwanda. Aba rero nibo bakomeje kwica, kuroga, kugambanira buri wese ushaka kuzamura umutwe avuga ijambo demokrasi; kuko bazi ko mu gihe umukuru wabo atakiri ku butegetsi bazitaba ubutabera bw’amahanga nta kabuza. Ariko se shenge amaherezo azaba ayahe? Harya ngo amaherezo y’inzira si mu mbere?

Igice cya kabiri kiri mu bwihisho ni abize amashuri muri za kaminuza bumvishijwe ko ari injiji kuko bize, naho ubibumvisha we akaba abapyinagaza akabatuka bakanuma we atararangije n’ay’isumbuye !

Igice kindi kiri mu bwihisho ni abacuruzi bafashe iyambere mu gutanga umusanzu wo gushinga FPR ndetse bagakomeza kuyishyigikira, kuyitekesha kugeza ifashe ubutegetsi.

Nigeze gusoma mu kinyamakuru Umuvugizi, aho kibutsaga uriho amenenesha abo bacuruzi ko imodoka ya mbere yagendeyemo akiri mw’ishyamba yayiguriwe na Ayabatwa Rujugiro wakomeje gufasha atizigamye FPR na nyuma yo kwicara ku ntebe i Kigali. Ubu nawe ari mu bwihisho! Kalisa Alfred bitaga BCDI kubera kuyobora iyo banki dore ko yari afitemo n’imigabane myinshi, nawe ari mu bahaye amafranga atabarika FPR ngo itere u Rwanda, nawe arayitekesha na nyuma yaho. Yaje guhembwa kujya mu buroko muri 1930, no guteza cyamunara imitungo ye yose; ubu nawe aho amariye gufugurwa ari mu bwihisho mu rugo iwe!  

Abandi ni abasirikari bakuru bashinze FPR ngo bagiye bicwa urusorongo kuva Kagitumba kugeza i Kigali, reba urutonde rwabo kuri HYPERLINK « http://www.therwandan.com » t « _blank » http://www.the HYPERLINK « http://www.therwandan.com » t « _blank » rwandan.com.Abandi bayobotse iy’ubuhugiro barimo Kayumba Nyamwasa wayoboye igisirikare mu nzego zinyuranye, yahushijwe inshuro zirenga ebyiri aho ari mu bwihisho muri Afrika y’Epfo. Bagenzi be bo ku rugamba nabo ntibarebewe izuba: nguwo murumuna we, nguriya muramu wa Ministri w’igisoda cya Kagame, James Kabarebe n’abandi ntarondoye; abasigaye nabo babaye nka ziriya njiji zize, baberetse ko umusirikare nyawe ari urinda Kagame mu gihe hafashwe icyemezo cyo kubaha imishahara ndengakamere ba Nyagupfa bagorererwa kujya gutera Congo, aho bagenda batazi urubategereje; aba nabo umutimanama wabo uri mu bwihisho!

Abasigaye ni bariya baturage nyarucari babaye ubu baSinzibiramuka kubera kwibaza uko bazamererwa ejo bukeye batabonye ibisabwa n’ubutegetsi: mitweli, umusanzu w’ingabo, umusanzu wo kwihesha agaciro, umusanzu w’amashuri, umusanzu wo kuzamura akagari, indishyi za Gacaca,  Umurenge Sacco, n’indi itabarika. Ariko ikibi kurushaho kuri aba baturage ni uko kuva muri 1990 kugeza umunsi wa none bumva amagambo abandi baturage bo kw’isi batabwirwa n’ababayobora, ayo nta yandi ni Intambara; intambara zabamariye urubyaro, abaturanyi, ababyeyi, imitungo; intambara zabajyanye ishyanga bagatesekerayo abenshi bakaburirayo ababo basewe n’ingabo za FPR, niyo ntero ubu igezweho kurusha mu bindi bihe, ikaba ituma barabaye ba Mitimibunga! Ngibyo ibikorwa by’ingenzi by’imyaka 25 twibuka FPR imaze ishinzwe: urupfu no kwihisha kwa buri wese.

2.Tureke kuba aka wa muririmbyi Cazimir Zao.

Ibiganiro nagiye ngirana n’abantu banyuranye kuva muri 1994 ku kibazo cyerekeranye n’ahazaza h’igihugu cyacu hariya mu bwihisho, buri wese arakubwira ati: « Sinagira icyo mvuga ngo ejo Kagame atansenyera, atanyicira umugore, abavandimwe; badateza amazu n’isambu byange cyamunara»! Ibi bikaba byarahaye Kagame ingufu zo kwigamba ku maradiyo ko Abanyarwanda batavuga kuko ntacyo bafite bavuga! Nimureke twige isomo muri iyi ndirimbo ya Casimir Zao yise  «Corbillard». Corbillard iyi ikaba ari imodoka ijyana abapfuye kw’irimbi ngo bashyingurwe. Muri iyi ndirimbo Zao arashushanya urupfu n’ukuntu abantu bifata imbere yarwo.

 Mu gice cya mbere, Zao arabwira urupfu ati: « mbabarira, winjyana sindariha imyenda yanjye, sindafata umushahara wanjye, sindanarongora.»  Arongera nk’umuntu ufite urugo akabwira urupfu ati: « Mbabarira, nirerere abana n’ umugore». N’ubwo urupfu ruri imbere ye rwanze ibintu byose aruha ngo rumureke, aributsa ko ntawe ugomba kumugurishiriza imodoka n’isambu bye!

 Mu gice cya kabiri aragerageza gutanga ruswa mu mafaranga kuva kuri miliyoni kugeza kuri za miliyari ariko urupfu rukanga, yewe birageraho atange n’amadolari, urupfu rwange kugeza aho atanga n’umugore we nabyo bibe impfabusa urupfu rumujyane.

Burya ngo umugani ugana akariho, Masabo Nyangezi nawe ati: « kwasama kubi ni ukurira». Iyi ndirimbo ijyanye n’ibihe Abanyarwanda barimo ubu. Ntako Abanyarwanda benshi batagize kuva muri 1987 ngo batange imfashanyo y’imitungo n’amafranga babiha FPR hagamijwe gutera igihugu cyari gitekanye mbere y’Ukwakira 1990. Nyuma y’aho ibyakurikiye twese turabizi, FPR imaze kugera ku butegetsi abantu benshi bagiye bigura ngo bagaragare neza imbere yayo barebe ko bwacya kabiri, ndetse bagabane n’imyanya mu butegetsi buyobowe na FPR, cyangwa se bahabwe ibiraka byo gucuruza! Aha niho hagiye havamo ubugambanyi kugirango baramire ibyabo batitaye ku nyungu za rubanda.  Hari abagiye batanga imitungo itabarika kugirango koko FPR ikomere imbere n’inyuma ariko igihe cyarageze babona urwo Zao yaboneye muri kiriya gice cya nyuma! Kujyanwa mw’irimbi cyangwa kumeneshwa mu gihugu. Nk’uko Zao yajyanywe atabyiteguye, akaba ntako atagize ngo ashimishe Korubiyari(corbillard) ariko ikanga  ikamujyana, ejo ikazagaruka gutwara n’umugore we ni nako ejo n’ejobundi buri wese uri mu bwihisho igihe cye kizagera tutihagazeho,turaririye imitungo yacu n’abacu nk’inkoko irarira amahuri, bazaza bakatwirenza umwe ku wundi nk’uko byatangiye.

3.Hari abapfuye bahagaze  

Hari muri za 1983, abigaga mu bigo bine by’amashuri yisumbuye i Nyanza, twari duteraniye muri Kiliziya ya Paroisse ya Nyanza. Twari twazinduwe no gusezera ku mwarimu wari witabye Imana, akaba yari icyamamare i Nyanza kubera ukuntu yitangiraga abanyeshuri be agakunda na rubanda. Abenshi muri twe bwari ubwa mbere tubona isanduku y’uwapfuye imbere yacu irimo umuntu twari tumenyereye, twakundaga,waganiraga bitabaho akaba ari hagati y’imbaho, ibyo byose twari tumuziho byahindutse ubusa! Ariko mu gahinda kacu ninako buri wese yitekerezagaho, yibaza ko igihe cye nikigera azaba nk’uriya mwarimu. Umufasha we yari asize nta n’akana amusigiye n’abakobwa bagenzi bacu barariraga cyane, naho twe kuko twiteguraga kuba abagabo, ayacu yatembaga ajya munda. Reka rero Padiri wagombaga  kuyobora umuhango wa misa yo gusezera kuri uriya mubyeyi aze kuri altari maze afate ijambo tutari twiteze! Twese twibwiraga ko ijambo rya mbere ari butubwire ari iryo kuduhoza agira ati: “Mwihangane niko bigenda, agiye iwacu wa twese, natwe tuzamusangayo”, ariko siko byagenze! Yarihanukiriye aravuga ati: “ Ndabona bamwe bariho barira kubera Gahigi! Yaba nawe arigendeye, hariho abapfuye bahagaze!” Sibwo ibyari agahinda bivuyemo guseka; bukeye umwe mu barimu bacu nawe wari umushyenzi aratubwira ati: “ Burya Padri ejo yavugaga biriya bicuruzi byari biri imbere, ntimwabonye ko byahise bititira!”

Mubyukuri nkurikije ibyo maze kubona kuva icyo gihe mvuze hejuru kugeza none, ndakeka ko Padri atatubwiraga ko bariya banyemari bo kayigira aribo bapfuye bahagaze.  Nibyo koko ugupfa kuri  kwinshi, hari ugupfa ukajyanwa ikuzimu ukabora , ukibagirana hagasigara izina gusa. Ariko hari izindi mpfu tudakunda guha agaciro kuko tutamenya ko zibabaza kurusha urujyana ikuzimu; ndatanga ingero nkeya:

(1).Kwamburwa uburengazira bwawe bwo gutekereza nk’umuntu muzima, umuntu nkawe akagutekerereza wenda atakurusha n’ubwenge. Nta rupfu rubi rurenze urwo, burya abakubona ugenda bakeka ko uri umuntu muzima ariko ntuba ukiriho, aha niho hava amazina nka Babonangenda.  

(2).Kwemera ibyo umutimanama wawe ukubwira ko ataribyo kugirango ubone amaronko  ni urupfu rubi. Aha natanga urugero rw’uwigeze kuba ministri w’uburezi wemejwe kwamamaza hose mu gihugu no mu mahanga ko mu Rwanda mbere y’ingoma ya FPR nta mwana watsindiraga amashuri yisumbuye, abana bemererwaga! Birababaje kuko nawe ari mu bemerewe akaba yarayoboye Ministeri yagombaga kuyoborwa n’abajijutse batsindiye kwinjira mu mashuri y’isumbuye!  

(3). Kwamburwa ibyawe ureba ntukome nabyo ni urupfu. Murebe umushahara w’inticantikize umwarimu kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza ahembwa, mugereranye n’imishahara y’Agatsiko! Hari umwe mu ntumwa za rubanda wigeze kukanyibira mubajije impamvu yabyibushye cyane, ati: “Ubu meze neza niyo mpamvu ubona mbyibushye, mfite igihe cyo kuruhuka gihagije kuko mu nteko iyo utari muri komisiyo iriho yiga itegeko iri n’iri, urarambya ugatuza! Ndetse ushobora no kuza ukifatira roman ukisomera mu nama iyo komisiyo yawe atariyo itahiwe gusobanura amategeko iriho yigaho!” Ngabo abahembwa agashendeburo, mwarimu wirirwa yigisha akarara ategura imbere y’agatadowa iyo agize Imana akabona Peterori, akaba atavuga agahinda ke ngo batamubonamo ingengabitekerezo. Uwo ntiyapfuye ahagaze?

(4).Kwirirwa wihishe iyo mu mahanga ugambanira abandi, utanga imisazu yo kurimbura Abanyekongo, ubwo se wowe ntiwarangije gupfa kera? Umutimanama wawe uri kumwe nawe?  

(5).Umuyobozi utagirwa inama, burya icyo gihugu nacyo kiba ari icyo gusabirwa kuko kiba cyarapfuye gihagaze.  Muri 2010, twigeze kumva umwe mu bahoze ari ibyegera bya Kagame amaze guhunga ageze hanze, yemeza kuri BBC ko Kagame ariwe wishe Seth Sendashonga na Lizinde.Umunyamakuru yaramubajije ati: “Ese siwowe wari uyoboye iperereza?”. Arasubiza ati : “igihe nikigera nzerekana uwampaga amabwiriza!” Ngabo babandi bakoma amashyi, iyo Kagame avuga ko azicisha isazi inyundo, ko abamuhunze ari Ibigarasha, amabyi; ko abayobozi bayoboye u Rwanda mbere yuko aza gutegeka bari Ibiyobyabwenge, n’ibindi. Kabarebe nawe aherutse kuvuga ko   yifuza ko Abanyarwanda bari muri FDLR baza bose bakabahonyora ntihagire agacika kw’icumu nkaho atari abana b’u Rwanda, amashyi ngo kacikaci!

(6).Ubuyobozi burangwa n’ikinyoma nabwo buba bwarapfuye buhagaze. Ni abanyapolitike bangahe bafungiye muri gereza z’u Rwanda bazira gushaka amahoro azanwa na Demokrasi? Ni ishuro zingahe abasoda ba Kagame bambutse bakarenga za Kisangani, ndetse bakagera i Kinshasa, tukaba tukibwirwa igihe cyose bagiye kwiyibira zahabu na diyama byo kwigwizaho imitungo n’imiryango yabo, ko bagiye guhiga umutwe w’iterabwoba wa FDLR? Umusiriya umwe aherutse kumbwira ati: “Kubaho kwa Israel byaradufashije cyane kuko buri gihe twakaga inshuti zacu imfashanyo twavugaga ko dushaka guhashya umwanzi wadutwariye ubutaka; niyo mpamvu ubona na Golan tutashatse kuyigaruza haba mu mahoro cyangwa se ku ngufu nk’uko Misri yagaruje Sinayi, , ngo ikomeze ibe ikibazo n’igisubizo! Politike we! Hari aho bitaniye n’ibyo leta y’agatsiko ikora muri Congo?  

(7). Ubutegetsi bwima amatwi abashaka impinduka burya buba nabwo bwarapfuye buhagaze. Umwanditsi w’ikinyamakuru Umuseso, Didas Gasana yigeze kwibaza muri 2008, impamvu Leta ya Kagame itashyikirana na FDLR ngo amahoro agaruke mu rwa Gasabo, ashobora kuba yarashubijwe n’abo yabwiraga ko uriya mutwe ari uw’iterabwoba nk’uko dusanzwe tubwirwa, ko baje mu Rwanda atarara!. Nyamara umwarimu n’umushakashatsi utajya urya iminwa iyo aharanira ukuri, Dr Kambanda Charles wigisha muri Kaminuza i New York akaba yaranigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kugeza muri 2008, ubwe yihamagariye BBC  avuga ko yigiriye mu buyobozi bwo hejuru muri USA bakamubwira ko uriya mutwe wa FDLR,  utari ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kw’isi. Ibyo Martini Ngoga yasobanuye uwo munsi, ntiyigeze abeshyuza iby’uriya mushakashatsi yari yavuze niba mwarakurikiye neza. Ahubwo abo mu kazu, nka Nshuti Manasseh bahisemo kumuharabika mu binyamakuru by’akazu nka New Times. Imana aba babiri bagira ni uko batari abahutu, ubundi Kagame aba yarasabye ko USA yohereza mu Rwanda uriya mwarimu ngo ajye imbere y’inkiko ze zitajya zibura ibyaha k’uwo bashaka kwica ahagaze. Iyo bagishakisha ibirego baba bagushyizeho icy’ingengabitekerezo, utakoherezwa muri 1930 ukitebeza ukajya mu bwihisho ukaruca ukarumira. Uriya munyamakuru Didas nawe, yagize amahirwe bagenzi be batagize, ubu ari mu bwihisho iyo mu buhungiro.  

(8). Ubutegetsi butoteza abana b’igihugu babuhunze, buba nabwo bwarapfuye buhagaze. Twese tuzi ibyakorewe impunzi z’abahutu i Kibeho, mu buvumo iriya za Ruhengeri na Gisenyi, muri Congo, i Nakivale, muri Tanzania. Iraswa rya Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo, imfu zinyuranye muri bamwe bahunze u Rwanda hariya muri Mozambike, tutaretse n’abagwa mu Rwanda kubera gukeka ko bafite imibanire na Kayumba, urutonde rukaba rwiyongera buri munsi: Rwisereka, Semadwinga, Rutagarama Alfonsi, n’abandi.

(9).Ubutegetsi busahura umutungo wagatunze abaturage bukawujyana gutunga abanyamahanga, nabwo burya buba bwarapfuye buhagaze.  Kagame ariho arizihiza isabukuru y’imyaka 25 umutwe wa FPR umaze ushinzwe, mu gihe bivugwa ko abarirwa  mu baherwe ba mbere kw’isi mu gihe igihugu ayobora gitunzwe n’imfashanyo z’amahanga no gukamura abaturage bumye kera. Indege agenderamo ba Kayumba bemezaga ko ari ize ku giti cye kuri BBC, hashize icyumweru Tito Rutaremara na Jenerali Kagame Alexis batangariza imvo n’imvano ko Nshuti Manasseh azi gucuruza neza kurusha abandi akaba yaraguze ziriya ndege! Nyuma y’icyumweru Kagame atumiza abanyamakuru ababwira izuba riva ko indege atari iza Nshuti Manasseh ahubwo ari iza FPR! Ubu biravugwa ko uyu muyobozi uzi kwihesha agaciro kurusha bagenzi be afite amazu i London, mu Budage, imitungo muri za Panama, Singapur, Dubai, n’ahandi! Indege zirimurwa buri joro, ngizo Afrika y’epfo, mu Bugereki, ubu ngo zigeze muri Turkiya! Ubwo se urabona benezo barya bagasinzira!!!

Nk’uko bimenyerewe kuva muri 1990, FPR uyibajije ibyo tuvuze hejuru bakubwira ko ari amatiku y’injiji zize, dore ko bo Injijuke zitize ubabwira ko gatanu kongeraho kabiri ari karindwi, bakakumvisha ko ibyo uvuga ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo ari icumi!

4. Ikinyoma cyambaye ubusa!

Iyi mvugo y’ikinyoma cyambaye ubusa yazanywe  mu Rwanda na FPR muri 1990 yumvisha uyumva wese ko ariyo yonyine ivugisha ukuri abandi bose ari abanyabinyoma imaze gukwira mu karere u Rwanda rurimo: nguwo Nkuraije muri Uganda, Abanyarwanda bo muri M23, n’Abanyamulenge. Nyamara iyo ushaka kureba ubusa bw’inguge urayireka ikajya mu bushorishori bw’igiti. Imyaka makumyabiri n’itanu FPR imaze ishinzwe yagiye yerekana uko bwije n’uko bukeye abambari bayo abo aribo ku buryo abagiye babibeshyaho bose bamaze kubatahura.

 Muby’ukuri kuva FPR yatera u Rwanda muri 1990 kugeza ubu, ingabo zayo zimaze kugarika ingongo z’abanyarwanda n’Abakongomani bakabakabamiliyoni icumi!  Ariko dore uko Imana Uhoraho yagenje Umukiranutsi wayo Umwami Dawidi wa Israeli amaze kugambanira umwe mu basoda be Uriyango bamwicire ku rugamba abone uko yigarurira umugore we Bersheba. Nuko Imana ituma umuhanuzi wayo amenyesha Dawidi iri jambo:” Kuko wamennye amaraso y’inzirakarengane ngo wigarurire umugore we, umwana wawe atwite azapfa, kandi kuva ubu inkota ntabwo izajya kure y’inzu yawe”. Ijambo ry’Imana ntiryatinze gusohora, maze umwana akivuka koko ntihashize igihe arapfa; Ammon mwene Dawidi asambanya ku ngufu mushiki we Tamar;  Absalom ashaka kwica uwakojeje isoni mushiki we Tamar,  aramuhusha arahunga; Absalom yigomeka kuri se Dawidi ashinga umutwe w’Ingabo umenesha umwami Dawidi i Yerusalemu; nyuma Dawidi aratsinda ariko umuhungu we Absalom aricwa; hatera  inzara y’imyaka itatu mu gihugu; Salomoni wavutse kuri Bersheba yimikwa na Dawidi aba umwami, nawe kugirango ayobore neza yica bene se batari bishimiye iyimikwa rye aribo: Adoniya, Joab na Chimei;  Salomoni ufatwa nk’umwami wuje ubwenge buhanitse, arongora abagore 700 n’inshoreke 300. Bamwe muri aba bagore bari abanyamisiri, Moabites, abo muri Sidoni, Edoni, n’ahandi henshi batemeraga Imana ya Israel. Nyuma aba bagore baje kumusaba gusenga Imana zabo aratezuka . Nyuma y’urupfu rwe Israel icikamo kabiri. Nguko uko Imana ihana kugeza ku buvivi[1]  Urabe wumva Mutimamuke wo mu Rutiba.

Mu Ugushyingo 2008, nashoboye kuzenguruka hafi u Rwanda rwose ndi mu itsinda ry’abashakashatsi n’abanyeshuri tureba ibyerekeye ugutuza abantu mu Midugudu ( villages) mu Rwanda. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorwaga na Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu izina rya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu. Nkaba rero naragize amahirwe yo kureba FPR iri mu giti njye ndi hasi, usibye ubwicanyi navuze hejuru, dore ibindi abanyarwanda bazajya bibukiraho FPR imaze gucishwa bugufi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ngo Uwishyira hejuru azacishwa bugufi.

 (1)Twasuye umudugudu uri nko muri kilometero 2 uvuye mu Ruhengeri mu mujyi ugana i Gisenyi. Hari Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bavuye Tanzaniya, Kongo, Uganda, Kenya n’ahandi. Aba bantu bari mu mazu atari mabi bubakiwe n’inkunga z’abanyamahanga. Igiteye agahinda, burimuryango wose wituma mu ngunguru yazuzura bakajya kumena uwo mwenda mw’ishyamba riri hafi aho ku buryo bahora bari mu manza n’abaturage basanze aho kubera uwo mwanda! Iyo abo baturage bakubonye bagusanganiza amarira n’agahinda bakubwira ko bicuza icyo FPR yabakuriye aho biberaga mu mahanga dore ko batagira n’aho bahinga, aho bari ari mu makoro masa; iyo urebye abantu baba aho ukibaza ukuntu bamara umwaka muri ayo makoro undi ugataha, usanga ari igitangaza cy’Imana.Ko bavuga ko FPR itunze kurusha u Rwanda kuki itigeze yigomwa ngo ishakire ikimashini ngo gicukurire bariya bantu byibura imisarani yo kwitumamo? Ese igihe Cholera izatera hariya hantu ntizahitana abatabarika ku buryo bishobora no gukongeza umujyi wa Ruhengeri? Iki nacyo ni ikinyoma cyambaye ubusa? Rahira FPR! Rahira umbwire ko aba nabo baba muri ya Paradizo mwadukuriye ishyanga hakaba hashize imyaka 25 wizihiza ubu!!  

(2)Tumanutse gato twerekeza i Kigali. Turagera ahantu bita kuri Base; aha nahasanze umuyobozi w’umudamu uzi kwihesha agaciro cyane. Abaturage baje n’urugwiro kuturamutsa, aranyongorera ati: “Ntureba uko bikanura, buriya imitima yabyo yuzuye ubugome butabarika.”  Nyuma yagiye kutwereka igikorwa yita ko gishimishije yakoreye abo bagome bintera kwanga ikitwa ubutegetsi iyo buva bukagera. Yatweretse imirima yuzuye ibigori hafi hegitari icumi; ati: “ aha hahoze urutoke ntegeka abaturage kurutema kubera ko bakundaga kwihishamo iyo twabaga tubashakira gahunda runaka, tugatinya ko n’abacengezi bazihishamo.” Nasanze urwo rutoki rwaratemwe muri 2006, naho  abacengezi ba nyuma ngo baba baraje mu majyaruguru bahita bahirukanwa burundu muri 2001.Namubajije niba abategetsi bo hejuru bazi ko yatemesheje urwo rutoki, aransubiza n’isoni nyinshi ati: “ wakora se igikorwa nk’iki utabimenyesheje i Bukuru ?”.Narumiwe, nasanze twiyoborewe n’abatemyi gusa. Ubwo umugabo we yarikorozaga iyo muri Congo dore ko ari umwofisiye mukuru mu ngabo za FPR, we yageshaga kuri Base intoke za bene Ngofero! Ubwo twaganiraga, uwo mugabo yari yagororewe kujya mu butumwa i Darfur muri Sudani. Iki nacyo ni ikinyoma cyambaye ubusa FPR? Rahira! Mbwira ko aba batemewe intooki nabo wabashyize muri Paradizo!  

(3)Reka tunyarukire hariya muri Butare murebe naho ukuntu FPR yahagize Paradizo. FPR n’abambari bayo barakugendeye bategeka abaturage baho kutazongera guhinga ibijumba ukundi. Utubande twinshi twahingwagamo icyo gihingwa cyatureze kuva kuri ba sogokuru, FPR yasanze nta munyarwanda wihesha agaciro wakomeza kukirya!  Ahenshi bategetswe guhinga imyumbati nk’uko mubizi neza byibura yerera imyaka ibiri naho ibijumba bikaba byerera amezi ane, ahandi bategetse ko ahahingwaga ibishyimbo hahingwa ibigori, abandi basabwe guhinga iboberi yo gutunga amagweja. Hakongerwaho ko umuturage wese yasabwe gutera indabo iwe. Sibwo inzara ihonyoye abaturage kakahava i Bukuru bigaramiye!

Ntibiteye kabiri ngo ibigage n’inzagwa twifashishaga mu mihango y’umuco wacu ngo nabyo birabujijwe. Ko izipfundikiye arizo zemewe gusa! Abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira usanga bose bitotomba bavuga bati: “ Koko ingoma yimana ibyayo, twabonye ingoma nyinshi iyi yo iratuyobeye !”.

Agahebuzo rero kabaye muri iyi Butare ni igishanga cya Rwasavecyahingwagamo ahanini ibijumba n’imboga byari bitunze amakomini ya Ngoma, Huye, Mbazi, ndetse n’uduce twa Runyinya na Maraba tutibagiwe amashuri menshi yisumbuye na kaminuza bihabarizwa. Harabanje hategekwa ko aha hantu hahingwa umuceri, biza kugaragara ko umusaruro wahavaga utari mwinshi, nibwo bategetse abaturage guhinga mu migende yabo ibigori ariko bagasarurira hamwe muri Koperative, ntihagire n’ukuraho icyo kotsa. Hubatswe amazu yo guhunikamo ibyo bigori, ariko icyaje kuntangaza ni uko imvura yo muri Nzeri yabinyagiriraga ku mbuga zaho ubona bisa nkaho bitagira benebyo. Mu kwezi kwa cumi abaturage barahamagawe bababwira ko abagombaga kubigura batabonetse buri wese ahabwa ibiro bitanu, bati: “Nguwo umugabane wanyu”. Negereye bamwe mu baturage, dore ko nari mpaturiye; nabaga hariya ku i Taba, mbabaza niba batakwihingira ibijumba byabo noneho, bati: “ Iyi si ingoma ubarirwa, bahita badutambikana!”

Uku gucunga nabi iki gishanga byagize  ingaruka mbi ku baturage cyari gitunze utaretse n’amashuri ariyo ubu afata amakamyoneti akajya gupakira ibijumba ku Gikongoro. Abaturage nabo inzara yarabokamye, bayoboka indyo yitwa kawunga( ifu y’ibigori) ariko nayo sinzi niba bazajya bayigondera nkurikije uko ibintu bigenda bihenda buri munsi mu Rwanda. Iyi Kawunga kandi ukaba utayirya yonyine, nk’uko byashobokaga ku bijumba; byo ushobora kumara igihe kinini ubyotsa ,ubiteka ari amaganda, ushobora no kubihata cyangwa se ukabikoramo inombe ukarya ukarenzaho amazi ugitegereje ko wabona uburisho.

(4)Ahandi FPR izajya ivumirwa ku gahera, ni ukuntu yatobanze uburezi kandi ari nako ibeshya Abanyarwanda ko abana babo biga kurusha uko byakorwaga ku ngoma zo   kwa Kinani na Kayibanda! Ndibutsa abasomyi ko nize Kaminuza nkanaza no kuzigishamo hariya muri Libya. Abana ba Kadafi batize igisirikare nka Seif Alislam, Mohamed, Aisha bose bize muri kaminuza ya El Fateh natwe twizemo. Ibyo twakoraga nabo nibyo bakoraga yewe no kujya mu makipe y’umpira w’amaguru.  Ku buryo utari kumenya ko ari abana ba Kadafi, nta muntu ubikubwiye ; hakaba hari umunyarwanda umwe wigeze kuganira na Muhamedi anenga ingoma ya se undi yisekera  nyuma akazamenya ko yayagiraga na mwene Kadafi bitinze! Mu myaka irenga ibiri namaze nigisha muri Kaminuza ya Butare, nsura kaminuza Gatolika ya Kabgayi, na Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK), i Kigali no ku Gisenyi, sinigeze mbona umwana ubyarwa n’umwe mu bategetsi bakuru b’u Rwanda! Bose bararangiza mu mashuri yisumbuye ba se bishyiriyeho kugirango abana babo bahabwe ubumenyi nyabwo nka Green Hill School, bakabashakira abarimu bahembwa neza barangiza bakajya gukomereza Kaminuza i Bulaya n’Amerika kuri Buruse ya Leta umwana wa mwene Ngoferoariho apfa nabi muri za kaminuza zo mu Rwanda inzara imuri ibuce, abarimu nabo b’abenegihugu bahembwa urusenda abanyamahanga n’abategetsi bo mu nzego zo hejuru bahembwa agashendeburo. Sinatangajwe no gusoma inkuru ibabaje ejobundi kuri rwa rubuga rwa FPR,  HYPERLINK « http://www.igihe.com/ » http://WWW.igihe.com, ko abanyeshuri b’abakobwa basigaye basambana n’abarimu, abahungu bagatanga amafranga ngo batsinde muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye! Ntawashidikanya ko ibi nabyo biri ku rutonde rw’ibibi tuzajya twibukiraho FPR, tukayivumira ku gahera.  

(4)Sinarangiza ntibukije FPR ko gukona abagabo nabyo biri mu bwicanyi izajya yibukirwaho ikavumirwa ku gahera. Hari igihugu cyo muri Afrika y’amajyepfo, ndakeka ko ari Zimbabwe, haherutse kuza politike yo gukangurira abagabo kwisiramuza; abaministri b’abagabo nibo bafashe iya mbere mu kujya kwisiramuza, bagenda za Camera za Televiziyo ziberekana binjiye kwa muganga,   barabakorera barataha, abaturage babishaka bakurikiraho. Ejobundi nanone hari iriba rya petrol  ku nkombe za Leta zunze ubumwe z’Amerika, ryatobotse maze petroli yuzura mu Nyanja ,inyoni n’amafi birahatikirira ku buryo iyo Obama abyifatamo nabi aba ataratowe kuri iyi manda ya kabiri. Dore uko yabigenj:  nyuma y’igihe kitari gito bagerageza gukuraho iriya petroli yari yamenetse mu Nyanja no kuhasukura kugirango koko ba mukerarugendo b’Abanyamerika n’abanyamahanga bongere bahayoboke nka mbere bahogere nk’uko bisanzwe,  Televiziyo za Amerika n’izo mu mahanga, zerekanye Perezida Obama ariho yoga muri iyo Nyanja hamwe n’abakobwa be babiri! None kuki FPR n’abambari bayo badakora nk’abo bayobozi mvuze hejuru ngo berekane ko koko igikorwa cyo gukona ari ingirakamaro mu kuringaniza imbyaro, maze bakonwe bose babireba natwe twese ngo turebereho?*

Nguko uko tubayeho, nguko uko FPR yizihiza isabukuru y’imyaka25 imaze ishinzwe abanyarwanda benshi n’abakongomani barajyanwe kwa Nyamutezi, abandi bari mu bwihisho abasigaye barapfuye bahagaze. None rero hakorwe iki ngo twikure muri ubu bwihisho, ngo duhagarare twemye nk’abantu buzuye tureke gukomeza guhonyorwa n’Inkandagirabitabo nako Injijuke zitize?  

Icyakorwa ngo twigobotore ingoma y’agahotoro ya FPR  

Ndashimira abasore n’inkumi bariho bava mu bwihisho bakerekana ibitekerezo byabo ku mbuga zitandukanye; nimukomereze aho, ariko se mufite ingufu zihagije zizatuma mudasubira mu bwihisho koko? Ndakeka ko izi ngufu zikenewe mbere yo kuva mu bwihisho bitaba ibyo, uzasoka ejo cyangwa ejobundi usubireyo.  Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ugusenga Imana imwe twizeraga abazungu bataraza, yayindi yirirwa ahandi igataha i Rwanda akaba ari nayo isengwa mu nsengero, imisigiti n’amasinagogi binyuranye. Kuyizera rero ni ukwitandukanya n’ibyo yanga: Ubugome, ivanguramoko, ubusahuzi n’ibindi.Yereke ko udafitiye inzika uwo ariwe wese, ari uwakwiciye cyangwa uwaguhejeje mu bwihisho. Kuko ariyo yonyine mucamanza w’ukuri, yahannye, umukiranutsi wayo Dawudi kubera umuntu umwe yicishije, itazatinda kwandagaza bose babireba, abishe miliyoni icumi z’abanyarwanda n’abanyekongo. Muri wowe hazaza ingufu z’urukundo zikubwira ko ugomba kuva mu bwihisho ngo urenganure bariya Batutsi, Abahutu n’Abatwa bari mu kaga bashyizwemo na FPR.   

Imana ntizakubwira ngo fata imbunda ujye kurasa nk’uko Kagame wa FPR yabikoze ukaba ubona ko bitamuhiriye! Hari inzira nyinshi izakwereka nk’uko yayoboye ubwoko bwayo bwari bumaze imyaka 40 bujarajara mu butayu bwa Sinai, igihe cyo kwinjira mu mujyi wari wubakishije amabuye wa Yeriko kigeze, Imana yabategetse gusa kuzenguruka uwo mujyi bavuza induru n’impanda,maze inshuro Imana yari yababwiye zirangiye inkuta ziragwa binjira mu mujyi Uwiteka abagabiza ibiwurimo byose kuva ku bintu n’abantu.[2] Kuki mwe mumaze gushira ubwoba, mukandikirana kuri za Facebook, mugasangira ibibazo byanyu mwatewe na FPR, mukohereza ibitekerezo byanyu binyuranye ku mbuga zinyuranye, Imana itabashoboza ejo kuba umwe, maze inkuta za FPR zigasenyuka amanywa ava, tukaba twikuye mu bwihisho!

Abanyapolitike nibashyire ingufu mu kumvikanisha ikibazo Kagame yitwaza ngo aduheze mu bwihisho we yisahurira Kongo.  Twavumbuye ko abamuteretse ku butegetsi bemeza ko uriya mutwe wa FDLR utari ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Nagirane ibiganiro nawo nk’uko Kabila abigirana na M23 ya Kagame, cyangwa se Ahmed Karzai abigirana n’Abatalibani abisabwe na USA, bari k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba rw’abo banyamerika?  

Abari mu mashyaka nimuyakomereho aho kuyavamo mubeshywa amafranga y’amaraso cyangwa se iterabwoba ko muzashyirwa kuri rwa rutonde rwa FPR rw’abo ishaka guharabika, kuko twasomye hejuru ko abo dutinya ngo baraduhitana nabo ubwabo bapfuye bahagaze; none se ni iki cyatuma musenya amashyaka ubu mu gihe ingufu zayo yose zikenewe?  Iki ni igihe FPR yakubeshyeshya icyo aricyo cyose koko? Ngo ikugeze kuki ko imaze kuba nka ya nyamaswa twavuze ureba neza ubwambure bwayo igeze mu bushorishori ? FPR yo se hari icyo yagukinze muri iyi myaka 25 imaze? Kwivana mu ishyaka iki gihe ngo urakorerwa ibi n’ibi ni ukubara nabi no kutareba kure y’izuru ryawe. Mwitondere amagambo baza bababeshyeshya mukazicuza nyuma.

Umwanzuro : Dore urugero.  

Muri 1994 bohereje umuhutu wari Ministri ambwira aya magambo muri Libya: “ Ko ku bwa Kayibanda, na Habyarimana hari abatutsi bariye ziriya ngoma, wowe wacishije make tukarya iyi y’Abatutsi”Ndabamenyesha ko ubu ari mu bwihisho mu buhungiro hanze y’u Rwanda! Ngeze i Butare muri Kaminuza muri 2007, naho nasabwe kurahira muri FPR ngo nzazane n’Abanyarwanda bandi nsize hanze mpabwe imyanya ikomeye; nkomeje kunangira umututsi batumaga yarihanukiriye ati: “ Mbega igihutu k’ikibwa!” Ariko aho kubaho nka Nyakabwana baterera amagufwa bakayitera n’imigeri igihe bashakiye, nahisemo kuba icyo kibwa kinini kirwanira kubaho bumuntu, nanga gupfa mpagaze ngo mbe igikoresho cy’abapfuye kera.  

Ba basaza bajyaga batanga ibitekerezo byabo byiza kuva muri 1994 bahagaze nabo barakenewe. Umwami Kigeli Ndahindurwa niwe wafashe iya mbere kuri BBC muri 1994 kumvisha amahanga ko FPR ari abicanyi nk’Interahamwe, ntabwo yahwemye kwerekana ububi bwa FPR n’ingoma ya Kagame; nave mu bwihisho nawe avuge atobore atabarize igihugu cyamubyaye dore ko  mukundira ko yita Abanyarwnda bose abana be.  Sugu, va mu bwihisho burakeye, dukeneye iryamukuru.

Mugire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire w’2013 uzarangire inyabutatu nyarwanda yaravuye mu bwihisho, na FPR yarirukanywe kuntebe y’ikinyoma cyambaye ubusa yicayeho!

NKUSI Joseph

[1] 2 Sam11:1-16; 2Sam11:10; 2Sam13; 15; 18; 19;21; 1Roi2:12; 1Roi 1:32-53; 1Roi11:1-43; 12.

[2] Josué6: 1-26

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :