Rouen : imyigaragambyo yo kwamagana pasiteri Verediyana Kayirangwa !!

Madame Verediyana KAYIRANGWA ni pasiteri autopraclamée  w’umunyarwandakazi utuye i Namur ho mu Bubiligi.Uwo mudamu ngo afite impano yo gushinga amatorero. Yavuye mu Rwanda nyuma  y’intambara ya 1994. Ageze i Namur yahise ahashinga itorero yise « Les Missionnaires du Réveil » rigizwe n’abakirisitu babarirwa ku mitwe y’intoki. Akimara kwumva ko mu gihugu cy’Ubufaransa ahitwa i Rouen hari abanyarwanda basengera mu cyumba mw’icumbi ry’umwe mu bakirisitu ,yahagurutse nk’iya Gatera aza i Rouen gufasha abanyacyumba ngo bave muri iyo  mfunganwa.

Yemeza ko Imana yamutegetse gushinga itorero i Rouen.  Ng’uko uko yakodesheje salle yo gusengeramo ntawamuhamagaye ,nta n’imfashanyo bamusabye.

Abakristu bamaze kwimukira muri urwo « rusengero »  rwa les Missionnaires du Réveil y’i Rouen,Madame Verediyana yashatse gushyiraho ubuyobozi  bushya abakisitu barabyanga kuko umupasiteri bari basanganywe ntacyo bamunengaga. Amaze kubona  ko adashyigikiwe  ,yagiye yihererana abakirisitu bamwe akabakoresha amanama yo kubagonganisha n’abatari ku ruhande rwe.

Kuva icyo gihe abakristu bari basanzwe babanye neza batangiye  kurebana ay’ingwe  ,ibyari amasengesho bihinduka inzangano n’amatiku.    Babonye ibintu bibayobeye bitabaje abapasitori b’inararibonye kugirango babunge. Haje umupasiteri uzobereye muri uwo murimo aturutse mu gihugu cy’Ubwongereza akora iyo bwabaga biranga ahubwo  nawe ahinduka umwanzi  ahitamo kwigendera.  Si we gusa kuko hari n’abandi bagerageje gutanga umuganda wabo ariko  Pasiteri Verediyana ababera ibamba.

Nibwo rero abakirisitu ,barangajwe imbere n’abantu bakuru muri bo bateranye bafata icyemezo  cyo kwirukana  Pasiteri  Verediyana KAYIRANGWA nyuma y’amatora yabaye mu mucyo.  Icyagaragaye n’uko yasigaye ashyigikiwe n’abakirisitu babiri gusa. Aho kugirango yemere ibyavuye mu matora ngo yisubirire i Namur atuze ,yagiye akubita agatoki ku kandi none ngo  yiyemeje kugaruka gushinga irindi torero kugirango ahangane n’abamwirukanye. Ibyo  kandi abikoze mu gihe ibikomere yasize  ateye mu mitima y’abantu byari bitangiye gukira.

Niyo mpamvu duhamagariye aba rouennais bose guhaguruka tukamagana uriya mugore ushaka kugarura umwiryane mu bantu. Ntabwo twumva ukuntu umuntu wasize inkuru mbi i Rouen agarutse ngo aje kuhashinga itorero ry’abantu babiri. Navuge ku mugaragaro ko ari adresse yishakira kugirango abone uko arangiza gahunda ze zindi. Nimutegure za  pancartes,  amafirimbi, ingoma na mégaphone maze tuzamwereke ko ayo macakubiri ashaka kutuzanamo tutayakeneye.

Tuzahurire Théatre des Arts samedi le 22.12.2012 guhera 13 h . Muzaze muri benshi muri icyo gikorwa nk’ingirakamaro.

Bikorewe i  Rouen le 14.12.2012

                                      A R N

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :